Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bubaka ukwizera mu Buhindi binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya

Bubaka ukwizera mu Buhindi binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya

Turi abantu bafite ukwizera

Bubaka ukwizera mu Buhindi binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya

GUHERA mu karere k’Imisozi ya Himalaya iteye neza iriho amasimbi mu majyaruguru ukageza ku nkombe zihoraho ikibunda z’Inyanja y’u Buhindi ahagana mu majyepfo, u Buhindi ni igihugu kirimo ibintu bitandukanye cyane, haba mu miterere y’ubutaka no mu rwego rw’idini. Mu baturage baho basaga miriyari, abagera kuri 83 ku ijana ni Abahindu, 11 ku ijana ni Abisilamu, naho abasigaye bakaba bagizwe ahanini n’abiyita Abakristo, Abasikh, Ababuda n’abo mu idini rya Jainisme. Bose bafite umudendezo wo gusenga. Igitabo cyitwa The World Book Encyclopedia kigira kiti “idini rifite umwanya w’ingenzi cyane mu mibereho y’Abahindi.”

Kubaho mu buryo buhuje n’ukwizera kwabo kwa Gikristo ni byo biranga Abahamya ba Yehova basaga 21.200 mu Buhindi. Kimwe na bagenzi babo bo mu buryo bw’umwuka bo mu tundi turere tw’isi, Abahamya bo mu Buhindi babona ko gufasha abaturanyi babo kwihingamo kwizera Ijambo ry’Imana mu buryo bukomeye, ari ryo Bibiliya Yera, ari igikundiro (2 Timoteyo 3:16, 17). Reka turebe ukuntu umuryango umwe utuye i Chennai mu majyepfo y’u Buhindi waje kumenya ukuri kwa Bibiliya.

Mbere y’uko abagize uwo muryango bahura n’Abahamya ba Yehova, bari bafite ishyaka mu miryango y’Abagatolika b’abakalisimatike, bihandagazaga bavuga ko babonekerwa, bakavuga izindi ndimi kandi bagakiza abarwayi. Bari bakomeye mu idini no mu karere k’iwabo, ndetse bamwe mu bagize uwo muryango abantu babitaga “swami,” bisobanurwa ngo “nyagasani.” Hanyuma, umunsi umwe hari Umuhamya wasuye abagize uwo muryango maze abereka muri Bibiliya ko Yesu ari Umwana w’Imana, aho kuba Imana Ishoborabyose nk’uko abantu benshi babyizera. Nanone kandi, uwo Muhamya yaberetse ko izina ry’Imana ari Yehova kandi ko umugambi Yehova afitiye isi ari uwo kuyihindura paradizo nziza.—Yeremiya 16:21; Luka 23:43; Yohana 3:16.

Kubera ko abagize uwo muryango bubahaga Ijambo ry’Imana kandi bakaba barakunze ibyo bumvise, bemeye ko Abahamya ba Yehova babayoborera icyigisho cya Bibiliya cya buri gihe. Ibyo byatumye abo mu idini ryabo babagira urw’amenyo. Icyakora, abagize uwo muryango biyemeje bamaramaje gukomeza icyigisho cyabo cya Bibiliya. Mu gihe ubumenyi bwabo bwari bumaze kwiyongera kandi bakaba bari bamaze kugira ukwizera gukomeye, bahagaritse imigenzo yabo y’idini ry’ikinyoma. Muri iki gihe, batatu mu bagize uwo muryango ni Abahamya bakorana umwete babatijwe, kandi nyina w’abana akora ubupayiniya bw’ubufasha igihe cyose bishoboka.

Ukwizera kwatumye anesha inzitizi

Uwitwa Sunder Lal, akaba ari umusore utuye mu mudugudu wo muri Punjab, yari akeneye kugira ukwizera gukomeye cyane n’ubutwari kugira ngo ageze ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Icya mbere, ni ukubera ko yari yararetse imyizerere yo mu muryango no mu mudugudu we yo kwemera imana nyinshi akayoboka Imana y’ukuri, ari yo Yehova. Ikindi kandi, Sunder Lal nta maguru agira.

Kugeza mu mwaka wa 1992, imibereho ya Sunder Lal yarangwaga n’ibintu bimwe gusa. Yari umuforomo kandi yifatanyaga n’umuryango we mu gusenga imana zitandukanye bayobowe n’umwigisha wo mu idini ry’Abahindu babaga baratoranyije. Hanyuma, ku mugoroba umwe yituye hasi ubwo yari arimo yambuka umuhanda wa gari ya moshi. Gari ya moshi yamunyuze hejuru, maze imuca amaguru yombi, iyacira mu bibero. N’ubwo atapfuye yumvaga bimurangiriyeho. Mu buryo bwumvikana, Sunder Lal yarihebye cyane ndetse atekereza n’ibyo kwiyahura. Abagize umuryango bamuteraga inkunga, ariko imibereho ye y’igihe kizaza yasaga n’aho nta cyizere itanga.

Hanyuma, umwe mu Bahamya ba Yehova yasuye Sunder Lal maze amwereka muri Bibiliya ko Imana yasezeranyije kuzahindura isi paradizo no guha ubuzima butunganye abantu bose bayikunda kandi bakaba bayitinya. Sunder Lal yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, maze yiga ashyizeho umwete mu gihe cy’umwaka umwe. Yatumiwe mu materaniro ya Gikristo, maze amaherezo aza kujyanayo n’incuti ye imuhetse ku igare ku ntebe y’inyuma. N’ubwo urwo rugendo rwamubabazaga, ingororano yabonye yari ikomeye. Ibyo yari yarize mu cyigisho cye cya Bibiliya byarashimangiwe ubwo yahuraga n’abandi bizera by’ukuri amasezerano yo mu Ijambo ry’Imana kandi bakabaho mu buryo buhuje n’inyigisho za Bibiliya.

Sunder Lal yatangiye kugeza ku baturanyi be ubutumwa bwiza maze mu mwaka wa 1995 arabatizwa. Mu mizo ya mbere, yajyaga yifatanya mu murimo akambakamba ava ku rugo rumwe ajya ku rundi mu mudugudu yari atuyemo, ubwo akaba ari bwo buryo yari asanzwe akoresha kugira ngo agire aho ajya. Ariko ubu hari abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka bamuhaye impano—igare ry’amapine atatu ryakozwe mu buryo bwihariye kugira ngo “rijye rinyongwa” n’amaboko. Abifashijwemo n’iryo gare rye ry’amapine atatu, ubu ashobora kwirwanaho kurusha mbere, kandi ashobora gukora urugendo rw’ibirometero 12 wenyine kugira ngo ajye mu materaniro y’itorero. Rimwe na rimwe ajya yitwara ku igare rye wenyine mu gihe cy’imvura nyinshi iba irimo imiyaga; ikindi gihe ubushyuhe buba busaga dogere 43.

Uretse kujya mu materaniro, Sunder Lal ayoborera abantu benshi ibyigisho bya Bibiliya baba bifuza kubona ubufasha kugira ngo bihingemo kwizera mu buryo bukomeye Imana y’ukuri, ari yo Yehova. Koko rero, barindwi mu bo yahoze ayoborera ibyigisho bya Bibiliya ubu barabatijwe, kimwe n’abandi bantu batatu yabwirije ariko bakigana Bibiliya na bagenzi be b’Abahamya.

Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, ‘ukwizera ntigufitwe na bose’ (2 Abatesalonike 3:2). Ariko ku bantu “batoranirijwe ubugingo buhoraho,” icyigisho cya buri gihe cy’Ijambo ry’Imana gishobora kubaka ukwizera gukomeye (Ibyakozwe 13:48). Nanone kandi, bene icyo cyigisho gituma mu maso habo harabagiranishwa n’ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza—icyo kikaba ari ikintu abaturage bo mu Buhindi bagenda biyongera barimo bizera.

[Ikarita yo ku ipaji ya 30]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

AFUGANISITANI

PAKISITANI

NAPAL

BHUTAN

U BUSHINWA

BANGLADESH

MYANMAR

LAOS

TAYILANDE

VIYETINAMU

KAMBOJE

SRI LANKA

U BUHINDI

[Aho ifoto yavuye]

Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.