Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umva ibyo umwuka uvuga

Umva ibyo umwuka uvuga

Umva ibyo umwuka uvuga

“Nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.’ ”—YESAYA 30:21.

1, 2. Ni gute Yehova yagiye avugana n’abantu mu mateka yose ya kimuntu?

IKIRWA cya Porto Rico kiriho icyuma gifata amajwi yo mu kirere bita radiotélescope gifite anteni y’isahani imwe, kikaba ari cyo kinini cyane kandi gifata amajwi aturutse kure cyane kurusha ibindi byose byo ku isi. Abahanga mu bya siyansi bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo biringiye kwakira ubutumwa buturutse mu buzima buba ahandi hatari ku isi, bakoresheje icyo gikoresho kinini cyane. Ariko kandi, nta butumwa nk’ubwo bigeze bakira. Nyamara mu buryo bunyuranye n’ibyo, hari ubutumwa busobanutse neza buturuka ahandi hantu hatari mu buturo bw’abantu umuntu uwo ari we wese muri twe ashobora kubona igihe icyo ari cyo cyose—bitabaye ngombwa ko hakoreshwa ibikoresho bihambaye. Ubwo butumwa buturuka ku Isoko ihanitse cyane kuruta indi soko iyo ari yo yose y’ahandi hantu hatari ku isi abantu bashobora gutekereza. Isoko y’ubwo butumwa ni nde, kandi se, ni bande barimo babwakira? Ni iki ubwo butumwa buvuga?

2 Inyandiko ya Bibiliya ikubiyemo inkuru nyinshi zivuga ibihereranye n’ibihe amatwi y’abantu yumvaga ubutumwa bukomoka ku Mana. Rimwe na rimwe, ubwo butumwa bwatangwaga n’ibiremwa by’umwuka byabaga ari intumwa z’Imana (Itangiriro 22:11, 15; Zekariya 4:4, 5; Luka 1:26-28). Incuro eshatu zose, ijwi rya Yehova ubwe ryarumviswe (Matayo 3:17; 17:5; Yohana 12:28, 29). Nanone kandi, Imana yavuze binyuriye ku bahanuzi b’abantu, abenshi muri bo bakaba baranditse ibyo yabahumekeye kugira ngo bavuge. Muri iki gihe, dufite Bibiliya ikubiyemo inkuru yanditswe ivuga ibyerekeye ubwinshi muri ubwo butumwa, hamwe n’inyigisho za Yesu n’abigishwa be (Abaheburayo 1:1, 2). Mu by’ukuri, Yehova yagiye ageza ubutumwa ku biremwa bye by’abantu.

3. Intego y’ubutumwa butangwa n’Imana ni iyihe, kandi se, ni iki twitezweho?

3 Ubwo butumwa bwose bwahumetswe buturuka ku Mana buhishura bike cyane ku bihereranye n’ikirere turebesha amaso. Bwibanda ku bintu by’ingenzi kurushaho, bigira ingaruka ku buzima bwacu haba muri iki gihe no mu gihe kizaza. (Zaburi 19:8-12, umurongo wa 7-11 muri Biblia Yera; 1 Timoteyo 4:8.) Yehova akoresha ubwo butumwa bwahumetswe kugira ngo atumenyeshe ibyo ashaka kandi atuyobore. Ni uburyo bumwe amagambo yavuzwe n’umuhanuzi Yesaya arimo asohozwa, amagambo agira ati “nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza’ ” (Yesaya 30:21). Yehova ntaduhatira gutega amatwi “ijambo” rye. Gukurikiza ubuyobozi bw’Imana no kugendera mu nzira zayo ni twe bireba. Kubera iyo mpamvu, Ibyanditswe bitugira inama yo gutega amatwi ubutumwa buturutse kuri Yehova. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, inkunga duterwa yo ‘kumva ibyo umwuka uvuga’ ibonekamo incuro zirindwi.—Ibyahishuwe 2:7, 11, 17, 29; 3:6, 13, 22.

4. Mbese, byaba bihuje n’ubwenge ko muri iki gihe twitega ko Imana ishyikirana natwe mu buryo butaziguye iri mu ijuru?

4 Muri iki gihe, Yehova ntatuvugisha mu buryo butaziguye ari mu ijuru. Ndetse no mu bihe bya Bibiliya, gutanga ubwo butumwa ndengakamere byari ibintu bidakunze kubaho, rimwe na rimwe hagati y’ubutumwa n’ubundi hakabamo ibinyejana byinshi. Mu gihe cyose cy’amateka, incuro nyinshi cyane Yehova yagiye ashyikirana n’ubwoko bwe mu buryo buziguye kurushaho. Uko ni ko bimeze muri iki gihe. Nimucyo turebe uburyo butatu Yehova akoresha mu gushyikirana natwe muri iki gihe.

“Ibyanditswe byera byose bya[ra]humetswe”

5. Ni ikihe gikoresho cy’ibanze Yehova akoresha mu gushyikirana n’abantu muri iki gihe, kandi se, ni gute dushobora kungukirwa na cyo?

5 Igikoresho cy’ibanze Imana ikoresha mu gushyikirana n’abantu ni Bibiliya. Yahumetswe n’Imana kandi buri kintu cyose gikubiyemo gishobora kutugirira akamaro (2 Timoteyo 3:16). Bibiliya ikubiyemo ingero nyinshi cyane z’abantu babayeho koko bakoresheje umudendezo wabo wo kwihitiramo ibibanogeye mu kugena niba bazumvira ijwi rya Yehova cyangwa niba batazaryumvira. Izo ngero zitwibutsa impamvu kumva ibyo umwuka w’Imana utubwira ari iby’ingenzi (1 Abakorinto 10:11). Ikindi kandi, Bibiliya ikubiyemo ubwenge bw’ingirakamaro buduha inama zidufasha igihe duhanganye n’ikibazo cyo kugira amahitamo mu buzima. Ni nk’aho Imana yaba iri inyuma yacu, itwongorera iti “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”

6. Kuki Bibiliya iruta kure cyane izindi nyandiko zose?

6 Kugira ngo twumve icyo umwuka utubwira binyuriye mu mapaji ya Bibiliya, tugomba kuyisoma buri gihe. Bibiliya si igitabo cyanditswe neza gikunze gusomwa n’abantu benshi gusa, kimwe mu bitabo byinshi biboneka muri iki gihe. Bibiliya yahumetswe n’umwuka kandi ikubiyemo ibitekerezo by’Imana. Mu Baheburayo 4:12 hagira hati “ijambo ry’Imana [ni] rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira.” Mu gihe dusoma Bibiliya, ibikubiyemo bihinguranya mu bitekerezo byacu byimbitse no mu ntego zacu nk’inkota, bigahishura urugero duhuzamo imibereho yacu n’ibyo Imana ishaka.

7. Kuki gusoma Bibiliya ari iby’ingenzi, kandi se, duterwa inkunga yo kuyisoma kenshi mu rugero rungana iki?

7 “Ibyo umutima wibwira ukagambirira” bishobora guhinduka uko igihe kigenda gihita n’igihe ibintu bitubaho mu buzima bigenda bitugiraho ingaruka—byaba ibishimishije cyangwa ibigoranye. Turamutse tutize Ijambo ry’Imana buri gihe, ibitekerezo byacu, imyifatire yacu n’ibyiyumo byacu ntibyakongera guhuza n’amahame ava ku Mana. Ku bw’ibyo, Bibiliya itugira inama igira iti ‘[mukomeze] mwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera; kandi [mukomeze] mwigerageze’ (2 Abakorinto 13:5). Niba twifuza gukomeza kumva ibyo umwuka utubwira, twagombye kwitondera inama tugirwa yo gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi.—Zaburi 1:2.

8. Ni ayahe magambo yavuzwe n’intumwa Pawulo adufasha kwisuzuma ku birebana no gusoma Bibiliya?

8 Ikintu cy’ingenzi abasoma Bibiliya bibutswa, ni iki gikurikira: mujye mufata igihe gihagije cyo kwicengezamo ibyo musoma! Mu gihe dushyiraho imihati yo kubahiriza inama duhabwa yo gusoma Bibiliya buri munsi, ntitwakwifuza gusoma ibice byinshi duhushura tudasobanukirwa neza ibyo dusoma. N’ubwo gusoma Bibiliya buri gihe ari iby’ingenzi, intego yacu ntiyagombye kuba iyo kugendera kuri porogaramu gusa; twagombye kuba dufite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kwiga ibyerekeye Yehova n’imigambi ye. Mu birebana n’ibyo, dushobora kwifashisha aya magambo akurikira yavuzwe n’intumwa Pawulo kugira ngo twisuzume. Igihe yandikiraga Abakristo bagenzi bayo, yagize iti “mpfukamira Data wa twese, ngo abahe . . . Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo, ubwo mumaze gushōrera imizi mu rukundo, mukaba mushikamye, muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa; ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana.”—Abefeso 3:14, 16-19.

9. Ni gute dushobora kwihingamo icyifuzo cyo kwigishwa na Yehova kandi tukacyongera?

9 Ni iby’ukuri ko muri kamere yacu hari bamwe badakunda gusoma mu gihe usanga abandi bo ari abasomyi babishishikariye. Icyakora, dushobora kwihingamo no kongera icyifuzo cyo kwigishwa na Yehova, uko imimerere yacu yaba iri kose. Intumwa Petero yasobanuye ko twagombye kugira ipfa ryo kunguka ubumenyi bwa Bibiliya, kandi yari izi ko dushobora kwihingamo icyo cyifuzo. Yaranditse iti “mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze [“mugire ipfa ry,’ ”NW] amata y’umwuka adafunguye kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza” (1 Petero 2:2). Niba twifuza ‘kugira ipfa’ (NW ) ryo kwiga Bibiliya, ni ngombwa kwicyaha. Nk’uko dushobora kugera ubwo dukunda ibyokurya tutari tumenyereye mu gihe twaba tumaze kubiryaho kenshi, ni na ko imyifatire tugira ku birebana no gusoma hamwe no kwiga yagenda irushaho kuba myiza turamutse twicyashye kugira ngo dukurikize gahunda ya buri gihe.

“Igerero igihe cyaryo”

10. Ni bande bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ kandi se, ni gute Yehova arimo abakoresha muri iki gihe?

10 Ubundi buryo Yehova akoresha mu kuvugana natwe muri iki gihe bugaragazwa na Yesu muri Matayo 24:45-47. Aho ngaho yerekeje ku itorero rya Gikristo ryasizwe n’umwuka—rigizwe n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ rikaba ryarashyiriweho gutanga “igerero” ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo.” Abagize iryo tsinda, buri wese ku giti cye, ni ‘abo mu rugo’ rwa Yesu. Abo hamwe n’abagize “[imbaga y’]abantu benshi” b’ “izindi ntama” baterwa inkunga kandi bagahabwa ubuyobozi (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Amenshi muri ayo mafunguro atangwa mu gihe cyayo atugeraho mu buryo bw’inyandiko zicapwe, urugero nk’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, hamwe n’ibindi bitabo. Ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka by’inyongera bitangwa mu buryo bwa za disikuru n’ibyerekanwa mu makoraniro mato n’amanini, ndetse no mu materaniro y’itorero.

11. Ni gute tugaragaza ko twitabira ibyo umwuka utubwira binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge”?

11 Inyigisho zitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ zagenewe gukomeza ukwizera kwacu no gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu (Abaheburayo 5:14). Izo nama zishobora gutangwa muri rusange kugira ngo buri wese abone uko aziyerekezaho mu buryo bwa bwite. Rimwe na rimwe, tujya tunahabwa inama ku bintu byihariye bigize imyifatire yacu. Ni iyihe myifatire twagombye kugira niba mu by’ukuri twumva ibyo umwuka utubwira binyuriye ku itsinda ry’umugaragu? Intumwa Pawulo isubiza igira iti “mwumvire ababayobora, mubagandukire” (Abaheburayo 13:17). Ni iby’ukuri ko abantu bose bafite uruhare muri iyo gahunda ari abantu badatunganye. Icyakora, Yehova yishimira gukoresha abagaragu b’abantu, n’ubwo badatunganye, kugira ngo atuyobore muri iki gihe cy’imperuka.

Ubuyobozi buturuka ku mutimanama wacu

12, 13. (a) Ni iyihe soko yindi y’ubuyobozi twahawe na Yehova? (b) Ni izihe ngaruka nziza umutimanama ushobora kugira ndetse no ku bantu badafite ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana?

12 Yehova yaduhaye indi soko y’ubuyobozi— ni ukuvuga umutimanama wacu. Yaremanye umuntu ubushobozi buri muri we bwo kwiyumvisha ibintu, akamenya icyiza n’ikibi. Ni kimwe mu bigize kamere yacu. Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yasobanuye igira iti “abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo, baba bihīndukiye amategeko, nubwo batayafite: bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.”—Abaroma 2:14, 15.

13 Abantu benshi batazi Yehova bashobora, mu rugero runaka, guhuza ibitekerezo n’ibikorwa byabo n’amahame y’Imana yerekeranye n’icyiza hamwe n’ikibi. Ni nk’aho baba bumva muri bo imbere hari ijwi ribongorera ribayobora mu cyerekezo gikwiriye. Niba ari uko bishobora kugendekera abadafite ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana, mbega ukuntu iryo jwi ry’imbere ryagombye kurushaho kuvugira mu Bakristo b’ukuri! Nta gushidikanya ko umutimanama wa Gikristo watunganyijwe n’ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana kandi ukaba ukora mu buryo buhuje n’umwuka wera wa Yehova ushobora kuduha ubuyobozi bwiringirwa.—Abaroma 9:1.

14. Ni gute umutimanama watojwe na Bibiliya ushobora kudufasha kugendera ku buyobozi bw’umwuka wa Yehova?

14 Umutimanama mwiza watojwe na Bibiliya ushobora kutwibutsa uburyo umwuka wifuza ko tugenda. Hari igihe ushobora gusanga imimerere yihariye turimo nta cyo ivugwaho mu buryo bweruye, haba mu Byanditswe cyangwa mu bitabo bishingiye kuri Bibiliya. Icyakora, umutimanama wacu ushobora kuduha umuburo, utuburira kwirinda imyifatire ishobora kuduteza akaga. Mu mimerere nk’iyo, kwirengagiza ibyo tubwirwa n’umutimanama wacu, mu by’ukuri bishobora kugaragaza ko twirengagiza ibyo umwuka wa Yehova uvuga. Ku rundi ruhande, dushobora kugira amahitamo meza ndetse no mu gihe twaba tudafite ubuyobozi busobanutse neza bwanditswe, binyuriye mu kwitoza kwishingikiriza ku mutimanama wacu wa Gikristo watojwe. Icyakora, ni iby’ingenzi kuzirikana ko mu gihe twaba tudafite ihame cyangwa itegeko ryatanzwe n’Imana, byaba bidakwiriye ko duhatira Abakristo bagenzi bacu imyanzuro y’umutimanama wacu mu bintu bireba umuntu ku giti cye.—Abaroma 14:1-4; Abagalatiya 6:5.

15, 16. Ni iki gishobora gutuma umutimanama wacu udakora neza, kandi se, ni gute twatuma ibyo bitabaho?

15 Umutimanama ukeye watojwe na Bibiliya ni impano ituruka ku Mana (Yakobo 1:17). Ariko kandi, tugomba kurinda iyo mpano ibintu bishobora kuyangiza niba twifuza ko ikora neza nk’igikoresho gituma tudahungabana mu birebana n’umuco. Turamutse dukurikije imico y’akarere, imigenzo n’imyifatire idahuje n’amahame y’Imana, bishobora gutuma umutimanama wacu ukora nabi kandi ukananirwa kuduhatira kwerekera mu nzira iboneye. Dushobora gusanga tudashoboye gufata imyanzuro mu buryo bukwiriye, ndetse tukaba twanishuka twibwira ko igikorwa kibi ari cyiza rwose.—Gereranya na Yohana 16:2.

16 Turamutse dukomeje kwirengagiza umuburo duhabwa n’umutimanama wacu, ijwi ryawo ryazagenda rikendera gahoro gahoro kugeza ubwo mu birebana n’umuco tuba ba rutare cyangwa ibinya. Umwanditsi wa Zaburi yerekeje kuri bene abo bantu ubwo yagiraga ati “imitima yabo ihonjotse nk’ibinure” (Zaburi 119:70). Abantu bamwe na bamwe birengagiza ibyo umutimanama wabo ubahatira gukora batakaza ubushobozi bwo gutekereza neza. Baba batakiyoborwa n’amahame arangwa no kubaha Imana, kandi ntibashobora gufata imyanzuro ikwiriye. Kugira ngo twirinde imimerere nk’iyo, twagombye kwitabira ubuyobozi duhabwa n’umutimanama wacu wa Gikristo, ndetse n’igihe ibibazo duhihibikanira byaba bisa n’aho ari bito.—Luka 16:10.

Abumva kandi bakumvira ni bo bazishima

17. Mu gihe tuzaba twumva ‘ijambo riduturutse inyuma’ kandi tukitondera ibyo tubwirwa n’umutimanama wacu watojwe na Bibiliya, ni gute tuzahabwa umugisha?

17 Uko tuzagenda tugira akamenyero gahamye ko kumva ‘ijambo riduturutse inyuma’—nk’uko ritugeraho binyuriye mu Byanditswe no ku mugaragu ukiranuka w’ubwenge—kandi uko tuzagenda turushaho kwitondera ibyo twibutswa n’umutimanama wacu watojwe na Bibiliya, ni na ko Yehova azagenda aduha umugisha akatwongerera umwuka we. Umwuka wera na wo uzatwongerera ubushobozi bwo kwakira no gusobanukirwa ibyo tubwirwa na Yehova.

18, 19. Ni gute ubuyobozi bwa Yehova bwatwungura haba mu murimo wacu hamwe no mu mibereho yacu bwite?

18 Nanone kandi, umwuka wa Yehova uzaduha kugira ubushizi bw’amanga bwo guhangana n’imimerere igoranye tubigiranye ubwenge n’ubutwari. Nk’uko byagendekeye intumwa, umwuka w’Imana ushobora gushishikaza ubushobozi bw’ubwenge bwacu kandi ukadufasha buri gihe kuzajya dukora kandi tukavuga ibihuje n’amahame ya Bibiliya (Matayo 10:18-20; Yohana 14:26; Ibyakozwe 4:5-8, 13, 31; 15:28). Iyo umwuka wa Yehova n’imihati dushyiraho mu buryo bwa bwite bikomatanyirijwe hamwe, bishobora gutuma tugera ku bintu bishimishije mu gihe dufata imyanzuro ikomeye mu mibereho yacu, bityo bikadutera ubutwari bwo gukomeza gusohoza ibijyanye n’iyo myanzuro. Urugero, ushobora kuba urimo utekereza kugira icyo uhindura ku mibereho yawe kugira ngo ubone igihe cy’inyongera ugenera ibintu by’umwuka. Cyangwa se, ushobora kuba ugomba kugira amahitamo ku bintu bikomeye bizahindura imibereho yawe, urugero nko guhitamo uwo muzabana, gusuzuma niba uzakora cyangwa utazakora akazi uhawe, cyangwa niba uzagura inzu. Aho kureka ibyiyumvo byacu bya kimuntu akaba ri byo byonyine dushingiraho mu gihe dufata ibyemezo, twagombye kumva ibyo umwuka w’Imana uvuga maze tugakurikiza ubuyobozi bwawo mu byo dukora.

19 Mu by’ukuri, twishimira ibintu birangwa n’ubugwaneza twibutswa hamwe n’inama tugirwa n’Abakristo bagenzi bacu, hakubiyemo n’abasaza. Ariko kandi, si ngombwa ko buri gihe twazajya dutegereza ko abandi ari bo batumenyesha ibintu. Niba tuzi uburyo burangwa n’ubwenge tugomba gukurikira hamwe n’ibyo dukeneye guhindura ku migirire hamwe n’imyifatire yacu kugira ngo tunezeze Imana, ntitukazuyaze kubikora. Yesu yagize ati “nimumenya ibyo, murahirwa niba mubikora.”—Yohana 13:17.

20. Ni iyihe migisha ibonwa n’abumva ‘ijambo ribaturutse inyuma’?

20 Uko bigaragara, si ngombwa ko Abakristo bumva ijwi nyajwi riturutse mu ijuru, ndetse nta n’ubwo bakeneye gusurwa na marayika, kugira ngo bamenye uko bashimisha Imana. Bahawe imigisha kubera ko bafite Ijambo ry’Imana ryanditswe kandi bakaba bahabwa ubuyobozi bwuje urukundo binyuriye ku itsinda ryayo ryasizwe riri ku isi. Nibitondera iryo ‘jambo ribaturutse inyuma’ babigiranye ubwitonzi, kandi bagakurikiza ubuyobozi bw’umutimanama wabo watojwe na Bibiliya, bazashobora rwose gukora ibyo Imana ishaka. Ubwo ni bwo bazibonera isohozwa ry’isezerano ry’intumwa Yohana, rigira riti “ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17.

[Isubiramo rigufi]

• Kuki Yehova ashyikirana n’ibiremwa bye by’abantu?

• Ni gute dushobora kungukirwa na porogaramu yo gusoma Bibiliya buri gihe?

• Ni gute twagombye kwitabira ubuyobozi duhabwa n’itsinda ry’umugaragu?

• Kuki tutagombye kwirengagiza ibyo tubwirwa n’umutimanama watojwe na Bibiliya?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Umuntu ntakeneye ibikoresho bihambaye kugira ngo yakire ubutumwa buturutse ku Mana

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 13 yavuye]

Courtesy Arecibo Observatory/David Parker/Science Photo Library

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Yehova atuvugisha binyuriye kuri Bibiliya hamwe n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’