Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, wemera icyo udashobora kurebesha amaso?

Mbese, wemera icyo udashobora kurebesha amaso?

Mbese, wemera icyo udashobora kurebesha amaso?

IYO umuntu avuze ati ‘nemera gusa icyo nshobora kurebesha amaso,’ burya nta bwo aba arimo avuga ukuri. Mu by’ukuri twese twemera ibyo tudashobora kubona.

Urugero, ku ishuri ushobora kuba warakoze igerageza rigamije kwerekana ko imbaraga za rukuruzi zibaho. Iryo gerageza rikorwa ritya: nyanyagiza ubuvungukira bw’icyuma ku rupapuro. Hanyuma ushyire urwo rupapuro kuri rukuruzi. Iyo urupapuro runyeganyejwe, bwa buvungukira bw’icyuma bwikusanyiriza hafi y’imitwe ya rukuruzi nk’aho bikozwe mu buryo bwa maji, maze bugakora ishusho igaragaza aho imbaraga za rukuruzi ziri. Niba ibyo warabikoze, mbese koko washoboraga kurebesha amaso imbaraga za rukuruzi? Oya rwose, ahubwo ingaruka igira ku tuvungukira tw’icyuma ni zo zigaragara neza, bikaguha igihamya kikwemeza ko rukuruzi ibaho.

Hari ibindi bintu tudashobora kurebesha amaso ariko tukaba tubyemera tudashidikanya. Iyo tubonye igishushanyo cyiza cyangwa tugakunda ishusho ibaje neza, ntidushidikanya ko hariho umuhanga mu bihereranye no gushushanya cyangwa umunyabukorikori. Bityo, iyo twitegereje isumo ry’amazi cyangwa tukitegereza akazuba ka kiberinka, mbese, ntitwagombye gusunikirwa nibura gutekereza ko bishobora kuba byarakozwe n’Umunyabugeni Ukomeye cyangwa Umunyabukorikori?

Impamvu bamwe batemera

Ikibabaje ni uko hari abantu bamwe na bamwe baretse kwemera Imana bitewe n’ibyo bigishijwe mu nsengero. Uko ni ko byagendekeye umugabo wo muri Noruveji wabwiwe ko Imana itwika ababi mu muriro w’ikuzimu. Uwo mugabo ntiyashoboraga rwose kwiyumvisha ukuntu Imana yababaza abantu muri ubwo buryo yaba iteye, bityo, yabaye umuntu utemera ko Imana ibaho.

Icyakora, nyuma y’aho uwo mugabo yaje kwemera kwigenzurira Bibiliya, abifashijwemo n’umwe mu Bahamya ba Yehova. Yatangajwe no kumenya ko Bibiliya itigisha ko ababi bababarizwa mu muriro w’ikuzimu. Bibiliya igereranya urupfu no gusinzira. Mu mva ntitubabara: nta kintu na kimwe tuba tukizi (Umubwiriza 9:5, 10). Nanone kandi, uwo mugabo yamenye ko abantu Imana ibona ko ari babi ku buryo badashobora kugororwa bazaguma mu mva iteka (Matayo 12:31, 32). Abandi bapfuye bazazurwa mu gihe cyagenwe n’Imana, bakaba bazazurwa bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka mu mimerere ya Paradizo (Yohana 5:28, 29; 17:3). Ibyo bisobanuro yumvise bihuje n’ubwenge. Yabonye ko bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Uwo mugabo w’umutima utaryarya yakomeje kwiga Ijambo ry’Imana maze nyuma y’igihe runaka, aza gukunda Imana ivugwa muri Bibiliya.

Abandi bahakana ko nta Muremyi wuje urukundo ubaho bitewe n’uko hogeye imibabaro n’akarengane. Bemeranya n’umugabo wo muri Suède wigeze gutunga urutoki mu ijuru akabaza ati “bishoboka bite ko hejuru hariya haba hariyo Imana ishoborabyose, nyir’ugutanga kose mu gihe hano ku isi turembejwe na ruswa hamwe n’ububi?” Kubera ko nta washoboraga gusubiza ikibazo cye, na we yabaye umuntu utemera ko Imana ibaho. Nyuma y’abo yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yamenye ko Ijambo ry’Imana ritanga igisubizo gishimishije ku kibazo cya kera cyane kigira kiti ‘kuki Imana ireka habaho ububi?’ *

Uwo mugabo w’umutima utaryarya yamenye ko kuba hariho ububi ubwabyo bitagaragaza ko Imana itabaho. Reka dufate urugero: umuntu ashobora gucura icyuma kugira ngo kizajye gikoreshwa mu gukata inyama. Umuguzi ashobora kugura icyo cyuma ntagikoreshe mu gukata inyama ahubwo akacyicisha abantu. Kuba icyo cyuma cyarakoreshejwe nabi ntibigaragaza na hato ko nta wagikoze ubaho. Mu buryo nk’ubwo, kuba isi itarakoreshejwe mu buryo buhuje n’umugambi yagenewe ntibisobanura ko itigeze igira Umuremyi.

Bibiliya yigisha ko imirimo y’Imana itunganye. Yo ubwayo ‘ntirangwa no gukiranirwa; ica imanza zitabera, iratunganye’ (Gutegeka 32:4). Imana iha abantu impano nziza, ariko zimwe muri izo mpano zagiye zikoreshwa nabi, bituma habaho imibabaro itavugwa (Yakobo 1:17). Icyakora, Imana izavanaho imibabaro. Nyuma y’aho, “abagwaneza bazaragwa igihugu,. . . bakibemo iteka.”—Zaburi 37:11, 29.

Wa mugabo wo muri Suède twigeze kuvuga mbere, byamukoraga ku mutima iyo yabonaga abantu bagenzi be bababara. Mu by’ukuri, kuba yari ahangayikishijwe na bagenzi be mu buryo burangwa n’impuhwe bigaragaza ko Imana ibaho. Mu buhe buryo?

Ku bantu benshi, imyizerere imwe rukumbi ishobora gusimbura ibyo kwemera Imana ni imyizerere y’ubwihindurize. Abantu bemera ubwihindurize bigisha ko “ubwoko bw’ibinyabuzima bifite ubushobozi bwo guhuza n’imimerere kurusha ibindi ari byo birokoka”—ko abantu n’inyamazwa bihiganwa mu bwoko bwabyo kugira ngo birokoke. Ibifite ubushobozi bwo guhuza n’imimerere kurusha ibindi bibaho; ibifite intege nke kurusha ibindi birapfa. Bavuga ko kamere yagennye ko ibintu bigomba kugenda bityo. Ariko se, niba bihuje na “kamere” ko ibifite intege nke bipfa kugira ngo ibifite imbaraga bibone aho biba, twasobanura dute ibyo kuba hari abantu bamwe na bamwe bafite imbaraga, kimwe na wa mugabo wo muri Suède, bababazwa no kubona akababaro ka bagenzi babo?

Uko twamenya Imana

Ntidushobora kubona Imana bitewe n’uko idateye nk’abantu. Uburyo bumwe dushobora kuyimenyeramo ni ukwitegereza imirimo itangaje yakoze​—“ibishushanyo” n’ “amashusho” by’irema. Mu Baroma 1:20, Bibiliya igira iti “ibitaboneka [by’Imana], ni byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye.” Ni koko, nk’uko kwiga imiterere y’igishushanyo cyangwa ishusho bishobora kugufasha kugira ubumenyi bwimbitse ku birebana na kamere y’umunyabugeni, ni na ko gutekereza ku mirimo itangaje yakozwe n’Imana bishobora kugufasha kurushaho kumenya kamere yayo.

Birumvikana ko tudashobora gusubiza ibibazo byose by’ubuzima biduhangayikisha binyuriye gusa mu kureba imirimo y’Imana y’irema. Ariko kandi, dushobora kubona ibisubizo by’ibyo bibazo binyuriye mu gukora ubushakashatsi mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Ba bagabo babiri twigeze kuvuga mbere baje kugera ku mwanzuro w’uko Imana ibaho kandi ko yita ku bitubaho, binyuriye mu gusoma Bibiliya biteguye kwakira ibitekerezo bishya.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera ku birebana n’impamvu zatumye Imana reka ububi bubaho, reba igitabo Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?, igice 10, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 28 yavuye]

J. Hester and P. Scowen (AZ State Univ.), NASA