Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tubibe imbuto z’ukuri k’Ubwami

Tubibe imbuto z’ukuri k’Ubwami

Tubibe imbuto z’ukuri k’Ubwami

“Mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe.”​—UMUBWIRIZA 11:6.

1. Ni mu buhe buryo Abakristo barimo babiba imbuto muri iki gihe?

UBUHINZI bwari bufite uruhare rw’ingenzi mu muryango wa kera w’Abaheburayo. Ni yo mpamvu Yesu, we wabaye mu Gihugu cy’Isezerano mu mibereho ye yose ya kimuntu, yajyaga akoresha ingingo zihereranye n’ubuhinzi mu ngero yatangaga. Urugero, yagereranyije umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana n’igikorwa cyo kubiba imbuto (Matayo 13:1-9, 18-23; Luka 8:5-15). Kugeza n’ubu, twaba dutuye mu karere k’abantu b’abahinzi cyangwa dutuye aho badahinga, kubiba imbuto zo mu buryo bw’umwuka muri ubwo buryo ni wo murimo w’ingenzi cyane kurusha iyindi Abakristo bakora.

2. Umurimo wacu wo kubwiriza ni uw’ingenzi mu rugero rungana iki, kandi se, ni ibihe bintu bimwe na bimwe birimo bikorwa muri iki gihe kugira ngo usohozwe?

2 Kwifatanya mu murimo wo kubiba ukuri kwa Bibiliya muri iki gihe cy’imperuka, ni igikundiro gikomeye. Mu Baroma 10:14, 15, hagaragaza neza akamaro k’uwo murimo, hagira hati “bakumva bate, ari nta wababwirije? Kandi bābwiriza bate, batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo ‘mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!’ ” Nta na rimwe byigeze biba iby’ingenzi cyane nk’uko bimeze muri iki gihe ko abantu bajya mbere bafite imyifatire irangwa n’icyizere mu gusohoza ubwo butumwa bahawe n’Imana. Ku bw’iyo mpamvu, Abahamya ba Yehova birundumuriye mu buryo bwuzuye mu murimo urebana no kwandika no gukwirakwiza za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi 340. Gutegura ibyo bitabo bisaba abakozi bitangiye gukora umurimo basaga 18.000 bakorera mu biro bikuru byabo no ku biro by’amashami yabo mu bihugu bitandukanye. Kandi Abahamya bagera hafi kuri miriyoni esheshatu bifatanya mu gukwirakwiza ibyo bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya hirya no hino ku isi.

3. Ni iki kirimo gisohozwa binyuriye mu murimo wo kubiba ukuri k’Ubwami?

3 Ni izihe mbuto uwo murimo ukomeye wera? Nk’uko byari bimeze mu minsi ya mbere y’Ubukristo, abantu benshi muri iki gihe barimo baritabira ukuri (Ibyakozwe 2:41, 46, 47). Icyakora, icy’ingenzi kurusha umubare munini w’ababwiriza b’Ubwami bashya babatizwa, ni uko uwo murimo ukomeye wo gutanga ubuhamya ugira uruhare mu gutuma izina rya Yehova ryezwa kandi ugatuma avanwaho umugayo we Mana y’ukuri yonyine (Matayo 6:9). Ikindi kandi, ubumenyi ku byerekeye Ijambo ry’Imana burimo buratuma imibereho y’abantu benshi irushaho kuba myiza, kandi bushobora gutuma bazabona agakiza.—Ibyakozwe 13:47.

4. Ni mu rugero rungana iki intumwa zahangayikiraga abantu zabwirizaga?

4 Intumwa zari zizi neza ko ubutumwa bwiza bufite akamaro ko guhesha umuntu ubuzima, kandi bumvaga bagiriye impuhwe mu buryo bwimbitse abo babwirizaga. Ibyo bigaragarira neza mu magambo yavuzwe n’intumwa Pawulo, ubwo yandikaga iti ‘mwaduteye imbabazi, turabakunda cyane, twishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu, kuko mwatubereye inkoramutima cyane’ (1 Abatesalonike 2:8). Mu kugaragaza ko bitaga ku bantu babivanye ku mutima bene ako kageni, Pawulo hamwe n’izindi ntumwa bari barimo bigana Yesu n’abamarayika bo mu ijuru bagira uruhare rukomeye muri uwo murimo urokora ubuzima. Reka dusuzume uruhare rw’ingenzi abo bagaragu b’Imana bo mu ijuru bagira mu kubiba imbuto z’ukuri k’Ubwami, kandi nimucyo turebe ukuntu urugero rwabo rudutera inkunga yo gusohoza uruhare rwacu.

Yesu—Umubibyi w’ukuri k’Ubwami

5. Ni uwuhe murimo Yesu yahugiragamo mbere na mbere igihe yari ari ku isi?

5 Yesu, umuntu utunganye, yari afite ububasha bwo guha abantu bo mu gihe cye ibintu byinshi byiza byo mu buryo bw’umubiri. Urugero, yashoboraga kuba yarakosoye imitekerereze myinshi ikocamye ku bihereranye n’ubuvuzi yari iriho mu gihe cye, cyangwa se yashoboraga gutuma abantu basobanukirwa mu buryo bwagutse cyane mu zindi nzego z’ubumenyi. Ariko kandi, yagaragaje neza mbere y’igihe agitangira umurimo we ko ubutumwa yari yarahawe bwari ubwo kubwiriza ubutumwa bwiza (Luka 4:17-21). Kandi ahagana ku iherezo ry’umurimo we, yasobanuye agira ati “iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mu isi, ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37). Bityo rero, yahugiraga mu murimo wo kubiba imbuto z’ukuri k’Ubwami. Kwigisha abantu bo mu gihe cye ibyerekeye Imana hamwe n’imigambi yayo byari iby’ingenzi cyane kurusha izindi nyigisho izo ari zo zose Yesu yashoboraga kuba yarabahaye.—Abaroma 11:33-36.

6, 7. (a) Ni irihe sezerano rikomeye Yesu yatanze mbere y’uko azamuka akajya mu ijuru, kandi se, ni gute arimo arisohoza? (b) Ni gute imyifatire ya Yesu ku bihereranye n’umurimo wo kubwiriza ikugiraho ingaruka wowe ubwawe?

6 Yesu yiyerekejeho avuga ko ari Umubibyi w’ukuri k’Ubwami (Yohana 4:35-38). Yakwirakwizaga imbuto z’ubutumwa bwiza igihe cyose yabonaga uburyo. Ndetse n’igihe yari arimo avamo umwuka ku giti cy’umubabaro, yabwirije ubutumwa bwiza ku bihereranye na paradizo yo ku isi yo mu gihe kizaza (Luka 23:43). Byongeye kandi, kuba yari ahangayikishijwe cyane n’uko ubutumwa bwiza bwabwirizwa ntibyarangiranye n’urupfu rwe rwo ku giti cy’umubabaro. Mbere y’uko azamuka akajya mu ijuru, yategetse intumwa ze gukomeza kubiba imbuto z’ukuri k’Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Hanyuma, Yesu yatanze isezerano rikomeye. Yagize ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”—Matayo 28:19, 20.

7 Muri ayo magambo, Yesu yasezeranyije abigishwa be kuzabashyigikira, kuyobora no kurinda umurimo wabo wo kubwiriza ubutumwa bwiza “iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Kugeza no muri iki gihe cya none, Yesu akomeza kwita mu buryo bwa bwite ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ni we Muyobozi wacu ushinzwe kugenzura umurimo wo kubiba ukuri k’Ubwami (Matayo 23:10). Kubera ko ari we Mutware w’itorero rya Gikristo, agomba kumurikira Yehova uko uwo murimo ukorerwa ku isi hose ugenda.—Abefeso 1:22, 23; Abakolosayi 1:18.

Abamarayika batangaza ubutumwa bwiza bushimishije

8, 9. (a) Ni gute abamarayika bagiye bagaragaza ko bashishikajwe cyane n’ibyo abantu bakora? (b) Ni mu buhe buryo bishobora kuvugwa ko abamarayika batubona nk’aho turi aho berekanira imikino?

8 Ubwo Yehova yaremaga isi, abamarayika ‘baririmbiye’ hamwe ‘barangurura ijwi ry’ibyishimo’ (Yobu 38:4-7). Kuva icyo gihe, ibyo biremwa byo mu ijuru byagiye bigaragaza ko bishishikajwe cyane n’ibyo abantu bakora. Yehova yagiye abikoresha mu kugeza ku bantu ibyo Imana yabaga yavuze (Zaburi 103:20). Ibyo ni ko byagenze mu buryo bwihariye mu bihereranye no gukwirakwiza ubutumwa bwiza muri iki gihe. Mu byo intumwa Yohana yeretswe, yabonye ‘marayika aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati “nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye. ‘ ”—Ibyahishuwe 14:6, 7.

9 Bibiliya yerekeza ku bamarayika ivuga ko ari “imyuka [ikorera Imana], itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza” (Abaheburayo 1:14). Mu gihe abamarayika basohoza inshingano bahawe babishishikariye, babona uburyo bwo kutwitegereza, twebwe n’umurimo dukora. Dukorera umurimo wacu imbere y’abantu bo mu ijuru baba batureba, nk’aho turi kuri platifomu igaragara cyane y’inzu berekaniramo imikino (1 Abakorinto 4:9). Mbega ukuntu kumenya ko tutari twenyine mu murimo wo kubiba ukuri k’Ubwami bidukomeza kandi bikaba bishishikaje!

Dusohoza uruhare rwacu tubishishikariye

10. Ni gute inama y’ingirakamaro iboneka mu Mubwiriza 11:6 ishobora kwerekezwa ku murimo wacu wo kubwiriza ubutumwa bwiza?

10 Kuki Yesu n’abamarayika bashishikazwa cyane n’umurimo wacu? Yesu yatanze impamvu imwe ibitera ubwo yagiraga ati “ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye” (Luka 15:10). Natwe tumeze nka bo mu kwita ku bantu tubivanye ku mutima. Ku bw’ibyo, dukora ibishoboka byose kugira ngo dukwirakwize imbuto z’ukuri k’Ubwami ahantu hose. Amagambo aboneka mu Mubwiriza 11:6 ashobora kwerekezwa ku murimo wacu. Aho ngaho Bibiliya itugira inama igira iti “mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe; kuko utazi ikizera, ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.” Mu by’ukuri, kuri buri muntu umwe wemera kwakira ubutumwa bwacu, hashobora kubaho ababwanga babarirwa mu magana, ndetse wenda n’ibihumbi. Ariko kandi, kimwe n’abamarayika, iyo hagize “umunyabyaha” umwe wemera kwakira ubutumwa bw’agakiza, turishima.

11. Gukoresha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bishobora kugira ingaruka nziza mu rugero rungana iki?

11 Mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza hakubiyemo byinshi. Kimwe mu bintu by’ingenzi bidufasha muri uwo murimo ni ibitabo byimfashanyigisho za Bibiliya bikoreshwa n’Abahamya ba Yehova. Mu buryo runaka, ibyo bitabo na byo bimeze nk’imbuto zibibwe ahantu hose. Ntituba tuzi aho ibyo bitabo byacu bizagera ku ntego yabyo. Rimwe na rimwe, hari ubwo igitabo cyahererekanywa mbere y’uko hagira umuntu ugisoma. Mu mimerere imwe n’imwe, Yesu n’abamarayika bashobora kugira uruhare mu gutuma habaho ibintu runaka kugira ngo abantu bafite imitima ikiranuka bungukirwe. Reka turebe inkuru zimwe na zimwe z’ibyabayeho zigaragaza ukuntu Yehova ashobora gutuma habaho ingaruka zititezwe kandi zitangaje akoresheje ibitabo abantu basigaranye.

Umurimo w’Imana y’ukuri

12. Ni gute igazeti ya kera yagize uruhare rukomeye mu gufasha umuryango umwe kumenya Yehova?

12 Mu mwaka wa 1953, uwitwa Robert, Lila, hamwe n’abana babo bavuye mu mujyi munini bimukira mu nzu ishaje yabaye amatongo mu giturage cyo muri Pennsylvania, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hashize igihe gito bimukiye muri iyo nzu, Robert yiyemeje gutunganya munsi y’ingazi zo kuzamukiraho zari ziri mu nzu imbere akahashyira akumba ko kwiyuhagiriramo. Mu gihe yari amaze kuvanaho imbaho nyinshi, yaje kubona ko inyuma y’urukuta, imbeba zari zarahahunitse impapuro zacagaguye, ibishishwa by’imbuto, hamwe n’ibindi bishingwe. Aho ngaho, hagati muri ibyo bintu byose, hari harimo igazeti ya Âge d’Or. Robert yashimishijwe mu buryo bwihariye n’ingingo yibandaga ku birebana no kurera abana. Yashimishijwe cyane n’ubuyobozi busobanutse neza, bushingiye kuri Bibiliya bwatanzwe muri iyo gazeti, ku buryo yabwiye Lila ko bari bagiye kujya “mu idini rya Âge d’Or.” Mu gihe cy’ibyumweru bike gusa, Abahamya ba Yehova baje kubasura mu rugo rwabo, ariko Robert yababwiye ko umuryango we ushishikajwe gusa n’ “idini rya Âge d’Or.” Abo Bahamya bamusobanuriye ko icyo gihe Âge d’Or noneho yari ifite izina rishya, ari ryo Réveillez-vous! Robert na Lila batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya buri gihe, maze amaherezo baza kubatizwa. Hanyuma, na bo babibye imbuto z’ukuri mu bana babo kandi babona umusaruro utubutse. Ubu, abantu basaga 20 bagize uwo muryango, ubariyemo n’abana ba Robert na Lila bose uko ari barindwi, ni abagaragu ba Yehova Imana babatijwe.

13. Ni iki cyasunikiye umugabo n’umugore bashakanye bo muri Puerto Rico gushimishwa na Bibiliya?

13 Mu myaka igera kuri 40 ishize, William na Ada, bakaba ari umugabo n’umugore bashakanye bo muri Puerto Rico, ntibashishikazwaga no kwiga Bibiliya. Igihe cyose Abahamya ba Yehova bakomangaga ku rugi rwabo, uwo mugabo n’umugore barijijishaga bagasa n’aho badahari. Igihe kimwe, William yagiye ahantu hagurishirizwa ibyuma bishaje agiye kugura igikoresho yari akeneye kugira ngo agire icyo asana iwe mu rugo. Mu gihe yari agiye gusubira imuhira, yabonye igitabo gifite ibara rikeye ry’icyatsi kibisi rivanze n’umuhondo cyari kiri mu gisanduku kinini bamenamo imyanda. Icyo cyari igitabo cyitwa Religion, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1940. William yajyanye icyo gitabo imuhira, kandi yashimishijwe cyane no gusoma ibihereranye n’itandukaniro riri hagati y’idini ry’ikinyoma n’iry’ukuri. Igihe Abahamya ba Yehova bagarukaga gusura William na Ada, bateze amatwi ubutumwa bwabo babigiranye ibyishimo maze batangira kwigana na bo Bibiliya. Hashize amezi runaka nyuma y’aho barabatijwe mu gihe cy’Ikoraniro Mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo ‘Ibyo Imana Ishaka’ ryabaye mu mwaka wa 1958. Kuva icyo gihe, bamaze gufasha abantu basaga 50 kuba mu bagize umuryango w’abavandimwe wa Gikristo.

14. Nk’uko bigaragazwa n’inkuru y’ibyabayeho, ni ubuhe bushobozi ibitabo byacu bishingiye kuri Bibiliya bifite?

14 Uwitwa Karl yari afite imyaka 11 gusa, kandi mu buryo runaka ari umwana utagira icyo yitaho. Kuri we, byasaga n’aho buri gihe yabaga ari mu kaga. Se wari umuvugabutumwa w’Umumetodisiti w’Umudage, yari yaramwigishije ko abantu babi batwikwa mu muriro w’ikuzimu iyo bamaze gupfa. Bityo rero, Karl yatinyaga umuriro w’ikuzimu cyane. Igihe kimwe mu mwaka wa 1917, Karl yabonye urupapuro ku muhanda maze ararutoragura. Mu gihe yari arimo arusoma, yahise akubita amaso ku kibazo kigira kiti “umuriro w’ikuzimu ni iki?” Urwo rupapuro rwari urwo gutumirira abantu kuzajya kumva disikuru mbwirwaruhame yibandaga ku muriro w’ikuzimu, yari yateguwe n’Abigishwa ba Bibiliya, ubu bitwa Abahamya ba Yehova. Hashize igihe kijya kungana n’umwaka umwe nyuma y’aho, mu gihe Karl yari amaze kwiga Bibiliya incuro nyinshi, yarabatijwe, nuko aba umwe mu Bigishwa ba Bibiliya. Mu mwaka wa 1925, yatumiriwe kujya gukora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’isi yose—akaba ari naho agikora na magingo aya. Umwuga wa Gikristo umaze imyaka isaga 80 watangiriye ku gapapuro katoraguwe mu muhanda.

15. Ni iki Yehova ashobora gukora, ahuje n’uko abona ko bikwiriye?

15 Mu by’ukuri, kwemeza niba abamarayika baragize uruhare rutaziguye muri ibyo bintu byabaye hamwe n’uko urugero babikozemo rungana, birenze ubushobozi bwa kimuntu. Ariko kandi, nta na rimwe twagombye kuzigera dushidikanya ko Yesu hamwe n’abamarayika bagira uruhare rukomeye mu murimo wo kubwiriza, kandi ko Yehova ashobora kuyobora ibintu akurikije uko abona ko bikwiriye. Izo nkuru z’ibyabaye hamwe n’izindi nyinshi nk’izo zigaragaza ukuntu ibitabo bishobora kugera ku bintu byiza mu gihe tumaze kubisigira abantu.

Twabikijwe ubutunzi

16. Ni irihe somo dushobora kuvana mu magambo aboneka mu 2 Abakorinto 4:7?

16 Intumwa Pawulo yerekeje ku ‘butunzi mu nzabya z’ibumba.’ Ubwo butunzi ni inshingano twahawe n’Imana yo kubwiriza, kandi inzabya z’ibumba ni abantu Yehova yabikije ubwo butunzi. Kubera ko abo bantu badatunganye kandi ubushobozi bwabo bukaba bufite aho bugarukira, Pawulo akomeza avuga ko kuba bahabwa inshingano nk’iyo bituma “imbaraga zisumba byose zib[a] iz’Imana, zidaturutse kuri twe” (2 Abakorinto 4:7). Ni koko, dushobora kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo aduhe imbaraga zikenewe ngo dushobore gusohoza umurimo dukora.

17. Ni ibihe bintu tuzagenda duhura na byo mu gihe tuzaba tubiba imbuto z’ukuri k’Ubwami, nyamara se kuki twagombye gukomeza kugira imyifatire irangwa n’icyizere?

17 Incuro nyinshi tuba tugomba kugira ibyo twigomwa. Gukora mu mafasi amwe n’amwe bishobora kugorana cyangwa bikaba bitatunogeye. Hari uduce usangamo abantu benshi basa n’aho badashishikazwa na busa n’ibyo babwirwa, ndetse bakabirwanya cyane. Hashobora gukoreshwa imihati myinshi muri utwo turere ariko ugasanga nta kigerwaho kigaragara. Ariko kandi, imihati dushyiraho si imfabusa mu gihe tubona ko abantu benshi bugarijwe n’akaga. Wibuke ko imbuto ubiba zishobora gutuma abantu bagira ibyishimo uhereye ubu, ndetse zikazanabahesha ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza. Amagambo avugwa muri Zaburi 126:6 yagaragaye ko ari ukuri incuro nyinshi; amagambo agira ati “nubwo umuntu agenda arira, asohoye imbuto, azagaruka yishima, azanye imiba ye.”

18. Ni gute dushobora kwirinda ubudahuga ku bihereranye n’umurimo wacu, kandi se kuki tugomba kubigenza dutyo?

18 Nimucyo tujye dukoresha uburyo bwose bukwiriye kugira ngo tubibe imbuto z’ukuri k’Ubwami tutitangiriye itama. Ntitukazigere na rimwe twibagirwa ko n’ubwo ari twe dutera imbuto kandi tukazuhira, Yehova ari we uzikuza (1 Abakorinto 3:6, 7). Icyakora, nk’uko Yesu n’abamarayika basohoza uruhare rwabo mu murimo, Yehova aba yiteze ko dusohoza umurimo wacu mu buryo bwuzuye (2 Timoteyo 4:5). Nimucyo twirinde ubudahuga ku bihereranye n’inyigisho twigisha, ku birebana n’imyifatire yacu n’ukuntu dushishikarira umurimo. Kubera iki? Pawulo asubiza agira ati “nugira utyo, uzikizanya n’abakumva.”—1 Timoteyo 4:16.

Ni iki twize?

• Ni mu buhe buryo umurimo wacu wo kubiba urimo ugira ingaruka nziza?

• Ni gute Yesu Kristo n’abamarayika bagira uruhare mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza muri iki gihe?

• Kuki twagombye kuba ababibyi babiba imbuto z’ukuri k’Ubwami batitangiriye itama?

• Mu gihe duhuye n’abantu batitabira ibyo tubabwira cyangwa baturwanya mu murimo wacu, ni iki cyagombye kudusunikira kwihangana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Kimwe n’abahinzi bo muri Isirayeli ya kera, muri iki gihe Abakristo babiba imbuto z’ukuri k’Ubwami batitangiriye itama

[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Abahamya ba Yehova bandika ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi 340 kandi bakabikwirakwiza