Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nashimiye Yehova—Binyuriye ku murimo w’igihe cyose!

Nashimiye Yehova—Binyuriye ku murimo w’igihe cyose!

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Nashimiye Yehova​—Binyuriye ku murimo w’igihe cyose!

BYAVUZWE NA STANLEY E. REYNOLDS

Navukiye i Londres ho mu Bwongereza mu mwaka wa 1910. Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ababyeyi banjye bimukiye mu mudugudu muto wo mu karere ka Wiltshire witwa Westbury Leigh. Igihe nari umwana muto, incuro nyinshi naribazaga nti ‘Imana ni nde?’ Nta muntu wigeze ashobora kubimbwira. Kandi sinashoboraga gusobanukirwa impamvu umudugudu wacu muto cyane wari ukeneye za shapeli ebyiri na kiliziya byo gusengeramo Imana.

MU MWAKA wa 1935, hasigaye imyaka ine ngo Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangire, jye na murumuna wanjye Dick twafashe amagare tujya i Weymouth ku nkombe yo mu majyepfo y’u Bwongereza, tugiye kuruhuka. Igihe twari twicaye mu ihema ryacu twumva imvura yagwaga ari nyinshi tunibaza icyo twakora, twasuwe n’umugabo wiyubashye usheshe akanguhe maze ampa ibitabo bitatu by’imfashanyigisho za Bibiliya—ari byo La harpe de Dieu, Lumière I, na Lumière II. Narabifashe, nishimira ko nari mbonye ikintu gituma ntakomeza kurambirwa ubuzima. Nahise nshishikazwa cyane n’ibyo nasomaga, ariko icyo gihe sinari nzi ko byari kuzahindura imibereho yanjye burundu—bigahindura n’iya murumuna wanjye.

Igihe nasubiraga imuhira, mama yambwiye ko uwitwa Kate Parsons wabaga mu mudugudu wacu na we yatangaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya nk’ibyo. Yari azwi cyane bitewe n’uko yagenderaga ku gapikipiki gato akajya gusura abantu bo mu karere kacu bari batuye batatanye, n’ubwo yari ashaje cyane. Nagiye kumureba, maze ampa ibitabo yishimye cyane, ampa icyitwa Création n’icyitwa Richesse hamwe n’ibindi bitabo byanditswe na Watch Tower Society. Nanone kandi, yambwiye ko yari umwe mu Bahamya ba Yehova.

Mu gihe nari maze gusoma ibyo bitabo ari na ko nifashisha Bibiliya yanjye, namenye ko Yehova ari we Mana y’ukuri, kandi nifuzaga kumuyoboka. Bityo noherereje idini ryanjye ibaruwa yo kurisezeraho, maze ntangira kujya nifatanya ku byigisho bya Bibiliya byaberaga mu rugo rwa John na Alice Moody. Bari batuye mu mujyi wa Westbury wegeranye cyane n’uwacu. Muri ayo materaniro twabaga turi abantu barindwi gusa. Mbere na nyuma y’amateraniro, Kate Parsons yacurangaga inanga yitwa harmonium mu gihe twabaga turirimbira hamwe indirimbo z’Ubwami mu ijwi riranguruye!

Iminsi yo hambere

Nashoboraga kubona ko twari turi mu bihe bikomeye, kandi nifuzaga kwifatanya mu murimo wo kubwiriza wahanuwe muri Matayo 24:14. Bityo, naretse itabi, ngura isakoshi yo gutwaramo ibitabo, maze niyegurira Imana Ikomeye, ari yo Yehova.

Muri Kanama 1936, Joseph F. Rutherford wari perezida wa Watch Tower Society, yasuye umujyi wa Glasgow ho muri Ecosse, azanywe no gutanga disikuru ku ngingo ivuga ngo “Harimagedoni.” N’ubwo umujyi wa Glasgow wari uri ku birometero bigera kuri 600, niyemeje kuzaba mpari kandi nkabatirizwa muri iryo koraniro. Nari mfite udufaranga duke, bityo nafashe igare ryanjye nurira gari ya moshi yanjyanjye i Carlisle, umujyi uri ku mupaka wa Ecosse, maze nkomeza ibirometero 160 ku igare nturutse aho ngaho ngana mu majyaruguru. Nanone kandi, ntaha urugendo hafi ya rwose narukoze ku igare, ngaruka naniwe cyane mu buryo bw’umubiri ariko nkomeye mu buryo bw’umwuka.

Kuva icyo gihe, iteka iyo najyaga mu midugudu twari duturanye njyanywe no kugeza ku bantu b’aho ibihereranye n’ukwizera kwanjye nagendaga ku igare. Muri iyo minsi buri Muhamya yari afite ikarita y’ubuhamya yabaga iriho ubutumwa bushingiye ku Byanditswe kugira ngo nyir’inzu abusome. Nanone kandi, twakoreshaga ibyuma bifata amajwi bikanayasohora bita phonographe, kugira ngo twumvishe abantu za disikuru zishingiye kuri Bibiliya zabaga zarafashwe zatanzwe na perezida wa Sosayiti. Birumvikana kandi ko buri gihe twabaga twitwaje agafuka k’amagazeti * katurangaga ko turi Abahamya ba Yehova.

Nkora ubupayiniya mu gihe cy’intambara

Murumuna wanjye yabatijwe mu mwaka wa 1940. Intambara ya kabiri y’isi yose yari yaratangiye mu mwaka wa 1939, kandi twembi twabonaga ko hakenewe ababwiriza b’igihe cyose mu buryo bwihutirwa. Bityo, twujuje fomu z’ubupayiniya. Twashimiye ku bwo kuba twembi twaroherejwe ku icumbi ry’abapayiniya ryari riri i Bristol, tugasangayo Edith Poole, Bert Farmer, Tom na Dorothy Bridges, Bernard Houghton n’abandi bapayiniya twari tumaze igihe kirekire tubona ukwizera kwabo kukadushimisha.

Bidatinze, imodoka nto yari yanditseho ngo “ABAHAMYA BA YEHOVA” mu nyuguti zigaragara cyane mu mpande zayo, yaje kudutwara. Yari itwawe na Stanley Jones, nyuma y’aho waje kuba umumisiyonari mu Bushinwa akaza no gufungirwayo imyaka irindwi ari muri kasho ya wenyine azira umurimo we wo kubwiriza.

Kubera ko intambara yagendaga ikaza umurego, si kenshi twasinziraga ngo burinde bucya. Za bombe zagwaga iruhande rw’icumbi ryacu ry’abapayiniya, kandi twagombaga guhora turi maso kubera ko hari hari za bombe zitwika. Umunsi umwe ari nimugoroba, twavuye mu mujyi wa Bristol rwagati nyuma y’ikoraniro ryiza ryari ryahuje Abahamya 200, tugera ahantu nibura hari agahenge mu icumbi ryacu tunyuze mu bitoryi by’amasasu y’imbunda zihanura indege byagwaga nk’urubura.

Bukeye bwaho, jye na Dick twasubiye mu mujyi kuzana ibintu bimwe na bimwe twari twahasize. Tugezeyo twakubiswe n’inkuba. Bristol yari yahindutse isibaniro. Mu mujyi rwagati hose uko hakabaye hari hahindutse itongo kandi hakongotse. Umuhanda witwa Park Street, aho Inzu y’Ubwami yacu yari yarahoze, wari ibirundo by’ivu ricumba. Icyakora, nta Muhamya wari wapfuye cyangwa ngo akomereke. Igishimishije ni uko twari twarimuye ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya tubivana mu Nzu y’Ubwami tukabikwirakwiza mu ngo z’abagize itorero. Ibyo byose twabishimiye Yehova.

Umudendezo utari witezwe

Igihe nabonaga impapuro zimpatira gukora umurimo wa gisirikare, Itorero rya Bristol nari ndimo ndi umugenzuzi urihagarariye ryari ryariyongereye rigira abakozi 64. Abandi Bahamya benshi bari barafunzwe bazira igihagararo cyabo cyo kutagira aho babogamira, kandi nanjye nari niteze ko mu buryo nk’ubwo umudendezo wanjye wo kubwiriza wari kuzagabanuka. Urubanza rwanjye rwaburanishirijwe mu Rukiko rwa Bristol rwo muri ako karere aho Umuvandimwe Anthony Buck, wari warahoze ari umukozi wa gereza, yari ampagarariye. Yari umuntu w’intwari, udatinya, ukomeye ku kuri kwa Bibiliya, kandi kuba yarampagarariye neza byatumye mu buryo butunguranye nsonerwa ku cyitwa umurimo wa gisirikare cyose ariko ngakomeza umurimo wanjye w’igihe cyose!

Nashimishijwe cyane n’umudendezo nari mbonye, kandi niyemeje maramaje kuwukoresha mbwiriza mu rugero rwagutse cyane uko bishoboka kose. Igihe bampamagaraga bansaba kwitaba ku biro by’ishami by’i Londres kugira ngo mvugane na Albert D. Schroeder, wari umugenzuzi w’ishami, nk’uko bisanzwe nibazaga uko byari kungendekera. Tekereza ukuntu numvise ntunguwe ubwo natumirirwaga kujya i Yorkshire kuba umugenzuzi usura amatorero, buri cyumweru ngasura itorero rimwe rimwe kugira ngo mfashe abavandimwe kandi mbatere inkunga. Numvaga iyo nshingano ntayikwiriye, ariko nari narasonewe ku murimo wa gisirikare kandi nta cyambuzaga kujyayo. Bityo, nemeye ubuyobozi bwa Yehova maze njyayo mbyishimiye.

Albert Schroeder yanyeretse abavandimwe mu ikoraniro ryari ryabereye i Huddersfield, maze muri Mata 1941 ntangira umurimo wanjye mushya. Mbega ukuntu kumenya abo bavandimwe bakundwa byari bishimishije! Urukundo rwabo n’ineza yabo byatumye ndushaho gusobanukirwa ko Yehova afite ubwoko bukundana bwamwiyeguriye mu buryo bwuzuye.—Yohana 13:35.

Mpabwa inshingano nyinshi kurushaho

Ikoraniro ritazibagirana ry’iminsi itanu ryo mu rwego rw’igihugu ryabereye mu nzu y’i Leicester yitwa De Montfort Hall mu mwaka wa 1941. N’ubwo hari hariho ibibazo by’ibiribwa n’uburyo buciriritse bwo gutwara abantu mu gihugu, ku Cyumweru umubare w’abateranye warazamutse ugera ku 12.000; nyamara icyo gihe mu gihugu hose hari Abahamya basaga 11.000 gusa. Twumvise za disikuru za perezida wa Sosayiti zari zarafashwe amajwi, kandi hasohoka n’igitabo cyitwa Enfants. Nta gushidikanya, iryo koraniro ntirizibagirana mu mateka ya gitewokarasi y’ubwoko bwa Yehova mu Bwongereza, kubera ko ryabaye mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Nyuma gato y’iryo koraniro, natumiriwe gukorana n’umuryango wa Beteli w’i Londres. Aho ngaho, nakoze mu rwego rushinzwe kohereza ibintu n’urushinzwe gupakira, hanyuma nza gukora mu biro nshinzwe ibibazo birebana n’amatorero.

Umuryango wa Beteli wagombaga guhangana n’ibitero by’indege byagabwaga kuri Londres ku manywa na nijoro, hamwe n’ibikorwa by’abategetsi bahoraga basaka abavandimwe bari bafite inshingano bakoraga aho ngaho. Pryce Hughes, Ewart Chitty, na Frank Platt bose barafunzwe bazira igihagararo cyabo cyo kutagira aho babogamira, kandi amaherezo Albert Schroeder yarahambirijwe asubizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. N’ubwo hari hari ibyo bigeragezo byose, amatorero hamwe n’inyungu z’Ubwami byakomeje kwitabwaho neza.

Njya i Galeedi!

Igihe intambara yarangiraga mu mwaka wa 1945, nujuje fomu nsaba kujya mu Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower ritoza abamisiyonari, maze nemererwa kwiga mu ishuri rya munani mu mwaka wa 1946. Sosayiti yakoze gahunda kugira ngo bamwe muri twe, hakubiyemo Tony Attwood, Stanley Jones, Harold King, Don Rendell, na Stanley Woodburn dufatire ubwato ku cyambu cy’uburobyi cya Fowey mu mujyi wa Cornwall. Umuhamya wo muri ako karere yari yadufatiye imyanya mu bwato buto bw’imizigo bwari bwikoreye ingwa. Ahantu badushyize hari mu mfunganwa cyane, kandi ubusanzwe amazi yageraga aho dukandagira. Mbega ukuntu twiruhukije igihe amaherezo twegeraga ku cyambu cya Filadelifiya, ari na ho twari komokera!

Ikigo cya Galeedi cyari kiri ahantu heza cyane i South Lansing, muri leta yo mu majyaruguru ya New York, kandi imyitozo nahereweyo, yasobanuraga byinshi kuri jye. Abanyeshuri bo mu ishuri ryacu baturutse mu bihugu 18—bikaba byari bibaye ubwa mbere Sosayiti ishoboye gushyiramo abakozi benshi bakomoka mu bihugu by’amahanga—twese tukaba twaragiranye ubucuti bukomeye. Nishimiye cyane kubana na mugenzi wanjye twari dusangiye icyumba witwa Kalle Salavaara wakomokaga muri Finilande.

Igihe cyahise vuba cyane, maze amezi atanu arangiye, perezida wa Sosayiti Nathan H. Knorr aza aturutse ku biro bikuru by’i Brooklyn azanywe no kuduha impamyabumenyi zacu no kutubwira aho twari twoherejwe. Muri iyo minsi, abanyeshuri ntibabaga bazi aho bazajya kugeza igihe hatangarizwaga mu birori byo gutanga impamyabumenyi. Nahawe inshingano yo gusubira kuri Beteli y’i Londres ngakomerezayo umurimo wanjye.

Ngaruka i Londres

Mu Bwongereza imyaka ya nyuma y’intambara yari iruhije. Abantu bari bagikomeza gutora umurongo kugira ngo bahabwe ibiribwa n’ibindi bintu bikenerwa mu buzima, hakubiyemo n’impapuro. Ariko kandi twayikuyemo neza, maze inyungu z’Ubwami bwa Yehova zirasagamba. Uretse no gukora kuri Beteli, nahagarariraga amakoraniro y’intara n’ay’uturere nkanasura amatorero, hakubiyemo n’amwe yo muri Irilande. Nanone kandi, nagize igikundiro cyo kubonana na Erich Frost hamwe n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burayi bakambwira ukuntu bagenzi bacu b’Abahamya bari barahanganye n’imimerere iteye ubwoba yo mu bigo bya Nazi byakoranyirizwagamo imfungwa bakomeje gushikama. Mu by’ukuri, umurimo wo kuri Beteli wari igikundiro kirimo imigisha myinshi.

Hari hashize imyaka icumi menyanye na Joan Webb, akaba yari umupayiniya wa bwite i Watford, umujyi uri mu majyaruguru ya Londres. Mu mwaka wa 1952 twarashyingiranywe. Twembi twifuzaga gukomeza umurimo w’igihe cyose, bityo twarishimye cyane ubwo nabaga umugenzuzi w’akarere aho mariye kuva kuri Beteli. Akarere kacu ka mbere kari gaherereye ku nkombe yo mu majyepfo y’u Bwongereza, ahitwa Sussex na Hampshire. Muri iyo minsi, umurimo w’akarere ntiwari woroshye. Ahanini twagendaga muri bisi, ku igare no ku maguru. Amatorero menshi yari afite amafasi manini yo mu giturage, akenshi kuyageramo bikaba byari bigoye, ariko umubare w’Abahamya wakomeza kwiyongera mu buryo buhamye.

New York City mu mwaka wa 1958

Mu mwaka wa 1957, nabonye indi baruwa intumira iturutse kuri Beteli yagiraga iti “mbese, ushobora kuza hano mu biro maze ugafasha mu bihereranye na gahunda zo kujya mu ikoraniro mpuzamahanga ryegereje rizabera i Yankee Stadium na Polo Grounds muri New York City mu mwaka wa 1958?” Nyuma y’igihe gito, jye na Joan twari dufite akazi kenshi ko kwita kuri za fomu z’abavandimwe bari kuzagenda mu ndege n’amato byakodeshejwe na Sosayiti. Iryo ni rya Koraniro Mpuzamahanga ryamamaye hose ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ibyo Imana Ishaka” ryari ririmo abantu benshi bagera ku bihumbi 253.922. Muri iryo koraniro, abantu 7.136 bagaragaje ko biyeguriye Yehova bibizwa mu mazi—bakaba barasagaga incuro ebyiri umubare w’ababatijwe ku munsi utazibagirana mu mateka wa Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C., nk’uko bivugwa muri Bibiliya.—Ibyakozwe 2:41.

Jye na Joan ntituzigera twibagirwa ineza twagiriwe n’Umuvandimwe Knorr ubwo we ubwe yadutumiriraga kuzaza mu ikoraniro kugira ngo dufashe mu birebana no kwita ku ntumwa zageraga i New York City ziturutse mu bihugu 123. Kuri twe ibyo byari ibintu bishimishije kandi bitera kunyurwa.

Imigisha ibonerwa mu murimo w’igihe cyose

Tumaze kugaruka, twakomeje umurimo wo gusura amatorero kugeza aho ibibazo by’ubuzima bitangiriye. Joan yagiye mu bitaro kandi nanjye nari mfite ikibazo cy’imitsi yo mu bwonko yangiritse ariko bidakanganye. Twimuriwe mu rwego rw’abapayiniya ba bwite ariko nyuma y’aho twagize igikundiro cyo kongera kujya dukora umurimo w’akarere rimwe na rimwe. Amaherezo twaje gusubira i Bristol aho twakomereje umurimo w’igihe cyose. Murumuna wanjye Dick atuye hafi aho we n’umuryango we, kandi tujya duhura kenshi tukibukiranya.

Mu mwaka wa 1971, amaso yanjye yarangiritse ku buryo adashobora kuvurwa bitewe n’indwara ituma imboni itandukana n’igice gisigaye cy’ijisho. Kuva icyo gihe gusoma birangora cyane, bityo mbona ko za kaseti z’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ari ibintu bihebuje Yehova yaduhaye. Jye na Joan turacyayobora ibyigisho bya Bibiliya, kandi mu myaka myinshi ishize, twagize igikundiro cyo gufasha abantu bagera kuri 40 kumenya ukuri, hakubiyemo umuryango ugizwe n’abantu barindwi.

Igihe tweguriraga Yehova ubuzima bwacu, ubu hakaba hashize imyaka isaga 60, twari dufite icyifuzo cyo gutangira umurimo w’igihe cyose kandi tukawugumamo. Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba tugifite imbaraga zo gukorera Yehova Ukomeye—akaba ari bwo buryo bwonyine dushobora kumushimira ku bw’ineza yatugiriye no ku bw’imyaka y’ibyishimo tumaze turi kumwe!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Kari agafuka k’umwenda, gafite umushumi washoboraga gushyirwa ku rutugu, kandi kari karateganyirijwe gutwara Umunara w’Umurinzi na Consolation (nyuma y’aho yaje kwitwa Réveillez-vous!).

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ndi kumwe na murumuna wanjye Dick (ahagana hirya ibumoso; Dick arahagaze) hamwe n’abandi bapayiniya turi imbere y’inzu y’abapayiniya y’i Bristol

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Inzu y’abapayiniya i Bristol mu mwaka wa 1940

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Stanley na Joan Reynolds ku munsi w’ubukwe bwabo, ku itariki ya 12 Mutarama 1952, no muri iki gihe