Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuzika ushimisha Imana

Umuzika ushimisha Imana

Umuzika ushimisha Imana

Umuzika wavuzweho kuba ari “cyo kintu cy’ubugeni cya kera cyane kandi kiri muri kamere cyane kurusha ibindi byose.” Kimwe n’uko bimeze ku rurimi, umuzika ni impano itangaje ituma abantu batandukana n’inyamaswa. Umuzika ukangura ibyiyumvo. Ushobora kuryohera amatwi, ugatinda kuva mu bwenge. Ikirenze byose, umuzika ushobora gushimisha Imana.

NK’UKO Bibiliya ibigaragaza, Abisirayeli bari abantu bashishikazwa cyane n’umuzika. Igitabo cyitwa Unger’s Bible Dictionary kivuga ko umuzika wari “ubugeni bwogeye cyane mu bihe bya Bibiliya bya kera.” Kubera ko umuzika waririmbwaga n’uwacurangwaga yari kimwe mu bigize imibereho ya buri munsi, yagaragaraga mu gusenga kwabo. Ariko kandi, ijwi ry’umuntu ni ryo ryakoreshwaga cyane.

Umwami Dawidi yashyizeho abari bahagarariye abandi mu kuririmba abatoranyije mu Balewi, maze ‘abashyira ku murimo wo kuririmba’ mu ihema ry’ibonaniro mbere yo gutaha urusengero rwubatswe na Salomo, umuhungu we. (1 Ngoma 6:16, 17, umurongo wa 31 n’uwa 32 muri Biblia Yera.) Mu gihe isanduku y’isezerano, yashushanyaga ukuhaba kwa Yehova, yageraga i Yerusalemu, Dawidi yashyizeho bamwe mu Balewi ngo ‘bajye bibutsa bashima Uwiteka bamusingiza.’ Indirimbo zabo zo gusingiza baririmbaga zaherekezwaga na ‘nebelu n’inanga n’ibyuma birenga bivuga cyane n’amakondera.’ Abo bagabo ‘baratoranijwe bavugwa mu mazina yabo, kugira ngo bahimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.’—1 Ngoma 16:4-6, 41; 25:1.

Inyikirizo irimo amagambo agira ati ‘imbabazi z’[Uwiteka] zihoraho iteka ryose’ iboneka incuro nyinshi muri Zaburi, igitabo cya Bibiliya gikunze kuvugwamo umuzika kurusha ibindi. Urugero, iyo nyikirizo ni yo igize agace ka kabiri ka buri murongo wose mu mirongo 26 igize Zaburi ya 136. Intiti imwe mu bya Bibiliya igira iti “kuba ari ngufi bituma iba inyikirizo iberanye n’iminwa y’abantu. Buri wese wayumvise yashoboraga kuyibuka.”

Amagambo abimburira za Zaburi agaragaza ukuntu ibikoresho by’umuzika byakoreshwaga mu rugero rwagutse. Uretse nebelu, Zaburi ya 150 inavuga impanda, inanga, ishako, imyironge n’ibyuma. Ariko kandi, ikintu cy’ibanze gishishikaje ni ijwi ry’umuntu. Umurongo wa 6 utanga inama igira iti “ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.”

Kubera ko umuzika ugaragaza ibyiyumvo byacu, mu bihe bya Bibiliya, ibitekerezo bigaragaza agahinda byatumaga bahimba indirimbo z’akababaro cyangwa indirimbo z’icyunamo. Icyakora, ubwo buryo bwo kuririmba bwabonekaga gusa mu ndirimbo zaririmbwaga n’Abisirayeli. Igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyitwa Étude perspicace des Écritures * kigira kiti “mu gihe cyo kuririmba indirimbo z’akababaro cyangwa z’amaganya ni bwo bahitagamo gukoresha indirimbo z’icyunamo bakazirutisha injyana y’umuzika cyangwa uburyo bwo guhinduranya ijwi no kuvuga amagambo aboneye uyatsindagiriza.”

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, we n’intumwa ze zizerwa baririmbiye Yehova indirimbo zo kumusingiza, nta gushidikanya bakaba bararirimbye amagambo yo muri Zaburi zo gusingiza Yehova zitwa Hallel (Zaburi ya 113 kugeza ku ya 118). Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarakomeje abigishwa ba Yesu kugira ngo bashobore guhangana n’agahinda bari guterwa no gutakaza Shebuja! Ibirenze ibyo kandi, icyemezo bari barafashe cyo kuzakomeza kuba abagaragu bizerwa b’Umutegetsi akaba n’Umwami w’ikirenga w’ijuru n’isi, ari we Yehova, kigomba kuba cyararushijeho gukomera, mu gihe baririmbaga incuro eshanu zose ya nyikirizo igira iti “imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”—Zaburi 118:1-4, 29.

Abakristo ba mbere bo muri Efeso n’i Kolosayi baririmbaga “zaburi n’indirimbo” (bifashwe uko byakabaye, bisobanurwa ngo “indirimbo zo gusingiza Imana”). Kuri izo ndirimbo bongeragaho “ibihimbano by’umwuka” baririmbiraga mu mitima yabo (Abefeso 5:19; Abakolosayi 3:16). Binyuriye mu ndirimbo no mu magambo yabo, bakoreshaga iminwa yabo mu buryo bukwiriye mu gusingiza [Imana]. None se, Yesu ntiyari yaravuze ko “ibyuzuye umutima [ari] byo akanwa kavuga”?—Matayo 12:34.

Umuzika udashimisha Imana

Imizika ivugwa muri Bibiliya si ko yose yashimishaga Imana. Reka turebe ibyabaye ku Musozi Sinayi, aho Mose yari arimo ahabwa Amategeko, hakubiyemo n’Amategeko Cumi. Ubwo Mose yamanukaga umusozi, yumvise iki? “Si urusaku rw’abasakurishwa no kunesha,” “si ijwi ry’abatakishwa no kuneshwa,” ahubwo ni “amajwi y’ababyina.” Uwo wari umuzika ufitanye isano no gusenga ibigirwamana, icyo kikaba cyari igikorwa kitashimishije Imana kandi cyatumye hapfa abantu bagera ku 3.000 muri abo bawubyinaga.—Kuva 32:18, 25-28.

N’ubwo abantu bashobora guhimba umuzika w’uburyo bwose, bakawucuranga kandi bakaryoherwa na wo, ibyo ntibyatuma twumva ko umuzika wose ushimisha Imana. Kubera iki? Pawulo, intumwa y’Umukristo, yagize iti “bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23). Imigenzo ya gipagani y’iby’iyororoka, inyigisho ivuga ko ubugingo bw’umuntu budapfa no gusenga Mariya bavuga ko ari “nyina w’Imana,” akenshi usanga ari byo bigize imitwe y’imizika. Nyamara kandi, iyo myizerere n’ibyo bikorwa ntibihesha icyubahiro Imana y’ukuri, kuko bivuguruzanya n’ibihishurwa mu Ijambo ryayo ryahumetswe, ari ryo Bibiliya.—Gutegeka 18:10-12; Ezekiyeli 18:4; Luka 1:35, 38.

Kugira amahitamo arangwa n’ubwenge mu bihereranye n’umuzika

Guhitamo mu mizika iriho ubu bidushyira mu rujijo cyane. Ibifubiko bya za disiki byagenewe gusunikira umuguzi kugura ubwoko bwose bw’imizika iriho. Ariko kandi, niba umuntu usenga Imana yifuza kuyishimisha, azagira amakenga maze ahitemo abigiranye ubwenge kugira ngo yirinde umuzika uririmbwa n’ucurangwa ukomoka ku myizerere y’amadini y’ibinyoma cyangwa uwibanda ku bwiyandarike no ku bikorwa by’abadayimoni.

Uwitwa Albert, akaba yarigeze kuba umumisiyonari w’Umukristo muri Afurika, yivugira ko atigeze abona uburyo buhagije bwo gucuranga piyano igihe yari ari muri Afurika. Ariko kandi, yajyaga atega amatwi kenshi za disiki yari yaritwaje. Ubu Albert yasubiye mu gihugu cy’iwabo, akaba asura amatorero ya Gikristo mu rwego rw’umugenzuzi usura amatorero. Afite igihe gito cyane cyo gutega amatwi umuzika. Yagize ati “umuhimbyi w’umuzika nkunda cyane ni Beethoven. Mu gihe cy’imyaka myinshi nagiye nkusanya indirimbo ze zigizwe n’urusobe rw’amajwi, indirimbo acuranga ari kumwe n’abandi zitwa concerto, n’izo aba ari wenyine zitwa sonate n’iz’amajwi ane.” Gutegera amatwi izo ndirimbo byatumye agira ibyishimo byinshi cyane. Birumvikana ariko ko buri wese afite ubwoko bw’umuzika akunda, ariko kubera ko turi Abakristo, tuzirikana inama yatanzwe na Pawulo agira ati “namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.”—1 Abakorinto 10:31.

Umuzika no kwiyegurira Imana

Ikintu Susie yakundaga cyane kurusha ibindi ni umuzika. Yagize ati “natangiye gucuranga piyano mfite imyaka 6, nza gucuranga viyolo mfite imyaka 10, hanyuma ncuranga inanga mfite imyaka 12.” Nyuma y’aho Susie yagiye mu ishuri rya muzika ryitwa Royal College of Music ry’i Londres, ho mu Bwongereza, kugira ngo yige ibyo gucuranga inanga. Yize mu gihe cy’imyaka ine yigishwa n’umuntu wari warazobereye mu byo gucuranga inanga wo muri Hisipaniya maze amara undi mwaka mu ishuri ryitwa Paris Conservatoire, aho yaboneye impamyabumenyi yo mu rwego rwo hejuru mu birebana n’umuzika hamwe n’impamyabumenyi mu byo gucuranga inanga no kwigisha piyano.

Susie yaje kwifatanya n’itorero ry’Abahamya ba Yehova b’i Londres. Muri iryo torero, yabonye ko Abahamya bashishikazwaga by’ukuri na bagenzi babo kandi bagakundana. Gahoro gahoro, urukundo yakundaga Yehova rwariyongereye kandi ishyaka yari afitiye umurimo we ryamusunikiye gushakisha uburyo bwo kumukorera. Ibyo byatumye yiyegurira Yehova kandi arabatizwa. Susie agira ati “kugira umwuga wo gucuranga umuzika ni ukugira imibereho isaba kuwiyegurira, bityo rero, kugira imibereho irangwa no kwiyegurira Imana nticyari ikintu gishya kuri jye.” Igihe yageneraga kujya mu bitaramo cyagiye kigabanuka uko yagendaga yifatanya mu murimo wa Gikristo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana yumvira amabwiriza ya Yesu.—Matayo 24:14; Mariko 13:10.

Noneho se ubu ko amara igihe gito mu by’umuzika, yumva amerewe ate? Yarivugiye ati “rimwe na rimwe njya numva mbabajwe n’uko ntagifite igihe kinini cyo kwitoza, ariko na n’ubu ndacyacuranga ibyuma byanjye by’umuzika kandi nishimira umuzika. Umuzika ni impano ituruka kuri Yehova. Ubu ndawishimira cyane kubera ko umurimo we nawushyize imbere mu mibereho yanjye.”—Matayo 6:33.

Umuzika wo gusingiza Imana

Albert na Susie hamwe n’abandi Bahamya ba Yehova bagera hafi kuri miriyoni esheshatu basingiza Yehova Imana buri gihe bakoresheje umuzika. Mu materaniro ya Gikristo abera mu Mazu y’Ubwami mu bihugu bigera kuri 234, aho bishoboka batangira amateraniro yabo baririmbira Yehova indirimbo, kandi bakanayarangiza baririmba. Indirimbo nziza zikubiyemo amagambo ashingiye ku Byanditswe asingiza Yehova Imana, ziririmbwa mu ijwi ryo hejuru n’ijwi ryo hasi.

Abantu bose baba bateranye barangurura amajwi yabo kugira ngo baririmbe mu buryo bususurutsa ko Yehova ari Imana yita ku bantu (Indirimbo ya 44). Baririmba indirimbo yo gusingiza Yehova (Indirimbo ya 190). Indirimbo baririmba zigaragaza ibyishimo bibonerwa mu muryango wa Gikristo w’Abavandimwe, mu mibereho no mico ya Gikristo, hamwe n’inshingano zijyana na byo. Igituma barushaho kwishima ni imiterere inyuranye y’umuzika Abahamya bo muri Aziya, Ositaraliya, bo mu Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo bagiye bakoresha mu guhimba izo ndirimbo. *

Amagambo abimburira indirimbo y’ubwami ihambaye yo gusingiza Yehova yanditswe mu gihe cy’umwanditsi wa Zaburi agira ati “muririmbire Uwiteka indirimbo nshya: mwa bari mu isi mwese mwe, muririmbire Uwiteka. Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye: mwerekane agakiza ke, uko bukeye. Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose” (Zaburi 96:1-3). Ibyo ni byo Abahamya ba Yehova barimo bakora mu karere k’iwanyu, kandi bagutumirira kwifatanya na bo mu kuririmba iyo ndirimbo yo gusingiza. Uhawe ikaze ku Nzu yabo y’Ubwami, aho ushobora kwigira ukuntu wasingiza Yehova ukoresheje umuzika ushimisha Imana.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

^ par. 22 Izo ndirimbo ziboneka mu gitabo Louons Jéhovah par nos chants, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Dusingize Yehova Turirimba