Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubukwe bushimishije buhesha Yehova icyubahiro

Ubukwe bushimishije buhesha Yehova icyubahiro

Ubukwe bushimishije buhesha Yehova icyubahiro

Uwitwa Welsh na Elthea bashyingiriwe i Soweto ho muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1985. Rimwe na rimwe bareba amafoto y’ubukwe bwabo bari kumwe n’umukobwa wabo witwa zinzi, maze bakongera kwibuka uwo munsi wari ushimishije. Zinzi akunda kureba abantu bari baje mu bukwe akabamenya, kandi cyane cyane yishimira amafoto ya nyina wari wambaye neza cyane.

UBUKWE bwatangiranye na disikuru y’ishyingiranwa yatangiwe mu nzu bakiriramo abantu ahitwa i Soweto. Korari y’Abakristo bakiri bato yaririmbye indirimbo zo gusingiza Imana mu majwi ane. Hanyuma abatumiwe bafashe amafunguro ari na ko radiyo icuranga kaseti y’indirimbo z’Ubwami mu ijwi rituje. Nta binyobwa bisindisha byatanzwe, kandi nta muzika usakuza no kubyina byarimo. Ahubwo abatumiwe bashimishijwe no guhurira hamwe bakaganira kandi bakaramutsa abageni babagaragariza ko bifatanyije na bo mu byishimo. Imihango yose uko yakabaye yamaze nk’amasaha atatu. Uwitwa Raymond, akaba ari umusaza w’itorero rya Gikristo yagize ati “bwari ubukwe buzajya bunshimisha buri gihe uko nzajya mbwibuka.”

Igihe Welsh na Elthea bashyingiranwaga, bari abakozi bitangiye umurimo mu biro by’ishami rya Watch Tower Bible and Tract Society byo muri Afurika y’Epfo. Bashoboraga gusa gukora ubukwe buciriritse. Hari Abakristo bamwe na bamwe bagiye bahitamo kuva mu murimo w’igihe cyose maze bakajya gushaka akazi k’umubiri kugira ngo bazabone amafaranga yo gukora ubukwe buhambaye. Icyakora, Welsh na Elthea ntibicuza ko bahisemo gukora ubukwe buciriritse kubera ko byatumye bakomeza gukorera Imana ari abakozi b’igihe cyose kugeza igihe Zinzi yavukiye.

Ariko se, byagenda bite umusore n’inkumi baramutse bahisemo gucuranga umuzika w’isi no kubyina mu bukwe bwabo? Byagenda bite se baramutse bahisemo gutanga divayi hamwe n’izindi nzoga? Bite se niba bashobora gukoresha ubukwe burimo abantu benshi kandi buhambaye? Ni gute bakwizera rwose ko uwo munsi uzaba ari umunsi w’ibirori bishimishije ukwiriye ku basenga Imana? Ibyo bibazo bigomba gusuzumanwa ubwitonzi kubera ko Bibiliya idutegeka iti “iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.”—1 Abakorinto 10:31.

Mwirinde ibirori birimo urusaku no gusinda

Biragoye kwiyumvisha uko ubukwe butarimo ibyishimo bwaba bumeze. Icyakora, hari akaga gakomeye cyane kurushaho ko kuba umuntu yarengera agakabya, maze akagira ibirori birimo urusaku no gusinda bitagira rutangira. Mu makwe menshi atari ay’Abahamya, habera ibintu bitesha Imana agaciro. Urugero, kunywa inzoga kugeza ubwo abantu basinda, ni ibintu byogeye cyane. Ikibabaje ariko, ni uko ibyo bintu byagiye biba no mu makwe amwe n’amwe y’Abakristo.

Bibiliya itanga umuburo ivuga ko ‘inzoga zikubaganisha’ (Imigani 20:1). Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ‘gukubaganisha’ risobanurwa ngo “gusakuza cyane.” Niba inzoga zishobora gutuma umuntu umwe asakuza, tekereza ibyo yakorera imbaga y’abantu benshi bahuriye hamwe bakanywa inzoga nyinshi cyane! Uko bigaragara, bene ibyo birori bishobora mu buryo bworoshye guhinduka ibihe byo “gusinda, n’ibiganiro bibi, n’ibindi bisa bityo,” Bibiliya ikaba ibishyira ku rutonde rw’ “imirimo ya kamere.” Bene ibyo bikorwa bituma umuntu wese utihana aba adakwiriye kuzabona ubuzima bw’iteka mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana.—Abagalatiya 5:19-21.

Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ibiganiro bibi” ryakoreshwaga ryerekeza ku mutambagiro wakorerwaga mu muhanda wabaga urimo urusaku rwinshi wakorwaga n’abakiri bato babaga banyoye agasamusamu, babaga baririmba, babyina kandi bacuranga. Iyo mu bukwe abantu banywa inzoga nta cyo bitayeho, kandi hakaba hari umuzika usakuza no kubyina mu buryo butagira rutangira, haba hari akaga nyakuri k’uko ibyo birori byaza guhinduka ikintu kimeze nk’ibiganiro bibi. Mu mimerere nk’iyo, abantu bafite intege nke mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka bashobora kugwa mu bishuko maze bagakora indi mirimo ya kamere, urugero nko “gusambana, no gukora ibiteye isoni, n’iby’isoni nke, [cyangwa bakirekura bakagira] umujinya.” Ni iki cyakorwa kugira ngo bene iyo mirimo ya kamere itonona ibyishimo by’ubukwe bwa Gikristo? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, nimucyo dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku bukwe bumwe.

Ubukwe Yesu yatashye

Yesu n’abigishwa be batumiwe mu bukwe bwabereye i Kana ho muri Galilaya. Bemeye kujyayo, kandi Yesu yanagize uruhare mu gutuma ibyo birori bishimisha. Igihe vino yari ishize, yakoze igitangaza akora indi iryoshye kurusha iya mbere. Nta gushidikanya, iyasigaye yakoreshejwe n’umukwe warangwaga no gushimira hamwe n’umuryango we mu gihe runaka nyuma y’umunsi w’ubukwe—Yohana 2:3-11.

Hari amasomo menshi dushobora kuvana kuri ubwo bukwe Yesu yatashye. Irya mbere, Yesu n’abigishwa be ntibagiye kuvunda mu birori by’ubukwe batatumiwemo. Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ko bari batumiwe (Yohana 2:1, 2). Mu buryo nk’ubwo, mu migani ibiri ivuga iby’ibirori by’ubukwe, Yesu yasubiyemo kenshi ko abashyitsi babaga bahari kubera ko babaga batumiwe.—Matayo 22:2-4, 8, 9; Luka 14:8-10.

Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu bafite umuco wo kumva ko buri wese muri ako karere nta cyamubuza gutaha ubukwe yaba yatumiwe cyangwa atatumiwe. Ariko kandi, ibyo bishobora guteza ingorane z’amafaranga. Umusore n’inkumi badakize bashobora gufata imyenda kugira ngo babone ibyokurya n’ibinyobwa bihagije imbaga y’abantu batabarika. Ku bw’ibyo rero, niba umusore n’inkumi b’Abakristo bafashe umwanzuro wo kwakira abantu mu buryo buciriritse kandi bagatumira umubare w’abantu runaka, ibyo bagenzi babo b’Abakristo batatumiwe bagombye kubyumva kandi bakabyubahiriza. Umugabo wacyuje ubukwe i Cape Town ho muri Afurika y’Epfo, yibuka ko mu bukwe bwe yari yatumiye abantu 200. Ariko kandi, haje abantu 600 maze mu kanya gato cyane amafunguro aba arashize. Mu bantu bari bitumiye hari harimo abagenzi buzuye bisi bari baje i Cape Town gutembera mu mpera z’icyo cyumweru ubwo bukwe bwabereyemo. Umushoferi w’iyo bisi yari mwene wabo w’umugeni ariko wa kure, kandi yibwiraga ko yari afite uburenganzira bwo kuzana n’abantu bose bari kumwe na we atanabanje kubaza umugeni cyangwa umukwe!

Uretse gusa igihe byavuzwe ko abantu bose bashobora kwinjira aho bakirira abatumiwe, umwigishwa nyakuri wa Yesu yakwirinda kujya kwakirwa mu bukwe atatumiwemo ngo ajye kurya no kunywa ibyagenewe abatumiwe. Abumva bashyugumbwa kujyayo batatumiwe bagombye kwibaza bati ‘mbese, ndamutse ntashye ubu bukwe ntibyaba bigaragaza ko nta rukundo mfitiye aba bageni? Mbese, sinateza akaduruvayo maze bigatuma ibyo birori bitabamo ibyishimo?’ Umukristo wiyumvisha ibintu, ashobora koherereza abageni ubutumwa agaragaza ko yifatanyije na bo mu byishimo no kubifuriza imigisha ya Yehova abigiranye urukundo, aho kugira ngo arakazwe n’uko atatumiwe. Ndetse ashobora no gutekereza ukuntu yafasha abo bageni aboherereza impano kugira ngo barusheho kwishima ku munsi w’ubukwe bwabo.—Umubwiriza 7:9; Abefeso 4:28.

Ni nde urebwa n’ibibera mu bukwe?

Mu turere tumwe twa Afurika, hari umuco w’uko abantu bo mu muryango bakuze ari bo bategura ubukwe. Abagiye gushyingiranwa bashobora kubibashimira, kubera ko bibavaniraho inshingano zirebana n’amafaranga. Nanone kandi, bashobora kumva ko bibavaniyeho inshingano ku buryo baba batakirebwa n’ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kubaho. Icyakora, mbere y’uko abagiye gushyingiranwa bemera inkunga iyo ari yo yose y’abagize umuryango baba babifuriza ibyiza, bagomba kureba neza niba ibyifuzo byabo bwite byubahirijwe.

N’ubwo Yesu yari Umwana w’Imana “wavuye mu ijuru,” nta kintu na kimwe kigaragaza ko yihariye ibintu byose byabereye mu bukwe bw’i Kana ngo abe ari we ubiyobora (Yohana 6:41). Ahubwo, inkuru ya Bibiliya itubwira ko hari undi muntu wari washyiriweho kuba “umusangwa mukuru” (Yohana 2:8). Uwo mugabo na we yari afite ibyo agomba kubazwa n’umutware w’umuryango mushya, ni ukuvuga umukwe.—Yohana 2:9, 10.

Abantu bo mu muryango b’Abakristo bagomba kubaha umutware washyizweho n’Imana w’umuryango mushya (Abakolosayi 3:18-20). Ni we wagombye kwita ku nshingano yo kureba ibibera mu bukwe bwe. Ubusanzwe, umukwe agomba kuba umuntu ushyira mu gaciro, kandi byaba bishoboka akazirikana ibyifuzo by’umugeni we, iby’ababyeyi be n’iby’abo kwa ba sebukwe. Icyakora, abagize umuryango baramutse batsimbaraye ku gitekerezo cyo gutegura ibintu mu buryo bunyuranye n’ibyifuzo by’abagiye gushyingiranwa, icyo gihe umusore n’inkumi bashobora kwanga inkunga yabo babigiranye ubugwaneza, maze bakikoreshereza ubukwe bwabo bwite buciriritse. Muri ubwo buryo, nta kintu kizabaho kizatuma abageni basigara bibuka ibintu bibabaje. Urugero, mu bukwe bumwe bw’Abakristo muri Afurika, umuntu wo mu muryango utizera wari wagizwe umukwe mukuru yahaye ku nzoga abakurambere bapfuye!

Rimwe na rimwe abageni barigendera bakajya gutangira kwishimira ubuzima mbere y’uko ibirori by’ubukwe birangira. Icyo gihe, umukwe agomba gusiga abantu babishoboye bakareba niba amahame ya Bibiliya akomeza gukurikizwa kandi ko ibirori birangira ku isaha ishyize mu gaciro.

Imyiteguro yitondewe hamwe no gushyira mu gaciro

Uko bigaragara, mu bukwe Yesu yatashye hari harimo ibyokurya byinshi kandi byiza, kuko Bibiliya ivuga ko byari ibirori by’ubukwe. Nk’uko byavuzwe, nanone hari hari vino nyinshi. Nta gushidikanya ko hari hari umuzika ukwiriye n’imbyino ziyubashye, kubera ko ibyo byari ibintu biranga imibereho y’Abayahudi. Ibyo Yesu yabigaragaje mu mugani we uzwi cyane w’umwana w’ikirara. Umubyeyi wari ukize uvugwa muri uwo mugani, yashimishijwe cyane n’uko umwana we wihannye agarutse, ku buryo yavuze ati “turye twishime.” Dukurikije uko Yesu yabivuze, ibyo birori byari birimo “abacuranga n’ababyina.”—Luka 15:23, 25.

Igishishikaje ariko, Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye ko mu bukwe bw’i Kana hari harimo umuzika no kubyina. Mu by’ukuri, kubyina nta ho bivugwa mu nkuru za Bibiliya izo ari zo zose zivuga iby’ubukwe. Biragaragara ko mu bagaragu b’Imana bizerwa bo mu bihe bya Bibiliya, kubyina ni ibintu byabagaho nk’impanuka gusa ntibyabaga ari igice cy’ingenzi mu bukwe bwabo. Mbese, hari isomo iryo ari ryo ryose twavana kuri ibyo bintu?

Mu bukwe bumwe na bumwe bw’Abakristo bo muri Afurika, hakoreshwa ibyuma birangurura amajwi bifite ingufu nyinshi. Umuzika ushobora kuba usakuza cyane ku buryo abatumiwe badashobora kuganira neza. Rimwe na rimwe biba bigaragara ko ibyokurya byashize, ariko ibyo kubyina ntibishira kandi mu buryo bworoshye bihinduka imbyino zitagira rutangira. Aho kugira ngo bene ibyo birori bibe ubukwe, bishobora gusa kuba impamvu y’urwitwazo yo kugira igitaramo cyo kubyina. Byongeye kandi, umuzika usakuza cyane akenshi ukurura abantu bateza akaduruvayo, abantu bapfa kuza batatumiwe.

Kubera ko inkuru ya Bibiliya ivuga iby’ubukwe idatsindagiriza umuzika no kubyina, mbese, ibyo ntibyagombye kuyobora umusore n’inkumi bategura ubukwe buzahesha Yehova icyubahiro? Icyakora, mu gihe cyo gutegura amakwe menshi ya vuba aha mu karere k’amajyepfo ya Afurika, urubyiruko rw’Abakristo rwari rwaratoranyirijwe kuzakimbagirira umugeni rwamaraga amasaha menshi rwitoza intambwe zihambaye zo kubyina. Mu gihe cy’amezi menshi, bakoresheje igihe gikabije kuba kirekire ari byo bibereyemo. Ariko kandi, Abakristo bagomba ‘kugura igihe’ cyo gukora “ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” urugero nk’umurimo wo kubwiriza, icyigisho cya bwite no kujya mu materaniro ya Gikristo.—Abefeso 5:16, NW; Abafilipi 1:10, NW.

Urebye uko vino Yesu yakoze yanganaga, biragaragara ko ubukwe bw’i Kana bwari burimo abantu benshi kandi buhambaye. Ariko kandi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ibyo birori bitari birimo urusaku kandi ko abashyitsi batanyoye inzoga nyinshi nk’uko byagendaga mu makwe amwe n’amwe y’Abayahudi (Yohana 2:10). Ibyo twabimenya dute? Ni ukubera ko Umwami Yesu Kristo yari yabutashye. Mu bantu bose bari bahari, Yesu ni we wari kurusha abandi bose kwitondera itegeko ry’Imana rirebana no kwifatanya n’abantu babi; itegeko rigira riti “ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga.”—Imigani 23:20.

Ku bw’ibyo rero, niba umusore n’inkumi bafashe umwanzuro wo kuzakoresha divayi cyangwa ibindi binyobwa bisindisha mu bukwe bwabo, bagomba gushyiraho gahunda kugira ngo abantu bashoboye babigenzure mu buryo buhamye. Kandi niba biyemeje kuzashyiraho umuzika, bagomba gutoranya indirimbo zikwiriye kandi bagashyiraho umuntu ushoboye uzajya acunga uko ijwi rizamuka. Abatumiwe ntibagomba kwemererwa kwivanga mu bintu ngo bashyiremo imizika ikemangwa cyangwa ngo bazamure ijwi mu buryo budashyize mu gaciro. Niba abantu bazabyina, bigomba gukorwa mu buryo bwiyubashye kandi ntihabeho gukabya. Niba abantu bo mu muryango batizera cyangwa Abakristo badakuze mu buryo bw’umwuka batangiye kubyina mu buryo bugayitse cyangwa imbyino zibyutsa irari, umukwe ashobora guhindura ubwoko bw’umuzika cyangwa agasaba ko kubyina bihagarara abigiranye amakenga. Naho ubundi wasanga ibyari ubukwe bihindutse isoko kandi bikabera abandi igisitaza.—Abaroma 14:21.

Kubera ko hari akaga kihishe mu buryo bumwe na bumwe bwo kubyina bwo muri iki gihe, mu muzika usakuza cyane no mu kunywa inzoga mu buryo butagira rutangira, abakwe b’Abakristo bamwe na bamwe bagiye bafata ibyemezo byo kudashyira ibyo bintu mu bukwe bwabo. Hari bamwe bagiye babinengerwa, nyamara ahubwo bagombye gushimirwa kubera icyifuzo cyabo cyo kwirinda ikintu cyose gishobora gushyira umugayo ku izina ry’Imana ryera. Ku rundi ruhande, hari abandi bakwe bamwe na bamwe bateganya umuzika ukwiriye, igihe cyo kubyina n’inzoga zitanzwe mu rugero. Uko byaba biri kose, umukwe ni we uryozwa ibintu yemeye ko biba mu bukwe bwe.

Muri Afurika, hari abantu bamwe na bamwe badakuze mu buryo bw’umwuka basuzugura ubukwe bwiyubashye bwa Gikristo, maze bakavuga ko ngo buba bumeze nko kujya mu mihango y’ihamba. Ariko kandi, ibyo si ibitekerezo by’umuntu ushyira mu gaciro. Imirimo ya kamere irangwa no gukora ibyaha ishobora gushimisha by’akanya gato, ariko ituma Abakristo basigara bafite umutimanama ubabuza amahwemo kandi igashyira umugayo ku izina ry’Imana (Abaroma 2:24). Ku rundi ruhande, umwuka wera w’Imana utanga ibyishimo nyakuri (Abagalatiya 5:22). Abakristo benshi bashakanye basubiza amaso inyuma bibuka umunsi w’ubukwe bwabo bakumva ubateye ishema, bazi ko byari ibirori bishimishije aho kuba “igisitaza.”—2 Abakorinto 6:3.

Welsh na Elthea baracyibuka amagambo menshi meza yavuzwe na bene wabo batizera batashye ubukwe bwabo. Umugabo umwe yagize ati “tumaze kurambirwa ubukwe bwo muri iki gihe usanga ari induru gusa. Byari bishimishije gutaha ubukwe bwiyubashye butameze nk’ubundi.”

Icy’ingenzi cyane kurushaho, ubukwe bwa Gikristo bushimishije kandi bwiyubashye, buhesha icyubahiro Yehova Imana we Nkomoko y’ishyingiranwa.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 22]

URUTONDE RW’IBINTU BIGOMBA GUSUZUMWA IGIHE UMUNTU ATEGANYA KWAKIRA ABANTU MU BUKWE

• Niba utumiye umuntu wo mu muryango utizera ngo avuge ijambo, mbese warebye neza ko atazashyiramo imigenzo runaka itari iya Gikristo?

• Niba hazaba hari umuzika, mbese watoranyije indirimbo zikwiriye gusa?

• Mbese, umuzika wawe uzacurangwa mu ijwi rishyize mu gaciro?

• Niba wemeye ko babyina, mbese bizakorwa mu buryo bwiyubashye?

• Mbese, inzoga zizatangwa mu rugero gusa?

• Mbese, hari abantu babishoboye bazagenzura uko zitangwa?

• Mbese, washyizeho igihe gishyize mu gaciro ibirori byo kwakira abantu mu bukwe bigomba kurangiriraho?

• Mbese, hari abantu bashoboye bazaba bahari kugira ngo barebe ko ibintu byose bikorwa kuri gahunda kugeza igihe ubukwe burangiriye?