Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igiti cy’umwelayo gitoshye mu nzu y’Imana

Igiti cy’umwelayo gitoshye mu nzu y’Imana

Igiti cy’umwelayo gitoshye mu nzu y’Imana

MU GIHUGU cya Isirayeli, haba igiti gisa n’aho kidashobora kurimburwa. Ndetse n’iyo gitemwe, nyuma y’igihe gito igishyitsi cyacyo kirashibuka. Kandi iyo imbuto zacyo zisaruwe, ziha nyiracyo amavuta menshi ashobora gukoreshwa mu guteka, gutanga urumuri, kwisukura no kwisiga.

Dukurikije uko umugani wa kera wanditswe mu gitabo cya Bibiliya cy’Abacamanza ubivuga, “kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke.” Ni ikihe giti cyo mu ishyamba byahisemo bwa mbere? Nta kindi kitari icyo giti cy’umwelayo gishobora guhangana n’imimerere igoye kandi cyera imbuto nyinshi.—Abacamanza 9:8.

Hashize imyaka isaga 3.500 umuhanuzi Mose yerekeje kuri Isirayeli avuga ko ari ‘igihugu cyiza, igihugu cy’imyelayo’ (Gutegeka 8:7, 8). Ndetse no muri iki gihe, usanga imirima y’ibiti by’imyelayo izimagije ako karere uhereye munsi y’Umusozi Herumoni mu majyaruguru ukageza ku nkengero za Berisheba mu majyepfo. Iyo mirima iracyari ubwiza nyaburanga bw’Ikibaya cyo ku nkombe cya Sharoni, imisozi y’agasi yo muri Samariya n’ibibaya birumbuka by’i Galilaya.

Incuro nyinshi, abanditsi ba Bibiliya bakoreshaga igiti cy’umwelayo mu buryo bw’ikigereranyo. Ibintu biranga icyo giti byakoreshwaga mu kugaragaza imbabazi z’Imana, isezerano ry’umuzuko n’imibereho y’ibyishimo mu muryango. Gusuzuma ibyerekeye umwelayo tubigiranye ubwitonzi biri budufashe gusobanukirwa iyo mirongo y’Ibyanditswe kivugwamo, kandi bitume turushaho kwishimira icyo giti cyihariye cyifatanya n’ibindi byaremwe mu gusingiza Umuremyi wacyo.—Zaburi 148:7, 9.

Igiti cy’insobe cy’umwelayo

Igiti cy’umwelayo nta bwo usanga gihambaye mu buryo bwihariye iyo ukikibona bwa mbere. Ntikigera mu ijuru nk’uko bimeze ku myerezi minini cyane yo muri Libani. Imbaho zacyo ntizihenda cyane nk’iz’umuberoshi, kandi nta bwo uburabyo bwacyo bushimisha amaso nk’ubw’agati k’umuluzi (Indirimbo 1:17; Amosi 2:9). Igice cy’ingenzi cyane cy’igiti cy’umwelayo ntikigaragara—cyibera mu butaka. Imizi yacyo minini igera kure cyane mu butaka, ikaba ishobora kugera kuri metero 6 z’ubujyakuzimu, kandi ikaba yatambika ikagera kure cyane kurushaho, ni ryo banga rituma icyo giti gitanga umusaruro utubutse, kandi kigakomeza kubaho.

Iyo mizi ituma ibiti by’umwelayo biteye ku misozi y’agasi bihangana n’amapfa mu gihe ibiti byo mu kabande byo biba byaramaze kugwa umwuma. Imizi ituma gishobora gukomeza gutanga imbuto mu gihe cy’ibinyejana byinshi, kabone n’ubwo igiti cyazanye amasubyo menshi cyaba gisa n’aho gikwiriye gucanwa gusa. Nta kindi icyo giti cy’insobe gisaba uretse ahantu hisanzuye gikurira hamwe n’ubutaka bworoshye kugira ngo gishobore guhumeka, ahantu hatari ibihuru n’ibindi byatsi bishobora kuzamo udusimba twacyangiza. Iyo ibyo bintu byoroheje bisabwa bibonetse, mu mwaka igiti kimwe gitanga litiro zigera kuri 57 z’amavuta.

Nta gushidikanya ko umwelayo Abisirayeli bawukundiraga amavuta yawo y’agaciro kenshi. Amatara yari afite urutambi yakoreshaga amavuta ya elayo kugira ngo aboneshe mu mazu yabo (Abalewi 24:2). Amavuta ya elayo yari ingenzi mu guteka. Yarindaga uruhu izuba kandi Abisirayeli bayakoragamo amasabune yo kumesa. Ibinyampeke, divayi n’imyelayo ni byo byari ibihingwa by’ibanze muri icyo gihugu. Bityo rero, kurumba kw’imyelayo byashoboraga guteza amakuba umuryango w’Abisirayeli.—Gutegeka 7:13; Habakuki 3:17.

Ariko kandi, ubusanzwe amavuta ya elayo yabaga ari menshi. Mose yerekeje ku Gihugu cy’Isezerano avuga ko ari “igihugu cy’imyelayo,” bikaba bishoboka ko byatewe n’uko imyelayo ari byo biti byakundaga guhingwa muri ako karere kurusha ibindi. Umuhanga mu bumenyi bw’ibimera wo mu kinyejana cya cumi n’icyenda witwaga H. B. Tristram, yerekeje ku mwelayo avuga ko ari cyo “giti cyarangaga icyo gihugu.” Kubera ko amavuta ya elayo yari ay’agaciro kandi akaba yari menshi cyane, yakoreshwaga mu bucuruzi mpuzamahanga mu karere ka Mediterane kose bayagurana ibintu. Yesu Kristo ubwe yerekeje ku ideni ryanganaga n’ “incuro ijana z’amavuta ya elayo.”—Luka 16:5, 6.

“Nk’uduti twa elayo”

Igiti cy’ingirakamaro cya elayo gishushanya neza imigisha ituruka ku Mana. Ni gute umuntu utinya Imana yari kugororerwa? Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “umugore wawe azaba nk’umuzabibu wera cyane mu kirambi cy’inzu yawe: abana bawe bazaba nk’uduti twa elayo, bagose ameza yawe” (Zaburi 128:3). Utwo ‘duti twa elayo’ ni utuhe, kandi se, kuki umwanditsi wa Zaburi atugereranya n’abana?

Aho igiti cya elayo gitandukaniye n’ibindi, ni uko buri gihe ibyana bishya bihora bishibuka ku gishyitsi. * Mu gihe igiti kiba kitacyera imbuto nk’izo cyeraga mbere bitewe no gusaza, abahinzi bashobora kureka ibiti by’imishibuka byinshi bigakura kugeza igihe biba igice kinini kigize igiti. Nyuma y’igihe runaka, igiti cya mbere kiba gifite ibyana bikomeye bigikikije bitatu cyangwa bine, bimeze nk’abana bagose ameza. Ibyo biti by’imishibuka biba bifite igishyitsi kimwe, kandi bifatanyiriza hamwe mu gutanga umusaruro mwiza w’imyelayo.

Icyo kintu kiranga igiti cy’umwelayo kigaragaza neza cyane ukuntu abahungu n’abakobwa bashobora kugira ukwizera guhamye biturutse ku mizi ikomeye yo mu buryo bw’umwuka y’ababyeyi babo. Uko abana bagenda baba bakuru, ni na ko bagenda bifatanya mu kwera imbuto no gushyigikira ababyeyi babo, abo babyeyi bakaba bishimira kubona abana babo bakorera Yehova bafatanyije na bo.—Imigani 15:20.

‘Hariho ibyiringiro [ku bihereranye] n’igiti’

Umubyeyi w’umugabo ugeze mu za bukuru ukorera Yehova yishimira abana be bubaha Imana. Ariko kandi, abo bana bararira iyo amaherezo se ‘agiye nk’uko ab’isi bose bagenda’ (1 Abami 2:2). Kugira ngo Bibiliya idufashe guhangana n’ibyo byago bibabaje biba bigwiririye umuryango, itwizeza ko hazabaho umuzuko.—Yohana 5:28, 29; 11:25.

Yobu wari ufite abana benshi, yari azi neza ukuntu ubuzima bw’umuntu bumara igihe gito. Yabugereranyije n’uburabyo buhunguka vuba (Yobu 1:2; 14:1, 2). Yobu yifuzaga urupfu cyane kugira ngo abone uko ahunga umubabaro yari afite, akabona ko imva ari ahantu h’ubwihisho yashoboraga kuvamo akagaruka. Yobu yarabajije ati “umuntu napfa, azongera abeho?” Hanyuma yatanze igisubizo kirangwa n’icyizere agira ati “naba nihanganiye iminsi y’intambara yanjye yose, ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa. [Yehova] wampamagara, nakwitaba: washatse kubona umurimo w’amaboko yawe.”—Yobu 14:13-15.

Ni gute Yobu yagaragaje ko yari afite icyizere kidakuka cy’uko Imana yari kuzamuhamagara ikamukura mu mva? Yakoresheje igiti, ukuntu yakivuze bikaba bituma twumva ko ashobora kuba yari arimo yerekeza ku mwelayo. Yobu yagize ati “hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe, cyongera gushibuka” (Yobu 14:7). Igiti cy’umwelayo gishobora gutemwa, ariko ibyo ntibyakirimbura. Kereka gusa iyo icyo giti kiranduwe ni bwo gipfa. Iyo hatagize igikora ku mizi, igiti kirongera kigashibuka, kikagira imbaraga nshya.

Ndetse n’iyo amapfa y’igihe kirekire yatuma igiti gishaje cy’umwelayo kiraba mu buryo bukomeye, igishyitsi cyumye gishobora gusubirana ubuzima. “Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka, n’igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu; iyo cyumvise amazi, cyongera gushibuka, kigatoha nk’igiti kikiri gito” (Yobu 14:8, 9). Yobu yabaga mu karere k’amapfa, k’umukungugu aho ashobora kuba yari yaragiye yitegereza ibishyitsi byinshi by’ibiti bishaje by’imyelayo byasaga n’aho byumye kandi bitagifite ubuzima. Nyamara, iyo imvura yagwaga icyo giti cyabaga “cyarapfuye” cyarongeraga kikabaho, ku mizi yacyo hagashibukaho igiti gishya, ukaba wagira ngo ni “igiti kikiri gito.” Ubwo bushobozi budasanzwe bwo guhembuka, bwatumye umuhanga mu buhinzi bw’ibiti byera imbuto wo muri Tuniziya agira ati “ushobora kuvuga ko ibiti by’imyelayo bidapfa.”

Nk’uko umuhinzi ategerezanya amatsiko kuzongera kubona ibiti bye by’imyelayo byari byarumye byongera gushibuka, ni na ko Yehova yifuza cyane kuzura abagaragu be bizerwa. Ategerezanyije amatsiko igihe abantu bari abizerwa, urugero nka Aburahamu na Sara, Isaka na Rebeka n’abandi benshi bazazuka (Matayo 22:31, 32). Mbega ukuntu kwakira abantu bapfuye bazaba bazutse no kongera kubabona bafite imibereho yuzuye kandi irangwa n’uburumbuke bizaba ari ibintu bihebuje!

Igiti cy’umwelayo cy’ikigereranyo

Imbabazi z’Imana zigaragarira mu kuntu itarobanura abantu ku butoni hamwe no kuba yarateganyije umuzuko. Intumwa Pawulo yakoresheje urugero rw’igiti cy’umwelayo kugira ngo agaragaze ukuntu imbabazi za Yehova zigera ku bantu bose uko ubwoko bwabo bwaba buri kose cyangwa uko imimerere bakuriyemo yaba iri kose. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Abayahudi bari baragiye baterwa ishema no kuba ari bo bari ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe, ari “urubyaro rwa Aburahamu.”—Yohana 8:33; Luka 3:8.

Kuvukira mu ishyanga ry’Abayahudi ubwabyo si byo byasabwaga kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana. Ariko kandi, abigishwa ba Yesu ba mbere bose bari Abayahudi, kandi bari bafite igikundiro cyo kuba abantu ba mbere batoranyijwe n’Imana kugira ngo abe ari bo baba imbuto yasezeranyijwe ya Aburahamu (Itangiriro 22:18; Abagalatiya 3:29). Pawulo yagereranyije abo bigishwa b’Abayahudi n’amashami y’igiti cy’umwelayo cy’ikigereranyo.

Abenshi mu Bayahudi kavukire banze Yesu, bo ubwabo bigira abantu badakwiriye kuzaba mu bazaba bagize ‘umukumbi muto,’ cyangwa ‘Abisirayeli b’Imana’ (Luka 12:32; Abagalatiya 6:16). Muri ubwo buryo, babaye nk’amashami y’umwelayo wo mu buryo bw’ikigereranyo yatemwe akavanwa ku giti. Ni bande bari kujya mu mwanya wabo? Mu mwaka wa 36 I.C., Abanyamahanga baratoranyijwe kugira ngo babe bamwe mu bagize imbuto ya Aburahamu. Byari bimeze nk’aho Yehova yari yahagitse amashami y’umwelayo wo mu gasozi ku giti cy’umwelayo cyo mu murima. Abari kuzaba bagize imbuto yasezeranyijwe ya Aburahamu bari kuba bakubiyemo n’abantu bo mu mahanga. Ubwo noneho Abakristo b’Abanyamahanga bashoboraga ‘gusangira amakakama y’igishyitsi cya elayo.’—Abaroma 11:17.

Ku muhinzi, guhagika ishami ry’umwelayo wo mu gasozi ku giti cy’umwelayo cyo mu murira byari ibintu atarota akora kandi “binyuranye na kamere” (Abaroma 11:24, NW ). Igitabo cyitwa The Land and the Book, kigira kiti “hagika igiti cyiza ku giti cyo mu gasozi, maze nk’uko Abarabu bavuga, kizaganza icyo mu gasozi, ariko ntushobora guhagika icyo mu gasozi ku giti cyiza ngo ugire icyo ugeraho.” Mu buryo nk’ubwo, Abakristo b’Abayahudi baratangaye ubwo Yehova ‘yatangiraga kugenderera abanyamahanga kubatoranyamo ubwoko bwo kubaha izina rye’ (Ibyakozwe 10:44-48; 15:14). Icyakora, icyo cyari ikimenyetso kigaragara neza cy’uko isohozwa ry’umugambi w’Imana ritari rishingiye ku ishyanga rimwe iryo ari ryo ryose. Oya, kuko “mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera.”—Ibyakozwe 10:35.

Pawulo yagaragaje ko nk’uko “amashami” y’igiti cy’umwelayo y’Abayahudi b’abahemu yatemwe akavanwa ku giti cyayo, ari na ko byashoboraga kugendekera undi muntu wese utari gukomeza kwemerwa na Yehova abitewe n’ubwibone no gusuzugura (Abaroma 11:19, 20). Ibyo rwose bigaragaza ko nta muntu n’umwe wagombye kuzigera na rimwe apfobya ubuntu bw’Imana butagira akagero.—2 Abakorinto 6:1.

Gusigwa amavuta

Ibyanditswe byerekeza ku mikoreshereze y’amavuta nyamavuta ya elayo n’amavuta yo mu buryo bw’ikigereranyo. Mu bihe bya kera, ibisebe n’ibibyimba ‘byabobezwaga n’amavuta’ kugira ngo bikire vuba (Yesaya 1:6). Dukurikije uko umwe mu migani ya Yesu ubivuga, Umusamariya mwiza yasutse amavuta ya elayo na vino ku bikomere by’umuntu yasanze ku muhanda ugana i Yeriko.—Luka 10:34.

Gusiga amavuta ya elayo ku mutwe w’umuntu bituma agarura ubuyanja kandi akumva ahehereye (Zaburi 141:5). Kandi mu gihe abasaza b’Abakristo bahihibikanira ibibazo by’uburwayi bwo mu buryo bw’umwuka, umuntu wo mu itorero bashobora ‘kumusiga amavuta mu izina ry’Umwami’ (Yakobo 5:14). Inama y’abasaza yuje urukundo ishingiye ku Byanditswe hamwe n’amasengesho avuye ku mutima bavuga basabira mugenzi wabo bahuje ukwizera urwaye mu buryo bw’umwuka, bigereranywa n’amavuta ya elayo ahehereza. Mu buryo bushishikaje, mu nshoberamahanga y’ururimi rw’Igiheburayo, rimwe na rimwe umugabo mwiza bavuga ko ari “amavuta ya elayo asukuye.”

“Elayo mbisi yo mu rugo rw’Imana”

Dufatiye kuri izo ngingo tumaze kubona haruguru, ntibitangaje kuba abagaragu b’Imana bashobora kugereranywa n’ibiti by’imyelayo. Dawidi yifuzaga kumera nka “elayo mbisi yo mu rugo rw’Imana.” (Zaburi 52:10, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Nk’uko imiryango y’Abisirayeli akenshi yabaga ifite ibiti by’imyelayo bigose inzu zabo, ni na ko Dawidi yifuzaga kwegera Yehova kandi akera imbuto zo gusingiza Imana.—Zaburi 52:11, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.

Igihe ubwami bwari bugizwe n’imiryango ibiri bwa Yuda bwari ubwizerwa kuri Yehova, bwari bumeze nk’ “umwelayo utoshye, mwiza, kandi ufite imbuto nziza” (Yeremiya 11:15, 16). Ariko kandi, abaturage b’u Buyuda batakaje uwo mwanya w’igikundiro ubwo ‘bangaga kumvira amagambo ya [Yehova] bagakurikira izindi mana.’—Yeremiya 11:10.

Kugira ngo tube igiti cy’umwelayo gitoshye mu nzu y’Imana, tugomba kumvira Yehova kandi tukaba twiteguye kwemera igihano aduha, ari na cyo akoresha “adukizaho amashami mabi” kugira ngo dushobore kwera imbuto za Gikristo nyinshi kurushaho (Abaheburayo 12:5, 6). Byongeye kandi, nk’uko igiti nyagiti cy’umwelayo kiba gikeneye imizi minini igera kure kugira ngo kirokoke igihe cy’amapfa, tugomba gukomeza imizi yacu yo mu buryo bw’umwuka kugira ngo twihanganire ibigeragezo n’ibitotezo.—Matayo 13:21; Abakolosayi 2:6, 7.

Igiti cy’umwelayo gishushanya neza Umukristo wizerwa, ushobora kuba atazwi n’isi ariko Imana ikaba imuzi. Bene uwo muntu naramuka apfuye muri iyi gahunda, azongera abeho mu isi nshya igiye kuza.—2 Abakorinto 6:9; 2 Petero 3:13.

Igiti cy’umwelayo gisa n’aho kidashobora kurimburwa gikomeza kwera imbuto uko umwaka utashye, kitwibutsa isezerano ry’Imana rigira riti “bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo” (Yesaya 65:22). Iryo sezerano ry’ubuhanuzi rizasohozwa mu isi nshya y’Imana.—2 Petero 3:13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Ubusanzwe, ibyo byana bishya biba byashibutse birakonorwa buri mwaka kugira ngo bidacura igiti kinini.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Igiti cya kera gifite amasubyo menshi kiboneka mu karere ka Jávea, mu Ntara ya Alicante ho muri Hisipaniya

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Imirima y’imyelayo mu Ntara ya Grenade ho muri Hisipaniya

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Igiti cya kera cy’umwelayo inyuma y’inkuta za Yerusalemu

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Bibiliya ivuga ibyo guhagika amashami mu giti cy’umwelayo

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Iki giti gishaje cy’umwelayo gikikijwe n’ibiti by’imishibuka by’amashami akiri mato