Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ushobora kubona amahoro yo mu mutima?

Mbese, ushobora kubona amahoro yo mu mutima?

Mbese, ushobora kubona amahoro yo mu mutima?

Mu mwaka wa 1854, umwanditsi w’Umunyamerika witwaga Henry Thoreau yaranditse ati “abantu benshi bafite imibereho irangwa no kwiheba ariko bakicecekera.”

Uko bigaragara, mu gihe cye abantu benshi ntibari bafite amahoro yo mu mutima. Ariko kandi, kuva icyo gihe kugeza ubu hashize imyaka hafi 150. Ibintu se byaba byarahindutse muri iki gihe? Cyangwa amagambo ya Thoreau aracyarebana n’iki gihe turimo? Bite se kuri wowe mu buryo bwa bwite? Mbese, uranyuzwe kandi ufite amahoro? Cyangwa ntufite umutekano, ntuzi uko imibereho yawe yo mu gihe kizaza izamera, ‘urihebye ariko ukicecekera,’ tubivuze mu magambo ya Thoreau?

IKIBABAJE ni uko hari ibintu byinshi mu isi bivutsa abantu amahoro yo mu mutima. Reka tuvuge gusa bike muri ibyo. Mu bihugu byinshi, kutagira akazi no guhembwa umushahara w’intica ntikize bituma abantu baba mu bukene butuma bamanjirwa mu by’ubukungu. Mu bindi bihugu usanga abantu benshi bakoresha imbaraga zabo hafi ya zose bakazimarira mu byo kwiruka inyuma y’ubutunzi n’ibintu by’umubiri. Ariko kandi, akenshi imibereho bagira yo kurushanwa ituma bahangayika, ntibagire amahoro. Indwara, intambara, ubugizi bwa nabi, akarengane no gukandamizwa, na byo bivutsa abantu amahoro.

Bashakaga amahoro yo mu mutima

Hari benshi usanga badashaka kwihanganira isi nk’uko iri. Uwitwa Antônio * yari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakozi mu ruganda runini cyane rw’i São Paulo ho muri Brezili. Kubera ko yari yiringiye ko ashobora gutuma imibereho irushaho kuba myiza, yagiye yifatanya mu myigaragambyo, ariko ibyo ntibyatumye agira amahoro yo mu mutima.

Hari bamwe baba biringiye ko ishyingiranwa rizatuma bagira imibereho ituje mu rugero runaka, ariko bashobora kumanjirwa. Uwitwa Marcos yari umucuruzi wunguka cyane. Yivanze muri politiki maze aba perefe w’umujyi wari ukungahaye ku nganda. Ariko kandi, iwe mu rugo byaracikaga. Igihe abana be bavaga mu rugo, we n’umugore we baratandukanye bitewe n’uko batajyaga imbizi na busa.

Uwitwa Gerson, akaba yari umwana wiberaga mu muhanda i Salvador ho muri Brezili, yashakaga kwimara amatsiko akishora mu bintu byashoboraga kumukururira akaga. Yavaga mu mujyi umwe akajya mu wundi, akagenda atega lifuti mu bashoferi b’amakamyo. Bidatinze, yaje gusabikwa n’ibiyobyabwenge, akajya yambura abantu kugira ngo abone amafaranga yo gukoresha mu ngeso ze mbi. Incuro nyinshi abapolisi baramufataga. Icyakora n’ubwo Gerson yari afite kamere yo kugira urugomo n’amahane, yifuzaga cyane kubona amahoro yo mu mutima. Mbese, yashoboraga kuzayabona?

Mu gihe Vania yari akiri muto, nyina yarapfuye, maze Vania aba ari we usigara acunga urugo, hakubiyemo no kwita kuri murumuna we wari urwaye. Vania yajyaga mu rusengero, ariko yumvaga ko Imana yamutereranye. Rwose ntiyari afite amahoro yo mu mutima.

Hanyuma, hari uwitwa Marcelo. Mu bintu byose, Marcelo yikundiraga kwinezeza. Yakundaga kwigira mu bitaramo hamwe n’abandi bakiri bato—bakabyina, bakanywa kandi bakanywa n’ibiyobyabwenge. Igihe kimwe yararwanye maze akomeretsa undi musore. Nyuma y’aho, umutima wicira urubanza ku bw’ibyo yari yakoze waje kumurusha imbaraga, maze asenga Imana ayisaba kumufasha. Na we yashakaga amahoro yo mu mutima.

Izo nkuru z’ibyabayeho zigaragaza imimerere imwe n’imwe ishobora kwangiza amahoro yo mu mutima. Mbese, hari uburyo ubwo ari bwo bwose uriya muyobozi w’ishyirahamwe ry’abakozi, uriya munyapolitiki, uriya mwana wiberaga mu muhanda, uriya mukobwa wari ufite inshingano nyinshi n’uriya musore wakundaga kwigira mu bitaramo hamwe n’urungano bashoboraga kuboneramo amahoro yo mu mutima bashakaga? Mbese, haba hari ikintu icyo ari cyo cyose ibyababayeho bitwigisha? Igisubizo cy’ibyo bibazo byombi ni yego, nk’uko turi buze kubibona mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Mbese, wifuza cyane kubona amahoro yo mu mutima?