Ni hehe wavana inama nziza?
Ni hehe wavana inama nziza?
“Ibyo gutanga inama” ubu byahindutse ubucuruzi butanga amadolari abarirwa muri za miriyari buri mwaka. Abantu bifuza kubona ubufasha. Uwitwa Heinz Lehmann, akaba yarazoberereye mu bibazo birebana n’indwara zo mu mutwe yagize ati “[mu muryango w’abantu bo muri iki gihe] hari ibintu bitagenda neza mu burezi no mu mibereho y’abaturage. Amahame yo mu rwego rw’idini ntakiri nk’uko yahoze. Imiryango iragenda irushaho kujegajega . . . , kandi ibyo bituma abantu bahera mu rujijo.” Umwanditsi witwa Eric Maisel yagize ati “abantu bahoze biyambaza umupfumu wo mu bwoko bwabo, pasiteri cyangwa umuganga uvura abo mu muryango mu gihe babaga bafite ibibazo byo mu mutwe, ibyo mu buryo bw’umwuka n’ibyo mu buryo bw’umubiri, ubu basigaye bashakira ibisubizo by’ibyo bibazo mu bitabo bitanga inama ku bibazo bya bwite.”
UMURYANGO witwa American Psychological Association washyizeho itsinda ry’abantu bari bashinzwe gukora ubushakashatsi kuri ubwo bucuruzi bugenda bwaguka cyane. Bavuze ko n’ubwo hariho “ubushobozi buhambaye bwo gufasha abantu gusobanukirwa ibibazo byabo ndetse n’iby’abandi . . . , amagambo bavuga bagaragaza ko bakataje mu majyambere hamwe n’amazina yo kwimenyekanisha’ biherekeza izo porogaramu, biragenda birushaho gukabya no kwibanda cyane ku byiyumvo by’abantu.” Umwanditsi w’ikinyamakuru cyitwa Toronto Star yagize ati “menya ko hari inama nyinshi zo mu rwego rw’idini zijyanye n’ibintu by’umwuka z’urwiganwa zigamije kuyobya. . . . Wirinde cyane cyane ibitabo byose byo kwiyigishirizamo, za kaseti zose cyangwa amatsinda y’intiti, bitanga inama zikabije kuba nyinshi cyane, mu gihe gikabije kuba kigufi cyane, ku bintu bisaba imihati cyangwa kwicyaha mu rugero rukabije kuba ruto cyane.” Ariko kandi, hari abantu benshi cyane usanga mu by’ukuri bashaka gushyigikira abakeneye ubufasha. Icyakora, hariho ukuri kubabaje k’uko abantu benshi batagira umutima barimo buririra ku mimerere yo kwigunga abantu barimo hamwe n’imibabaro yabo kugira ngo babone amaronko, ntibagire ubufasha babaha cyangwa umuti nyakuri w’ibibazo byabo.
Tukizirikana ibyo byose, ni iyihe soko y’ibanze y’ubufasha dushobora kwiringira? Ni hehe twabona inama z’ingirakamaro zizagira akamaro mu buryo burambye?
Isoko y’ubuyobozi budahinyuka
Umuvugabutumwa w’Umunyamerika wo mu kinyejana cya 19 witwaga Henry Ward Beecher yagize ati “Bibiliya ni nk’ikarita y’abasare yatanzwe n’Imana kugira ngo ikuyobore, itume udahinduka inkuge imenetse, kandi ikwereke aho icyambu kiri n’ukuntu wakigeraho udasekuye intaza cyangwa ubutaka bwo hasi mu mazi.” Undi mugabo yerekeje kuri Bibiliya agira ati “nta muntu wigera akura ngo asumbe Ibyanditswe; uko imyaka yacu igenda yiyongera, ni na ko icyo gitabo kirushaho kwaguka kandi kikarushaho kwimbika.” Kuki wagombye kwita kuri iyo soko ubigiranye ubwitonzi?
Bibiliya yiha agaciro ubwayo igira iti “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Ibikubiye muri Bibiliya bikomoka ku Isoko nyakuri y’ubuzima, ari yo Yehova Imana (Zaburi 36:9, NW ). Kubera ko ari we dukesha ubuzima, azi imiterere yacu mu buryo bwimbitse, nk’uko muri Zaburi 103:14 hatwibutsa hagira hati “azi imimererwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.” Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiringira agaciro ka Bibiliya mu buryo bwuzuye.
Mu by’ukuri, Bibiliya ikubiyemo amahame menshi cyane hamwe n’ubuyobozi bishobora gushyirwa mu bikorwa mu buryo bw’ingirakamaro mu mimerere iyo ari yo yose ushobora kuba urimo. Binyuriye kuri Bibiliya, Imana iratubwira iti “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza” (Yesaya 30:21). Mbese koko, Bibiliya ishobora guha abantu ibyo bakeneye muri iki gihe? Reka tubirebe.
Bibiliya iduha ibyo dukeneye . . .
Mu Birebana no Guhangana n’Imihangayiko. Bibiliya iratubwira iti “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Mbese, isengesho ryaba ryaragaragaye ko ari ingirakamaro mu guhangana n’imihangayiko yo mu byiyumvo ijyanirana n’ibibazo by’ubukungu, gufatwa ku ngufu no gutukwa, cyangwa gupfusha umuntu wakundaga? Reka dusuzume inkuru y’ibyabaye ikurikira.
Uwitwa Jackie amaze kumenya ko umwana we w’umukobwa yafashwe ku ngufu, yagize ati “nta magambo wabona yo gusobanura ibyiyumvo umuntu agira by’umutima wicira urubanza umushinja ko yananiwe kurinda umwana we. Byabaye ngombwa ko ndwanya ibyiyumvo byo kuba umurakare, kubika inzika n’umujinya. Ibyo byiyumvo byari bitangiye konona ubuzima bwanjye. Nari nkeneye cyane ko Yehova arinda umutima wanjye.” Nyuma y’aho amariye gusoma incuro nyinshi ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7, yihatiye gushyira mu bikorwa iyo nama. Jackie yagize ati “nsenga buri munsi, ngasenga kenshi nsaba ko ntakwemera ngo ibyiyumvo bibi byonone ubuzima bwanjye, kandi Yehova yamfashije kwihingamo umutima utuje kandi urangwa n’ibyishimo. Mu by’ukuri numva muri jye mfite amahoro.”
Nawe ushobora kugera mu mimerere wumva irenze ubushobozi bwawe bwo kuyihanganira cyangwa kuyibonera umuti, kandi ibyo bigatuma ugira imihangayiko yo mu byiyumvo. Binyuriye mu gukurikiza inama Bibiliya itugira yo gusenga, ushobora guhangana n’iyo mimerere mu buryo bugira ingaruka nziza. Umwanditsi wa Zaburi adutera inkunga akoresheje aya magambo agira ati “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira, na we azabisohoza.”—Zaburi 37:5.
Idutera Inkunga. Umwanditsi wa Zaburi yavuze amagambo yo gushimira agira ati “Uwiteka, nkunda ubuturo, ni bwo nzu yawe, n’ahantu ubwiza bwawe buba. Ikirenge cyanjye gihagaze aharinganiye; mu materaniro nzashimiramo Uwiteka” (Zaburi 26:8, 12). Muri Bibiliya duterwa inkunga yo guteranira hamwe buri gihe kugira ngo dusenge Yehova. Ni gute uko kwifatanya n’abandi byatuma ubona ibyo ukeneye? Ni iki abandi babonye?
Uwitwa Becky yagize ati “ababyeyi banjye ntibakorera Yehova, bityo barandwanya mu gihe ngerageje gukora ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’umurimo w’Imana. Binsaba gushyiraho imihati ikomeye kugira ngo njye mu materaniro.” Becky atekereza ko imigisha myinshi yayibonye bitewe n’uko yagiye ashyiraho imihati kugira ngo ajye mu materaniro ya Gikristo buri gihe. “Amateraniro akomeza ukwizera kwanjye, ku buryo nshobora guhangana n’ibigeragezo bya buri munsi mpura na byo kubera ko ndi umunyeshuri, nkaba umukobwa mu rugo kandi nkaba ndi n’umugaragu wa Yehova. Abantu duhurira ku Nzu y’Ubwami batandukanye cyane n’abanyeshuri tuba turi kumwe ku ishuri! Ni abantu bita ku bandi, baba biteguye gufasha kandi ibiganiro tugirana buri gihe biba ari ibyo gutera inkunga. Ni incuti nyancuti.”
Ni koko, binyuriye mu gukurikiza itegeko rya Bibiliya ridusaba guteranira hamwe buri gihe, dushobora gutuma Yehova aduha ibyo dukeneye kugira ngo adutere inkunga. Aho ngaho ni ho twibonera isohozwa ry’amagambo y’umwanditsi wa Zaburi, amagambo agira ati “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.”—Zaburi 46:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.
Kugira ngo Dukore Umurimo Utera Kunyurwa Kandi w’Ingirakamaro. Bibiliya ibishyigikira igira iti “mukomere mutanyeganyega, murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami” (1 Abakorinto 15:58). Mbese, “imirimo y’Umwami” ituma umuntu anyurwa koko? Mbese, umurimo wa Gikristo ugera ku kintu cy’ingirakamaro?
Uwitwa Amelia yagaragaje ibyiyumvo bye agira ati “niganye Bibiliya n’umugabo n’umugore bashakanye bendaga gusenya umuryango wabo. Nanone kandi, nafashije umugore wari ufite umwana w’umukobwa wishwe urw’agashinyaguro. Uwo mugore yabuzwaga amahwemo no kutamenya neza imimerere y’abapfuye. Muri iyo mimerere yombi, gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya byatumye abo bantu bagira amahoro n’ibyiringiro mu mibereho yabo. Numva mfite ibyishimo byinshi kandi nyuzwe kubera ko nagize uruhare mu kubafasha.” Uwitwa Scott yagize ati “iyo ubonye ibintu byiza mu murimo wo kubwiriza, gutangiza icyigisho cya Bibiliya gishya cyangwa ukagira icyo ugeraho gishimishije mu gihe utanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, ibyo bintu uzajya ubivuga mu gihe cy’imyaka myinshi izaza. Buri gihe iyo urimo ubarira undi iyo nkuru, wongera kugira ibyiyumvo n’ibyishimo nk’ibyo wagize mbere! Mu murimo ni ho ibyishimo byinshi cyane kurusha ibindi kandi birambye bikomoka.”
Uko bigaragara, gushyira mu bikorwa itegeko rya Bibiliya ryo kuba abakozi bakorana umwete byahaye abo bantu ibyo bari bakeneye kugira ngo bakore umurimo utuma banyurwa kandi w’ingirakamaro. Nawe uratumirirwa kwifatanya muri uwo murimo wo kwigisha abandi ibyerekeye inzira z’Imana n’amahame yayo, ari na ko nawe ubwawe wungukirwa.—Yesaya 48:17; Matayo 28:19, 20.
Twungukirwe n’Ijambo ry’Imana
Nta gushidikanya rwose ko Bibiliya ari isoko yiringirwa y’inama z’ingirakamaro muri iyi si ya none. Kugira ngo twungukirwe na yo, tugomba gushyiraho imihati ya buri gihe. Tugomba kuyisoma buri gihe, tukayiga kandi tukayitekerezaho. Pawulo yatanze inama igira iti “ibyo ujye ubizirikana, kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose” (1 Timoteyo 4:15; Gutegeka 11:18-21). Imana itanga icyizere ko nuramuka ushyizeho imihati kugira ngo ushyire mu bikorwa inama zayo ziboneka muri Bibiliya, uzagira imibereho myiza. Itanga isezerano rigira riti “wiringire Uwiteka . . . Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Gukurikiza inama za Bibiliya bituma umuntu agira imibereho irangwa no kunyurwa n’ibyishimo.