Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki hariho ruswa nyinshi cyane?

Kuki hariho ruswa nyinshi cyane?

Kuki hariho ruswa nyinshi cyane?

“Ntugahongerwe; kuko impongano ihumya amaso y’abareba, kandi igoreka imanza z’abakiranutsi.”​—Kuva 23:8.

HASHIZE imyaka 3.500 Amategeko ya Mose yamaganye ibyo guhongerwa. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi uhereye icyo gihe, amategeko agamije kurwanya ruswa yariyongereye cyane. Ariko kandi, amategeko ntiyashoboye kurwanya ruswa. Za ruswa zibarirwa muri za miriyoni zitangwa buri munsi, kandi abantu babarirwa muri za miriyari bagerwaho n’ingaruka zayo.

Ruswa yarakwirakwiriye cyane kandi isigaye itanganwa ubuhanga ku buryo usanga igiye kumunga urufatiro rw’umuryango w’abantu. Mu bihugu bimwe na bimwe, usanga ibintu hafi ya byose nta na kimwe gikorwa hadatanzwe inyoroshyo. Iyo ruswa ihawe uwo igomba guhabwa ituma umuntu ashobora gutsinda ikizami, igatuma abona uruhushya rwo gutwara imodoka, akabona akazi cyangwa agatsinda urubanza mu nkiko. Umuntu ukora umwuga wo kuburanira abandi witwa Arnaud Montebourg, akaba atuye i Paris, yinubye agira ati “ruswa imeze nk’umwanda mwinshi cyane upfukirana ibitekerezo by’abantu.”

Kurya ruswa usanga byiganje cyane cyane mu bucuruzi. Hari amasosiyete amwe n’amwe azigama kimwe cya gatatu cy’inyungu zose abona, kugira ngo akunde ahe ruswa abakozi bakuru ba leta bamunzwe na ruswa. Dukurikije uko igazeti yo mu Bwongereza yitwa The Economist ibivuga, umugabane ungana na 10 ku ijana bya miriyari 25 z’amadolari y’amanyamerika zitangwa buri mwaka mu bucuruzi mpuzamahanga bw’intwaro, ukoreshwa mu guha ruswa abashobora kuzazigura. Uko iyo ruswa igenda itangwa mu rugero rwagutse kurushaho, ni na ko ingaruka zayo zigenda ziba iza kirimbuzi. Mu myaka icumi ishize, politiki y’ubukungu ya gikapitalisiti yari ishingiye ku “kimenyane”—ni ukuvuga gahunda z’ubucuruzi zamunzwe na ruswa zitonesha abantu bake bari ku ibere bafite icyo bahuriyeho—ivugwaho kuba yaragiye isenya ubukungu bw’ibihugu uko bwakabaye.

Uko byamera kose, abantu bahababarira cyane kurusha abandi bitewe na ruswa hamwe n’icyorezo iteza mu bukungu ni abakene—abantu badakunze kuba bafite uburyo bubemerera kugira uwo baha ruswa. Nk’uko ya gazeti The Economist yabivuze mu magambo make yumvikana neza, “ruswa ni uburyo bumwe gusa bwo gukandamiza.” Mbese, ubwo buryo bwo gukandamiza bushobora kuneshwa, cyangwa se ruswa ni ikintu kigomba kubaho byanze bikunze? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, mbere na mbere tugomba kubanza gutahura zimwe mu mpamvu z’ingenzi zitera ruswa.

Ni izihe mpamvu zitera ruswa?

Kuki abantu bahitamo kumungwa na ruswa aho kuba inyangamugayo? Kuri bamwe, kumungwa na ruswa bishobora kuba ari bwo buryo bworoshye cyane kurusha ubundi—cyangwa mu by’ukuri akaba ari bwo buryo bwonyine—bafite bwo kubona ibyo bifuza. Rimwe na rimwe, ruswa ishobora gutuma umuntu abona uburyo bumunogeye bwo kwirinda guhanwa. Iyo abantu benshi babonye ko abanyapolitiki, abapolisi n’abacamanza basa n’aho birengagiza ruswa cyangwa se na bo ubwabo bakayirya, bapfa gusa gukurikiza urugero rwabo.

Uko ruswa igenda yiyongera cyane, ni na ko igenda irushaho kwemerwa, kugeza ubwo amaherezo iba kimwe mu bigize imibereho y’abantu. Abantu bafite imishahara mito mu buryo buteye agahinda, bagera ubwo bumva ari nta kundi babigenza. Bagomba gusaba ruswa niba bifuza kubaho mu mimerere imeze neza. Kandi mu gihe abarya ruswa ku ngufu cyangwa abayitanga kugira ngo babone ibintu batari bakwiriye kubona badahanwe, usanga abantu bake ari bo biteguye kurwanya iyo myifatire. Umwami Salomo yagize ati “kuko iteka ry’umurimo mubi rituzura [“ridacibwa,” NW ] vuba, ni cyo gituma imitima y’abantu ishishikarira gukora ibibi.”—Umubwiriza 8:11.

Hari imbaraga ebyiri zikomeye zikomeza guhembera umuriro wo kurya ruswa; izo zikaba ari ubwikunde n’umururumba. Abantu bamunzwe na ruswa birengagiza umubabaro abandi baterwa no kurya ruswa kwabo bitewe n’ubwikunde, kandi usanga batanga impamvu z’urwitwazo zituma barya ruswa bitewe n’uko gusa bayungukiramo. Uko abo bantu barya ruswa bagenda barushaho kwigwizaho umutungo mwinshi, ni na ko bagenda barushaho kuba abanyamururumba. Salomo yagize ati “ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza; n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko.” (Umubwiriza 5:9, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Ni iby’ukuri ko umururumba ushobora kugira akamaro mu gutuma umuntu abona amafaranga, ariko kandi, buri gihe wirengagiza ruswa n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Ikindi kintu kitagomba kwirengagizwa, ni uruhare rw’umutware utagaragara w’iyi si, uwo Bibiliya yita Satani Diyabule (1 Yohana 5:19; Ibyahishuwe 12:9). Satani ateza imbere ruswa abishishikariye. Ruswa ihanitse cyane kurusha izindi zizwi, ni iyo Satani yahaye Kristo. ‘Ubwami bwose bwo mu isi ndabuguha, nupfukama ukandamya.’—Matayo 4:8, 9.

Ariko kandi, Yesu ntiyashoboraga kwemera ruswa kandi yigishije abigishwa be kwitwara mu buryo nk’ubwo. Mbese, inyigisho za Kristo zishobora kuba igikoresho cyiza cyo kurwanya ruswa muri iki gihe? Igice gikurikira kiri busesengure icyo kibazo.