Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ikizanye n’abakumva’

‘Ikizanye n’abakumva’

‘Ikizanye n’abakumva’

“Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. . . . Nugira utyo, uzikizanya n’abakumva.”​—1 TIMOTEYO 4:16.

1, 2. Ni iki gisunikira Abakristo b’ukuri gukomeza gukora umurimo wabo urokora ubuzima?

MU MUDUGUDU witaruye iyindi uri mu majyaruguru ya Tayilande, hari umugabo n’umugore bashakanye b’Abahamya ba Yehova bagerageza gukoresha ubuhanga bushya bw’ururimi bungutse vuba, kugira ngo bashyikirane n’abantu bo mu bwoko bw’abantu batuye mu misozi. Kugira ngo bageze ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku baturage bo muri uwo mudugudu, vuba aha, uwo mugabo n’umugore we batangiye kwiga ururimi rwa Lahu.

2 Umugabo asobanura agira ati “biragoye gusobanura ibyishimo no kunyurwa tugira iyo dukorera muri abo bantu bashimishije. Mu by’ukuri, twumva tugira uruhare mu isohozwa ry’ibivugwa mu Byahishuwe 14:6, 7, dutangariza ubutumwa bwiza bushimishije ‘amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose.’ Hasigaye amafasi make ubutumwa bwiza butarabwirizwamo, kandi aka karere ni kamwe muri ayo mafasi. Dufite ibyigisho bya Bibiliya byinshi cyane dusa n’aho tudashobora kuyobora.” Uko bigaragara, uwo mugabo n’umugore bashakanye biringiye kutazikiza bonyine, ahubwo no kuzakiza ababumva. Kubera ko turi Abakristo, mbese, twese ntitwiringiye kubigenza dutyo?

“Wirinde ku bwawe”

3. Ni iki mbere na mbere tugomba gukora kugira ngo tuzakize abandi?

3 Intumwa Pawulo yagiriye Timoteyo inama igira iti “wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha,” kandi iyo nama ireba Abakristo bose (1 Timoteyo 4:16). Koko rero, kugira ngo dufashe abandi kuzabona agakiza, tugomba mbere na mbere kwirinda twebwe ubwacu. Ibyo twabikora dute? Mbere na mbere, tugomba gukomeza kuba maso ku bihereranye n’ibihe turimo. Yesu yatanze ikimenyetso gikubiyemo byinshi kugira ngo abigishwa be bazamenye igihe “iherezo rya gahunda y’ibintu” ryari gutangirira. Ariko kandi, Yesu yanavuze ko tutari kuzamenya igihe nyacyo imperuka yari kuzaziraho (Matayo 24:3, 36). Ni gute ibyo twagombye kubifata?

4. (a) Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku bihereranye n’igihe iyi gahunda ishigaje? (b) Ni iyihe mitekerereze twagombye kwirinda?

4 Buri wese muri twe ashobora kwibaza ati ‘mbese, naba ndimo nkoresha igihe icyo ari cyo cyose iyi gahunda ishigaje kugira ngo nikizanye n’abanyumva? Cyangwa se ndimo ndatekereza nti “ubwo tutazi neza igihe nyacyo imperuka izazira, ibyo ntibizampangayikisha”?’ Kugira imitekerereze ivuzwe nyuma bishobora guteza akaga. Ivuguruza mu buryo butaziguye inama ya Yesu igira iti “mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Matayo 24:44). Mu by’ukuri, iki si cyo gihe tugomba kureka gushishikarira umurimo wa Yehova cyangwa ngo duhange amaso isi tuyishakiraho umutekano cyangwa kunyurwa.—Luka 21:34-36.

5. Ni izihe ngero abahamya ba Yehova babayeho mbere y’Ubukristo batanze?

5 Ubundi buryo dushobora kugaragaza ko twirinda ni ukwihangana turi Abakristo bizerwa. Abagaragu b’Imana bo mu bihe bya kera bakomeje kwihangana, baba barabaga biteze gucungurwa ako kanya cyangwa batabyiteze. Mu gihe Pawulo yari amaze kuvuga ingero z’abo bahamya babayeho mbere y’Ubukristo, urugero nka Abeli, Henoki, Nowa, Aburahamu na Sara, yagize ati “[ntibahawe] ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane, bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi.” Ntibigeze badohoka ngo bagire ibyifuzo ibyo ari byo byose byo kugira imibereho yo kudamarara, ndetse nta n’ubwo birekuye ngo bagwe mu moshya yo kwirundumurira mu bikorwa by’ubwiyandarike byakorwaga n’abantu bari babakikije, ahubwo bari bategerezanyije amatsiko cyane ko ‘bahabwa ibyasezeranyijwe.’—Abaheburayo 11:13; 12:1.

6. Ni gute ukuntu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonaga ibyerekeye agakiza byagize ingaruka ku buryo bwabo bwo kubaho?

6 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo babonaga ko ari “abasuhuke” muri iyi si (1 Petero 2:11). Ndetse n’igihe abo Bakristo b’ukuri bari bamaze kurokoka irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 70 I.C., ntibigeze bareka kubwiriza cyangwa ngo bisubirire mu mibereho y’isi. Bari bazi ko abari gukomeza kuba abizerwa bari kuzahabwa agakiza gakomeye. Koko rero, ahagana mu mwaka wa 98 I.C., intumwa Yohana yaranditse iti “isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17, 28.

7. Ni gute Abahamya ba Yehova bagaragaje umuco wo kwihangana mu bihe bya none?

7 Muri iki gihe na bwo, Abahamya ba Yehova bakomeje gukora umurimo wa Gikristo batarambirwa, n’ubwo bagiye bagerwaho n’ibitotezo bikaze. Mbese, ukwihangana kwabo kwabaye imfabusa? Oya rwose, kuko Yesu yatwijeje ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa,” iyo mperuka yaba ari iherezo rya gahunda ishaje cyangwa iherezo ry’ubuzima bw’umuntu bwa none. Mu gihe cy’umuzuko, Yehova azibuka kandi agororere abagaragu be bose bapfuye ari abizerwa.—Matayo 24:13; Abaheburayo 6:10.

8. Ni gute twagaragaza ko dushimira ku bwo kuba Abakristo bo mu bihe byahise barihanganye?

8 Byongeye kandi, dushimishwa no kuba Abakristo bizerwa bo mu bihe byahise batarashishikazwaga n’agakiza kabo gusa. Nta gushidikanya ko twebwe twamenye ibyerekeye Ubwami bw’Imana binyuriye ku mihati yabo dushimira ku bwo kuba barihanganye mu gusohoza itegeko ryatanzwe na Yesu agira ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Igihe cyose tugifite uburyo, dushobora kugaragaza ko dushimira binyuriye mu kubwiriza abandi batarumva ubutumwa bwiza. Icyakora, kubwiriza ni intambwe ya mbere gusa igana ku guhindura abantu abigishwa.

‘Wirinde ku [bihereranye] n’inyigisho wigisha’

9. Ni gute imyifatire irangwa n’icyizere ishobora kudufasha gutangiza ibyigisho bya Bibiliya?

9 Inshingano yacu ntikubiyemo kubwiriza gusa, ahubwo inakubiyemo kwigisha. Yesu yaduhaye inshingano yo kwigisha abantu kwitondera ibyo yabategetse byose. Icyakora, mu mafasi amwe n’amwe usanga abasa n’aho bifuza kumenya ibyerekeye Yehova ari bake. Ariko kandi, kubona ifasi mu buryo butarangwa n’icyizere bishobora gutambamira imihati yacu yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Uwitwa Yvette, akaba ari umupayiniya ukorera mu ifasi bamwe bajyaga bavuga ko itagira umusaruro, yaje kubona ko abantu basuraga ako karere badafite iyo myifatire yo kutarangwa n’icyizere batangizaga ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Nyuma y’aho Yvette amariye kwihingamo imyifatire irangwa n’icyizere kurushaho, na we yabonye abantu bifuzaga kwiga Bibiliya.

10. Ni iyihe nshingano yacu y’ibanze twebwe abigisha ba Bibiliya?

10 Hari Abakristo bamwe na bamwe bashobora kujijinganya gusaba abantu bashimishijwe ko bakwigana na bo Bibiliya bitewe n’uko baba bumva ko batashobora kuyobora icyigisho. Mu by’ukuri, ntidufite ubushobozi bungana. Ariko kandi, si ngombwa ko tugira ubuhanga buhanitse kugira ngo tube abigisha b’Ijambo ry’Imana bagira ingaruka nziza. Ubutumwa buboneye bwo muri Bibiliya bufite imbaraga, kandi Yesu yavuze ko iyo abantu bagereranywa n’intama bumvise ijwi ry’Umwungeri nyakuri, barimenya. Bityo rero, twebwe icyo dushinzwe, ni ukugeza ku bandi ubutumwa bw’Umwungeri Mwiza gusa, tukabikora mu buryo bwumvikana neza uko dushoboye kose.—Yohana 10:4, 14.

11. Ni gute ushobora kuba umuntu ugira ingaruka nziza kurushaho mu gihe ufasha umwigishwa wa Bibiliya?

11 Ni gute wageza ku bandi ubutumwa bwa Yesu mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho? Mbere na mbere, banza wimenyereze icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ingingo irimo isuzumwa. Ugomba gusobanukirwa ingingo wowe ubwawe mbere y’uko uyigisha abandi. Nanone kandi, gerageza kurangwa n’umwuka wo kwiyubaha ariko w’ubusabane mu gihe cy’icyigisho. Abigishwa, hakubiyemo n’abakiri bato cyane, barushaho kwiga neza mu gihe bumva bisanzuye kandi umwigisha akaba abagaragariza icyubahiro n’ubugwaneza.—Imigani 16:21.

12. Ni gute ushobora kureba neza ko umwigishwa asobanukiwe ibyo urimo umwigisha?

12 Wowe mwigisha ntiwifuza kugeza ukuri ku mwigishwa wifuza gusa ko azajya agusubiriramo ibisubizo yafashe mu mutwe. Mufashe gusobanukirwa ibyo arimo yiga. Amashuri umwigishwa yize, ibyo yagiye ahura na byo mu buzima hamwe n’urugero azimo Bibiliya bizagira ingaruka ku kuntu asobanukirwa ibyo umubwira. Ku bw’ibyo rero, ushobora kwibaza uti ‘mbese, asobanukiwe icyo imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe mu ngingo irimo yigwa isobanura?’ Ushobora gutuma yatura ibimuri ku mutima umubaza ibibazo bidashobora gusubizwa na yego cyangwa oya gusa, ahubwo ukamubaza ibibazo bituma atanga ibisubizo bisaba ibisobanuro (Luka 9:18-20). Ku rundi ruhande, hari abigishwa bamwe na bamwe bajijinganya kubaza umwigisha ibibazo. Bityo, bashobora kwikomereza badasobanukiwe mu buryo bwuzuye ibyo barimo bigishwa. Tera umwigishwa inkunga yo kubaza ibibazo no kukubwira mu gihe haba hari ingingo runaka adasobanukiwe mu buryo bwuzuye.—Mariko 4:10; 9:32, 33.

13. Ni gute wafasha umwigishwa kuzaba umwigisha?

13 Intego y’ingenzi yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya ni ugufasha umwigishwa kugira ngo azabe umwigisha (Abagalatiya 6:6). Kugira ngo ubigereho, mu gihe murimo musubiramo ibyo mumaze kwiga, ushobora kumusaba ko yagusobanurira ingingo runaka mu magambo yoroheje, nk’aho yaba arimo ayisobanurira umuntu wumvise ibyo bintu ku ncuro ya mbere. Nyuma y’igihe runaka, ubwo azaba amaze kuzuza ibisabwa kugira ngo yifatanye mu murimo, ushobora kumutumirira kujyana nawe kubwiriza. Birashoboka ko azumva yisanzuye mu gihe akorana nawe, kandi ibyo bizamufasha kugenda yumva afite icyizere kugeza ubwo azaba yiteguye kujya kubwiriza wenyine.

Fasha umwigishwa kugira ngo abe incuti ya Yehova

14. Ni iyihe ntego y’ibanze ufite wowe mwigisha, kandi se, ni iki kizatuma uyigeraho mu buryo bugira ingaruka nziza?

14 Intego y’ibanze ya buri Mukristo wese w’umwigisha ni iyo gufasha umwigishwa kugirana ubucuti na Yehova. Ibyo uzabigeraho bitanyuriye ku magambo umubwira gusa, ahubwo nanone binyuriye ku rugero utanga. Kwigisha binyuriye ku rugero utanga bigira ingaruka zikomeye ku mitima y’abigishwa. Mu by’ukuri, ibikorwa biruta amagambo, cyane cyane iyo ari mu bihereranye no gucengeza imico myiza runaka no gutera umwigishwa kugira ishyaka. Iyo abona ko amagambo uvuga n’ibyo ukora bikomoka ku mishyikirano myiza ufitanye na Yehova, ashobora kurushaho gusunikirwa kugirana na Yehova imishyikirano nk’iyo.

15. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko umwigishwa yihingamo intego zikwiriye zimusunikira gukorera Yehova? (b) Ni gute ushobora gufasha umwigishwa gukomeza kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka?

15 Wifuza ko umwigishwa akorera Yehova atabitewe gusa n’uko adashaka kuzarimbuka kuri Harimagedoni, ahubwo abitewe n’uko amukunda. Mu gihe umufasha kwihingamo iyo ntego iboneye, uzaba urimo wubakisha ibikoresho bidakongorwa n’umuriro bizarokoka ibigeragezo by’ukwizera kwe (1 Abakorinto 3:10-15). Intego zidakwiriye, urugero nko kugira icyifuzo gikabije cyo kukwigana cyangwa cyo kwigana undi muntu uwo ari we wese, ntibizamuha imbaraga zo kunanira ingeso zitari iza Gikristo, ndetse nta n’ubwo bizatuma agira ubutwari bwo gukora ibyo gukiranuka. Wibuke ko utazahora uri umwigisha we iteka. Mu gihe ugifite uburyo, ushobora kumutera inkunga yo kurushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi binyuriye mu gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi no kuritekerezaho. Muri ubwo buryo, azakomeza kwicengezamo “ikitegererezo cy’amagambo mazima” aturuka muri Bibiliya no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kera cyane mu gihe uzaba utacyigana na we.—2 Timoteyo 1:13.

16. Ni gute wakwigisha umwigishwa gusenga abivanye ku mutima?

16 Nanone kandi, ushobora gufasha umwigishwa kurushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi binyuriye mu kumwigisha gusenga abivanye ku mutima. Ni gute ibyo wabigeraho? Wenda ushobora kwerekeza ibitekerezo bye ku isengesho ntangarugero ryavuzwe na Yesu, no ku yandi masengesho yanditswe muri Bibiliya yabaga avuganywe umutima wose, urugero nk’avugwa muri za zaburi (Zaburi ya 17, iya 86 n’iya 143; Matayo 6:9, 10). Ikindi kandi, mu gihe umwigishwa akumva urimo usenga mugiye gutangira icyigisho n’igihe kirangiye, aziyumvisha ibyiyumvo ugira ku bihereranye na Yehova. Bityo rero, amasengesho yawe yagombye kuba avuye ku mutima kandi yeruye, ndetse ashyize mu gaciro mu buryo bw’umwuka no mu bihereranye n’ibyiyumvo.

Shyiraho imihati kugira ngo uzakize abana bawe

17. Ni gute ababyeyi bafasha abana babo gukomeza kugendera mu nzira igana ku gakiza?

17 Birumvikana ko mu bantu twifuza gukiza harimo n’abagize umuryango wacu. Umubare munini w’abana bafite ababyeyi b’Abakristo usanga bafite imitima itaryarya kandi ‘bafite ukwizera gukomeye.’ Ariko kandi, hari abandi usanga ukuri gushobora kuba kutarashinze imizi mu buryo bwimbitse mu mitima yabo (1 Petero 5:9; Abefeso 3:17; Abakolosayi 2:7). Abenshi muri abo bakiri bato batera umugongo inzira ya Gikristo mu gihe baba bari hafi kuba bakuru cyangwa bamaze kuba bakuru. Niba uri umubyeyi, wakora iki kugira ngo utume ibyo bintu bidashobora kubaho? Mbere na mbere, ushobora kwihatira gutuma mu muryango haba umwuka mwiza. Imibereho myiza yo mu muryango ishyiraho urufatiro rutuma abana babona ibihereranye n’ubutware mu buryo bwiza, bakamenya imyifatire ikwiriye kandi bakamenya uburyo bwo kugirana n’abandi imishyikirano irangwa n’ibyishimo (Abaheburayo 12:9). Bityo, imirunga ikomeye ihuza abagize umuryango ishobora kuba akarima ubucuti umwana agirana na Yehova bushobora gukuriramo. (Zaburi 22:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Imiryango ikomeye ikorera ibintu hamwe yunze ubumwe—n’ubwo byaba ngombwa ko ababyeyi bigomwa igihe bashoboraga gukoresha ku bw’inyungu za bwite. Muri ubwo buryo, mushobora kwigisha abana banyu kujya bafata imyanzuro ikwiriye mu buzima binyuriye ku rugero mutanga. Babyeyi, icyo abana banyu babakeneyeho cyane, si inyungu z’iby’umubiri, ahubwo ni mwebwe—igihe cyanyu, imbaraga zanyu n’urukundo rwanyu. Mbese, muha abana banyu ibyo bintu?

18. Ni ibihe bibazo ababyeyi bagomba gufasha abana babo kubonera ibisubizo?

18 Ababyeyi b’Abakristo ntibagomba na rimwe kuzigera bibwira ko abana babo na bo bazaba Abakristo byanze bikunze. Umusaza w’itorero witwa Daniel ufite abana batanu yagize ati “ababyeyi bagomba gufata igihe cyo kuvana mu bana babo ibitekerezo byo gushidikanya batabura kugenda batoragura ku ishuri n’ahandi hantu. Bagomba gufasha abana babo babigiranye ukwihangana kubona ibisubizo by’ibibazo nk’ibi ngo ‘mbese koko, ubu turi mu gihe cy’imperuka? Mu by’ukuri se, hariho idini ry’ukuri rimwe rukumbi? Kuki se umunyeshuri runaka usa n’aho ari mwiza ataba n’incuti nziza? Mbese, buri gihe ni ko biba ari bibi kuryamana mbere yo gushyingiranwa?’ ” Babyeyi, mushobora kujya mwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo ahe imigisha imihati yanyu, kuko na we ashishikazwa n’icyatuma abana banyu bamererwa neza.

19. Kuki ari byiza cyane kurushaho ko ababyeyi ubwabo bigana n’abana babo?

19 Ababyeyi bamwe na bamwe bashobora kumva badafite ubushobozi buhagije mu birebana no kwigana n’abana babo bwite. Ariko kandi, ntimugomba kugira ibyo byiyumvo, kuko nta muntu ushobora kwigisha abana banyu neza kurusha uko mwe mwabikora (Abefeso 6:4). Kwigana n’abana banyu bwite bizabafasha kwimenyera ibiri mu mitima yabo n’ibyo batekereza mutabibwiwe n’abandi. Mbese, ibyo bavuga biba bibavuye ku mutima cyangwa ni ku munwa gusa? Mu by’ukuri se, baba bemera ibyo barimo biga? Mbese, babona ko Yehova ariho koko? Mushobora kubona ibisubizo by’ibyo bibazo hamwe n’ibindi bibazo by’ingenzi ari uko gusa mwebwe ubwanyu mwiganye n’abana banyu.—2 Timoteyo 1:5.

20. Ni gute ababyeyi bashobora gutuma icyigisho cy’umuryango gishimisha kandi kikaba ingirakamaro?

20 Ni gute mushobora gukomeza gukurikiza gahunda y’icyigisho cyanyu cy’umuryango mu gihe mwayitangiye? Uwitwa Joseph, umusaza w’itorero kandi akaba ari se w’abana babiri, umuhungu n’umukobwa, yagize ati “kimwe n’ibindi byigisho bya Bibiliya byose, icyigisho cy’umuryango cyagombye kuba gishimishije, kikaba ari ikintu buri wese ategerezanya amatsiko. Kugira ngo ibyo tubigereho mu muryango wacu, ntidushobora kuba abantu bakagatiza cyane ku bihereranye n’igihe. Icyigisho cyacu gishobora kumara isaha, ariko n’iyo rimwe na rimwe twaba dufite iminota icumi gusa, na bwo turiga. Ikintu kimwe kijya gituma icyigisho cyacu kibera abana ikintu cy’ingenzi mu bintu byakozwe muri icyo cyumweru, ni igihe tuba twakinnye ibice byo mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya * mu buryo bw’ikinamico. Urugero bibacengeramo n’ukuntu babisobanukirwa bitewe n’utwo dukino ni byo by’ingenzi cyane kurusha umubare wa za paragarafu tuba twize.”

21. Ni ryari ababyeyi bashobora kwigisha abana babo?

21 Birumvikana ko kwigisha abana banyu bitagarukira gusa ku bihe by’icyigisho biri kuri gahunda (Gutegeka 6:5-7). Wa Muhamya ukorera muri Tayilande twavuze tugitangira yagize ati “ndibuka neza ukuntu papa yajyaga anjyana mu murimo wo kubwiriza, tugenda ku magare yacu, tukajya mu duce twa kure cyane ahagana mu mpera z’ifasi y’itorero ryacu. Nta gushidikanya, urugero rwiza twahawe n’ababyeyi bacu n’ukuntu bajyaga batwigisha mu mimerere yose ni byo byadufashije guhitamo gukora umurimo w’igihe cyose. Kandi amasomo twahawe agomba kuba yarakomeje kutugiraho ingaruka nziza. Kugeza ubu ndacyakorera mu duce twa kure cyane ahagana ku mpera z’ifasi!”

22. Ingaruka zizaba izihe ‘niwirinda ku bwawe no ku nyigisho wigisha’?

22 Vuba aha mu gihe kiri imbere, mu gihe gikwiriye rwose, Yesu azaza gusohoreza urubanza rw’Imana kuri iyi gahunda. Icyo gikorwa gihambaye kizaba kimwe mu bitazibagirana mu mateka y’isi yose, ariko kandi, abagaragu ba Yehova bizerwa bazakomeza kumukorera bafite ibyiringiro byo kuzabona agakiza k’iteka. Mbese, wiringira kuzaba uri umwe muri bo, wowe n’abana bawe hamwe n’abo mwigana Bibiliya? Niba ari ko biri, wibuke amagambo agira ati “wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze, kuko nugira utyo, uzikizanya n’abakumva.”—1 Timoteyo 4:16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 20 Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

Mbese, ushobora gusobanura?

• Ni iyihe myifatire twagombye kugira, kubera ko tutazi igihe nyacyo Imana izaciraho urubanza?

• Ni mu buhe buryo dushobora ‘kwirinda ku [bihereranye] n’inyigisho twigisha’?

• Ni gute wafasha umwigishwa kugira ngo abe incuti ya Yehova?

• Kuki ari iby’ingenzi ko ababyeyi bafata igihe cyo kwigisha abana babo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Imimerere yo kwiyubaha ariko irangwa n’umwuka w’ubusabane ituma umuntu yiga neza

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Gukina inkuru za Bibiliya, urugero nk’inkuru yerekeranye n’ukuntu Salomo yaciriye ba bagore babiri b’indaya urubanza, bituma ibyigisho by’umuryango bishimisha