Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi!

Izere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi!

Izere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi!

“Dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera.”​—2 PETERO 1:19.

1, 2. Ni ubuhe buhanuzi bwanditswe mbere y’ubundi bwose, kandi se, kimwe mu bibazo bwazamuye ni ikihe?

YEHOVA ni we Soko y’ubuhanuzi bwanditswe mbere y’ubundi bwose. Igihe Adamu na Eva bari bamaze gukora icyaha, Imana yabwiye inzoka iti “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe [“imbuto yawe,” NW ] n’urwe: ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:1-7, 14, 15). Hari guhita ibinyejana byinshi mbere y’uko ayo magambo y’ubuhanuzi asobanuka mu buryo bwuzuye.

2 Ubwo buhanuzi bwa mbere bwatumye abantu b’abanyabyaha bagira ibyiringiro nyakuri. Nyuma y’igihe runaka, Ibyanditswe byaje kugaragaza ko Satani Diyabule ari “ya nzoka ya kera” (Ibyahishuwe 12:9). Ariko se, ni nde wari kuba Imbuto y’Imana yasezeranyijwe?

Gutahura imbuto iyo ari yo

3. Ni gute Abeli yizeye ubuhanuzi bwa mbere?

3 Abeli wubahaga Imana yizeye ubuhanuzi bwa mbere, mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze kuri se. Uko bigaragara, Abeli yari azi ko byari ngombwa ko hameneka amaraso kugira ngo ibyaha bitwikirwe. Ku bw’ibyo, ukwizera kwamusunikiye gutamba igitambo cy’itungo cyaje kwemerwa n’Imana (Itangiriro 4:2-4). Ariko kandi, ibyo kumenya uwari kuzaba Imbuto yasezeranyijwe byakomeje kuba ibanga.

4. Ni iki Imana yasezeranyije Aburahamu, kandi se, ni iki iryo sezerano ryagaragaje ku birebana n’Imbuto yasezeranyijwe?

4 Hashize imyaka igera ku 2.000 nyuma y’igihe cya Abeli, Yehova yahaye umukurambere Aburahamu isezerano ry’ubuhanuzi rigira riti “kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, . . . kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha” (Itangiriro 22:17, 18). Ayo magambo yatumye Aburahamu agira uruhare mu isohozwa rya bwa buhanuzi bwa mbere. Yagaragaje ko Imbuto yari kuzatsembaho imirimo ya Satani, yari guturuka mu muryango wa Aburahamu (1 Yohana 3:8). “[Aburahamu] abonye isezerano ry’Imana, ntiyashidikanishwa no kutizera,” kandi n’abandi bahamya ba Yehova babayeho mbere y’Ubukristo ‘batahawe ibyasezeranyijwe,’ na bo ntibigeze bashidikanya (Abaroma 4:20, 21; Abaheburayo 11:39). Ahubwo, bakomeje kwizera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi.

5. Ni nde isezerano ry’Imana rihereranye n’Imbuto ryasohoreyeho, kandi se, kuki ushubije utyo?

5 Intumwa Pawulo yagaragaje Imbuto yasezeranyijwe iyo ari yo ubwo yandikaga iti “ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe [“imbuto ye,” NW ] ; nyamara Imana ntirakavuga iti ‘[i]mbyaro [“imbuto,” NW ] ,’ nko kuvuga benshi, ahubwo iti ‘ni urubyaro rwawe [“imbuto yawe,” NW ] ,’ nko kuvuga umwe, ni we Kristo” (Abagalatiya 3:16). Imbuto amahanga yari kwihesherezamo umugisha ntiyari ikubiyemo urubyaro rwa Aburahamu rwose iyo ruva rukagera. Abakomotse ku muhungu we Ishimayeli n’abakomotse ku bahungu yabyaranye na Ketura, ntibakoreshejwe mu guha amahanga umugisha. Imbuto yari kubonerwamo umugisha yaturutse ku mwana we Isaka no ku mwuzukuru we Yakobo (Itangiriro 21:12; 25:23, 31-34; 27:18-29, 37; 28:14). Yakobo yagaragaje ko abantu bari kumvira Shilo wo mu muryango wa Yuda, ariko nyuma y’aho byaje kugaragazwa neza ko Imbuto yari kuzakomoka mu muryango wa Dawidi gusa (Itangiriro 49:10; 2 Samweli 7:12-16). Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari biteze ko Mesiya cyangwa Kristo wari kuzaza yari kuba ari umuntu umwe (Yohana 7:41, 42). Kandi ubuhanuzi bw’Imana bwerekeranye n’Imbuto bwasohoreye mu Mwana wayo, ari we Yesu Kristo.

Mesiya agaragara!

6. (a) Ni gute tugomba gusobanukirwa ubuhanuzi buvuga ibihereranye n’ibyumweru 70? (b) Ni ryari kandi ni gute Yesu yatumye ‘ibyaha bishira’?

6 Umuhanuzi Daniyeli yanditse ubuhanuzi bw’ingenzi bwa Kimesiya. Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Dariyo w’Umumedi, yamenye ko igihe cy’imyaka 70 Yerusalemu yagombaga kumara yarabaye umusaka cyendaga kurangira (Yeremiya 29:10; Daniyeli 9:1-4). Mu gihe Daniyeli yari arimo asenga, marayika Gaburiyeli yaramubonekeye maze amuhishurira ko ‘ibyumweru mirongo irindwi byategekewe kugira ngo ibyaha bishire.’ Mesiya yari kuzakurwaho icyumweru cya 70 kigeze hagati. “Ibyumweru mirongo irindwi by’imyaka” byatangiye mu mwaka wa 455 M.I.C., igihe Umwami w’Ubuperesi Aritazeruzi wa 1 ‘yategekaga kubaka i Yerusalemu.’ (Daniyeli 9:20-27; ubuhinduzi bwa Moffatt; Nehemiya 2:1-8.) Mesiya yari kuza nyuma y’ibyumweru 7 hongeweho ibyumweru 62. Iyo myaka 483 yahereye mu mwaka wa 455 M.I.C. igera mu wa 29 I.C., ubwo Yesu yabatizwaga maze Imana ikamusigira kuba Mesiya, cyangwa Kristo (Luka 3:21, 22). Yesu yatumye ‘ibyaha bishira’ binyuriye mu gutanga ubuzima bwe ho incungu mu mwaka wa 33 I.C. (Mariko 10:45). Mbega ukuntu izo ari impamvu zumvikana zituma twizera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi! *

7. Wifashishije Ibyanditswe, garagaza ukuntu Yesu yasohoje ubuhanuzi bwa Kimesiya.

7 Kwizera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi bituma dushobora kumenya Mesiya uwo ari we. Mu buhanuzi bwinshi bwa Kimesiya buboneka mu Byanditswe bya Giheburayo, ubwinshi muri bwo abanditsi b’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki babwerekeje kuri Yesu mu buryo butaziguye. Reka dufate ingero: Yesu yabyawe n’isugi avukira i Betelehemu. (Yesaya 7:14; Mika 5:1, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Matayo 1:18-23; Luka 2:4-11.) Yahamagariwe kuva mu Misiri, kandi nyuma yo kuvuka kwe impinja zarishwe (Yeremiya 31:15; Hoseya 11:1; Matayo 2:13-18). Yesu yikoreye indwara zacu (Yesaya 53:4; Matayo 8:16, 17). Nk’uko byari byarahanuwe, yinjiye mu murwa wa Yerusalemu ahetswe n’icyana cy’indogobe (Zekariya 9:9; Yohana 12:12-15). Amagambo y’umwanditsi wa Zaburi yasohojwe nyuma yo kumanikwa kwa Yesu, igihe abasirikare bigabanyaga imyambaro ye kandi bagafindira ikanzu ye. (Zaburi 22:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera; Yohana 19:23, 24.) Kuba amagufwa ya Yesu ataravunwe no kuba yaratewe icumu na byo byasohoje ubuhanuzi. (Zaburi 34:21, umurongo wa 20 muri Biblia Yera; Zekariya 12:10; Yohana 19:33-37.) Izo ni ingero nke gusa z’ubuhanuzi bwa Kimesiya abanditsi ba Bibiliya bahumekewe n’Imana berekeje kuri Yesu. *

Twakirane ibyishimo umwami wa Kimesiya!

8. Umukuru Nyir’ibihe Byose ni nde, kandi se, ni gute ubuhanuzi bwanditswe muri Daniyeli 7:9-14 bwasohoye?

8 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma y’Umwami Belushazari w’i Babuloni, Yehova yatumye umuhanuzi we Daniyeli arota kandi amwereka ibintu bihambaye. Uwo muhanuzi yabanje kubona inyamaswa enye nini. Marayika w’Imana yagaragaje ko izo nyamaswa ari “abami bane,” bityo bikaba bigaragaza ko bagereranya ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi yose uko bwagiye bukurikirana (Daniyeli 7:1-8, 17). Hanyuma, Daniyeli yabonye Yehova, “Umukuru nyir’ibihe byose,” yicaye ku ntebe y’ubwami afite ikuzo. Yaciriye izo nyamaswa ho iteka, azinyaga ubutegetsi kandi arimbura ya nyamaswa ya kane. “Usa n’umwana w’umuntu” ni we weguriwe ubutegetsi burambye, ngo ategeke “abantu b’amoko yose [n]’indimi zitari zimwe” (Daniyeli 7:9-14). Mbega ubuhanuzi buhebuje buhereranye n’igihe “Umwana w’umuntu,” ari we Yesu Kristo, yimikwaga mu ijuru mu mwaka wa 1914!—Matayo 16:13.

9, 10. (a) Ibice binyuranye bigize igishushanyo cyo mu nzozi byerekezaga ku ki? (b) Ni gute wasobanura ibyerekeye isohozwa ry’ibivugwa muri Daniyeli 2:44?

9 Daniyeli yari azi ko Imana yari irimo “yimura abami, ikimika abandi” (Daniyeli 2:21). Kubera ko uwo muhanuzi yizeraga Yehova, we ‘Uhishura ibihishwe,’ yahishuye icyo inzozi z’igishushanyo kinini Nebukadinezari Umwami w’i Babuloni yarose zasobanuraga. Ibice byacyo binyuranye byerekezaga ku kwamamara no kugwa k’ubutegetsi bw’ibihangange, nka Babuloni, ubw’Abamedi n’Abaperesi, u Bugiriki na Roma. Nanone kandi, Imana yakoresheje Daniyeli kugira ngo agaragaze ibintu byari kubera ku isi kugeza ku gihe cyacu na nyuma yacyo.—Daniyeli 2:24-30.

10 Ubwo buhanuzi bugira buti “ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). Ubwo “ibihe by’abanyamahanga” byarangiraga mu mwaka wa 1914, Imana yashyizeho Ubwami bwo mu ijuru buyobowe na Kristo (Luka 21:24; Ibyahishuwe 12:1-5). Hanyuma binyuriye ku mbaraga z’Imana, “ibuye” rigereranya Ubwami bwa Kimesiya ryavuye ku “musozi,” ni ukuvuga ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru bw’Imana. Kuri Harimagedoni iryo buye rizakubita cya gishushanyo, rigisye gihinduke ifu. Kubera ko Ubwami bwa Kimesiya buzaba ari umusozi w’ubutegetsi wakwiriye “isi yose,” buzahoraho iteka ryose.—Daniyeli 2:35, 45; Ibyahishuwe 16:14, 16. *

11. Igikorwa cyo guhindura isura kwa Yesu cyari umusogongero w’iki, kandi se, ni iyihe ngaruka iryo yerekwa ryagize kuri Petero?

11 Yesu yabwiye abigishwa be azirikana ubutegetsi bwe bw’Ubwami ati “muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa kugeza ubwo bazabona Umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe” (Matayo 16:28). Hashize iminsi itandatu nyuma y’aho, Yesu yajyanye Petero, Yakobo na Yohana ku musozi muremure aho yahinduriwe isura imbere yabo. Mu gihe igicu kirabagirana cyakingirizaga intumwa, Imana yaravuze iti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira; mumwumvire” (Matayo 17:1-9; Mariko 9:1-9). Mbega umusogongero w’ikuzo ry’Ubwami bwa Kristo! Ntibitangaje rero kuba Petero yarerekeje kuri iryo yerekwa rirabagirana, akavuga ati “nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera.”—2 Petero 1:16-19. *

12. Kuki mu buryo bwihariye iki ari cyo gihe cyo kugaragaza ko twizera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi?

12 Uko bigaragara, “ijambo ryahanuwe” ntirikubiyemo ubuhanuzi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo buvuga ibihereranye na Mesiya gusa, ahubwo rinakubiyemo amagambo ya Yesu yavugaga ko yari kuza “afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi” (Matayo 24:30). Igikorwa cyo guhindura isura kwa Yesu cyatanze igihamya cy’ijambo ry’ubuhanuzi rihereranye no kuza kwa Kristo afite ikuzo n’ububasha bwa Cyami. Vuha aha cyane, mu gihe azahishurwa afite ikuzo, bizaba bigaragaza ko abatizera bagiye kurimbuka, hanyuma abizera bagahabwa imigisha (2 Abatesalonike 1:6-10). Isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya rigaragaza ko ubu turi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5, 16, 17; Matayo 24:3-14). Kubera ko Mikayeli, ni ukuvuga Yesu Kristo, ari we Usohoza imanza za Yehova Mukuru, yiteguye rwose kuzatsembaho iyi gahunda mbi y’ibintu mu gihe cy’ “umubabaro m[w]inshi” (Matayo 24:21; Daniyeli 12:1). Nta gushidikanya rero ko iki ari cyo gihe tugomba kugaragaza ko twizera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi.

Komeza kwizera Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi

13. Ni iki gishobora kudufasha gukomera ku rukundo dukunda Imana no gukomeza kuba bazima mu birebana no kwizera ijambo ryayo?

13 Nta gushidikanya ko twishimye igihe twamenyaga ku ncuro ya mbere ibihereranye n’isohozwa ry’ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi. Ariko se, uhereye icyo gihe ukwizera kwacu kwaba kwaragabanutse n’urukundo rwacu rugakonja? Ntituzigere na rimwe tumera nk’Abakristo bo muri Efeso ‘baretse urukundo rwabo rwa mbere’ (Ibyahishuwe 2:1-4). Uko igihe twaba tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose dushobora gutakaza urwo urukundo, keretse gusa ‘[dukomeje] gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ kugira ngo twibikire ubutunzi mu ijuru (Matayo 6:19-21, 31-33). Kwiga Bibiliya tubigiranye umwete, kwifatanya mu materaniro ya Gikristo buri gihe no gukorana umwete umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bizadufasha gukomera ku rukundo dukunda Yehova, Umwana we hamwe n’urwo dukunda Ibyanditswe (Zaburi 119:105; Mariko 13:10; Abaheburayo 10:24, 25). Hanyuma, ibyo bizatuma dukomeza kuba bazima mu birebana no kwizera ijambo ry’Imana.—Zaburi 106:12.

14. Ni gute Abakristo basizwe bagororerwa bitewe n’uko bizera ijambo rya Yehova ry’ubuhanuzi?

14 Nk’uko ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ryasohojwe mu gihe cyahise, ni na ko dushobora kwizera ibyo rihanura ku bihereranye n’igihe kizaza. Urugero, ukuhaba kwa Kristo ari mu bubasha bwa Cyami ubu ni ikintu cyabaye impamo, kandi Abakristo basizwe bakomeje kuba abizerwa kugeza ku gupfa biboneye isohozwa ry’isezerano ry’ubuhanuzi rigira riti “unesha, nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradi[z]o y’Imana” (Ibyahishuwe 2:7, 10; 1 Abatesalonike 4:14-17). Yesu aha abo bantu banesheje igikundiro cyo “kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo” kiri muri ‘Paradizo’ yo mu ijuru “y’Imana.” Mu gihe cyo kuzuka kwabo kandi binyuriye kuri Yesu Kristo, babona ukudapfa no kutabora bahabwa na Yehova, “Umwami nyir’ibihe byose, udapfa, kandi utaboneka, ni we Mana imwe yonyine” (1 Timoteyo 1:17; 1 Abakorinto 15:50-54; 2 Timoteyo 1:10). Mbega ingororano ikomeye bahabwa bitewe n’uko bakunze Imana urukundo rudapfa no kuba barizeye ijambo ryayo ry’ubuhanuzi mu buryo butajegajega!

15. Ni bande bashyiriweho kuba urufatiro rw’ “isi nshya,” kandi se, ni bande bifatanya na bo?

15 Nyuma gato y’aho abasizwe bizerwa bapfuye bazuriwe bakajya muri ‘Paradizo’ yo mu ijuru “y’Imana,” abasigaye bo mu Bisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bari bari ku isi bagobotowe mu maboko ya ‘Babuloni Ikomeye,’ ni ukuvuga ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 14:8; Abagalatiya 6:16). Ni bo bashyiriweho kuba urufatiro rw’ “isi nshya” (Ibyahishuwe 21:1). Nguko uko “igihugu” cyavutse, kandi cyubatswemo paradizo yo mu buryo bw’umwuka irimo isagamba ku isi hose muri iki gihe (Yesaya 66:8). Ubu, “mu minsi y’imperuka,” imbaga y’abantu benshi bagereranywa n’intama bifatanya na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka barimo baraza muri icyo gihugu bisukiranya.—Yesaya 2:2-4; Zekariya 8:23; Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:9.

Imibereho y’abantu yo mu gihe kizaza yahanuwe mu Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi

16. Abashyigikira mu budahemuka abasizwe bafite ibihe byiringiro?

16 Abashyigikira mu budahemuka abasizwe bafite ibihe byiringiro? Na bo bizera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi, kandi bafite ibyiringiro byo kuzinjira mu isi izaba yahindutse Paradizo (Luka 23:39-43). Muri iyo Paradizo bazanywa ku ‘ruzi rw’amazi y’ubugingo’ abeshaho ubuzima kandi bazakizwa n’ ‘ibibabi by’ibiti’ biteye hakurya no hakuno y’urwo ruzi (Ibyahishuwe 22:1, 2). Niba ufite ibyo byiringiro bihebuje, turifuza ko wazakomeza kugaragaza urukundo rwimbitse ukunda Yehova kandi ugakomeza kwizera ijambo rye ry’ubuhanuzi. Turakwifuriza kuzaba mu bazagira ibyishimo bitagira imipaka byo kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka Paradizo.

17. Imibereho yo ku isi izahinduka Paradizo izaba ikubiyemo iyihe migisha?

17 Abantu badatunganye ntibashobora gusobanura mu buryo bwuzuye uko imibereho izaba imeze mu isi igiye kuzahinduka Paradizo, ariko ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ryo ritumenyesha mu buryo bwimbitse imigisha abantu bumvira bazaba bahishiwe icyo gihe. Mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka nta we uburwanya kandi ibyo ishaka bikorwa ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru, nta bantu b’abagome—oya, ndetse nta n’inyamaswa—“bizaryana” cyangwa ngo ‘byonone’ (Yesaya 11:9; Matayo 6:9, 10). Abagwaneza bazatura mu isi, kandi “bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:11). Ntihazabaho imbaga y’abantu bishwe n’inzara, kubera ko “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi” (Zaburi 72:16). Nta marira y’agahinda azongera gusukwa. Indwara zizaba zitakiriho, ndetse n’urupfu ntiruzabaho ukundi (Yesaya 33:24; Ibyahishuwe 21:4). Ushobora se kwiyumvisha uko ibintu bizaba bimeze—igihe abaganga bazaba batagihari, nta miti, nta bitaro cyangwa ibigo bavuriramo indwara zo mu mutwe, nta mihango y’ihamba. Mbega ibyiringiro bihebuje!

18. (a) Daniyeli yijejwe iki? (b) Daniyeli azagira uwuhe ‘mugabane’?

18 Ndetse n’imva rusange y’abantu bose izasigaramo ubusa igihe ibyo gupfa bizasimburwa no kuzuka. Umugabo w’umukiranutsi witwaga Yobu yari afite ibyo byiringiro (Yobu 14:14, 15). Ni na ko byari bimeze ku muhanuzi Daniyeli, kubera ko marayika wa Yehova yamuhaye icyizere gihumuriza agira ati “nuko igendere utegereze imperuka; kuko uzaruhuka, kandi uzahagarara mu mugabane wawe, iyo minsi nishira” (Daniyeli 12:13). Daniyeli yakoreye Imana ari uwizerwa kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe. Ubu arimo araruhukira mu rupfu, ariko kandi mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, ‘azahagarara’ “abakiranutsi bazutse” (Luka 14:14). ‘Umugabane’ wa Daniyeli uzaba uwuhe? Mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli ryo muri Paradizo, bugaragaza ko abagize ubwoko bwa Yehova bose bazagira ahantu ho gutura, ndetse ko n’igihugu kizagabanywa mu buryo buhuje n’ubutabera kandi kuri gahunda (Ezekiyeli 47:13–48:35). Bityo rero, Daniyeli azagira ahantu azatura muri Paradizo, ariko kandi umugabane we uzaba ukubiyemo ibirenze ibyo guhabwa isambu. Uzaba ukubiyemo uruhare azaba afite mu mugambi wa Yehova.

19. Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu azabe ku isi izahinduka Paradizo?

19 Bite se kuri wowe n’umugabane wawe? Niba wizera Ijambo ry’Imana, Bibiliya, birashoboka cyane ko waba wifuza ubuzima mu isi izahinduka Paradizo. Ushobora ndetse no gutekereza wowe ubwawe uhari, wishimira imigisha myinshi, wita ku isi, kandi wakira abazutse ubigiranye ibyishimo. N’ubundi kandi, muri Paradizo ni ho abantu bagenewe kuba. Imana yaremye umugabo n’umugore ba mbere kugira ngo bature ahantu hameze hatyo (Itangiriro 2:7-9). Kandi yifuza ko abantu bumvira babaho iteka muri Paradizo. Mbese, uzakora ibihuje n’Ibyanditswe kugira ngo uzabashe kuba mu bantu babarirwa muri za miriyari amaherezo bazatura mu isi izahinduka Paradizo? Ushobora kuzahaba niba ukunda by’ukuri Data wo mu ijuru, ari we Yehova, kandi ukaba wizera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi mu buryo burambye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Reba igice cya 11 mu gitabo Prêtons attention à la prophétie de Daniel! no ku mutwe uvuga ngo “Ibyumweru Mirongo Irindwi” mu gitabo Étude perspicace des Écritures, byanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

^ par. 7 Reba igitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile” (icapwa ryo mu wa 1997) ku ipaji ya 343-344, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

^ par. 10 Reba igitabo Prêtons attention à la prophétie de Daniel! igice cya 4 n’icya 9.

^ par. 11 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Itondere Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi,” iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 2000.

Ni gute wasubiza?

• Ubuhanuzi bwa mbere bwari ubuhe, kandi se, ni nde Mbuto yasezeranyijwe?

• Ni ubuhe buhanuzi bumwe na bumwe bwa Kimesiya bwasohorejwe kuri Yesu?

• Ni gute ibivugwa muri Daniyeli 2:44, 45 bizasohozwa?

• Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ryerekeza ku kihe gihe kizaza gihishiwe abantu bumvira?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mbese, wiringira kuzabaho mu isi izahinduka Paradizo?