Abanyeshuri bize mu ishuri rya 108 rya Galeedi baterwa inkunga yo gukora umurimo wera
Abanyeshuri bize mu ishuri rya 108 rya Galeedi baterwa inkunga yo gukora umurimo wera
MURI Bibiliya, akenshi kuyoboka Imana bivugwaho ko ari ugukora “umurimo wera.” Ayo magambo akomoka ku mvugo y’Ikigiriki yerekeza ku gukorera Imana umurimo wera (Abaroma 9:4, NW ). Abantu bagera ku 5.562 bakurikiranaga porogaramu yo gutanga impamyabumenyi mu ishuri rya 108, Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower, bumvise abagiye batanga za disikuru batanga inama z’ingirakamaro zari gufasha abahawe impamyabumenyi gukora umurimo wera wemewe na Yehova Imana. *
Theodore Jaracz, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we wari uhagarariye iyo porogaramu. Iyo porogaramu yabimburiwe n’indirimbo ya 52 ifite umutwe uvuga ngo “Izina rya Data.” Interuro ya kabiri y’iyo ndirimbo igira iti “dushakisha uburyo kugira ngo natwe dushobore kweza izina ryawe ritagereranywa.” Mu by’ukuri, ibyo byagaragaje icyifuzo kivuye ku mutima abanyeshuri bari bagiye guhabwa impamyabumenyi (bakomokaga mu bihugu 10) bari bafite cyo gukoresha imyitozo bahawe aho bazakorera umurimo wabo w’ubumisiyonari, aho hakaba ari mu bihugu 17 bari bagiye koherezwamo.
Mu magambo abimburira iyo porogaramu, umuvandimwe Jaracz yerekeje ibitekerezo ku mezi atanu abanyeshuri bamaze bahabwa inyigisho nyinshi za Bibiliya zabateguriye kuzakora umurimo mu mahanga. Izo nyigisho zabafashije ‘kugerageza byose,’ ni ukuvuga gusuzuma mu buryo bwimbitse bifashishije Ijambo ry’Imana ibyo bari barize mbere hose, hanyuma ‘bakagundira ibyiza’ (1 Abatesalonike 5:21). Yabateye inkunga yo gukomeza kwizirika kuri Yehova ari abizerwa, bakanizirika ku Ijambo rye no ku murimo bahuguwemo. Ni iki kizabafasha mu gihe bazaba bakora ibyo byose?
Inama z’ingirakamaro zizabafasha gukora umurimo wera
Lon Schilling, akaba ari umwe mu bagize Komite Ishinzwe Ibikorwa bya za Beteli, yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Muzanesha Ikigeragezo cyo Kuba Abantu Bashyira mu Gaciro?” Yatsindagirije akamaro ko kuba umuntu ushyira mu gaciro, ibyo bikaba bigaragaza ubwenge buva ku Mana (Yakobo 3:17, NW ). Gushyira mu gaciro hakubiyemo kuba umuntu uva ku izima, utarobanura ku butoni, udakabya wita ku bandi kandi wihangana. Umuvandimwe Schilling yagize ati “abantu bashyira mu gaciro ntibabogama mu mishyikirano bagirana n’abandi. Ntusanga bakabya mu bintu.” Ni iki cyafasha umumisiyonari kuba umuntu ushyira mu gaciro? Ni ukwitekerezaho mu buryo bushyize mu gaciro, gukoresha uburyo bubonetse bwose kugira ngo atege amatwi abandi kandi abigireho, no kuba yiteguye kwakira ibitekerezo by’abandi adatandukiriye amahame y’Imana.—1 Abakorinto 9:19-23.
Disikuru yakurikiyeho kuri porogaramu yari ifite umutwe ushishikaje cyane uvuga ngo “Ntukibagirwe Kurya!” yatanzwe na Samuel Herd, na we akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Yatsindagirije akamaro ko kwigaburira neza mu buryo bw’umwuka kugira ngo bakomeze kuba abantu bakwiriye gukora umurimo wera. Umuvandimwe Herd yagize ati “umurimo wanyu w’iby’umwuka uzarushaho kwaguka mu buryo bwihuse nimwirundumurira mu murimo wanyu wo kubwiriza no kwigisha mutizigamye. Ku bw’ibyo rero, bizaba ngombwa ko mwongera amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mufata kugira ngo imbaraga zanyu zidahungabana.” Iyo umumisiyonari ahora afata amafunguro yo mu buryo bw’umwuka kuri gahunda ihamye, bishobora kumufasha kwirinda guhungabana mu buryo bw’umwuka no kurambirwa igihugu kitari icy’iwabo. Bituma anyurwa kandi akiyemeza kuguma aho yoherejwe gukorera umurimo wera.—Abafilipi 4:13.
Umwarimu umwe wo muri iryo shuri rya Galeedi witwa Lawrence Bowen yateye abanyeshuri bari bagiye guhabwa impamyabumenyi inkunga yo “Gusubira ku Ntangiriro.” Ni iki yashakaga kuvuga? Yasabye abari bateze amatwi bose kurambura mu Migani 1:7 hagira hati “kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya.” Yasobanuye agira ati “ikintu icyo ari cyo cyose gisuzugura ukuri kw’ibanze ku bihereranye n’uko Yehova abaho ntigishobora rwose kuba ubumenyi nyakuri cyangwa bukwiriye.” Umuvandimwe Bowen yagereranyije ibikubiye mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, n’udupande tw’udupapuro tuba tugomba gutondekwa neza kugira ngo havemo ishusho. Iyo utwo dupapuro dushyizwe hamwe, havamo ishusho. Uko utwo dupapuro dutondekwa, ni na ko iyo shusho igenda irushaho kugaragara neza no kwishimirwa. Ibyo bishobora gufasha bose gukorera Imana umurimo wera.
Wallace Liverance, akaba ari umwanditsi mu Ishuri rya Galeedi, ni we washoje urwo ruhererekane rwa za disikuru. Disikuru ye yari ifite umutwe uvuga ngo “Utambire Imana Igitambo cy’Ishimwe.” Yerekeje ibitekerezo ku nkuru ivuga ibihereranye n’ukuntu Yesu yakijije ababembe cumi (Luka 17:11-19). Umwe gusa ni we wagarutse gusingiza Imana no gushimira Yesu. Umuvandimwe Liverance yagize ati “nta gushidikanya ko abo bandi bari bashimishijwe no kuba bari bakijijwe. Bumvise bishimiye ko bari bakize, ariko birasa n’aho icyo bishakiraga gusa kwari ukugira ngo abatambyi bavuge ko badahumanye.” Gukizwa ko mu buryo bw’umwuka guturuka ku kwiga ukuri, bikomatanyirijwe hamwe no gushimira, byagombye gusunikira umuntu gushimira Imana ku bw’ineza yayo. Abanyeshuri bize muri iryo shuri rya 108 rya Galeedi batewe inkunga yo gutekereza ku bintu byose Imana yakoze no ku neza yayo kugira ngo batume umurimo wabo hamwe n’ibyo bigomwa bigaragara ko ari uburyo bwo gushimira Imana.—Zaburi 50:14, 23; 116:12, 17.
Amakuru yo hirya no hino hamwe n’ibiganiro mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo byagaragazaga ukuntu ibyo bikorwa
Mark Noumair, na we akaba ari umwarimu wigisha mu ishuri rya Galeedi, yayoboye icyiciro cya porogaramu cyakurikiyeho. Cyibandaga ku byo abanyeshuri bari bariboneye mu murimo wabo wo kubwiriza igihe bari barimo bahabwa imyitozo. Ukoze mwayeni, abanyeshuri bari bamaze imyaka igera kuri 12 mu murimo w’igihe cyose mbere y’uko bajya i Galeedi. Igihe bari bari mu ishuri, batangije abantu benshi ibyigisho bya Bibiliya, abantu bakomoka mu mimerere inyuranye, ibyo bikaba bigaragaza ko abo banyeshuri bari bazi “kuba byose ku bantu b’ingeri zose.”—1 Abakorinto 9:22, NW.
Nyuma yo gutega amatwi amakuru yo hirya no hino yavugwaga n’abanyeshuri, Charles Molohan na William Samuelson bagize icyo babaza bamwe mu bagize umuryango wa Beteli n’abagenzuzi basura amatorero bize mu ishuri ry’i Galeedi. Umwe mu bavandimwe wagize icyo abazwa, witwa Robert Pevy, yakoreye umurimo muri Filipine mu gihe yari amaze guhabwa impamyabumenyi mu ishuri rya 51 rya Galeedi. Yibukije abanyeshuri ibi bikurikira: “igihe cyose havutse ikibazo, buri wese atanga igitekerezo cye ku bihereranye n’ukuntu cyakemurwa. Buri gihe haba hari umuntu ukurusha kubimenya, umuntu uri butange igitekerezo kirushijeho kuba cyiza. Ariko niwiyambaza Bibiliya maze ukagerageza kureba uko Imana ibibona, nta wuzagira icyo arenzaho. Buri gihe icyo ni cyo kizajya kiba igisubizo gikwiriye.”
Mu gusoza iyo porogaramu nziza y’iby’umwuka, John Barr, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Korera Yehova Umurimo Wera Wemewe.” Yagaragaje ukuntu umurimo wera ushobora kugaragarizwa mu murimo wo kubwiriza kugira ngo abantu bafite imitima ikiranuka bafashwe gusenga Imana mu buryo yemera. Nyuma yo kwerekeza ku magambo yavuzwe na Yesu aboneka muri Matayo 4:10, Umuvandimwe Barr yagize ati “niba twifuza gusenga Yehova wenyine, tugomba kwirinda uburyo bwose bufifitse bwo gusenga ibigirwamana, urugero nko kwifuza, kurarikira ubutunzi no kwiyemera. Mbega ukuntu bidutera ibyishimo iyo dutekereje ko mu gihe cy’imyanka myinshi, uhereye mu ntangiriro y’imyaka ya za 40, abamisiyonari bacu bagiye bavugwaho ibintu bihebuje mu bihereranye n’ibyo! Kandi twiringiye tudashidikanya ko mwebwe muhawe impamyabumenyi muri iri shuri rya 108 rya Galeedi muzakurikiza urugero rwabo rwiza. Mugiye gukorera Yehova umurimo wera we wenyine ubikwiriye.”
Iyo yari indunduro nziza ya porogaramu yubaka. Icyo cyari igihe cyo kumva intashyo zari ziturutse hirya no hino ku isi ku bantu babifurizaga ibyiza, gutanga impamyabumenyi no gusoma ibaruwa yari yanditswe n’abo muri iryo shuri yagaragazaga ugushimira ku bw’imyitozo bahawe. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi batewe inkunga yo kugaragaza umuco wo kwizirika ubutanamuka ku murimo wabo bakawurambamo, no mu gukorera Yehova. Abari bahateraniye bose, hakubiyemo n’abashyitsi bari baturutse mu bihugu 25, bifatanyije mu kurangiza iyo porogaramu n’indirimbo n’isengesho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 Porogaramu yatambutse ku itariki ya 11 Werurwe 2000, yatangirwaga mu kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha cy’i Patterson, muri Leta ya New York.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]
IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI
Umubare w’ibihugu bakomokamo: 10
Umubare w’ibihugu boherejwemo: 17
Umubare w’abanyeshuri: 46
Mwayeni y’imyaka yabo: 34
Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 16
Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 12
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Abize mu Ishuri rya 108, Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower
Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, amazina na yo yashyizwe mu rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.
(1) Amadori, E.; Cook, O.; Byrne, M.; Lee, A. (2) Newsome, D.; Pederzolli, A.; Bigras, H.; Kato, T.; Gatewood, D. (3) Eade, D.; Eade, J.; Wells, S.; Jamison, J.; Gonzales, M.; Gonzales, J. (4) Kato, T.; Lohn, D.; Niklaus, Y.; Preiss, S.; Foster, P.; Ibarra, J. (5) Amadori, M.; Manning, M.; James, M.; Boström, A.; Gatewood, B.; Newsome, D. (6) Foster, B.; Jamison, R.; Hifinger, A.; Koffel, C.; Koffel, T.; Byrne, G. (7) Hifinger, K.; Manning, C.; Cook, J.; Boström, J.; Lohn, E.; Pederzolli, A. (8) James, A.; Wells, L.; Preiss, D.; Niklaus, E.; Lee, M.; Ibarra, P.; Bigras, Y.