Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itondere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi rirebana n’iki gihe turimo

Itondere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi rirebana n’iki gihe turimo

Itondere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi rirebana n’iki gihe turimo

“Umva yewe mwana w’umuntu, ibyo weretswe ni iby’igihe cy’imperuka.”—DANIYELI 8:17.

1. Ni iki Yehova yifuza ko abantu bose bamenya ku bihereranye n’igihe turimo?

YEHOVA ntahishira ibyo azi ku bihereranye n’ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere. Ahubwo, ni We Uhishura amabanga. Mu by’ukuri, ashaka ko twese twamenya ko ubu tugeze kure mu ‘gihe cy’imperuka.’ Mbega ukuntu ubwo ari ubutumwa bw’ingenzi ku bantu batuye isi ubu bagera kuri miriyari esheshatu!

2. Kuki abantu bahangayikishijwe n’uko bizagendekera umuryango wa kimuntu mu gihe kizaza?

2 Mbese, byaba bitangaje kuba iyi si mbi yegereje iherezo ryayo? Umuntu ashobora kujya ku kwezi, ariko hari ahantu henshi kuri uyu mubumbe adashobora gutembera mu muhanda adafite ubwoba. Ashobora kuzuza inzu ye ibikoresho bigezweho, ariko ntashobora guhagarika ukwiyongera kw’imiryango isenyuka. Kandi ashobora gushyiraho uburyo buhanitse bwo kugezanyaho amakuru, ariko ntashobora kwigisha abantu kubana mu mahoro. Izo nenge zose zishyigikira ibihamya byinshi bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko turi mu gihe cy’imperuka.

3. Ni ryari amagambo “igihe cy’imperuka” yakoreshejwe ku isi ku ncuro ya mbere?

3 Ayo magambo ashishikaje—avuga ngo “igihe cy’imperuka”—yakoreshejwe ku ncuro ya mbere ku isi na marayika Gaburiyeli, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.600. Umuhanuzi w’Imana wari wahiye ubwoba, yumvise Gaburiyeli amubwira ati “umva yewe mwana w’umuntu, ibyo weretswe ni iby’igihe cy’imperuka.”—Daniyeli 8:17.

Iki ni “igihe cy’imperuka”!

4. Ni mu buhe buryo bundi Bibiliya yerekeza ku gihe cy’imperuka?

4 Amagambo ngo “igihe cy’imperuka,” n’ “igihe cy’imperuka cyategetswe,” aboneka incuro esheshatu mu gitabo cya Daniyeli (Daniyeli 8:17, 19; 11:35, 40; 12:4, 9). Yerekeza ku “minsi y’imperuka” yahanuwe n’intumwa Pawulo (2 Timoteyo 3:1-5). Yesu Kristo yerekeje kuri icyo gihe avuga ko ari igihe cyo “kuhaba” kwe ari Umwami wimitswe mu ijuru.—Matayo 24:37-39, NW.

5, 6. Ni bande bagiye ‘bakubita hirya no hino’ (NW ) mu gihe cy’imperuka, kandi se ibyo byagize izihe ngaruka?

5 Muri Daniyeli 12:4 hagira hati “Daniyeli, bumba igitabo, ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka; benshi bazajarajara [“bazakubita,” NW ] hirya no hino; kandi ubwenge buzagwira.” Ibyinshi mu byo Daniyeli yanditse byamaze ibinyejana byinshi bihishwe kandi bishyizweho ikimenyetso, ku buryo abantu batashoboraga kubisobanukirwa. Ariko se, bimeze bite muri iki gihe?

6 Muri iki gihe cy’imperuka, Abakristo bizerwa benshi bagiye ‘bakubita hirya no hino’ (NW ) mu mapaji y’Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Ingaruka zabaye izihe? Binyuriye ku migisha Yehova yahaye imihati yabo, ubumenyi nyakuri bwaragwiriye. Urugero, Abahamya ba Yehova basizwe bahawe umugisha wo kugira ubumenyi bwimbitse bwatumye basobanukirwa ko Yesu Kristo yabaye Umwami mu ijuru mu mwaka wa 1914. Mu buryo buhuje n’amagambo y’intumwa yanditswe muri 2 Petero 1:19-21, abo basizwe hamwe na bagenzi babo b’indahemuka, ‘[bita ku] ijambo ryahanuwe’ kandi bazi neza mu buryo budasubirwaho ko iki gihe turimo ari igihe cy’imperuka.

7. Ni izihe nkuru zimwe na zimwe zituma igitabo cya Daniyeli kiba igitabo cyihariye?

7 Igitabo cya Daniyeli kirihariye mu buryo bwinshi. Mu mapaji yacyo, havugwamo umwami ushaka kwica abanyabwenge be bitewe n’uko badashobora gutahura inzozi z’amayobera yarose no kuzisobanura, ariko umuhanuzi w’Imana we asobanuye ayo mayobera. Havugwamo abasore batatu banze gusenga igishushanyo kinini cyane, maze bakajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana cyane, ariko bakavamo batagize ahantu na hamwe bababuka. Igihe kimwe habaye ibirori, abantu babarirwa mu magana babonye ikiganza cyandika amagambo y’amayobera ku rukuta rw’ingoro y’umwami. Umugabo ugeze mu za bukuru ajugunywe mu rwobo rw’intare biturutse ku bantu babi b’abagambanyi, ariko avamo ari mutaraga. Inyamaswa enye zigaragaye mu iyerekwa, kandi zihawe ibisobanuro by’ubuhanuzi bigenda bikageza mu gihe cy’imperuka.

8, 9. Ni gute igitabo cya Daniyeli cyatwungura, cyane cyane ubu turi mu gihe cy’imperuka?

8 Uko bigaragara, igitabo cya Daniyeli gikubiyemo ibintu bibiri bitandukanye cyane bigenda bigarukamo. Icya mbere ni inkuru z’ibyabaye zivugwamo, ikindi kikaba ari ubuhanuzi. Ibyo bintu byombi bishobora kubaka ukwizera kwacu. Inkuru z’ibyabaye zivugwamo zitugaragariza ko Yehova Imana aha imigisha abakomeza kumushikamaho. Kandi ibice bivuga iby’ubuhanuzi byubaka ukwizera kwacu bitugaragariza ko Yehova aba azi mbere y’igihe uko ibintu bizagenda bikurikirana mu mateka—mbere y’imyaka ibarirwa mu binyejana byinshi—ndetse no mu bihumbi byinshi.

9 Ubuhanuzi bunyuranye bwanditswe na Daniyeli bwerekeza ibitekerezo ku Bwami bw’Imana. Mu gihe tureba ukuntu ubwo buhanuzi bugenda busohozwa, ukwizera kwacu kurakomera kandi tukarushaho kwemera tudashidikanya ko turi mu gihe cy’imperuka. Ariko kandi, abantu bamwe na bamwe bajora ibintu bibasiye Daniyeli, bavuga ko mu by’ukuri ubuhanuzi bwanditswe mu gitabo cyitiriwe izina rye bwanditswe nyuma y’aho ibintu byasaga n’aho bibusohoza bimariye kubaho. Niba ibyo bavuga ari ukuri, byazamura ibibazo bikomeye ku bihereranye n’ibyahanuwe mu gitabo cya Daniyeli birebana n’igihe cy’imperuka. Nanone kandi, abemeragato bashidikanya ku nkuru zavuzwe muri icyo gitabo. Bityo rero, nimucyo dusuzume uko ibintu biteye.

Gishyirwa mu rubanza!

10. Ni mu buryo ki igitabo cya Daniyeli gishinjwa?

10 Tekereza uri mu rukiko, ukurikirana urubanza. Umushinjacyaha yemeje akomeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubutekamutwe. Mu by’ukuri, igitabo cya Daniyeli ubwacyo kigaragaza ko ari igitabo kivuga ibintu nyakuri, cyanditswe n’umuhanuzi w’Umuheburayo wabayeho mu kinyejana cya karindwi n’icya gatandatu M.I.C. Ariko kandi, abajora ibintu bemeza ko icyo gitabo kivuga ibintu by’ibihimbano. Bityo rero, nimucyo mbere na mbere turebe niba igice cyo muri icyo gitabo kivuga inkuru z’ibyabayeho gihuza n’ibintu nyakuri byabayeho mu mateka.

11, 12. Byagendekeye bite ikirego cyagaragazaga ko Belushazari yari umuntu utarigeze ubaho?

11 Tuvuge wenda ko tugiye gusuzuma icyo twavuga ko ari urubanza rw’umwami wabuze mu zindi nyandiko zitari iza Bibiliya. Muri Daniyeli igice cya 5, hagaragaza ko Belushazari yari umwami wa Babuloni igihe uwo murwa waneshwaga mu mwaka wa 539 M.I.C. Abajora icyo gitabo cye bazamuye impaka kuri iyo ngingo, kubera ko nta handi izina rya Belushazari ryabonekaga uretse muri Bibiliya. Ahubwo, abahanga ba kera mu by’amateka bavugaga ko Nabonide ari we wabaye umwami wa nyuma wa Babuloni.

12 Ariko kandi, mu mwaka wa 1854, hari ibibumbano bito byiburungushuye byataburuwe mu matongo y’umujyi wa kera w’i Babuloni witwaga Uri, ubu hakaba ari muri Iraki. Muri izo nyandiko zigizwe n’inyuguti zimeze nk’udusumari hari harimo n’isengesho ryavuzwe n’Umwami Nabonide, muri iryo sengesho akaba yarerekezaga ku wo yitaga ‘Bel-sar-ussur, imfura ye.’ Ndetse na ba bandi bajora, biyemereye ko uwo ari we Belushazari uvugwa mu gitabo cya Daniyeli. Bityo rero, wa mwami bavuga ko atabonekaga, si uko atigeze abaho, ahubwo ni uko yari ataramenyekana mu nyandiko zisanzwe zitari iza Bibiliya. Icyo ni kimwe gusa mu bihamya byinshi bigaragaza ko mu by’ukuri inyandiko za Daniyeli ari inyandiko zivuga ibintu nyakuri. Icyo gihamya kigaragaza ko igitabo cya Daniyeli mu by’ukuri ari kimwe mu bigize Ijambo ry’Imana, bityo tukaba dukwiriye kucyitaho cyane ubu mu gihe cy’imperuka.

13, 14. Nebukadinezari yari muntu ki, kandi se, ni iyihe mana y’ikinyoma yasengaga cyane?

13 Igitabo cya Daniyeli ahanini kigizwe n’ubuhanuzi buvuga ukuntu ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi bwari kuzagenda bukurikirana, hamwe n’ibikorwa bya bamwe mu bayobozi babwo. Umwe muri abo bategetsi ashobora kuvugwaho kuba yari umurwanyi washinze ubwami. Kubera ko yari igikomangoma cyari kuzima ingoma i Babuloni, we n’ingabo ze batatanyije ingabo za Farawo Neko wo mu Misiri, i Karikemeshi. Ariko kandi, hari ubutumwa bwageze kuri icyo gikomangoma cya Babuloni cyanesheje, bugihatira gusigira abagaba b’ingabo bacyo ibikorwa byo guhumbahumba umwanzi. Uwo musore wari ukiri muto witwaga Nebukadinezari amaze kumenya ko se Nabopolassar yapfuye, yimye ingoma mu mwaka wa 624 M.I.C. Mu gihe kingana n’imyaka 43 yamaze ku ngoma, yashinze ubwami bwari bukomatanyije intara zahoze zifitwe na Ashuri, maze yagura igihugu cye kugeza muri Siriya no muri Palestina, kugeza ku mupaka wa Misiri.

14 Nebukadinezari yasengaga cyane cyane imana yitwa Marduk, ikaba yari imana nkuru y’i Babuloni. Uwo mwami yibwiraga ko Marduk ari yo imuhesha kunesha. Nebukadinezari yubakiye Marduk hamwe n’izindi mana nyinshi z’Abanyababuloni insengero muri Babuloni, kandi arazitaka. Igishushanyo cya zahabu uwo mwami w’i Babuloni yahagaritse mu kibaya cya Dura, gishobora kuba cyari cyareguriwe Marduk (Daniyeli 3:1, 2). Kandi uko bigaragara, Nebukadinezari yishingikirizaga cyane ku bupfumu mu gutegura ibikorwa bye bya gisirikare.

15, 16. Ni iki Nebukadinezari yakoreye Babuloni, kandi se, byamugendekeye bite ubwo yavuganaga ubwirasi ko yari ikomeye?

15 Igihe Nebukadinezari yarangizaga kubaka inkike nini z’i Babuloni zari zigizwe n’inkuta ebyiri zomekeranye se yari yaratangiye kubaka, uwo murwa mukuru yawugize ahantu hasaga n’aho hari umutamenwa. Nebukadinezari avugwaho kuba yarubatse inyubako imeze nk’amaterasi ayateraho ubusitani—bumwe mu bintu birindwi bitangaje byaranze isi ya kera, akaba yarabwubatse kugira ngo anezeze umwamikazi we w’Umumedi wakumburaga cyane kureba imisozi n’amashyamba by’iwabo kavukire. Yatumye umujyi wa Babuloni uba umwe mu mijyi ikomeye kuruta iyindi yose yabayeho yari ikikijwe n’inkuta. Kandi se mbega ukuntu icyo cyicaro cy’ugusenga kw’ikinyoma cyamuteye kwibona!

16 Hari umunsi umwe Nebukadinezari yavuganye ubwirasi ati “ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye.” Ariko kandi, dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 4:27-33 (umurongo wa 30-36 muri Biblia Yera), uwo ‘mwami atararangiza ayo magambo’ yahise afatwa n’ibisazi bikomeye. Yamaze imyaka irindwi yose adashobora gutegeka arisha ubwatsi bwo mu gasozi, nk’uko Daniyeli yari yarabihanuye. Hanyuma, yaje gusubizwa mu bwami bwe. Mbese, waba uzi icyo ibyo byose bisobanura mu buryo bw’ubuhanuzi? Mbese, ushobora gusobanura ukuntu isohozwa ryabyo ry’ingenzi ritwerekeza mu gihe cy’imperuka?

Dukusanye ibintu bigize ubuhanuzi

17. Ni gute wasobanura inzozi zo mu buryo bw’ubuhanuzi Imana yatumye Nebukadinezari arota mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ye mu gihe yari umutware w’isi yose?

17 Reka noneho dukusanye ibintu bimwe na bimwe bigize ubuhanuzi bikubiye mu gitabo cya Daniyeli. Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Nebukadinezari mu gihe yari umutware w’isi yose (mu mwaka wa 606/605 M.I.C.), Imana yatumye arota inzozi ziteye ubwoba. Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli igice cya 2, izo nzozi zagaragazaga igishushanyo kinini gifite umutwe wa zahabu, igituza n’amaboko byacyo ari ifeza, inda n’ibibero ari umuringa, amaguru ari ibyuma n’ibirenge ari ibyuma bivanze n’ibumba. Ni iki ibice binyuranye by’icyo gishushanyo byagereranyaga?

18. Umutwe w’izahabu, igituza n’amaboko by’ifeza, inda n’ibibero by’imiringa bya cya gishushanyo cyo mu nzozi byagereranyaga iki?

18 Umuhanuzi w’Imana yabwiye Nebukadinezari ati “wowe, Nyagasani, . . . wa mutwe w’izahabu ni wowe” (Daniyeli 2:37, 38). Nebukadinezari ni we wari ku isonga ry’umuryango wavagamo abami bategekaga Ubwami bwa Babuloni. Bwahiritswe n’Abamedi n’Abaperesi, bashushanywaga n’igituza n’amaboko by’ifeza bya cya gishushanyo. Nyuma y’aho hakurikiyeho Ubwami bw’Abagiriki, bwashushanywaga n’inda n’ibibero by’imiringa. Ni gute ubwo butegetsi bw’igihangange bw’isi bwatangiye?

19, 20. Alexandre le Grand yari muntu ki, kandi se, ni uruhe ruhare yagize mu gutuma Ubugiriki buba ubutegetsi bw’igihangange bw’isi?

19 Mu kinyejana cya kane M.I.C., hari umusore umwe wagize uruhare rukomeye mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Daniyeli. Yavutse mu mwaka wa 356 M.I.C., maze isi yose iza kumuha izina rya Alexandre le Grand. Igihe se witwaga Philippe yicwaga mu mwaka wa 336 M.I.C., Alexandre, icyo gihe wari ufite imyaka 20, yimye ingoma ya Macédoine.

20 Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 334 M.I.C., Alexandre yatangiye kugaba ibitero agamije kwigarurira ibihugu. Yari afite abasirikare bake ariko bakomeye bagera ku 30.000 barwaniraga ku butaka, n’abagera ku 5.000 bagenderaga ku mafarashi. Mu mwaka wa 334 M.I.C., Alexandre yatsinze intambara ya mbere yarwanye n’Abaperesi ku Ruzi rwa Granique, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Aziya Ntoya (muri Turukiya y’ubu). Ahagana mu mwaka wa 326 M.I.C., uwo murwanyi waneshaga ubudacogora, yari yarigaruriye Abaperesi kandi yari yarageze mu bice bya kure mu burasirazuba kugeza ku Ruzi rwa Indus, ruri muri Pakisitani y’ubu. Ariko kandi, Alexandre yatsinzwe ‘intambara [ye] ya nyuma’ igihe yari ari i Babuloni. Ku itariki ya 13 Kamena 323 M.I.C., mu gihe yari amaze imyaka 32 n’amezi 8 gusa, yaneshejwe n’umwanzi uteye ubwoba kuruta abandi bose, ari we rupfu (1 Abakorinto 15:55). Icyakora, binyuriye ku bihugu yari yaragiye yigarurira, u Bugiriki bwari bwarabaye ubutegetsi bw’igihangange bw’isi, nk’uko byari byarahanuwe mu buhanuzi bwa Daniyeli.

21. Uretse Ubwami bw’Abaroma, ni ubuhe butegetsi bundi bw’igihangange cy’isi bwashushanywaga n’amaguru y’icyuma y’igishushyanyo cyo mu nzozi?

21 Ni iki amaguru y’ibyuma y’igishushanyo kinini ashushanya? Yashushanyaga ubutegetsi bwa Roma bugereranywa n’icyuma, bwamenaguye kandi bukajanjagura Ubwami bw’Abagiriki. Mu mwaka wa 33 I.C., Abaroma biciye Yesu Kristo ku giti cy’umubabaro, bityo bakaba baragaragaje ko batubashye Ubwami bw’Imana bwatangazwaga na we. Mu gihe ubutegetsi bwa Roma bwageragezaga gutsembaho Ubukristo bw’ukuri, bwatoteje abigishwa ba Yesu. Ariko kandi, amaguru y’ibyuma y’igishushanyo cyo mu nzozi za Nebukadinezari ntiyashushanyaga Ubwami bw’Abaroma bwonyine, ahubwo yanashushanyaga ubundi butegetsi bwa gipolitiki bwari kuzabukomokaho—ni ukuvuga Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika.

22. Ni gute igishushanyo cyo mu nzozi kidufasha kubona ko tugeze kure mu gihe cy’imperuka?

22 Gusuzumana ubwitonzi bitugaragariza ko tugeze kure mu gihe cy’imperuka, kubera ko ubu tugeze mu gihe cy’ibirenge by’icyuma n’ibumba by’igishushanyo cyo mu nzozi. Ubutegetsi bumwe na bumwe bwo muri iki gihe bumeze nk’icyuma cyangwa butwaza igitugu, naho ubundi bwo bumeze nk’ibumba. N’ubwo ibumba rishobora kumeneka ubusa, akaba ari ryo “urubyaro rw’abantu” rukozwemo, ubutegetsi bumeze nk’icyuma bwagiye buhatirwa kureka rubanda rwa giseseka rukagira ijambo mu butegetsi burutegeka (Daniyeli 2:43; Yobu 10:9). Birumvikana ko ubutegetsi bw’igitugu hamwe na rubanda rwa giseseka bivanga nk’uko icyuma n’ibumba bitivanga ngo bibe mahwi. Ariko kandi, vuba aha Ubwami bw’Imana buzavanaho isi yiciyemo ibice mu rwego rwa politiki.—Daniyeli 2:44.

23. Ni gute wasobanura inzozi Daniyeli yarose hamwe n’ibyo yeretswe mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari?

23Igice cya 7 cy’ubuhanuzi bushishikaje bwa Daniyeli na cyo kitwerekeza mu gihe cy’imperuka. Kivuga ibintu byabayeho mu mwaka wa mbere wo ku ngoma y’Umwami Belushazari w’i Babuloni. Icyo gihe Daniyeli wari ugeze mu kigero cy’imyaka 70, “yarose inzozi; maze abona ibyo yeretswe, ari ku buriri bwe.” Mbega ukuntu ibyo yeretswe bimuteye ubwoba! Ariyamiriye ati “nagiye kubona, mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku nyanja nini. Muri iyo nyanja havamo inyamaswa nini enye zidasangiye ubwoko” (Daniyeli 7:1-8, 15). Mbega inyamaswa zitangaje! Iya mbere ni intare ifite amababa, naho iya kabiri ikaba isa n’idubu. Nyuma y’aho haje ingwe ifite amababa ane n’imitwe ine! Inyamaswa ya kane y’inyembaraga nyinshi mu buryo budasanzwe, ifite amenyo manini y’ibyuma, n’amahembe icumi. Hagati y’amahembe yayo icumi hamezemo irindi hembe “rito” rifite “amaso asa n’ay’umuntu n’akanwa kavuga ibikomeye.” Mbega inyamaswa ziteye ukwazo!

24. Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 7:9-14, ni iki Daniyeli yabonye mu ijuru, kandi se, ibyo yabonye byerekeza ku ki?

24 Ibyo Daniyeli yeretswe nyuma y’aho byerekeje ku bintu byo mu ijuru (Daniyeli 7:9-14). “Umukuru nyir’ibihe byose,” ari we Yehova Imana, abonwa yicaye ku ntebe ye y’ubwami afite ikuzo, ari Umucamanza. ‘Uduhumbagiza baramukorera, kandi inzovu incuro inzovu bamuhagaze imbere.’ Kubera ko Imana iciriye izo nyamaswa ho iteka, izinyaze ubutegetsi kandi irimbuye ya nyamaswa ya kane. “Usa n’umwana w’umuntu” ni we weguriwe ubutegetsi burambye, ngo ategeke “abantu b’amoko yose [n]’indimi zitari zimwe.” Ibyo byerekeza ku gihe cy’imperuka no ku gihe Umwana w’umuntu, ari we Yesu Kristo, yimikwaga mu mwaka wa 1914.

25, 26. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza mu gihe dusoma igitabo cya Daniyeli, kandi se, ni ikihe gitabo cyadufasha kubibonera ibisubizo?

25 Nta gushidikanya ko abasomyi b’igitabo cya Daniyeli bagomba kugira ibibazo bibaza. Urugero, inyamaswa enye zavuzwe muri Daniyeli igice cya 7 zigereranya iki? “Ibyumweru mirongo irindwi” by’ubuhanuzi bivugwa muri Daniyeli 9:24-27, bisobanura iki? Bite se ku bihereranye n’ibivugwa muri Daniyeli igice cya 11 hamwe n’ubushyamirane bwo mu buryo bw’ubuhanuzi buri hagati y’ “umwami w’amajyaruguru” n’ “umwami w’amajyepfo” (NW )? Ni iki dushobora kwitega kuri abo bami mu gihe cy’imperuka?

26 Ku birebana n’ibyo bibazo, Yehova yahaye ubumenyi bwimbitse abagaragu be basizwe bari ku isi, abuha “abera b’Isumbabyose,” nk’uko bitwa muri Daniyeli 7:18. Byongeye kandi, “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” afite ibyo yaduteguriye kugira ngo turusheho kugira ubumenyi bwimbitse ku byerekeye inyandiko zahumetswe z’umuhanuzi Daniyeli (Matayo 24:45). Ubu, ubwo bumenyi buboneka mu gitabo gishya giherutse gusohoka vuba aha, gifite umutwe uvuga ngo Prêtons attention à la prophétie de Daniel! Icyo gitabo cy’amapaji 320 gifite amashusho meza cyane, gisuzuma buri gice cy’igitabo cya Daniyeli. Gisobanura buri buhanuzi bwose bwubaka ukwizera na buri nkuru yose y’ibyabaye yanditswe n’umuhanuzi ukundwa cyane Daniyeli.

Gifite ibisobanuro nyakuri birebana n’igihe turimo

27, 28. (a) Ni iki tuzi ku bihereranye n’isohozwa ry’ubuhanuzi buboneka mu gitabo cya Daniyeli? (b) Ubu turi mu kihe gihe, kandi se, ni iki twagombye gukora?

27 Tekereza kuri iyi ngingo y’ingenzi: ubuhanuzi bukubiye mu gitabo cya Daniyeli bwose bwarasohoye uretse utuntu duke gusa dusigaye. Urugero, ubu tubona imiterere y’isi yashushanyijwe n’ibirenge bya cya gishushanyo cyo mu nzozi cyavuzwe muri Daniyeli igice cya 2. Igishyitsi cy’igiti cyavuzwe muri Daniyeli igice cya 4, cyahambuwe igihe Umwami wa Kimesiya Yesu Kristo yimikwaga mu mwaka wa 1914. Ni koko, nk’uko byahanuwe muri Daniyeli igice cya 7, icyo gihe ni bwo Umukuru Nyir’ibihe byose yahaye Umwana w’umuntu ubutegetsi.—Daniyeli 7:13, 14; Matayo 16:27–17:9.

28 Iminsi 2.300 ivugwa muri Daniyeli igice cya 8, kimwe n’iminsi 1.290 hamwe n’iminsi 1.335 ivugwa mu gice cya 12, yose yarangiye—mu gihe kirekire cyamaze guhita. Kwiga ibivugwa muri Daniyeli igice cya 11, bigaragaza ko ubushyamirane buri hagati y’ “umwami w’amajyaruguru” n’ “umwami w’amajyepfo” (NW ) bwageze ku ndunduro yabwo. Ibyo byose biriyongera ku bihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko ubu igihe cy’imperuka tukigeze kure. Turebye umwanya wihariye turimo uko ibihe bigenda bihita, ni iki twagombye kwiyemeza gukora tumaramaje? Nta gushidikanya, twagombye kwitondera ijambo ry’ubuhanuzi rya Yehova Imana.

Ni gute wasubiza?

• Ni iki Imana yifuza ko abantu bose bamenya ku bihereranye n’igihe turimo?

• Ni gute igitabo cya Daniyeli gishobora kubaka ukwizera kwacu?

• Igishushanyo cyo mu nzozi za Nebukadinezari cyari kigizwe n’iki, kandi se, ni iki ibyo bintu bigereranya?

• Ni iki gishishikaje ku bihereranye n’isohozwa ry’ubuhanuzi buboneka mu gitabo cya Daniyeli?

[Ibibazo]