Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwubahe abahawe ubutware muri mwe

Mwubahe abahawe ubutware muri mwe

Mwubahe abahawe ubutware muri mwe

“Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami.”​—1 PETERO 2:17.

1, 2. Ni gute abantu babona ubutware muri iki gihe? Kuki?

HARI umubyeyi w’umugore wagaragaje akababaro ke agira ati “abana biha uburenganzira bwose. Ntibubaha ababyeyi.” Hari agapapuro kari kometse ku modoka kari kanditsweho amagambo agira ati “Muhinyuze Ubutware.” Ubwo ni uburyo bubiri gusa bugaragaza imimerere yogeye muri iki gihe nk’uko mugomba kuba mubizi. Kutubaha ababyeyi, abarimu, abakoresha n’abategetsi ni ibintu byogeye ku isi hose muri rusange.

2 Hari bamwe bashobora guterura intugu bagira bati ‘reka, abantu bari mu myanya y’ubutegetsi nta cyubahiro cyanjye bakwiriye kubona.’ Rimwe na rimwe, guhakana ibyo bintu bishobora kugorana. Duhora tugezwaho amakuru yerekeranye n’abategetsi bakuru bamunzwe na ruswa, abakoresha b’abanyamururumba, abarimu badashoboye n’ababyeyi batukana. Igishimishije, ni uko Abakristo babona batyo abafite ubutware mu itorero, ari bake.—Matayo 24:45-47.

3, 4. Kuki Abakristo bagombye kubaha abafite inshingano y’ubutware?

3 Twebwe Abakristo dufite “impamvu idusunikira” (NW ) kubaha abafite ubutware mu isi. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama yo ‘kugandukira abatware babatwara [“abategetsi bakuru,” NW ]: kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana’ (Abaroma 13:1, 2, 5; 1 Petero 2:13-15). Nanone kandi, Pawulo yagaragaje impamvu yumvikana yo kumvira ubutware mu muryango, agira ati “bagore, mugandukire abagabo banyu, nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu. Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima” (Abakolosayi 3:18, 20). Dukwiriye kubaha abasaza b’itorero kubera ko ‘umwuka wera wabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo baragire itorero ry’Imana’ (Ibyakozwe 20:28). Twubaha abategetsi b’abantu tubitewe no kubaha Yehova. Ubusanzwe, kubaha ubutware bwa Yehova buri gihe biza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.—Ibyakozwe 5:29.

4 Mu gihe tuzirikana ubutware bw’ikirenga bwa Yehova, nimucyo dusuzume ingero z’abantu bamwe na bamwe batubashye abari bafite ubutware hamwe n’ababubashye.

Kutubaha bituma umuntu atemerwa

5. Ni iyihe myifatire yo kubahuka Mikali yagaragarije Dawidi, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?

5 Duhereye ku mateka y’Umwami Dawidi, dushobora kubona ukuntu Yehova abona abasuzugura ubutware bwashyizweho n’Imana. Igihe Dawidi yimuraga isanduku y’isezerano akayijyana i Yerusalemu, umugore we Mikali ‘yabonye Umwami Dawidi ataraka, ahamiririza imbere y’Uwiteka; amugayira mu mutima.’ Mikali ntiyagombaga kuba yarabonaga ko Dawidi yari umutware w’umuryango gusa, ahubwo yagombaga no kubona ko yari umwami w’igihugu. Ariko kandi, yagaragaje ibyiyumvo bye mu buryo busesereza, agira ati “ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni; ubonye ngo yibeyurire umbere y’abaja b’abagaragu be, nk’umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!” Ingaruka y’ibyo yabaye iy’uko Mikali atigeze abyara.—2 Samweli 6:14-23.

6. Ni gute Yehova yabonaga iby’ukuntu Kora yubahutse uwo yasize?

6 Urugero rubi cyane mu bihereranye no kutubaha ubuyobozi bwa gitewokarasi bwashyizweho n’Imana ni urwa Kora. Kubera ko yari Umukohati, mbega igikundiro yari afite cyo gukorera Yehova mu ihema ry’ibonaniro! Nyamara kandi, yagaye Mose na Aroni, abayobozi b’Abisirayeli basizwe n’Imana. Kora yifatanyije n’abandi batware bo muri Isirayeli maze babwira Mose na Aroni babakankamira bati ‘abo mu iteraniro bose ni abera, umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo: nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y’iteraniro ry’Uwiteka?’ Ni gute Yehova yabonaga imyifatire ya Kora hamwe n’abari bamushyigikiye? Imana yabonaga ko igikorwa cyabo ari nko gusuzugura Yehova ubwe. Mu gihe Kora na ba batware 250 bari bamaze kwibonera ukuntu abantu bose bari bari ku ruhande rwabo bamizwe n’ubutaka, barimbuwe n’umuriro uturutse kuri Yehova.—Kubara 16:1-3, 28-35.

7. Mbese haba hari mpamvu iyo ari yo yose “intumwa zikomeye” zari zifite yo kunenga ubutware bwa Pawulo?

7 Mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere, hari hariho abantu basuzuguraga ubutware bwa gitewokarasi. “[I]ntumwa zikomeye cyane” zo mu itorero ry’i Korinto zasuzuguraga Pawulo. Zanengaga ubushobozi bwe bwo kuvuga, zigira ziti “iyo ari aho, agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa” (2 Abakorinto 10:10; 11:5). Pawulo yaba yari umuntu w’intyoza cyangwa yaba atari yo, yari akwiriye guhabwa icyubahiro kubera ko yari intumwa. Ariko se, amagambo ya Pawulo yari ayo guhinyurwa koko? Za disikuru yatangaga zanditswe muri Bibiliya zitanga igihamya cy’ukuntu yari umuntu utanga disikuru mu buryo bwemeza. N’ikimenyimenyi, mu gihe Pawulo yari amaze kugirana ikiganiro kigufi na Herode Agiripa wa Kabiri, wari ‘uzi impaka zo mu Bayuda zose,’ yatumye umwami agera ubwo avuga ati “ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo!” (Ibyakozwe 13:15-43; 17:22-34; 26:1-28). Nyamara kandi, izo ntumwa zikomeye cyane z’i Korinto zamuregaga kuba yaravugaga amagambo yo guhinyurwa! Ni gute Yehova yabonaga imyifatire yazo? Mu butumwa Yesu Kristo yoherereje abagenzuzi b’itorero ryo muri Efeso, yashimye abari baranze kuyobywa n’ “abiyita intumwa kandi atari zo.”—Ibyahishuwe 2:2.

Barubashye batitaye ku kudatungana

8. Ni gute Dawidi yagaragaje ko yubahaga ubutware Yehova yari yarahaye Sawuli?

8 Muri Bibiliya, hari ingero nyinshi z’abantu bubashye abari bafite ubutware, ndetse no mu gihe abo batware babaga bakoresha nabi ubutware bwabo. Urugero rumwe ruhebuje rw’umuntu nk’uwo ni Dawidi. Umwami Sawuli, wari shebuja, yagiriye Dawidi ishyari ku bw’ibikorwa bye maze ashakisha uko yamwica (1 Samweli 18:8-12; 19:9-11; 23:26). Nyamara kandi, n’ubwo Dawidi yabonye uburyo bwo kwica Sawuli, yagize ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye, Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye.” (1 Samweli 24:4-7, umurongo wa 3-6 muri Biblia Yera; 26:7-13.) Dawidi yari azi ko Sawuli yari ari mu makosa, ariko yabirekeye mu maboko ya Yehova ngo abe ari we umucira urubanza. (1 Samweli 24:11, 14, umurongo wa 12 n’uwa 15 muri Biblia Yera; 26:22-24.) Ntiyigeze avuga nabi Sawuli cyangwa ngo amutuke.

9. (a) Ni ibihe byiyumvo Dawidi yari afite mu gihe yagirirwaga nabi na Sawuli? (b) Twamenya dute ko Dawidi yubaha Sawuli abikuye ku mutima?

9 Mbese, Dawidi yaba yarihebye mu gihe yagirirwaga nabi? Dawidi yatakambiye Yehova agira ati ‘abanyarugomo bashaka ubugingo bwanjye.’ (Zaburi 54:5, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Yasutse ibyari mu mutima we imbere ya Yehova agira ati “Mana yanjye, unkize abanzi banjye: . . . abanyambaraga bateraniye kuntera: kandi ntazize igicumuro cyanjye cyangwa icyaha cyanjye, Uwiteka. Barirukanka, bakitegura, batagize icyo bampora: kanguka unsanganire, ubirebe.” (Zaburi 59:2-5, umurongo wa 1-4 muri Biblia Yera.) Mbese, waba warigeze kugira ibyiyumvo nk’ibyo—ukaba ari nta kibi wigeze ukorera umuntu ufite ubutware, nyamara agakomeza kukujujubya? Dawidi ntiyabuze kugaragariza Sawuli icyubahiro. Igihe Sawuli yapfaga, aho kugira ngo Dawidi abyishimire, yahimbye indirimbo y’akababaro, agira ati “Sawuli na Yonatani bari beza, bafite igikundiro bakiriho . . . bari abanyamuvumbuko kurusha ikizu, bari abanyamaboko kurusha intare. Bakobwa ba Isirayeli, nimuririre Sawuli” (2 Samweli 1:23, 24). Mbega urugero ruhebuje mu bihereranye no kubaha uwo Yehova yasize, n’ubwo Dawidi yari yarakosherejwe na Sawuli!

10. Ni uruhe rugero ruhebuje Pawulo yatanze mu bihereranye no kubaha ubutware bwashyizweho n’Imana bwari bufitwe n’abari bagize inteko nyobozi, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?

10 Mu gihe cy’Ubukristo naho tuhabona ingero zihebuje z’abantu bubahaga ubutware bwashyizweho n’Imana. Reka dufate urugero rwa Pawulo. Yubahaga imyanzuro yafatwaga n’inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere y’itorero rya Gikristo. Igihe Pawulo yasuraga i Yerusalemu ku ncuro ya nyuma, inteko nyobozi yamugiriye inama yo kwiyeza mu buryo buhuje n’imigenzo yakurikizwaga kugira ngo agaragarize abandi ko atangaga Amategeko ya Mose. Pawulo yashoboraga gutekereza ati ‘bariya bavandimwe mbere bampaye amabwiriza yo kuva muri Yerusalemu igihe ubuzima bwanjye bwari bwugarijwe n’akaga. None ubu bifuza ko nagaragariza mu ruhame ko nubaha Amategeko ya Mose. Namaze kwandikira Abagalatiya urwandiko mbagira inama yo kutagendera ku Mategeko. Nindamuka ngiye mu rusengero, abandi bashobora kudasobanukirwa neza icyo ngamije, wenda bakaba batekereza ko mbogamiye ku ruhande rw’abakebwe.’ Icyakora, uko bigaragara Pawulo ntiyatekereje atyo. Kubera ko bitari ugutandukira amahame ya Gikristo, yagaragaje icyubahiro maze akora ibihuje n’inama yagiriwe n’inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere. Ingaruka z’ako kanya ibyo byagize, ni uko Pawulo yagobotowe mu maboko y’Abayahudi bari bigaragambije, nyuma y’aho aza kumara imyaka ibiri mu nzu y’imbohe. Amaherezo, hakozwe ibyo Imana ishaka. Pawulo yatanze ubuhamya imbere y’abategetsi bakuru i Kayisariya, hanyuma ajyanwa i Roma ku mafaranga ya leta kugira ngo ajye gutanga ubuhamya imbere ya Kayisari ubwe.—Ibyakozwe 9:26-30; 21:20-26; 23:11; 24:27; Abagalatiya 2:12; 4:9, 10.

Mbese, urubaha?

11. Ni gute twagaragariza icyubahiro abategetsi b’isi?

11 Mbese, ugaragariza abafite ubutware icyubahiro bakwiriye guhabwa? Abakristo bahabwa itegeko rigira riti “mwishyure bose ibibakwiriye: . . . aho kūbahwa mubūbahe.” Mu by’ukuri, kuba tugandukira “abategetsi bakuru” (NW ) ntihakubiyemo kuba twishyura imisoro gusa, ahubwo hanakubiyemo kuba twubaha abategetsi binyuriye ku myifatire yacu no ku magambo tuvuga (Abaroma 13:1-7). Mu gihe turi imbere y’abategetsi bashobora kuba ari abanyamahane, tubyifatamo dute? Muri Leta ya Chiapas ho muri Megizike, abategetsi bo mu karere kamwe bari bigaruriye amasambu y’imiryango 57 y’Abahamya ba Yehova bitewe n’uko abo Bakristo batifatanyije mu minsi mikuru runaka ya kidini. Mu manama yagiye akorwa kugira ngo bakemure icyo kibazo, Abahamya bari bafite isuku kandi bambaye neza, buri gihe bavugaga mu buryo bwiyubashye kandi burangwa no kuhaba. Hashize igihe gisaga umwaka nyuma y’aho, hafashwe umwanzuro wo kubarengera. Imyifatire yabo yatumye bamwe mu babirebaga babubaha, ku buryo na bo bifuzaga kuba Abahamya ba Yehova!

12. Kuki ari iby’ingenzi ko umugore ‘yubaha’ umugabo we utizera?

12 Ni gute wagaragaza ko wubaha ubutware bwashyizweho n’Imana mu muryango? Mu gihe intumwa Petero yari imaze kuvuga ibirebana n’urugero rwatanzwe na Yesu mu bihereranye no kwihanganira imibabaro, yagize iti “namwe bagore nuko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo, nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana, bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze, babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanyije no kūbaha” (1 Petero 3:1, 2; Abefeso 5:22-24). Aha ngaha, Petero yatsindagirije akamaro ko kuba umugore agomba kugandukira umugabo we abigiranye ‘ukubaha,’ n’ubwo hari abagabo bamwe na bamwe bashobora kuba nta cyo bakora kigaragara gituma baba bakwiriye guhabwa icyo cyubahiro. Imyifatire y’umugore irangwa no kubaha ishobora kureshya umutima w’umugabo we utizera.

13. Ni gute abagore bakubaha abagabo babo?

13 Mu yindi mirongo ikikije iyo, Petero yerekeza ibitekerezo byacu ku rugero rwa Sara, umugabo we Aburahamu akaba yaratanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kwizera (Abaroma 4:16, 17; Abagalatiya 3:6-9; 1 Petero 3:6). Mbese, byaba bikwiriye ko abagore bafite abagabo bizera babubaha mu rugero ruto kurusha uko abafite abatizera babubaha? Byagenda bite se mu gihe haba hari ikintu runaka utemeranyaho n’umugabo wawe? Aha ngaha, Yesu yatanze inama ishobora kwerekezwa kuri iyo mimerere muri rusange, agira ati “ugutegetse kujyana na we mu gikingi kimwe, umujyane no mu cya kabiri” (Matayo 5:41). Mbese, wubaha umugabo wawe wemeranya na we mu birebana n’ibyifuzo bye? Niba ibyo bisa n’aho bigoye cyane, mugezeho ibyiyumvo byawe ku bihereranye n’icyo kibazo. Ntupfe kwibwira ko azi ibyiyumvo byawe. Ariko kandi, mu gihe umugezaho ibyiyumvo byawe, bikore mu buryo burangwa no kubaha. Bibiliya itugira inama igira iti “ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana, risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.”—Abakolosayi 4:6.

14. Kubaha ababyeyi bikubiyemo iki?

14 Bite se ku bihereranye namwe bana? Ijambo ry’Imana ritanga itegeko rigira riti “bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano)” (Abefeso 6:1-3). Zirikana ko kumvira ababyeyi banyu bifatwa ko ari kimwe no ‘kubaha so na nyoko.’ Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kubaha” risobanurwa ngo “guha ikintu agaciro” cyangwa “kugenera ikintu agaciro gikwiriye.” Bityo rero, kumvira bisaba ibirenze ibyo gukurikiza amategeko muhabwa n’ababyeyi banyu mubigiranye akangononwa, amategeko mushobora kubona ko asa n’adashyize mu gaciro. Imana ibasaba guha agaciro cyane ababyeyi banyu kandi mukabona ko ubuyobozi bwabo ari ubw’agaciro.—Imigani 15:5.

15. Ni gute abana bashobora gukomeza kurangwa no kubaha n’ubwo baba bumva ko ababyeyi babo bakoze amakosa?

15 Ababyeyi bawe baramutse bakoze ikintu gisa n’aho gishobora gutuma utabubaha, wabigenza ute? Gerageza kureba uko ibintu biteye ukurikije uko bo babibona. None se, ‘ntibakubyaye’ kandi bakagushakira ibigutunga (Imigani 23:22)? None se, ibyo bakora ntibabikora basunitswe n’urukundo bagukunda (Abaheburayo 12:7-11)? Vugana n’ababyeyi bawe mu buryo burangwa no kubaha, ubasobanurire ibyiyumvo ufite ubigiranye umwuka w’ubugwaneza. N’ubwo bagusubiza mu buryo utishimira, irinde kububahuka mu gihe ubavugisha (Imigani 24:29). Wibuke ukuntu Dawidi yakomeje kubaha Sawuli, ndetse n’igihe uwo mwami yatandukiraga ntakurikize inama yahawe n’Imana. Saba Yehova ko yagufasha guhangana n’ibyiyumvo byawe. Dawidi yagize ati “ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo. Imana ni yo buhungiro bwacu.”—Zaburi 62:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; Amaganya 3:25-27.

Mwubahe ababayobora

16. Ni irihe somo dushobora kuvana ku ngero z’abigisha b’ibinyoma no ku bamarayika?

16 Abasaza b’itorero bashyirwaho n’umwuka wera, nyamara kandi, ntibatunganye kandi bakora amakosa (Zaburi 130:3; Umubwiriza 7:20; Ibyakozwe 20:28; Yakobo 3:2). Ibyo bishobora gutuma bamwe mu itorero bumva batanyuzwe n’ibyo abasaza bakora. Ni gute twagombye kubyifatamo mu gihe twaba twumva ko mu itorero hari ikintu runaka kitahihibikaniwe mu buryo bukwiriye, cyangwa se nibura bikaba bisa n’aho ari uko bimeze? Zirikana itandukaniro riboneka hagati y’abigisha b’ibinyoma bo mu kinyejana cya mbere n’abamarayika: “ni abantu bahangāra, nta cyo batinya; ni ibyigenge, [abigisha b’ibinyoma] ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro; nyamara abamarayika nubwo barusha abo bantu imbaraga n’ubushobozi ntibahangāra kurega abo banyacyubahiro ku Mwami Imana [“babitewe no kuhaba Yehova,” NW ] , babatuka” (2 Petero 2:10-13). N’ubwo abigisha b’ibinyoma batukaga “abanyacyubahiro”—abo bakaba ari abasaza bari barahawe ubutware mu itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere—abamarayika bo ntibigeze bahangara gutuka abo bigisha b’ibinyoma bari barimo bazana amacakubiri mu bavandimwe. Kubera ko abamarayika basumba abantu kandi bakaba biyumvisha ibihereranye n’ubutabera kurusha uko abantu babyiyumvisha, bari bazi ibyari birimo bibera mu itorero. Ariko kandi, ibyo kubacira urubanza babirekeye mu maboko y’Imana “babitewe no kubaha Yehova” (NW ).—Abaheburayo 2:6, 7; Yuda 9.

17. Ni gute ukwizera kwawe kugira uruhare mu gihe uhanganye n’ibibazo, aho uba wumva ko abasaza bari mu makosa?

17 N’ubwo ikintu runaka cyaba kitahihibikaniwe nk’uko cyakagombye, mbese, ntitwagombye kwizera ko Yesu Kristo ari we Mutware muzima w’itorero rya Gikristo? None se, ntazi ibibera mu itorero rye bwite ryo mu rwego rw’isi yose? Ntitwagombye se kubaha uburyo ahihibikanira ikibazo kandi tukemera ko afite ubushobozi bwo kugenzura ibintu? Mu by’ukuri se, ‘turi bande,’ ku buryo ‘twacira mugenzi wacu urubanza?’ (Yakobo 4:12; 1 Abakorinto 11:3; Abakolosayi 1:18). Kuki utasuka ibiguhangayikisha imbere ya Yehova binyuriye mu masengesho yawe?

18, 19. Ni iki wakora mu gihe waba wumva ko umusaza yakoze amakosa?

18 Kubera ukudatungana kwa kimuntu, hashobora kuvuka ingorane cyangwa ibibazo. Ndetse hashobora no kubaho igihe umusaza akora amakosa, agatuma abantu bamwe na bamwe bumva babuze amahwemo. Guhubuka muri iyo mimerere nta cyo bishobora kuyihinduraho. Nta kindi byamara kitari ugutuma ibintu birushaho kuzamba. Abafite ubushishozi bwo mu buryo bw’umwuka bazategereza igihe Yehova azagororera ibintu kandi agatanga igihano icyo ari cyo cyose gishobora kuba gikenewe, ibyo akabikora mu gihe cye yagennye no mu buryo bumunogeye.—2 Timoteyo 3:16; Abaheburayo 12:7-11.

19 Byagenda bite se niba wumva utewe agahinda n’ibintu runaka? Aho kubyasasa ubibwira abandi bagize itorero, kuki utakwegera abasaza mu buryo burangwa no kubaha ukabasaba ubufasha? Sobanura ukuntu bakubabaje utiriwe ugira uwo unenga. Buri gihe ujye ‘wishyira mu mwanya’ wabo, kandi ukomeze kububaha mu gihe ubahishurira ibikuri ku mutima (1 Petero 3:8, NW ). Irinde kuvuga amagambo asesereza, ahubwo ugirire icyizere igihagararo cyabo cy’uko ari Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Emera inkunga iyo ari yo yose ishingiye ku Byanditswe bashobora kugutera. Kandi niba bisa n’aho hakenewe gufatwa izindi ngamba kugira ngo ibintu bikosorwe, gira icyizere cy’uko Yehova azayobora abasaza bagakora ibyiza kandi bikwiriye.—Abagalatiya 6:10; 2 Abatesalonike 3:13.

20. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Icyakora, hari n’ikindi kintu kigomba gusuzumwa ku bihereranye no kubaha abafite ubutware. Mbese, abashyirwa mu myanya y’ubutware bo ntibagomba kubaha abo bashinzwe kwitaho? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

Ni gute wasubiza?

• Ni iyihe mpamvu nziza dufite ituma twubaha abafite ubutware?

• Ni gute Yehova na Yesu babona abatubaha ubutware buturuka ku Mana?

• Ni izihe ngero zihebuje dufite z’abantu bubashye abahawe ubutware?

• Ni iki twakora mu gihe umuntu udufiteho ubutware yaba asa n’aho yakoze amakosa?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Sara yubashye ubutware bwa Aburahamu mu buryo bwimbitse kandi yarabyishimiraga

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Mikali yananiwe kubaha ubutware bwa Dawidi, wari umutware w’umuryango akaba n’umwami

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

‘Uwiteka andinde kugenza ntya uwo yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye!’

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Kuki utasuka ibiguhangayikisha imbere ya Yehova ubimubwira mu masengesho yawe?