Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igikorwa cyo kurokora ku kirwa cya Robinson Crusoé

Igikorwa cyo kurokora ku kirwa cya Robinson Crusoé

Igikorwa cyo kurokora ku kirwa cya Robinson Crusoé

ROBINSON CRUSOÉ ni kimwe mu birwa bitatu by’Inyanja ya Pasifika bigize izinga ry’ibirwa ryitwa Juan Fernández riri ku birometero bigera kuri 640 uturutse ku nkombe ya Chili. * Icyo kirwa gifite ubuso bwa kilometero kare 93 cyakomoye iryo zina ku gitabo kizwi cyane cyo mu kinyejana cya 18 gifite umutwe uvuga ngo Robinson Crusoé, cyanditswe n’umwanditsi w’Umwongereza witwa Daniel Defoe. Uko bigaragara, icyo gitabo muri rusange cyari gishingiye ku ngorane z’urugendo rw’umugabo ukomoka muri Écosse witwaga Alexander Selkirk, wabaye kuri icyo kirwa wenyine mu gihe cy’imyaka ine.

Amwe mu magambo yanditswe ku cyapa gikozwe mu giti kiri kuri icyo kirwa agira ati “aha ngaha, uko bwije uko bukeye mu gihe cy’imyaka isaga ine, umusore ukomoka muri Écosse witwaga Alexander Selkirk yashakishaga yihebye ko hatunguka ubwato bwari kumurokora bukamukura mu bwigunge yari arimo.” Amaherezo Selkirk yaje kurokorwa asubizwa mu gihugu cye, mu isi itari ikimushimisha nyuma y’aho yari amariye igihe runaka yibera muri ka paradizo ke gato. Bavuga ko nyuma y’aho yagize ati “yoo, kirwa cyanjye nkunda! Iyo ntaza kukuvaho!”

Uko igihe cyagendaga gihita, icyo kirwa cyaje kuba ahantu baciraga abantu babaga bakoze ibyaha, giturwa n’abantu babaga barakoreye Kiliziya Gatolika “ibyaha birebana n’ukwemera.” Mbega ukuntu icyo kirwa cyari kimeze nka paradizo Selkirk yigeze kumenya cyahindutse! Icyakora, abantu batuye icyo kirwa muri iki gihe bafite amahoro n’umutekano utasanga mu bindi bice by’isi. Imibereho yaho ituje, imeze nk’iyo usanga mu mico yo mu birwa byinshi, ituma gutangiza ibiganiro n’umuntu uwo ari we wese byoroha.

Mu rwego rw’ubutegetsi, bavuga ko Robinson Crusoé ituwe n’abaturage bagera kuri 500, ariko mu mezi menshi y’umwaka usanga abaturage bagera kuri 400 ari bo bonyine baba batuye kuri icyo kirwa. Ku ruhande rumwe, usanga biterwa n’uko ababyeyi b’abagore bamwe na bamwe hamwe n’abana babo baba ku butaka bwa Chili mu mwaka w’amashuri, bagasubira ku kirwa mu mezi y’ibiruhuko gusa kugira ngo bamarane igihe n’abandi bagize umuryango.

N’ubwo abantu batuye ku kirwa cya Robinson Crusoé bakikijwe n’imimerere myiza isa n’iyo muri paradizo, bamwe muri bo bumva bafite icyuho mu buryo bw’umwuka kandi bifuza kubona ibisubizo by’ibibazo byabo. Hari abandi bumvise bameze nk’aho bakeneye kurokorwa mu buryo bw’umwuka.

Igikorwa cyo kurokora mu buryo bw’umwuka

Uwo murimo wo kurokora mu buryo bw’umwuka watangiye ahagana mu mwaka wa 1979. Umugore wiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova b’i Santiago ho muri Chili yarimutse ajya gutura muri icyo kirwa, maze atangira kwigisha abandi ibyo yari yarize. Hashize igihe runaka nyuma y’aho, umusaza w’itorero wari wagiye muri icyo kirwa ku mpamvu zidafitanye isano n’ibintu by’umwuka yatangajwe no kubona itsinda rito ry’abigishwa ba Bibiliya ritera imbere mu buryo bw’umwuka rifashijwe n’uwo mugore. Igihe uwo musaza yongeraga gusura icyo kirwa, hakaba hari hashize amezi atatu nyuma y’aho, uwo mwigisha wa Bibiliya wari wenyine hamwe n’abandi babiri mu bo yigishije, bari biteguye kubatizwa, bityo uwo musaza ahagararira umubatizo wabo. Nyuma y’aho, umwe muri abo Bakristo bari babatijwe vuba yarashyingiwe, maze we n’umugabo we bakomeza gushakisha abantu bari bakeneye kurokorwa mu buryo bw’umwuka. Umugabo we yafashe iya mbere mu kubaka Inzu y’Ubwami iciriritse, ikaba igikomeza gukoreshwa n’iryo tsinda rito riri muri icyo kirwa. Nyuma y’igihe runaka, biturutse ku mpamvu z’iby’ubukungu, bavuye kuri icyo kirwa cya Robinson Crusoé bimukira mu itorero riri muri Chili rwagati, aho bakomeza gukorera Yehova babigiranye umwete.

Buhoro buhoro, rya tsinda rito ryo ku kirwa ryakomeje kugenda rikura mu gihe abandi barokorwaga bakavanwa mu idini ry’ikinyoma. Ariko kandi, kubera ko abanyeshuri bagomba kwimuka mu kirwa bakajya gukomereza amashuri yisumbuye ku butaka bwa Chili, abagize iryo tsinda baragabanutse hasigara bashiki bacu babiri babatijwe hamwe n’umukobwa muto. Abagize iryo tsinda biyongera mu gihe cy’ibiruhuko ubwo ababyeyi b’abagore bamwe baba bagarutse ku kirwa. Ibyo bituma abo Bakristo batatu bari ahitaruye baguma aho ngaho umwaka wose bongererwa imbaraga. Kuba abo bashiki bacu bakorana umwete byatumye Abahamya ba Yehova bamenyekana cyane ku kirwa cya Robinson Crusoé. Ni iby’ukuri ko hari bamwe mu batuye icyo kirwa biyemeje kurwanya umurimo wabo, kandi bakaba bagerageza guhatira abandi kwanga ubutumwa bw’Ubwami. Nyamara kandi, imbuto z’ukuri kwa Bibiliya zabibwe mu mitima itaryarya zikomeje gukura.

Ibikorwa byo gukomeza abamaze kurokorwa

Rimwe mu mwaka, umugenzuzi usura amatorero asura icyo kirwa. Mbese, gusura Abahamya bagerwa ku mashyi batuye ku kirwa cyitaruye biba bimeze bite? Umugenzuzi w’akarere umwe asobanura uko byagenze igihe yasuraga Robinson Crusoé ku ncuro ya mbere.

“Urwo rugendo rwari rwiza bitangaje. Rwatangiye saa 1:00 za mu gitondo, ubwo twavaga i Valparaiso mu modoka twerekeza ku Kibuga cy’Indege cy’i Santiago cyitwa Cerrillos. Twuriye indege nto itwara abagenzi barindwi. Nyuma y’urugendo rw’amasaha 2 n’iminota 45, twatangiye kubona kure yacu impinga y’umusozi igaragara mu bicu. Ubwo twari tumaze kuhegera, twatangiye kubona ikirwa—kimeze nk’urutare runini cyane ruri mu nyanja rwagati. Cyasaga n’aho kireremba hejuru y’isanzure ry’amazi, kimeze nk’ubwato bwazimiriye mu nyanja.

“Mu gihe indege yari imaze kugwa, ubwato bwatujyanye mu mudugudu. Hirya no hino twagendaga tubona ibitare binini biturumbutse mu nyanja bigize uturwa duto, ari two inyamaswa zitwa phoque zo mu birwa bya Juan Fernández ziza koteraho akazuba zivuye mu mazi. Izo phoque ni inyamaswa zirindwa cyane kubera ko umubare wazo wagabanutse cyane. Mu buryo butunguranye, twagiye kubona tubona ikintu kiguruka iruhande rw’ubwato mbere y’uko cyongera kuzimirira mu nyanja. Cyari ifi iguruka ifite udushabure tumeze nk’amababa. Yasaga n’aho irimo yishimira gusimbuka iva mu mazi kugira ngo isame udusimba. Birumvikana ariko ko n’ubwo isama utwo dusimba, rimwe na rimwe na yo ijya isamwa; gusimbuka kwayo bishobora gutuma izindi nyamaswa zihiga ziba ziteguye kuyimira mu gihe iba irimo isubira mu mazi ziyibona.

“Amaherezo twaje kugera mu mudugudu wa San Juan Bautista (Mutagatifu Yohana Umubatiza). Hari abantu benshi batuye kuri icyo kirwa bari bahagaze ku cyambu bategereje abashyitsi babo baje kubasura, cyangwa bahari gusa kubera ko bari bafite amatsiko yo kureba abantu bashobora kuhagera. Twashimishijwe n’ubwiza bw’ako karere—hari umusozi uteye neza ugizwe n’ibikombe byinshi witwa El Yunque (Ibuye ry’Umucuzi), ukaba wagira ngo uriho itapi y’icyatsi kibisi, kandi inyuma yawo hakaba hari ikirere gitamurutse cy’ubururu gikikijwe n’ibicu by’umweru.

“Twahise tubona itsinda rya bashiki bacu b’Abakristo bari kumwe n’abana babo baje kudusanganira ku cyambu. Hari mu gihe cy’ibiruhuko, bityo iryo tsinda ryari ritubutse kuruta uko bisanzwe. Mu gihe twari tumaze kuramukanya mu buryo burangwa n’igishyuhirane, batujyanye mu kazu gashimishije twari kuzajya twita urugo rwacu muri icyo cyumweru.

“Cyari icyumweru cyihariye cyane, kandi twabonaga kizashira vuba. Twagombaga gukoresha igihe cyacu neza. Uwo munsi nyine, tukimara gufata ifunguro rya saa sita, twasuye umwigishwa wa Bibiliya wari ugiye kuba mushiki wacu mu buryo bw’umwuka kandi akinjira muri paradizo y’Imana yo mu buryo bw’umwuka. Yari yasabagijwe n’ibyishimo, ariko kandi, yari anahangayitse ho gato. Intego ye yo kubatizwa yari amaranye igihe yendaga kuyigeraho. Twasuzumiye hamwe ibintu bimwe na bimwe bya ngombwa kugira ngo turebe niba yari yujuje ibisabwa ngo abe umubwiriza w’ubutumwa bwiza. Bukeye bw’aho, yifatanyije mu murimo wo kubwiriza ku ncuro ya mbere. Ku munsi wa gatatu twatangiye gusuzumira hamwe na we ibyo abifuza kubatizwa basabwa kuba bujuje. Mbere y’uko icyo cyumweru kirangira, yari yabatijwe.

“Amateraniro yabaye muri icyo cyumweru yaritabiriwe cyane, umubare minini w’abateranye bakaba bari 14. Buri munsi habaga hari gahunda zo kujya kubwiriza, gusubira gusura, kuyobora ibyigisho bya Bibiliya no gusura abagize itorero mu rwego rwo kuragira umukumbi. Mbega ukuntu bashiki bacu bakomeza gusohoza umurimo wabo ari bonyine mu mwaka wose batewe inkunga!”

Kwitabira ukuri byagiye bigora cyane abagabo bo kuri icyo kirwa, bikaba bishobora kuba byaratewe n’uko akazi kabo k’umubiri kabasaba imihati myinshi. Umurimo w’ingenzi ukorwa ni uwo kuroba ikinyabuzima cyo mu bwoko bw’ingaru, akaba ari akazi kabata cyane. Nanone kandi, urwikekwe rugira uruhare mu gutuma abantu benshi batitabira neza ibintu. Icyakora twiringiye ko abatuye icyo kirwa benshi kurushaho, baba abagabo n’abagore, bazabyitabira mu gihe kizaza.

Kugeza ubu, hari abantu icumi bamaze kurokorwa kuri icyo kirwa binyuriye mu kumenya ukuri bakamenya n’imigambi ya Yehova Imana. Hari bamwe muri bo bagiye bava kuri icyo kirwa bamaze kumenya ukuri biturutse ku mpamvu zinyuranye. Ariko kandi, baba baguma kuri icyo kirwa cyangwa batahaguma, kuba bararokowe mu buryo bw’umwuka byagaragaye ko bifite agaciro kenshi kurusha ukurokorwa kwa Alexander Selkirk. Ubu aho baba bari hose, bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Bashiki bacu bagituye kuri icyo kirwa hamwe n’abana babo, bakikijwe n’igihugu kimeze nk’ubusitani, ariko ikiruta ibyo byose, bafite ibyiringiro byo kuzabaho mu gihe isi yose uko yakabaye izaba paradizo nyakuri mu rugero rwuzuye.

Umurimo wo kurokora uracyakomeza

Dukurikije aho akarere kabo gaherereye, abagize iryo tsinda rito ry’Abahamya ba Yehova bo muri Robinson Crusoé batuye kure cyane y’abandi bavandimwe na bashiki babo bo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, ntibumva baratereranywe nk’uko byari bimeze kuri wa mugabo wo muri Écosse witwaga Selkirk. Binyuriye ku bitabo bya gitewokarasi bibageraho buri gihe, hamwe na za kaseti videwo z’amakoraniro mato n’amanini bohererezwa n’ibiro by’ishami rya Watchtower Society byo muri Chili incuro eshatu mu mwaka, hamwe no gusurwa n’umugenzuzi w’akarere rimwe mu mwaka, bakomeza kugirana imishyikirano ya bugufi n’umuteguro wa Yehova. Bityo, bakomeza kurangwa n’umwete bagize ‘umuryango wose w’abavandimwe bari mu isi.’—1 Petero 5:9, NW.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Mu rwego rw’ubutegetsi, icyo kirwa cyitwa Más a Tierra.

[Ikarita/​Ifoto yo ku ipaji ya 9]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

CHILI

Santiago

ROBINSON CRUSOÉ

San Juan Bautista

El Yunque

INYANJA YA PASIFIKA

IKIRWA CYA SANTA CLARA

[Ifoto]

Iyo ikirwa gitangiye kugaragara, umuntu abona kimeze nk’urutare runini cyane ruri mu nyanja rwagati

[Aho ifoto yavuye]

Ikarita ya Chili: Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Umusozi uteye neza ugizwe n’ibikombe byinshi witwa El Yunque (Ibuye ry’Umucuzi )

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Umudugudu wa San Juan Bautista (Mutagatifu Yohana Umubatiza)

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Uturwa duto ni two inyamaswa zitwa phoques n’izitwa otaries ziza koteraho akazuba

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Twagiye mu ndege nto tuvuye i Santiago ho muri Chili

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Inkombe y’ibihanamanga y’ikirwa cya Robinson Crusoé

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Inzu y’Ubwami iciriritse iri muri icyo kirwa