Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Rinda umutima wawe”

“Rinda umutima wawe”

“Rinda umutima wawe”

YEHOVA yabwiye umuhanuzi Samweli ati “Uwiteka [ntareba] nk’uko abantu bareba; abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima” (1 Samweli 16:7). Nanone kandi, mu gihe Dawidi, umwanditsi wa Zaburi yerekezaga ibitekerezo ku mutima w’ikigereranyo, yaririmbye agira ati “[Yehova] wagerageje umutima wanjye, wangendereye nijoro; warantase, ntiwambonana umugambi mubi.”—Zaburi 17:3.

Ni koko, Yehova areba mu mutima kugira ngo amenye icyo turi cyo by’ukuri (Imigani 17:3). Ku bw’ibyo, Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yari afite impamvu yumvikana neza yatumye atanga inama agira ati “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho” (Imigani 4:23). Ni gute dushobora kurinda umutima wacu w’ikigereranyo? Mu Migani igice cya 4 haduha igisubizo cy’icyo kibazo.

Tega amatwi ibyo so akwigisha

Igice cya 4 cy’Imigani kibimburirwa n’amagambo agira ati “bana, nimutege amatwi ibyo so abigisha, mushishikarire kwiga ubuhanga. Ntimukareke amategeko yanjye, kuko mbigisha ibyigisho byiza.”Imigani 4:1, 2.

Inama abakiri bato bahabwa ni uko batega amatwi inyigisho nziza bahabwa n’ababyeyi babo bubaha Imana, cyane cyane izo bahabwa na ba se. Se w’umwana afite inshingano ahabwa n’Ibyanditswe yo guha abagize umuryango we ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka (Gutegeka 6:6, 7; 1 Timoteyo 5:8). Mu gihe umuntu ukiri muto yaba adafite ubwo buyobozi, mbega ukuntu gukura mu buryo bw’umwuka byarushaho kumugora! Ku bw’ibyo se, umwana ntiyagombye kwemera inyigisho ahabwa na se abigiranye ukubaha?

Bite se ku bihereranye n’umuntu ukiri muto waba udafite se wo kumwigisha? Urugero, umuhungu witwa Jason ufite imyaka 11 yapfushije se afite imyaka ine. * Mu gihe umusaza w’Umukristo yabazaga Jason ikintu cyamubabazaga cyane mu buzima, yamushubije vuba vuba ati “numva mbabajwe no kutagira papa. Rimwe na rimwe bituma niheba.” Ariko kandi, hari inama zihumuriza zagenewe abakiri bato badafite ubuyobozi bw’ababyeyi. Jason hamwe n’abandi bameze nka we bashobora gushakira inama za kibyeyi ku basaza n’abandi bakuze mu buryo bw’umwuka mu itorero rya Gikristo kandi bakazihabwa.—Yakobo 1:27.

Salomo yiyibutsa iby’inyigisho we ubwe yahawe, akomeza agira ati “nabereye Data umwana, kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane” (Imigani 4:3). Uko bigaragara, umwami yibukaga ukuntu yarezwe mu buryo burangwa n’urukundo rwuje ubwuzu. Kubera ko Salomo wari ukiri muto yari “umwana” washyiraga ku mutima inama yahabwaga na se, agomba kuba yari afitanye na se Dawidi imishyikirano isusurutse, kandi ya bugufi. Byongeye kandi, Salomo yari “ikinege,” cyangwa ukundwa cyane. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko umwana akurira mu rugo rususurutse kandi abana bakaba bisanzura mu gushyikirana n’ababyeyi babo!

Shaka ubwenge n’ubuhanga

Mu kwibuka inama yuje urukundo Salomo yagiriwe na se, yagize ati “yaranyigishaga, akambwira ati ‘ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe, witondere amategeko yanjye, ubone kubaho. Shaka ubwenge, shaka n’ubuhanga; ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye. [Ntureke ubwenge], buzakurinda. Ubukunde, buzagukiza. Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi; nuko rero shaka ubwenge; ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.’ ”Imigani 4:4-7.

Kuki ubwenge ari “bwo ngenzi”? Kugira ubwenge bisobanura gushyira ubumenyi n’ubuhanga mu bikorwa ku buryo haboneka ingaruka nziza. Ubumenyi—ni ukuvuga ibintu by’ukuri umuntu aba azi neza binyuriye mu byo yagiye abona kandi yagerageje cyangwa ibyo yasomye n’ibyo yize—ni ubw’ingenzi cyane kugira ngo umuntu agire ubwenge. Ariko niba tudafite ubushobozi bwo gukoresha neza ubumenyi bwacu, buzaba bufite agaciro gake. Ntitugomba gusa gusoma buri gihe Bibiliya n’ibitabo bishingiye kuri Bibiliya bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ ahubwo nanone tugomba kwihatira gushyira mu bikorwa ibyo twigamo.—Matayo 24:45.

Gushaka ubuhanga na byo ni iby’ingenzi. Mu by’ukuri se turamutse tutabufite, twashobora kubona ukuntu ibintu by’ukuri binyuranye bifitanye isano hagati yabyo maze tukiyumvisha mu buryo bwuzuye uko ikibazo kirimo gisuzumwa giteye? Mu gihe twaba tudafite ubuhanga, ni gute twamenya imvano y’ibintu maze tukagira ubumenyi bwimbitse n’ubushishozi? Koko rero, kugira ngo dushobore gutekereza duhereye ku bintu bifatika tuzi kandi dushobore kugera ku mwanzuro ukwiriye, tugomba kugira ubuhanga.—Daniyeli 9:22, 23.

Salomo akomeza avuga amagambo ya se, agira ati “[ukuze ubwenge], na bwo buzagukuza; nubukomeza, buzaguhesha icyubahiro. Buzagutamiriza imbabazi ho umurimbo, buzakwambika ikamba ry’ubwiza” (Imigani 4:8, 9). Ubwenge buva ku Mana burinda ubufite. Byongeye kandi, bumuhesha icyubahiro kandi bukamugira mwiza. Twifashishije uburyo bwose bushoboka, nimucyo dushake ubwenge.

“Ukomeze cyane icyo wigishijwe”

Umwami wa Isirayeli yasubiyemo ibyo yigishijwe na se, hanyuma akomeza agira ati “mwana wanjye, umva, kandi emera amagambo yanjye; ni bwo imyaka yo kubaho kwawe izagwira. Nakwigishije ingeso z’ubwenge; nakuyoboye mu nzira zitunganye, nugenda, intambwe zawe ntizizateba; kandi niwiruka, ntuzasitara. Ukomeze cyane icyo wigishijwe, ntukireke; ugihamane, kuko ari cyo bugingo bwawe.”Imigani 4:10-13.

Kubera ko Salomo yabereye se umwana by’ukuri, agomba kuba yari asobanukiwe agaciro k’igihano cyuje urukundo cyigisha kandi kigakosora. None se mu gihe twaba tudacyashwe mu buryo bushyize mu gaciro, ni gute twakwitega ko twagira amajyambere tukaba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, cyangwa se ni gute twakwiringira guteza imbere imibereho yacu? Turamutse tutavanye isomo ku makosa yacu cyangwa tukananirwa gukosora ibitekerezo bibi, amajyambere yacu yo mu buryo bw’umwuka yaba make cyane rwose. Gucyahwa mu buryo bushyize mu gaciro bituma tugira imyifatire irangwa no kubaha Imana, bityo bikadufasha “[kugendera] mu nzira zitunganye.”

Nanone kandi, ubundi buryo bwo gucyahwa butuma ‘imyaka yo kubaho k’umuntu igwira.’ Mu buhe buryo? Yesu Kristo we yagize ati “ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane aba akiraniwe no ku gikomeye” (Luka 16:10). Mbese, kwicyaha mu tuntu duto duto ntibyatuma birushaho kutworohera kubigenza dutyo no mu bintu bikomeye ubuzima bwacu bushobora kuba bushingiyeho? Urugero, gutoza ijisho ‘kutareba umugore’ ku buryo umuntu ‘amwifuza’ bishobora gutuma tutagwa mu cyaha cy’ubwiyandarike (Matayo 5:28). Ubusanzwe, iryo hame rireba abagabo n’abagore. Nidutoza ubwenge bwacu ‘gufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose,’ nta kaga kenshi kaba gahari k’uko twazacumura mu buryo bukomeye haba mu magambo cyangwa mu bikorwa.—2 Abakorinto 10:5.

Mu by’ukuri, ubusanzwe usanga kwemera gucyahwa bigoye kandi bishobora gusa n’aho ari ugukagatiza (Abaheburayo 12:11). Nyamara kandi, umwami w’umunyabwenge atwizeza ko nidukomeza cyane icyo twigishijwe, inzira yacu ishobora gutuma tugira amajyambere. Nk’uko imyitozo ikwiriye ituma umuntu wiruka mu isiganwa akomeza kwiruka yamazeyo nta kugwa cyangwa gukomereka, ni na ko gukomeza cyane icyo twigishijwe bituma dukomeza kugendera mu nzira igana mu buzima dutera intambwe zihamye nta kugwa. Birumvikana ariko ko tugomba kwitondera inzira duhitamo kunyuramo.

Jya wirinda “inzira y’inkozi z’ibibi”

Salomo yatanze umuburo azirikana ko ibintu byihutirwa, agira ati “ntukajye mu nzira y’inkozi z’ibibi kandi ntukagendere mu migenzereze y’abantu babi. Ujye uyitaza, ntuyinyuremo; uyiteshuke, uce mu yindi. Ababi ntibasinzira, keretse bakoze ibibi; kandi ntibatora agatotsi batagize uwo bagusha; kuko barya umutsima wo gukiranirwa kandi banywa vino y’urugomo.”Imigani 4:14-17.

Inkozi z’ibibi, abo Salomo yifuza ko twirinda inzira zabo, batungwa n’ibikorwa byabo bibi. Kuri bo, gukora ibibi ni nk’ibyokurya n’ibyokunywa. Ntibashobora gusinzira kereka bakoze ibikorwa by’urugomo. Kamere yabo ubwayo yarononekaye! Mu by’ukuri se, dushobora kurinda imitima yacu mu gihe twaba tugendana na bo? Mbega ukuntu ‘kujya mu nzira y’inkozi z’ibibi’ binyuriye mu kwitegera ibikorwa by’urugomo biboneka mu myidagaduro myinshi yo mu isi yo muri iki gihe ari ubupfu! Guhatanira kuba umuntu ugira impuhwe zuje ubwuzu ntibijya imbizi rwose no kwitegera ibintu bihereranye n’ububi bituma umuntu aba nk’urutare, bihita kuri televiziyo cyangwa muri za filimi.

Guma mu mucyo

Salomo yakomeje akoresha igereranya ry’inzira, agira ati “ariko inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu” (Imigani 4:18). Gutangira icyigisho cya Bibiliya no kugerageza gushyira mu bikorwa mu mibereho yacu ibyo ivuga bishobora kugereranywa no gutangira urugendo mu gitondo kare cyane hakiri umwijima. Mu gihe ikirere cya nijoro cyari gitwikiriwe n’umwijima gitangiye gutamuruka kigasa n’aho ari ubururu bwijimye, dushobora kubona ibintu bike cyane. Ariko kandi, mu gihe umuseke utangiye gukeba buhoro buhoro, tugenda dushobora gutandukanya ibintu byinshi bidukikije. Amaherezo, izuba rirava cyane, bityo tukabona neza ibintu byose ndetse n’utuntu duto duto. Ni koko, uko tugenda duhozaho mu kwiga Ibyanditswe twihanganye kandi tubigiranye umwete, ni na ko ukuri kugenda kurushaho gusobanuka gahoro gahoro. Kugaburira umutima ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka ni iby’ingenzi niba twifuza kuwurinda imitekerereze mibi.

Nanone kandi, ibisobanuro by’ubuhanuzi bwa Bibiliya cyangwa icyo bwerekezaho na byo bigenda bisobanuka buhoro buhoro. Tugenda turushaho gusobanukirwa ubuhanuzi mu gihe umwuka wera wa Yehova ubutangaho urumuri no mu gihe busohozwa n’ibintu bibera ku isi cyangwa busohorera ku bintu biba ku bwoko bw’Imana. Aho kugira ngo twitabaze ibyo gukekeranya ku bihereranye n’isohozwa ryabwo tubitewe no kurambirwa, tugomba gutegereza ko ‘umuseke watambika ugakomeza gukura kugeza ku manywa y’ihangu.’

Bite se ku bantu birengagiza ubuyobozi bw’Imana banga kugendera mu mucyo? Salomo yagize ati “inzira y’abanyabyaha ni nk’umwijima: ntibazi ikibasitaza” (Imigani 4:19). Ababi bameze nk’umuntu ugenda asitara mu mwijima atazi ikimusitaje. Ndetse n’igihe abantu batubaha Imana baba basa n’aho bamerewe neza bitewe no gukiranirwa kwabo, ibyo bita ko bagezeho biba ari iby’igihe gito gusa. Ku birebana n’abantu nk’abo, umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “ni ukuri [Yehova] ubashyira ahanyerera; urabagusha, bagasenyuka.”—Zaburi 73:18.

Mukomeze kuba maso

Umwami wa Isirayeli akomeza agira ati “mwana wanjye, ita ku magambo yanjye; teger[a] ugutwi ibyo mvuga. Ntibive imbere y’amaso yawe, ubikomeze mu mutima wawe imbere. Kuko ari byo bugingo bw’ababibonye, bikaba umuze w’umubiri wabo wose. Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iy’ubugingo bikomokaho.”Imigani 4:20-23.

Urugero rwa Salomo ubwe rugaragaza agaciro k’inama tugirwa yo kurinda umutima. Ni iby’ukuri ko ‘yabereye [se] umwana’ igihe yari akiri muto kandi yakomeje kuba uwizerwa kuri Yehova mu rugero rwagutse mu gihe yari amaze kuba mukuru. Nyamara kandi, Bibiliya igira iti “Salomo amaze gusaza, abagore be [b’abanyamahanga] bamutwara umutima, agakurikiza izindi mana, bigatuma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye, nk’uko uwa se Dawidi wari umeze” (1 Abami 11:4). Hatabayeho kuba maso ubudahuga, ndetse n’imitima iboneye cyane kurusha iyindi ishobora gushukwa igakora ibibi (Yeremiya 17:9). Tugomba guhoza ibyo twibutswa mu Ijambo ry’Imana mu mutima wacu—‘mu mutima imbere.’ Ibyo bikubiyemo ubuyobozi butangwa mu Migani igice cya 4.

Suzuma imimerere yo mu mutima wawe

Mbese, turimo turarinda mu buryo bugira ingaruka nziza umutima wacu w’ikigereranyo? Ni gute twamenya imimerere y’umuntu wacu w’imbere? Yesu Kristo yagize ati “ibyuzuye mu mutima, ni byo akanwa kavuga” (Matayo 12:34). Nanone kandi, yagize ati “mu mutima w’umuntu [ni] ho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n’ibitutsi” (Matayo 15:19, 20). Koko rero, amagambo tuvuga n’ibyo dukora bigaragaza byinshi cyane ku bihereranye n’icyo turi cyo ku mutima.

Mu buryo bukwiriye, Salomo atugira inama agira ati “ikureho umunwa uvuga iby’ubugome; kandi ururimi ruvuga iby’ubugoryi urushyire kure yawe. Boneza amaso imbere yawe, ugumye uhatumbire. Tunganya inzira y’ibirenge byawe, kandi imigendere yawe yose ikomezwe. Ntuhindukirire iburyo cyangwa ibusomo; ukure ikirenge cyawe mu bibi.”Imigani 4:24-27.

Dufatiye ku nama ya Salomo, tugomba gusuzuma amagambo tuvuga n’ibyo dukora. Niba twifuza kurinda umutima kugira ngo dushimishe Imana, tugomba kuzibukira imvugo ikocamye n’ubugoryi (Imigani 3:32). Ku bw’ibyo rero, tugomba gutekereza ku cyo amagambo tuvuga n’ibyo dukora bihishura kuri kamere yacu tubigiranye ubwitonzi. Nimucyo rero dushakire ubufasha kuri Yehova kugira ngo dukosore intege nke izo ari zo zose dutahuye ko dufite.—Zaburi 139:23, 24.

Ikirenze byose, turifuza ko ‘twaboneza amaso yacu imbere yacu.’ Nimucyo dukomeze kuyahanga ku ntego yo gukorera Data wo mu ijuru tubigiranye ubugingo bwacu bwose (Abakolosayi 3:23). Mu gihe ugendera muri iyo nzira itunganye wowe ubwawe, turifuza ko Yehova yatuma ugira ingaruka nziza ‘mu migendere yawe yose,’ kandi ko yaguha imigisha ikungahaye bitewe n’uko wubahirije inama yahumetswe ugirwa yo ‘kurinda umutima wawe.’

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Iryo si ryo zina rye nyakuri.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]

Mbese, wirinda imyidagaduro irimo urugomo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Ungukirwa n’inama zitangwa n’abantu b’inararibonye

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Gucyahwa ntibidindiza amajyambere yawe

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ntukadohoke ku cyigisho cyawe cya Bibiliya