Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yabaye utanga umucyo mu mahanga menshi

Yabaye utanga umucyo mu mahanga menshi

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yabaye utanga umucyo mu mahanga menshi

INKURU YA GEORGE YOUNG YAVUZWE NA RUTH YOUNG NICHOLSON

“Kuki abapasiteri bacu bicecekeye? . . . Twaba turi bantu ki niba twarakomeje kwicecekera nyuma yo kugaragaza ko ibi bintu ndimo nandika ari ukuri? Twoye kugumisha abantu mu bujiji, ahubwo nimucyo tubwirize ukuri tutabikora mu buryo bwa nikize cyangwa mu bwihisho.”

AYO ni amwe mu magambo yari agize ibaruwa y’amapaji 33 Papa yanditse asaba ko izina rye rivanwa mu bitabo by’itorero. Hari mu mwaka wa 1913. Guhera icyo gihe, yatangiye imibereho yaranzwe n’ibintu byinshi yatumye akora umurimo wo gutanga umucyo mu mahanga menshi (Abafilipi 2:15). Uhereye igihe nari nkiri umukobwa muto, nagiye negeranya inkuru zihereranye n’ibyagiye biba kuri Papa nabarirwaga na bene wacu hamwe n’izo nakuraga mu bintu by’amateka, kandi hari incuti zamfashije guhuriza hamwe inkuru z’ibyabaye mu mibereho ye. Mu buryo bwinshi, imibereho ya Papa inyibutsa imibereho y’intumwa Pawulo. Kimwe n’iyo ‘ntumwa ku banyamahanga,’ buri gihe Papa yabaga yiteguye gukora urugendo kugira ngo ageze ubutumwa bwa Yehova ku bantu bo mu bihugu byose n’ibirwa (Abaroma 11:13; Zaburi 107:1-3). Reka mbabwire ibihereranye na papa, ari we George Young.

Imyaka ya mbere

Papa ni we wari muto mu bahungu ba John na Margaret Young, bakaba bari Abaporotesitanti b’Abaperesibiteriyani bakomokaga mu gihugu cya Écosse. Yavutse ku itariki ya 8 Nzeri 1886, nyuma gato y’aho umuryango we wimukiye ukava muri Edinburgh ho muri Écosse ukajya gutura muri Colombie-Britanique ho mu burengerazuba bwa Kanada. Bakuru be batatu—ari bo Alexander, John, na Malcolm—bavukiye muri Écosse mu myaka mike mbere y’aho. Marion, wari umukobwa muto kuri abo bana b’abahungu, bakaba bari baramuhimbye akazina k’urukundo ka Nellie, Papa yamurushaga imyaka ibiri.

Kubera ko bakuriye mu isambu yari i Saanich, hafi ya Victoria ho muri Colombie-Britanique, abo bana babonaga uburyo bwo kwirangaza. Muri icyo gihe kandi bitozaga gusohoza inshingano. Bityo, igihe ababyeyi babo babaga bavuye mu rugendo i Victoria, basangaga imirimo yo hanze yarangiye kandi ibyo mu nzu byabaga biri kuri gahunda.

Nyuma y’igihe runaka, Papa na bakuru be baje gushishikazwa n’umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro no gutsinda ibiti byo kubazamo imbaho. Abavandimwe bo kwa Young baje kumenyekana neza ko bari bazi kurambagiza ibiti byiza (ni ukuvuga abantu bagendaga basura akarere runaka karimo ibiti kugira ngo barebe ahashobora kuva imbaho) hamwe no kugura no kugurisha imbaho. Papa yari ashinzwe ibihereranye n’amafaranga.

Amaherezo, kubera ko Papa yakundaga ibintu by’umwuka, byatumye afata icyemezo cyo kuba umupasiteri wo mu Baperesibiteriyani. Ariko kandi, muri icyo gihe ni bwo za disikuru zasohokaga mu binyamakuru zatangwaga na Charles Taze Russell, perezida wa mbere wa Zion’s Watch Tower Tract Society, zagize ingaruka mu buryo bwimbitse ku mibereho ye. Ibyo Papa yamenye byamusunikiye kwandika ya baruwa isezera yavuzwe tugitangira maze arayohereza.

Papa yakoresheje imirongo ya Bibiliya abigiranye ubugwaneza ariko mu buryo busobanutse neza, kugira ngo agaragaze ko inyigisho y’idini ivuga ko ubugingo bw’umuntu budapfa n’ivuga ko Imana izababariza ubugingo bw’abantu mu muriro w’iteka ari ibinyoma. Nanone kandi, yashyize ahagaragara inyigisho y’Ubutatu, agaragaza ko idafite inkomoko ya Gikristo, kandi ko Ibyanditswe bitayishyigikira na gato. Kuva ubwo yakomeje gukora umurimo wa Gikristo yigana urugero rwa Yesu Kristo, agakoresha ubushobozi bwe bwose n’imbaraga ze zose yicishije bugufi kugira ngo aheshe Yehova ikuzo.

Mu mwaka wa 1917, binyuriye ku buyobozi bwa Watch Tower Society, yatangiye gukora umurimo wo kuba intumwa yoherezwa gusura amatorero, nk’uko abagenzuzi b’amatorero bahagarariye Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Mu mijyi n’imidugudu yo hirya no hino muri Kanada, yatangaga za disikuru kandi akerekana sinema na porogaramu yo kwerekana amashusho mu buryo bwa diyapozitive yitwa “Photo drame de la création.” Ahantu herekanirwa imikino habaga huzuye abantu baje kureba Papa. Gahunda y’ahantu yabaga agomba gusura yabonekaga mu Munara w’Umurinzi kugeza mu mwaka wa 1921.

Ikinyamakuru cyo mu karere ka Winnipeg cyavuze ko Umuvugabutumwa Young yatanze disikuru imbere y’abantu 2.500 kandi ko hari benshi batashoboye kwinjira bitewe n’uko inzu yari yuzuye cyane. Mu mujyi wa Ottawa, yatanze disikuru ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Yagiye Ikuzimu Maze Aragaruka.” Aho ngaho hari umugabo wari ugeze mu za bukuru wagize ati “igihe yari irangiye, George Young yatumiye abakuru b’idini bari bicaye ku murongo kugira ngo bajye kuri platifomu bajye na we impaka kuri iyo ngingo, ariko nta n’umwe muri bo wanyeganyeze. Icyo gihe namenye ko nabonye ukuri.”

Papa yageragezaga gukora ibikorwa byinshi byo mu buryo bw’umwuka uko bishoboka kose mu gihe yabaga yasuye amatorero. Hanyuma yahitaga yirukanka akajya gufata gari ya moshi yamujyanaga ahandi hantu yabaga yateganyije gusura. Mu gihe yabaga ari bukore urugendo mu modoka, akenshi yavaga imuhira agiye ahandi hantu ari busure azindutse cyane mbere y’igihe cyo gufata amafunguro ya mu gitondo. Uretse kuba Papa yari umuntu ugira umwete, yari azwiho kuba yari umuntu uzirikana abandi, kandi yari azwi cyane bitewe n’ibikorwa bye bya Gikristo n’ubuntu bwe.

Amwe mu makoraniro ya mbere yagiyemo, iry’ingenzi mu buryo bwihariye ni iryabereye mu mujyi wa Edmonton muri Alberta mu mwaka wa 1918. Abagize umuryango we bose bari bahari baje mu mubatizo wa Nellie. Nanone kandi, bwari ubwa nyuma abo bahungu bahurira hamwe. Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho, Malcolm yishwe n’umusonga. Kimwe n’abavandimwe be batatu hamwe na se, Malcolm na we yari afite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bwo mu ijuru, kandi bose bakomeje kuba abizerwa kugeza igihe bapfiriye.—Abafilipi 3:14.

Ajya mu bihugu by’amahanga

Nyuma y’aho Papa arangirije urugendo rwo kubwiriza muri Kanada muri Nzeri 1921, Joseph F. Rutherford, icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Society, yamusabye gukomereza umurimo mu birwa by’inyanja ya Caraïbe. Ahantu hose Papa yerekanaga “Photo-drame de la création,” abantu bayakiraga neza. Igihe yari ari mu birwa bya Trinidad yaranditse ati “abantu barakubise baruzura, kandi abandi benshi basubiyeyo bitewe n’uko batashoboraga kwinjira. Ku mugoroba wakurikiyeho, inzu yari yuzuye imbaga y’abantu benshi.”

Hanyuma mu mwaka wa 1923, Papa yoherejwe gukorera muri Brezili. Aho ngaho yatangaga disikuru imbere y’abantu benshi, rimwe na rimwe agakoresha abasemuzi yahembaga. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1923 (mu Cyongereza) wagize uti “kuva ku itariki ya 1 Kamena kugeza ku itariki ya 30 Nzeri, Umuvandimwe Young yakoresheje amateraniro rusange 21 yari arimo abantu 3.600; ayobora amateraniro y’itorero 48 yari arimo abantu 1.100; atanga ibitabo ku buntu byanditswe mu Giporutugali bigera ku 5.000.” Abantu benshi babyitabiriye bishimye igihe Papa yatangaga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Za Miriyoni z’Abantu Bariho Ubu Ntibazigera Bapfa.”

Igihe amazu mashya yatahwaga muri Brezili ku itariki ya 8 Werurwe 1997, agatabo karimo ibihereranye n’iyo porogaramu yo gutaha iryo shami kagize kati “umwaka wa 1923: George Young yageze muri Brezili. Yateguye ibiro by’ishami mu mujyi rwagati wa Rio de Janeiro.” N’ubwo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byabonekaga mu Gihisipaniya, hari hanakenewe ibyo mu Giporutugali, ari rwo rurimi rw’ibanze ruvugwa muri Brezili. Ku bw’ibyo rero, ku itariki ya 1 Ukwakira 1923, Umunara w’Umurinzi watangiye gusohoka mu Giporutugali.

Muri Brezili, Papa yagiye ahura n’abantu benshi batazibagirana. Umwe muri bo ni umugabo wo muri Porutugali wari ukize cyane witwaga Jacintho Pimentel Cabral, watanze inzu ye kugira ngo ijye iberamo amateraniro. Nyuma y’igihe gito Jacintho yemeye ukuri kwa Bibiliya, maze nyuma y’aho aza kuba umwe mu bakozi b’ishami. Undi ni uwitwa Manuel da Silva Jordão, umusore wakomokaga muri Porutugali wakoraga mu busitani. Yumvise disikuru yatanzwe na Papa, disikuru yamusunikiye gusubira muri Porutugali kuba umukoluporuteri, nk’uko abakozi b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe.

Papa yakoze ingendo nyinshi cyane muri gari ya moshi hirya no hino muri Brezili, kandi yashoboye kubona aho abantu bashimishijwe bari bari. Mu gihe yari muri rumwe mu ngendo ze, yahuye na Bony na Catarina Green, maze amarana na bo ibyumweru bigera kuri bibiri, abasobanurira Ibyanditswe. Nibura abantu barindwi muri uwo muryango nyuma y’aho bagaragaje ko biyeguriye Yehova binyuriye mu mubatizo wo mu mazi.

Undi muntu wahuye na we ni uwitwaga Sarah Bellona Ferguson, bakaba barahuye mu mwaka wa 1923. Mu mwaka wa 1867, igihe yari akiri umukobwa muto, we hamwe na musaza we Erasmus Fulton Smith hamwe n’abandi bagize umuryango, bari barimukiye muri Brezili baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Guhera mu mwaka wa 1899, yari yaragiye abona Umunara w’Umurinzi buri gihe unyujijwe mu iposita. Igihe Papa yabasuraga, Sarah n’abana be bane, hamwe n’undi muntu Papa yitaga Aunt Sallie, babonye uburyo bari bamaze igihe kirekire bategereje kugira ngo babatizwe. Icyo gihe hari ku itariki ya 11 Werurwe 1924.

Hashize igihe gito, Papa yagiye kubwiriza mu bindi bihugu byo muri Amerika y’Epfo. Ku itariki ya 8 Ugushyingo 1924, yanditse ari muri Peru ati “ni bwo nkirangiza gutanga inkuru z’Ubwami 17.000 i Lima n’i Callao.” Nyuma y’aho yarahagurutse yerekeza iya Boliviya agiye gutangayo inkuru z’Ubwami. Ku birebana n’urwo rugendo yaranditse ati “Data wa twese arimo araha imigisha imihati yanjye. Umuhindi w’umusangwabutaka yaramfashije. Inzu ye iri mu karere k’amasoko y’uruzi rwa Amazone. Asigaranye inkuru z’Ubwami 1.000 hamwe n’ibitabo runaka.”

Binyuriye ku mihati ya Papa, imbuto z’ukuri kwa Bibiliya zanyanyagiye mu bihugu byinshi byo muri Amerika yo Hagati n’iy’Amajyepfo. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1924 (mu Cyongereza) wagize uti “George Young ubu amaze imyaka igera kuri ibiri muri Amerika y’Epfo. . . . Uwo muvandimwe dukunda yagize igikundiro cyo kugeza ubutumwa bw’ukuri mu mujyi wa Punta Arenas, uri mu Bunigo bwa Magellan.” Nanone kandi, Papa yayoboye umurimo wo kubwiriza mu bihugu bimwe na bimwe, urugero nka Costa Rica, Panama na Venezuwela. Yakomeje kubwiriza n’ubwo yari yararwaye malariya kandi ubuzima bwe bukaba bwari bwarazahaye.

Hanyuma yagiye mu Burayi

Muri Werurwe 1925, Papa yafashe ubwato yerekeza mu Burayi, aho yari yiringiye kuzatanga inkuru z’Ubwami 300.000 zishingiye kuri Bibiliya muri Hisipaniya no muri Porutugali, kandi agakora gahunda kugira ngo Umuvandimwe Rutherford atange za disikuru mbwirwaruhame. Ariko kandi, amaze kugera muri Hisipaniya, Papa yavuze ko bitaba byiza Umuvandimwe Rutherford aje gutanga bene izo disikuru bitewe n’umwuka wari uhari wo kutoroherana mu rwego rw’idini.

Mu kumusubiza, Umuvandimwe Rutherford yaramwandikiye ashyiramo umurongo wo muri Yesaya 51:16 ugira uti “nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy’ukuboko kwanjye, kugira ngo ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z’isi nshya, mbwire i Siyoni nti ‘muri ubwoko bwanjye.’ ” Papa amaze kubyumva yaravuze ati “rwose Umwami ashaka ko nkomeza kujya mbere, ibizakurikiraho nkabirekera mu maboko ye.”

Ku itariki ya 10 Gicurasi 1925, Umuvandimwe Rutherford yatanze disikuru binyuriye ku musemuzi, ayitangira mu nzu y’imikino yitwaga Novedades Theater i Barcelone. Hari abantu bari bateze amatwi basaga 2.000, hakubiyemo n’umutegetsi ukomeye wari kumwe n’ushinzwe kumurinda. Gahunda nk’iyo ni yo yakurikijwe i Madrid, ho hakaba hari hari abantu 1.200 bateze amatwi. Ugushimishwa kwaturutse kuri izo disikuru kwatumye muri Hisipaniya hashingwa ishami, nk’uko igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1978 kibivuga, “ryayoborwaga na George Young.”

Ku itariki ya 13 Gicurasi 1925, Umuvandimwe Rutherford yatanze disikuru i Lisbonne muri Porutugali. Kuba yarasuye aho hantu byagize ingaruka nziza cyane, n’ubwo abayobozi ba kidini bagerageje kurogoya amateraniro bavuza induru kandi bagakuba intebe hasi. Nyuma ya za disikuru z’Umuvandimwe Rutherford muri Hisipaniya no muri Porutugali, Papa yakomeje yerekana “Photo-drame,” kandi yakoze gahunda zo kugira ngo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bicapwe kandi bitangwe muri ibyo bihugu. Mu mwaka wa 1927 yavuze ko ubutumwa bwiza “bwabwirijwe mu mijyi yose no mu midugudu yose yo muri Hisipaniya.”

Abwiriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti

Nyuma y’aho Papa yakomereje umurimo w’ubumisiyonari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, aho yageze ku itariki ya 28 Kanama 1928. Ibaruwa yanditse yo ku itariki ya 10 Ukwakira 1928 yari ikubiyemo amagambo akurikira:

“Kuva aho ngereye mu Burusiya, mu by’ukuri nshobora gusenga mbigiranye umutima wanjye wose mvuga nti ‘ubwami bwawe buze.’ Ndimo ndiga ururimi ariko ntiruza vuba. Umusemuzi wanjye ni umugabo uteye ukwe, ni Umuyahudi, ariko yemera Kristo kandi agakunda Bibiliya. Nabonye ibintu bishishikaje ariko sinzi uko igihe nzemererwa kuguma hano kingana. Mu cyumweru gishize nabonye urwandiko runsaba guhambira utwanjye bitarenze amasaha 24, ariko icyo kibazo cyarakemuwe, bityo nshobora kuguma ino aha igihe kirekire.”

Yashoboye guhura na bamwe mu Bigishwa ba Bibiliya b’i Kharkov, ubu ukaba ari wo mujyi munini muri Ukraine, kandi ubwuzu bose bagize bwatumye barira amarira y’ibyishimo. Buri mugoroba habaga ikoraniro rito rikageza mu gicuku. Igihe nyuma y’aho Papa yandikiraga abavandimwe ababwira iby’iryo koraniro, yagize ati “abavandimwe bari babereye aho, ibitabo byabo byari bisanzwe ari bike byarafatiriwe kandi abategetsi barabanga, nyamara bari bishimye.”

Umurimo Papa yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti wavuzwe mu gatabo kihariye kahawe abantu baje muri porogaramu yabaye ku itariki ya 21 Kamena 1997 yo kwegurira Yehova amazu mashya y’ibiro by’ishami ari i St. Petersburg, ho mu Burusiya. Ako gatabo kavuga ko Papa yoherejwe i Moscow, kandi kakavuga ko yabonye uburenganzira bwo “gucapa kopi 15.000 z’agatabo Liberté pour les peuples na Où sont les morts? kugira ngo dukwirakwizwe mu Burusiya.”

Nyuma y’aho Papa agarukiye avuye mu Burusiya, yahawe inshingano yo gusura amatorero muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri Dakota y’Amajyepfo yasuye inzu ya Nellena na Verda Pool, bakaba bari abakobwa bavaga inda imwe baje kuba abamisiyonari muri Peru hashize imyaka runaka nyuma y’aho. Bagaragaje ugushimira babigiranye urukundo ku bw’umurimo Papa yakoraga nta kudohoka, maze bagira bati “abavandimwe bo mu minsi yo hambere rwose bari bafite umwuka w’ubupayiniya mu gihe bajyaga mu bihugu by’amahanga bafite ibintu bike by’iyi si, ariko bafite umutima wuzuye urukundo bakundaga Yehova. Icyo ni cyo cyabasunikiraga gukora ibyo bakoze.”

Ishyingiranwa n’urugendo rwa kabiri

Mu gihe cy’imyaka myinshi, Papa yajyaga yandikirana na Clara Hubbert wo mu kirwa cya Manitoulin ho muri leta ya Ontario. Bombi bari bari mu ikoraniro ryabereye i Columbus ho muri leta ya Ohio ku itariki ya 26 Nyakanga 1931, igihe Abigishwa ba Bibiliya bafataga izina ry’Abahamya ba Yehova (Yesaya 43:10-12). Hashize icyumweru kimwe nyuma y’aho barashyingiranywe. Nyuma y’aho gato, Papa yongeye gutangira urugendo rwe rw’ubumisiyonari mu birwa by’inyanja ya Caraïbe. Aho ngaho yagize uruhare mu gutegura amateraniro no gutoza abandi umurimo wo ku nzu n’inzu.

Mama yajyaga yohererezwa amafoto, amakarita n’amabaruwa aturutse muri Suriname, St. Kitts no mu tundi turere twinshi. Amabaruwa yabaga avuga ibihereranye n’amajyambere y’umurimo wo kubwiriza, kandi rimwe na rimwe yabaga akubiyemo ibintu birebana n’inyoni, inyamaswa n’ibimera byo mu gihugu runaka Papa yabaga agezemo. Muri Kamena 1932, Papa yarangije inshingano ye muri Caraïbe, maze afata itike iciriritse yo mu bwato nk’uko yari asanzwe abigenza, agaruka muri Kanada. Nyuma y’aho, we na Mama bifatanyije mu murimo w’igihe cyose wo kubwiriza bari kumwe, igihe cy’imbeho cyo mu mwaka wa 1932 na 1933 bakimara mu karere ka Ottawa bari kumwe n’itsinda ritubutse ry’abandi bakozi b’igihe cyose.

Imibereho y’umuryango yamaze igihe gito

Mu mwaka wa 1934, musaza wanjye David yaravutse. Igihe yari akiri umwana muto, yahagararaga ku isanduku Mama yabikagamo ingofero maze akitoza gutanga za “disikuru” ze. Kimwe na se, yagaragaje ko yari afitiye Yehova ishyaka mu mibereho ye yose. Bose uko ari batatu bagendaga mu modoka yari ifite ibyuma birangurura amajwi biziritse hejuru yayo, mu gihe babaga bagiye gusura amatorero bahereye ku yo ku nkombe y’iburasirazuba bwa Kanada bagana ku nkombe y’iburengerazuba. Jye navutse mu mwaka wa 1938 igihe Papa yakoreraga umurimo muri Colombie-Britannique. David yibuka igihe Papa yanshyiraga ku buriri maze Papa, Mama na David bagapfukama iruhande rwabwo mu gihe Papa yari arimo atura isengesho ryo gushimira ku bwanjye.

Mu itumba ryo mu mwaka wa 1939, twari dutuye i Vancouver mu gihe Papa yasuraga amatorero yo muri ako karere. Mu mabaruwa menshi twakorakoranyije mu gihe cy’imyaka myinshi, harimo imwe yo ku itariki ya 14 Mutarama 1939 yanditse ubwo yari i Vernon ho muri Colombie-Britannique. Papa yari yayandikiye Clara, David na Ruth agira ati “nashakaga gusa kubasoma no kubahobera ho gato.” Muri iyo baruwa hari harimo ubutumwa bugenewe buri wese muri twe. Yavuze ibihereranye n’ukuntu ibisarurwa byari byinshi ariko abasaruzi bakaba bake.—Matayo 9:37, 38.

Hashize icyumweru kimwe nyuma y’aho Papa agarukiye i Vancouver avuye aho yakoreraga umurimo, yikubise hasi turi mu materaniro. Nyuma y’aho baramusuzumye basanga yari afite ikibyimba kirimo kanseri ku bwonko. Ku itariki ya 1 Gicurasi 1939, yarangije isiganwa rye ryo ku isi. Nari mfite amezi icyenda naho David we afite imyaka igera kuri itanu. Mama twakundaga cyane, na we wari ufite ibyiringiro by’ijuru, yakomeje kuba uwizerwa ku Mana kugeza igihe yapfiriye ku itariki ya 19 Kamena 1963.

Ibyiyumvo Papa yari afite ku bihereranye n’igikundiro yahawe cyo kugeza ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi, byagaragajwe mu buryo bwiza muri imwe mu mabaruwa yandikiye Mama. Amwe mu magambo yavuze agira ati “Yehova yangiriye impuhwe anyemerera kujya muri ibyo bihugu ndi umucyo ugeza ku bantu ubutumwa bw’Ubwami. Izina rye ryera nirisingizwe. Mu mbaraga nke, ubushobozi buke no mu ntege nke ni ho ikuzo rye rirabagiranira.”

Ubu abana ba George na Clara Young, n’abuzukuru babo hamwe n’abuzukuruza babo, na bo barimo barakorera Imana yacu yuje urukundo, ari yo Yehova. Bambwiye ko Papa yakundaga kuvuga kenshi umurongo wo mu Baheburayo 6:10, hagira hati ‘Imana ntikiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo.’ Natwe ntitwibagiwe umurimo Papa yakoze.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Papa, ari iburyo, ari kumwe na bakuru be batatu

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Papa (uwo uhagaze) ari kumwe n’Abavandimwe Woodworth, Rutherford na Macmillan

Ahagana hepfo: Papa (ibumoso hirya) ari mu itsinda ryari ririmo n’Umuvandimwe Russell

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Papa na Mama

Ahagana hepfo: ku munsi w’ishyingiranwa ryabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Turi kumwe na David na Mama hashize imyaka runaka nyuma y’urupfu rwa Papa