Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bungeri b’Abakristo, ‘imitima yanyu niyaguke’!

Bungeri b’Abakristo, ‘imitima yanyu niyaguke’!

Bungeri b’Abakristo, ‘imitima yanyu niyaguke’!

“UWITEKA ni we mwungeri wanjye, sinzakena.” Muri ayo magambo, Dawidi yagaragaje ko yari afitiye Imana ye icyizere mu buryo bwuzuye. Yehova yamuyoboye mu buryo bw’umwuka “mu cyanya cy’ubwatsi bubisi” kandi amujyana “iruhande rw’amazi adasuma,” amuyobora “inzira yo gukiranuka.” Mu gihe Dawidi yari agoswe n’abamurwanyaga, yarashyigikiwe kandi aterwa inkunga, bikaba byaramusunikiye kubwira Yehova ati “sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe.” Kubera ko Dawidi yari afite Umwungeri Uhebuje atyo, yiyemeje ‘kuzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.’—Zaburi 23:1-6.

Umwana w’Imana w’ikinege na we yitaweho na Yehova mu buryo bwuje urukundo, kandi yagaragaje mu buryo butunganye ko na we yitaga ku bantu atyo mu mishyikirano yagiranaga n’abigishwa be mu gihe yari ari ku isi. Ku bw’ibyo rero, Ibyanditswe bimwerekezaho bivuga ko ari ‘umwungeri mwiza,’ ‘umutahiza w’intama,’ n’ “umutahiza.”—Yohana 10:11; Abaheburayo 13:20; 1 Petero 5:2-4.

Yehova na Yesu Kristo bakomeza kuragira ababakunda. Umurimo wabo wo kuragira mu rugero runaka ugaragarira mu buryo bwuje urukundo bwateganyije bwo gushyiraho abungeri bungirije mu itorero. Pawulo yabwiraga abo bungeri bungirije ubwo yagiraga ati “mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose [u]mwuka [w]era [w]abashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’[Umwana wayo].”—Ibyakozwe 20:28.

Kuragira umukumbi mu buryo buhuje n’urugero rwatanzwe na Yehova hamwe na Kristo Yesu si umurimo woroshye, ariko kandi, usanga muri iki gihe ari iby’ingenzi cyane kurusha ikindi gihe cyose. Tekereza ku Bahamya basaga miriyoni imwe babatijwe mu myaka itatu ishize! Abo bantu bashya nta rufatiro rwo mu buryo bw’umwuka bafite, urufatiro umuntu agira iyo amaze imyaka myinshi mu murimo. Tekereza nanone ku Bahamya bakiri abana cyangwa ingimbi n’abangavu. Ntibakeneye kwitabwaho n’ababyeyi babo gusa, ahubwo nanone bakeneye kwitabwaho n’abungeri bungirije b’itorero.

Koko rero, buri Mukristo wese agerwaho n’amoshya y’abantu bo hanze, hakubiyemo n’amoshya y’urungano. Bose bagomba guhatana kugira ngo bananire umwuka ufite imbaraga ubakururira kugendera mu nzira y’isi yo kwinezeza mu buryo butagira rutangira. Mu bihugu bimwe na bimwe, ababwiriza b’Ubwami bashobora gucika intege bitewe n’uko abantu batitabira ubutumwa bwabo. Ababwiriza benshi bafite ibibazo bikomeye by’uburwayi. Imihangayiko ihereranye n’iby’ubukungu bishobora kuba birimo bituma imbaraga zibasunikira gushaka Ubwami mbere na mbere zikendera. Mu by’ukuri, twese—hakubiyemo n’abamaze igihe kirekire mu kuri—dukeneye kandi dukwiriye guhabwa ubufasha bw’abungeri buje urukundo.

Kugira impamvu zikwiriye zibasunikira gusohoza inshingano zabo

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahawe inama igira iti ‘umutima wanyu niwaguke’ (2 Abakorinto 6:11-13)! Byaba byiza ko abasaza b’Abakristo bakurikiza iyo nama mu gihe basohoza inshingano zabo zo kuragira umukumbi. Ni gute babigeraho? Kandi se, bite ku bihereranye n’abakozi b’imirimo, benshi muri bo bakaba bashobora kuzaba abungeri?

Kugira ngo abasaza b’Abakristo babe imigisha ku mukumbi, bagomba gusunikwa n’ibirenze ibyo kumva ko bafite inshingano bagomba kurangiza. Bagirwa inama igira iti “muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe, mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze, nk’uko Imana ishaka; atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze.” (1 Petero 5:2, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ku bw’ibyo rero, kuragira umukumbi mu buryo bugira ingaruka nziza hakubiyemo kugira ubushake n’umutima ukunze kugira ngo umuntu afashe abandi (Yohana 21:15-17). Bisobanura kureba ibyo intama zikeneye no kwihutira kugira icyo ubikoraho. Bisobanura kugaragaza imico myiza ya Gikristo yitwa imbuto z’umwuka w’Imana mu gihe tugirana imishyikirano n’abandi.—Abagalatiya 5:22, 23.

Rimwe na rimwe kuragira umukumbi biba bikubiyemo gusura abavandimwe mu ngo zabo. * Ariko kandi, abungeri bareka ‘imitima yabo ikaguka’ baritanga ubwabo. Ibyo ni ukuvuga ko bakora ibirenze ibi byo gusura abagize umukumbi rimwe na rimwe gusa mu rwego rwo kuwuragira. Ntibacikanwa n’uburyo bwose babonye bwo kuragira abandi mu mukumbi.

Gutoza abandi kugira ngo babe abungeri

Umuvandimwe uwo ari we wese, imyaka yaba afite yose, ‘ushaka kuba umwepisikopi [“umugenzuzi” NW ] aba yifuje umurimo mwiza’ (1 Timoteyo 3:1). Abakozi b’imirimo benshi bagaragaje ko biteguye guhabwa izindi nshingano z’inyongera. Bityo rero, abasaza bafasha abo bavandimwe bagaragaje umutima ukunze babigiranye ibyishimo, gutera iyo ntambwe ikomeye ‘yo gushaka kuba abepisikopi [“abagenzuzi” NW ] .’ Ibyo bisobanura kubatoza kugira ngo bazabe abungeri bagira ingaruka nziza.

Kubera ko itorero rya Gikristo rya Yehova ryizirika ku mahame yo mu rwego rwo hejuru y’Imana, ntiryaciwe intege n’abungeri b’ibinyoma bameze nk’abavugwa muri Ezekiyeli 34:2-6. Abo bungeri bari basuzuguritse mu maso ya Yehova, kandi bikaba byari bifite ishingiro. Aho kugaburira umukumbi, barigaburiraga bo ubwabo. Bananiwe gukomeza abarwayi, gukiza abababaye, bananirwa kunga abavunitse, cyangwa kugarura abatatanye cyangwa abazimiye. Kubera ko bakoraga nk’amasega kuruta uko bakoraga nk’abungeri, bakandamizaga intama. Intama zirengagijwe zaratatanye, zikazerera zitagira uzitaho.—Yeremiya 23:1, 2; Nahumu 3:18; Matayo 9:36.

Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze kuri abo bungeri b’abahemu, abungeri b’Abakristo bakurikiza urugero rwa Yehova. Bagira uruhare mu kuyobora intama mu “cyanya cy’ubwatsi bubisi” hamwe n’ “iruhande rw’amazi adasuma” byo mu buryo bw’umwuka. Bihatira kuziyobora “inzira yo gukiranuka” binyuriye mu kuzifasha gusobanukirwa Ijambo rya Yehova mu buryo bukwiriye no kurishyira mu bikorwa mu buryo bwa bwite. Ibyo bashobora kubikora mu buryo bugira ingaruka nziza kubera ko baba “bafite ubwenge bwo kwigisha.”—1 Timoteyo 3:2.

Ahanini, abasaza bigishiriza kuri platifomu mu gihe cy’amateraniro y’itorero. Icyakora, abasaza banigisha mu buryo bwa bwite. Birumvikana ko bamwe bigisha neza kurusha abandi mu gihe bigisha umuntu umwe umwe, mu gihe abandi bo usanga bafite impano yo gutanga za disikuru. Ariko kandi, kuba umwigisha yaba afite ubushobozi buke mu rugero runaka mu gice kimwe mu bigize umurimo wo kwigisha nta bwo byanze bikunze bituma aba adashoboye kwigisha. Abasaza bigisha bakoresheje uburyo bwose bashobora kubona, hakubiyemo n’ibikorwa byo kuragira umukumbi. Ibikorwa bimwe na bimwe byo kuragira umukumbi bikorwa mu buryo buteguwe, urugero, nko gusura abantu kuri gahunda. Ariko kandi, kuragira umukumbi akenshi bishobora no gukorwa mu buryo bufatiweho kurushaho, ibyo na byo bikaba bizana inyungu nyinshi.

Ni abungeri n’abigisha igihe cyose

Umuganga akeneye kugira ubumenyi no kuba inararibonye kugira ngo akore umurimo we. Icyakora, iyo agaragaje ubugwaneza n’impuhwe, akagaragaza ko ahangayikiye abantu kandi ko abitaho abivanye ku mutima, abarwayi be barabyishimira. Iyo mico igomba kuba kimwe mu bigize kamere ye. Mu buryo nk’ubwo, imico nk’iyo igomba kuba kimwe mu bigize kamere y’umwigisha n’umwungeri mwiza, ikaba kimwe mu bigize imibereho ye ya buri munsi. Umwigisha nyawe azaba yiteguye kwigisha abo ari kumwe na bo igihe cyose bibaye ngombwa. Mu Migani 15:23 hagira hati “ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!” ‘Igihe gitunganye’ gishobora kuba ari igihe avugira kuri platifomu, igihe arimo abwiriza ku nzu n’inzu, cyangwa se igihe arimo aganira n’abandi mu Nzu y’Ubwami cyangwa kuri telefoni. Mu buryo nk’ubwo, umwungeri mwiza yihatira buri gihe kugaragaza imico ihebuje, igaragaza ko yita ku bandi, atari mu gihe asura abantu mu rwego rwo kuragira umukumbi gusa. Kubera ko aba yararetse ‘umutima we ukaguka,’ azajya akoresha uburyo bwose abonye kugira ngo aragire intama, azitaho mu byo zikeneye mu gihe gikwiriye. Ibyo ni byo bituma aba ukundwa mu maso y’intama.—Mariko 10:43.

Uwitwa Wolfgang, ubu akaba ari umusaza, yibuka igihe umuryango we wasurwaga mu rwego rwa gicuti n’umukozi w’imirimo hamwe n’umugore we. Yagize ati “abana bacu bashimishijwe cyane n’ukuntu bitaweho n’igihe gishimishije twagize. Na n’ubu baracyabivuga.” Ni koko, uwo mukozi w’imirimo yagaragaje ko yita ku bantu; yararetse ‘umutima we uraguka.’

Ubundi buryo bwo kureka ‘umutima ukaguka’ ni ugusura abarwayi, kuboherereza akabaruwa kanditsweho amagambo atera inkunga, cyangwa se kubavugisha kuri telefoni—kubakorera ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma bamenya ko ubitaho! Tanga ubufasha mu gihe bukenewe. Niba bifuza kugira icyo bavuga, batege amatwi ubigiranye ubwitonzi. Vuga ibihereranye n’ibikorwa byiza kandi bishimishije bya gitewokarasi byo mu itorero ryanyu ndetse n’ahandi. Bafashe kwerekeza ibitekerezo ku gihe kizaza cy’agahebuzo gihishiwe abakunda Yehova.—2 Abakorinto 4:16-18.

Ikindi bakora uretse gusura abantu mu rwego rwo kuragira umukumbi

Mu gihe tuzirikana intego yo kuragira umukumbi, uko bigaragara, gusura abavandimwe mu ngo zabo mu rwego rwo kuragira umukumbi mu buryo buteguwe, n’ubwo ari iby’ingenzi, burya ni kimwe gusa mu bikubiye mu murimo wo kuragira umukumbi. Umwungeri wuje urukundo arareka ‘umutima we ukaguka’ binyuriye mu kuba umuntu wishyikirwaho mu mimerere yose n’igihe cyose. Imishyikirano isusurutse agirana n’abavandimwe be ibizeza ko mu bihe by’akaga, nta kibi bagomba gutinya, kubera ko baba bazi ko umuvandimwe wabo wuje urukundo, umwungeri w’Umukristo, abitaho.—Zaburi 23:4.

Ni koko, mwebwe mwese bungeri b’Abakristo ‘imitima yanyu niyaguke.’ Mugaragarize abavandimwe banyu urukundo ruzira uburyarya—mubatera inkunga, mubagarurira ubuyanja, mububaka mu buryo bw’umwuka mu buryo bwose mushobora kubikora. Mubafashe gushikama mu kwizera (Abakolosayi 1:23). Mu gihe intama zizaba zifite imigisha yo kugira abungeri b’Abakristo bareka ‘imitima yabo ikaguka,’ nta cyo zizabura. Ziziyemeza kwibera mu nzu ya Yehova iteka ryose nk’uko na Dawidi yari yarabyiyemeje (Zaburi 23:1, 6). Ni iki kindi kirenze ibyo umwungeri wuje urukundo yakwifuza?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Inama zatanzwe ku bihereranye no gusura abagize umukumbi mu rwego rwo kuwuragira bishobora kuboneka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Nzeri 1993, ku ipaji ya 20-23, n’iyo ku itariki ya 15 Werurwe 1996, ku ipaji ya 24-27.—Mu Gifaransa.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]

Abungeri b’Abakristo

• Bakora babishishikariye kandi babikunze

• Bagaburira umukumbi kandi bakawitaho

• Bafasha abandi kugira icyifuzo cyo kuba abungeri

• Basura abarwayi kandi bakabitaho

• Baba maso kugira ngo bafashe abavandimwe babo igihe cyose

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Haba mu murimo wo kubwiriza, mu materaniro cyangwa mu bihe byo gusabana, buri gihe abasaza baba ari abungeri