Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mwese muri abavandimwe”

“Mwese muri abavandimwe”

“Mwese muri abavandimwe”

“Ntimuzitwe Rabi: kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe.”​—MATAYO 23:8.

1. Ni ikihe kibazo dukwiriye gusuzuma?

UMUKRISTOKAZI wo mu gihugu cy’i Burasirazuba yabajije umumisiyonari wo muri Ositaraliya atabigiranye umutima mubi ati “ari umumisiyonari, ari n’umukozi wa Beteli, ni nde ukwiriye guhabwa icyubahiro cyinshi kurushaho, mbese, ni umumisiyonari cyangwa ni umukozi wa Beteli?” Yifuzaga kumenya uwagombye guhabwa icyubahiro kurushaho, niba ari umumisiyonari uturuka mu kindi gihugu cyangwa umukozi ukora ku biro by’ishami bya Watch Tower Society biri mu gihugu cy’iwabo. Icyo kibazo kitari gifite ikibi kigamije cyagaragazaga umuco wo kwita cyane ku rwego runaka umuntu arimo, cyatunguye uwo mumisiyonari. Icyakora, ikibazo cyo kumenya ukwiriye kuba mukuru uwo ari we gikomoka ku cyifuzo cyo kumenya imyanya abantu barimo mu nzego z’ubutware n’ubushobozi.

2. Ni gute twagombye kubona bagenzi bacu duhuje ugusenga?

2 Guhangayikishwa n’icyo kibazo si ibya none. Ndetse n’abigishwa ba Yesu bakomeje kugira impaka z’urudaca zo kumenya uwari mukuru muri bo (Matayo 20:20-24; Mariko 9:33-37; Luka 22:24-27). Na bo bakomokaga mu muryango w’abantu bari bafite umuco wo kwita cyane ku nzego abantu barimo, ni ukuvuga umuco w’idini rya Kiyahudi ryo mu kinyejana cya mbere. Mu kuzirikana bene uwo muryango w’abantu, Yesu yagiriye abigishwa be inama agira ati “ntimuzitwe Rabi: kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe muri abavandimwe” (Matayo 23:8). Intiti mu bya Bibiliya yitwa Albert Barnes yavuze ko izina ry’icyubahiro ryo mu rwego rw’idini, urugero nka “Rabi” risobanurwa ngo “Umwigisha,” “risa n’aho ritera abarihabwa kugira ubwibone no kwibwira ko baruta abandi, naho abataryitwa bikabatera kugira ishyari no kumva bari hasi y’abandi; kandi umwuka waryo wose n’imyifatire ritera usanga bihabanye cyane n’umwuka ‘wo kwiyoroshya uri muri Kristo.’ ” Koko rero, Abakristo birinda kwita abagenzuzi babarimo ngo “Umusaza Kanaka,” bakoresha ijambo “umusaza” nk’izina ryo kumushyeshyenga (Yobu 32:21, 22). Ku rundi ruhande, abasaza babaho mu buryo buhuje n’inama ya Yesu bubaha abandi bagize itorero, nk’uko Yehova yubaha abantu b’indahemuka bamusenga, na Yesu Kristo akubaha abigishwa be b’indahemuka.

Urugero rwa Yehova n’urwa Yesu

3. Ni gute Yehova yubashye ibiremwa bye by’umwuka?

3 N’ubwo Yehova ari “Usumbabyose,” kuva kera hose agitangira kurema yubahaga ibiremwa bye ubwo yatumaga bigira uruhare mu mirimo ye. (Zaburi 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Igihe Yehova yaremaga umuntu wa mbere, yashyize Umwana we w’ikinege mu mushinga wo kurema ari “umukozi w’umuhanga” (Imigani 8:27-30; Itangiriro 1:26). Ndetse Yehova yanatumiye abamarayika be bo mu ijuru kugira ngo batange ibitekerezo ku bihereranye n’ukuntu byari kugenda mu kurimbura Umwami mubi Ahabu igihe yari yagambiriye kumurimbura.—1 Abami 22:19-23.

4, 5. Ni gute Yehova yubaha ibiremwa bye by’abantu?

4 Yehova ategeka ari Umwami akaba n’Umugetetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi (Gutegeka 3:24). Ntakeneye kugisha abantu inama. Nyamara kandi, aca bugufi mu buryo runaka kugira ngo abiteho. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “ni nde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu, ufite intebe ye hejuru cyane, akicishiriza bugufi kureba ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi? Akura uworoheje mu mukungugu.”—Zaburi 113:5-8.

5 Mbere y’uko Yehova arimbura Sodomu na Gomora, yateze amatwi ibibazo bya Aburahamu kandi amumara impungenge zose yari afite z’uko ubutabera butakubahirizwa (Itangiriro 18:23-33). N’ubwo Yehova yari azi icyo ibyo Aburahamu yasabaga byari kugeraho, yamuteze amatwi abigiranye ukwihangana kandi yemera ibitekerezo bye.

6. Igihe Habakuki yabazaga ikibazo, kuba Yehova yaramwubashye byagize izihe ngaruka?

6 Nanone kandi, Yehova yateze Habakuki amatwi ubwo yamubazaga ati “Uwiteka we, nzataka utanyumvira ngeze ryari?” Mbese, Yehova yaba yarabonye ko icyo kibazo cyari kigamije gushidikanya ku bihereranye n’ubutware bwe? Oya, yabonaga ko ibibazo bya Habakuki byari bifite ishingiro, maze ku bw’ibyo ahishura umugambi yari afite wo kuzahagurutsa Abakaludaya kugira ngo basohoze urubanza. Yijeje uwo muhanuzi ko urwo rubanza rwahanuwe ‘kuza ko rwari kuzaza’ (Habakuki 1:1, 2, 5, 6, 13, 14; 2:2, 3). Yehova yubashye uwo muhanuzi binyuriye mu gufatana uburemere ibyari bihangayikishije Habakuki no kumusubiza. Ibyo byatumye uwo muhanuzi wari wataye umutwe yizihirwa kandi agira ibyishimo, yiringiye Imana y’agakiza ke mu buryo bwuzuye. Ibyo bigaragazwa mu gitabo cyahumetswe cya Habakuki gituma turushaho kwiringira Yehova mu buryo buhamye muri iki gihe.—Habakuki 3:18, 19.

7. Kuki uruhare Petero yagize kuri Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C. rwari urw’ingenzi?

7 Undi muntu watanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kubaha abandi ni Yesu Kristo. Yesu yari yarabwiye abigishwa be ko ‘uzamwihakanira imbere y’abantu wese, na we azamwihakanira imbere ya [se]’ (Matayo 10:32, 33). Ariko kandi, mu ijoro yagambaniwemo, abigishwa be bose baramutereranye, kandi intumwa Petero imwihakana incuro eshatu zose (Matayo 26:34, 35, 69-75). Yesu yarebye ibirenze isura igaragarira amaso gusa, maze azirikana ibyiyumvo byimbitse bya Petero, ni ukuvuga ukwicuza kwe kwimbitse kuvuye ku mutima (Luka 22:61, 62). Nyuma y’iminsi 51 gusa, Kristo yubashye iyo ntumwa yagaragaje ukwicuza binyuriye mu kuyiha inshingano yo guhagararira abigishwa ba Yesu 120 ku munsi wa Pentekoti, maze igakoresha urwa mbere mu ‘mfunguzo z’ubwami’ (Matayo 16:19; Ibyakozwe 2:14-40). Petero yahawe igikundiro cyo ‘kugaruka agakomeza bagenzi be.’—Luka 22:31-33.

Kubaha abagize umuryango

8, 9. Ni gute umugabo yakwigana Yehova na Yesu mu birebana no kubaha umugore we?

8 Byaba byiza abagabo n’ababyeyi bagiye bigana Yehova na Yesu Kristo mu bihereranye no gukoresha ubutware bahawe n’Imana. Petero yatanze inama igira iti “namwe bagabo nuko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera: kandi mubūbahe” (Petero 3:7). Tekereza igihe waba ufashe igikoresho cy’idongo kimeneka ubusa, uko bigaragara kikaba kidakomeye cyane nk’igikoresho gikozwe mu giti. Mbese, ntiwarushaho kwigengesera? Umugabo ashobora kubigenza atyo yigana Yehova, agatega amatwi ibitekerezo by’umugore we mu gihe afata imyanzuro irebana n’ibibazo byo mu muryango. Wibuke ko Yehova yafashe igihe cyo kungurana ibitekerezo na Aburahamu. Kubera ko umugabo adatunganye, ashobora kunanirwa kwiyumvisha neza uko ikibazo cyose uko cyakabaye giteye. None se, ntibyaba ari iby’ubwenge ko yakubaha umugore we yita ku bitekerezo bye abikuye ku mutima?

9 Mu bihugu aho usanga ubutware bw’igitsina gabo bwarashinze imizi mu buryo bwimbitse, umugabo agomba kuzirikana ko umugore we agomba kurenga inzitizi ikomeye cyane kugira ngo agaragaze ibyiyumvo bye byimbitse. Jya wigana ukuntu Yesu Kristo yafataga abigishwa be, bamwe mu bari bagize itsinda ry’abari kuzaba umugeni we, igihe yari ku isi. Yarabakundwakazaga, akazirikana aho ubushobozi bwabo bwabaga bugarukira, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, ndetse na mbere y’uko bavuga ibyo bakeneye (Mariko 6:6:31; Yohana 16:12, 13; Abefeso 5:28-30). Byongeye kandi, jya ufata igihe cyo kwitegereza icyo umugore wawe arimo agukorera n’icyo arimo akorera umuryango wawe, maze umushimire mu magambo no mu bikorwa. Yehova na Yesu, bombi bishimiraga ababaga babikwiriye, bakabashimira kandi bakabaha umugisha (1 Abami 3:10-14; Yobu 4:12-15; Mariko 12:41-44; Yohana 12:3-8). Mu gihe umugabo w’Umukristokazi umwe wo mu gihugu cyo mu Burasirazuba yari amaze kuba umwe mu Bahamya ba Yehova, uwo Mukristokazi yaravuze ati “umugabo wanjye yajyaga anjya imbere akansigaho intambwe eshatu cyangwa enye, akanyikoreza ibintu byose. Ariko ubu, ni we wikorera ibikapu kandi agaragaza ugushimira ku bw’ibyo nkora mu rugo!” Ijambo rigaragaza ugushimira kuvuye ku mutima rigira uruhare rukomeye mu gufasha umugore wawe kumva ahawe agaciro.—Imigani 31:28.

10, 11. Ni irihe somo ababyeyi bashobora kuvana ku rugero rwiza rwatanzwe na Yehova mu bihereranye n’ibyo yagiriye ishyanga rya Isirayeli ryigometse?

10 Ababyeyi bagombye kwigana urugero rw’Imana mu byo bagirira abana babo, cyane cyane mu gihe ari ngombwa kubacyaha. “Yehova yakomezaga kuburira Abisirayeli n’Abayahudi” (NW ) abihanangiriza abasaba ko bahindukira bakava mu nzira zabo mbi, ariko “bagamika amajosi” (2 Abami 17:13-15). Ndetse Abisirayeli bageze n’ubwo bagerageza ‘kumushyeshyesha akanwa kabo, bakamubeshyeshya indimi zabo.’ Ababyeyi benshi bashobora kumva ko rimwe na rimwe hari ubwo abana babo babigenza batyo. Abisirayeli ‘bagerageje Imana’ kandi barayibabaza, yumva biyikomerekeje. Nyamara kandi, Yehova we yabagiriye ‘imbabazi ababarira gukiranirwa kwabo, ntiyabarimbura.’—Zaburi 78:36-41.

11 Ndetse Yehova yageze n’ubwo yinginga Abisirayeli agira ati “nimuze tujye inama . . . naho ibyaha byanyu bitukura nk’umuhemba, birahinduka umweru bise na shelegi” (Yesaya 1:18). N’ubwo Yehova atari afite amakosa, yatumiriye iryo shyanga ryigometse kuza ngo bajye inama. Mbega imyifatire myiza ababyeyi bakwiriye kwigana mu birebana n’ibyo bagirira abana babo! Mu gihe imimerere ibisaba, ujye ububaha binyuriye mu kumva ibyo bakubwira, kandi wungurane na bo ibitekerezo ku bihereranye n’impamvu bagomba kugira icyo bahindura.

12. (a) Kuki twagombye kwirinda kubaha abana bacu kubarutisha Yehova? (b) Ni iki gisabwa kugira ngo duhe abana bacu icyubahiro kibakwiriye mu gihe tubacyaha?

12 Birumvikana ko rimwe na rimwe abana baba bakeneye guhabwa inama itajenjetse. Ababyeyi ntibakwifuza kuba nka Eli, wakomeje ‘kubaha abahungu be kubarutisha Uwiteka’ (1 Samweli 2:29). Icyakora, abakiri bato bakeneye kubona ko igihano bahawe gisunitswe n’intego yuje urukundo. Bagombye kumenya ko ababyeyi babo babakunda. Pawulo agira ababyeyi b’abagabo inama agira ati “ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). N’ubwo umubyeyi w’umugabo akoresha ubutware bwe bwa kibyeyi, intego igamijwe ni uko agomba kwita ku cyubahiro abana bakwiriye guhabwa atabarakaza bitewe no gukagatiza cyane. Ni koko, kwita ku cyubahiro abana bakwiriye guhabwa bisaba ko ababyeyi bafata igihe kandi bagashyiraho imihati, ariko rero imbuto zituruka mu kubigenza gutyo zigarazagaza ko ibintu byose baba barigomwe bitabaye imfabusa.

13. Ni gute Bibiliya ibona abageze mu za bukuru mu muryango?

13 Kubaha abagize umuryango bikubiyemo ibirenze ibyo kubaha umugore n’abana bawe gusa. Hari umugani w’Abayapani ugira uti “nusaza, uzumvire abana bawe.” Icyo uwo mugani wumvikanisha ni uko ababyeyi bageze mu za bukuru bagombye kwirinda gukabya mu gukoresha ubutware bwabo bwa kibyeyi, kandi ko bagombye kumva ibyo abana babo bakuze bavuga. N’ubwo Ibyanditswe bigaragaza ko ababyeyi bagomba kubaha abana babo babatega amatwi, abana ntibagomba kugaragariza abagize umuryango bageze mu za bukuru imyifatire irangwa no gusuzugura. Mu Migani 23:22 hagira hati “ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru.” Umwami Salomo yakoze ibihuje n’uwo mugani, kandi yubashye nyina igihe yamwegeraga kugira ngo agire icyo amusaba. Salomo yategetse ko bashyira intebe y’umugabekazi iruhande rw’iye maze atega amatwi ibyo nyina wari ugeze mu zabukuru, ari we Batisheba, yashakaga kumubwira.—1 Abami 2:19, 20.

14. Ni gute dushobora kubaha abagize itorero bageze mu za bukuru?

14 Mu muryango wacu mugari wo mu buryo bw’umwuka, turi mu mimerere myiza yatuma ‘dufata iya mbere’ mu kubaha abagize itorero bageze mu za bukuru (Abaroma 12:10, NW ). Hari ubwo batashobora gukora byinshi nk’ibyo bakoraga mbere, kandi ibyo bishobora gutuma bumva bashobewe (Umubwiriza 12:1-7). Umuhamya wasizwe ugeze mu za bukuru wajyanywe mu kigo cy’abageze mu za bukuru kandi akaba yaraheze mu buriri, igihe kimwe yagaragaje ukuntu yari ashobewe agira ati “ntegerezanyije amatsiko igihe nzapfira kugira ngo nsubire ku murimo wanjye.” Ku bantu nk’abo bageze mu za bukuru, kubagaragariza ko tubemera no kubaha icyubahiro mu buryo bukwiriye bishobora kubafasha. Abisirayeli bahawe itegeko rigira riti “ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza” (Abalewi 19:32). Garagaza ko uzirikana abandi binyuriye mu gutuma abageze mu za bukuru bumva ko bakenewe kandi bishimiwe. ‘Kubahagurukira’ bishobora kuba bikubiyemo kwicara ugatega amatwi igihe bavuga ibyo bagezeho mu myaka yashize. Ibyo bizahesha icyubahiro uwo ugeze mu za bukuru kandi bikungahaze imibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka.

‘Ku bihereranye no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere’

15. Ni iki abasaza bakora kugira ngo bubahe abagize itorero?

15 Abagize itorero bagubwa neza iyo abasaza babahaye urugero rwiza (1 Petero 5:2, 3). N’ubwo abasaza bagira gahunda icucitse, abasaza bita ku bandi bafata iya mbere bakegera abakiri bato, abatware b’imiryango, abagore barera abana ari bonyine, abagore bikorera imirimo yo mu rugo n’abageze mu za bukuru, bakegera abo bantu baba bahanganye n’ibibazo cyangwa badahanganye na byo. Abasaza batega amatwi ibyo abagize itorero bababwira kandi bakabashimira ku bw’ibyo baba bashobora gukora. Umusaza uzi gushishoza ujya avuga amagambo yo gushimira ku bw’ibyo umuvandimwe cyangwa mushiki wacu akoze, aba arimo yigana Yehova, we wishimira ibiremwa bye byo ku isi.

16. Kuki twagombye kubona ko abasaza bakwiriye guhabwa icyubahiro nk’abandi bose mu itorero?

16 Mu gihe abasaza bigana Yehova, batanga urugero rwiza mu gushyira mu bikorwa inama yatanzwe na Pawulo igira iti “mu bihereranye n’urukundo rwa kivandimwe, mugirirane urukundo rurangwa n’ubwuzu. Mu bihereranye no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere” (Abaroma 12:10, NW ). Ibyo bishobora kurushaho kugora abasaza baba mu bihugu byiganjemo umuco wo kwita ku nzego z’imibereho. Urugero, mu gihugu kimwe cyo mu Burasirazuba hari amagambo abiri akoreshwa bashaka kuvuga “umuvandimwe,” rimwe rikaba rikoreshwe ku bantu bo mu rwego rwo hejuru, naho irindi rigakoreshwa kuri rubanda rusanzwe. Kugeza mu gihe cya vuba aha, abagize itorero bari bagikoresha iryo jambo rikoreshwa ku bantu bo mu rwego rwo hejuru bashaka kuvuga abasaza hamwe n’abageze mu za bukuru, naho ku bandi bagakoresha rya rindi risanzwe. Icyakora, batewe inkunga yo kujya bakoresha rya rindi risanzwe igihe cyose, kubera ko Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwese muri abavandimwe” (Matayo 23:8). N’ubwo mu bindi bihugu itandukaniro rishobora kuba ritagaragara cyane bene ako kageni, twese tugomba kumenya kamere ya kimuntu ibogamira ku gutandukanya inzego z’imibereho y’abantu.—Yakobo 2:4.

17. (a) Kuki abasaza bagombye kuba abantu bishyikirwaho? (b) Ni mu buhe buryo abasaza bashobora kwigana Yehova mu byo bagirira abagize itorero?

17 Ni iby’ukuri ko Pawulo yaduteye inkunga yo kubona ko hari abasaza bamwe na bamwe bakwiriye “guhabwa icyubahiro incuro ebyiri,” ariko kandi, baba bakiri abavandimwe (1 Timoteyo 5:17). Niba dushobora ‘kwegera intebe y’ubuntu’ bw’Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi ‘tudatinya,’ mbese, ntitwagombye gushobora kwegera abasaza, bo bagomba kwigana Yehova (Abaheburayo 4:16; Abefeso 5:1)? Abagenzuzi bashobora kugenzura bakamenya uburyo bishyikirwaho bahereye ku ncuro babona abandi babagana kugira ngo babasabe inama cyangwa babahe ibitekerezo. Vana isomo ku buryo Yehova atuma abandi bagira uruhare mu mishinga ye. Aha abandi icyubahiro kibakwiriye binyuriye mu kubaha inshingano. N’ubwo ibitekerezo runaka bitanzwe n’undi Muhamya bishobora gusa n’aho atari ingirakamaro, abasaza bagomba guha agaciro imihati yashyizweho. Wibuke ukuntu Yehova yakiriye ibibazo byimbitse bya Aburahamu no gutakamba kuzuye agahinda kwa Habakuki.

18. Ni gute abasaza bakwigana Yehova mu gihe bagorora abakeneye ubufasha?

18 Abakristo bagenzi bacu bamwe na bamwe bakeneye kugororwa (Abagalatiya 6:1). No muri icyo gihe ariko, baba bafite agaciro mu maso ya Yehova, bakaba bakwiriye guhabwa icyubahiro. Umuhamya umwe yagize ati “iyo umuntu ungira inama anyubashye, numva nta cyo mwishishaho.” Abantu benshi bitabira inama neza iyo bagaragarijwe icyubahiro. Bishobora gusaba igihe kirekire kurushaho, ariko rero, gutega amatwi ibyo abantu badutsweho n’icyaha batubwira bituma kwemera inama iyo ari yo yose ikenewe birushaho kuborohera. Zirikana ukuntu Yehova yashyikiranaga n’Abisirayeli incuro nyinshi abafasha gutekereza abitewe n’impuhwe yari abafitiye (2 Ngoma 36:15; Tito 3:2). Inama itanzwe mu buryo burangwa no kwishyira mu mwanya w’abandi kandi burangwa n’impuhwe, izakora ku mitima y’abakeneye ubufasha.—Imigani 17:17; Abafilipi 2:2, 3; 1 Petero 3:8.

19. Ni gute twagombye kubona abantu badafite imyizerere nk’iy’Abakristo?

19 Kugaragariza abandi icyubahiro binareba abashobora kuzaba abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka mu gihe kizaza. Bene abo bantu bashobora kuzarira mu birebana no kwemera ubutumwa bwacu muri iki gihe, ariko nabwo tugomba kubihanganira tukabona ko bakwiriye guhabwa icyubahiro kubera ko ari abantu. Yehova ‘ntashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Mbese, ntitwagombye kubona ibintu nk’uko Yehova abibona? Tuzirikanye abantu muri rusange, dushobora guharura inzira yo gutanga ubuhamya, niba buri gihe tugerageza kuba abantu barangwa n’urugwiro. Birumvikana ko tuzirinda ubucuti bushobora kuduteza akaga ko mu buryo bw’umwuka (1 Abakorinto 15:33). Ariko kandi, tugaragaza umuco wo ‘kugira neza,’ tudasuzugura abantu tudahuje ukwizera.—Ibyakozwe 27:3.

20. Urugero rutangwa na Yehova hamwe na Yesu Kristo rwagombye kudusunikira gukora iki?

20 Ni koko, Yehova na Yesu Kristo babona ko buri wese muri twe akwiriye guhabwa icyubahiro. Nimucyo buri gihe tujye twibuka ukuntu bakora, maze mu buryo nk’ubwo natwe tubigane mu gufata iya mbere mu bihereranye no kugaragarizanya icyubahiro. Nimucyo kandi buri gihe tujye tuzirikana amagambo yavuzwe n’Umwami wacu Yesu Kristo, agira ati “mwese muri abavandimwe.”—Matayo 23:8.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute wagombye kubona bagenzi bawe muhuje ugusenga?

• Ni gute urugero rutangwa na Yehova hamwe na Yesu rugusunikira kubaha abandi?

• Ni gute abagabo n’ababyeyi bashobora kubaha abandi?

• Mu gihe abasaza babona Abakristo bagenzi babo nk’abavandimwe babo bibasunikira kubigenza bate?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Jya wubaha umugore wawe umubwira amagambo yo kumushimira

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Jya wubaha abana bawe binyuriye mu kubatega amatwi

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Jya wubaha abagize itorero