Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuzima butunganye si inzozi!

Ubuzima butunganye si inzozi!

Ubuzima butunganye si inzozi!

Isi itunganye​—isobanura iki kuri wowe? Tekereza umuryango w’abantu utarimo ubugizi bwa nabi, gusabikwa n’ibiyobyabwenge, inzara, ubukene cyangwa akarengane. Bose bafite amagara mazima mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri. Nta ntimba cyangwa umubabaro kubera ko n’urupfu rwakuweho. Mbese, kwifuza isi imeze ityo byaba ari ibintu bihuje n’ubwenge?

N’UBWO abantu benshi batirengagiza amajyambere yo mu rwego rwa siyansi n’ikoranabuhanga, mu by’ukuri ntibemera ko ubwenge bw’abantu cyangwa ubumenyi bakuye mu mashuri bizatuma habaho isi itunganye, aho bose bazaba mu mahoro n’umunezero. Ku rundi ruhande, nta wahakana ko abantu muri kamere yabo bahora bashaka kunoza ibyo bakora no gukosora inenge. Birumvikana ariko ko gupfa kurota inzozi zidahuje n’ukuri bitazagira icyo bimarira abantu batagira aho baba n’abakene, kandi nta n’ubwo bizahaza ibyifuzo by’abamugaye n’abarwayi bifuza cyane ikintu cyavanaho imibabaro yabo. Ikigaragara cyo ni uko isi itunganye itazabaho binyuriye ku bitekerezo by’abantu. Icyakora, n’ubwo muri iki gihe hariho amakuba no gukandamizwa, hari impamvu zikomeye zituma twizera ko isi wavuga ko itunganye yegereje rwose.

Iyo utekereje ku byerekeranye n’ubuzima butunganye, ubuzima bwa Yesu Kristo bushobora kuba buza mu bwenge bwawe. Yesu si we muntu utunganye wenyine wabaye ku isi. Adamu na Eva baremwe mu ishusho y’Imana, bari bafite ubuzima butunganye muri paradizo. Icyakora, batakaje iyo mimerere ihebuje bitewe n’uko bigometse kuri Se wo mu ijuru (Itangiriro 3:1-6). Ariko kandi, Umuremyi yashyize mu bantu icyifuzo cyo kubaho iteka. Mu Mubwiriza 3:11 hemeza iby’icyo gitekerezo hagira hati “ikintu cyose [Imana] yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha guse[s]engura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukageza ku iherezo.”

N’ubwo kudatungana hamwe n’icyaha byatumye abantu bagira ubuzima ‘butagira umumaro’ kandi bakajya mu “bubata bwo kubora,” zirikana amagambo ahumuriza yavuzwe n’intumwa Pawulo, amagambo agira ati “ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana; kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro: icyakora, si ku bw’ubushake kwabyo, ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabubishyizemo, yiringira yuko na byo bizābaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana” (Abaroma 8:19-21). Bibiliya igaragaza neza ko ibyo Imana yateganyije kugira ngo yongere kugarura ubuzima bwa kimuntu butunganye biboneka binyuriye muri Yesu Kristo.—Yohana 3:16; 17:3.

Uretse kandi n’ibyo byiringiro bihebuje by’igihe kizaza, twese dufite ubushobozi bwo kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, tugatuma amajyambere yacu agaragara, ndetse no muri iki gihe.

Gerageza kuba umuntu ushyira mu gaciro

Yesu Kristo yabonaga ko ikibazo cy’ubutungane ari ingenzi cyane ku buryo yabwiye abari bamuteze amatwi ati “ku bw’ibyo rero, mugomba gutungana nk’uko So wo mu ijuru atunganye” (Matayo 5:48, NW ). Mbese, Yesu yaba mu by’ukuri yari yiteze ko tuba abantu batagira inenge iyo ari yo yose muri iyi gahunda mbi ya none? Oya. Nta gushidikanya ko tugomba kwihatira kwihingamo imico yo kugira ubuntu, ubugwaneza no kugaragariza bagenzi bacu urukundo, ariko kandi incuro nyinshi tunanirwa gukora ibikwiriye. Ndetse imwe mu ntumwa za Yesu yaranditse iti “nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose. Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.”—1 Yohana 1:9, 10.

Ariko kandi, dushobora gutuma uburyo twitekerezaho n’ukuntu dufata abandi burushaho kuba bwiza, tukirinda gukabya. Ni nde ushobora kubona inama nziza cyane kugira ngo agire kamere irangwa no gushyira mu gaciro kandi ihuje n’ubwenge kurusha inama ziboneka mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya? Kwihingamo imico runaka, urugero nk’ibyishimo no kudakabya bizadufasha kubana neza n’abandi ku kazi, uwo twashakanye n’ababyeyi bacu hamwe n’abana bacu. Intumwa Pawulo yahaye Abakristo inama igira iti “mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti ‘mwishime!’ Ineza yanyu [“gushyira mu gaciro kwanyu,” NW ] [b]imenywe n’abantu bose.”—Abafilipi 4:4, 5.

Inyungu zibonerwa mu kuba umuntu ushyira mu gaciro

Iyo uri umuntu ushyira mu gaciro mu byo witeze ku bandi kandi ukirinda ingeso yo gushaka ko ibintu byose biba bitunganye, ingeso ituma wibabariza ubusa kandi itagira icyo ikungura, uriyungura wowe ubwawe ukanugura abandi. Kumenya ubushobozi bwawe nyakuri ubwo ari bwo bikubiyemo kubona ibyo wifuza gukora mu buryo buhuje n’ukuri kandi bushyize mu gaciro. Wibuke ko Imana yaturemye kugira ngo duture ku isi kandi tunyurwe n’umurimo ufite ireme utwungura twebwe ubwacu ukungura n’abandi.—Itangiriro 2:7-9.

Niba wari usanzwe utanyurwa na hato n’ibyo ukora, kuki utahindukirira Yehova mu isengesho? Kwemerwa n’Imana bizatuma wumva uruhutse cyane. Yehova azi imiremerwe yacu kandi azi ko tudatunganye, bityo si umuntu udashyira mu gaciro cyangwa ngo abe ari nta munoza. Umwanditsi wa Zaburi atwizeza agira ati “nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha. Kuko azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:13, 14). Mbega ukuntu dushobora kuba abantu bashimira ku bwo kuba Imana ikorana n’abantu mu buryo burangwa n’ibambe bene ako kageni! Izi aho ubushobozi bwacu bugarukira, nyamara kandi dushobora kubonwa ko dufite agaciro mu maso yayo nk’abana bakundwa.

Aho kokamwa n’ingeso yo gushaka ko ibintu byose biba bitunganye, mbega ukuntu byaba ari iby’ubwenge kurushaho twihinzemo kujijuka mu buryo bw’umwuka no kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro! Byongeye kandi, dushobora kwiringira ko nta muntu n’umwe ushobora kubuza Yehova gusohoza isezerano rye ryo kuzageza abantu ku butungane mu gihe cy’Ubwami bw’Imana. Ariko se, ubutungane bwa kimuntu busobanura iki?

Ubuzima butunganye buruta kure cyane ingeso yo gushaka ko ibintu byose biba bitunganye

Ubutungane ntibusobanura ko tuba abantu bashaka ko ibintu byose biba bitunganye. Abazagira igikundiro cyo kuba mu isi izahinduka Paradizo mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, nta gushidikanya ko batazaba ari abantu bakabya mu byo basaba abandi, bibaraho gukiranuka. Kimwe mu bintu bisabwa kugira ngo umuntu azarokoke umubabaro ukomeye, ni ugufatana uburemere igitambo cy’incungu tubivanye ku mutima, nk’uko byagaragajwe n’imbaga y’abantu benshi bo mu mahanga yose intumwa Yohana yerekejeho; iyo mbaga ikaba igira iti “agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 7:9, 10, 14). Abantu bose bazarokoka umubabaro ukomeye wegereje bazashimira ku bwo kuba Kristo yaremeye kubapfira bo hamwe n’abandi bose bamwizera. Igitambo cye cyuje urukundo gishyiraho urufatiro rwo kuzabakuriraho iteka ryose inenge zabo n’intege nke zabo.—Yohana 3:16; Abaroma 8:21, 22.

Ubuzima butunganye buzaba bumeze bute? Aho kugira ngo habeho kurushanwa n’irari rishingiye ku bwikunde, urukundo n’ubugwaneza mu bantu bizatuma ubuzima bushimisha, bivaneho imihangayiko n’ibintu bituma abantu bisuzugura. Ariko kandi, ubuzima butunganye ntibuzarambirana. Ijambo ry’Imana ntiritanga ibisobanuro byose birambuye ku bihereranye na Paradizo, ariko risobanura uko ubuzima twiteze buzaba bumeze; rigira riti “bazubaka amazu bayabemo; kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo; ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi; kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo. Ntibazaruhira ubusa, kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba.”—Yesaya 65:21-23.

Aho kwirirwa wibaza ku bihereranye n’ubwoko bw’imyidagaduro, amaduka, ikoranabuhanga cyangwa uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu Ubwami buzaduha, tekereza urimo wishimira isohozwa ry’aya magambo agira ati “ ‘Isega n’umwana w’intama bizarishanya; intare zizarisha ubwatsi nk’inka; umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka. Ntibizaryana, kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 65:25). Mbega ukuntu ubuzima butunganye buzaba butandukanye n’ibyo ubona muri iki gihe! Nuramuka ubaye umwe mu bantu bazaba bakwiriye kubaho muri icyo gihe, uzaba ufite impamvu yo kugira icyizere cy’uko So wo mu ijuru azakwitaho kandi akita no ku muryango wawe. “Wishimire Uwiteka, na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.”—Zaburi 37:4.

Ubuzima butunganye si inzozi. Umugambi wuje urukundo Yehova afitiye abantu uzasohozwa mu buryo bwuzuye. Wowe n’umuryango wawe mushobora kuba mu bantu bazagezwa ku butungane bwa kimuntu kandi mukabaho iteka mu isi nshya y’Imana. Bibiliya ihanura igira iti “abakiranutsi bazaragwa igihugu bakibemo iteka.”—Zaburi 37:29.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Dushobora guteza imbere uburyo twitekerezaho n’uko dutekereza ku bandi, twirinda ingeso yo gushaka ko ibintu byose biba bitunganye cyangwa kurebuza buri kantu kose

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Kuki utagerageza kwiyumvisha ukuntu byaba bimeze wowe ubwawe watangiye kwishimira imimerere irangwa n’amahoro no gukiranuka yo muri Paradizo?