Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gutangaza ubutumwa bwiza mu mirima y’umuceri muri Tayiwani

Gutangaza ubutumwa bwiza mu mirima y’umuceri muri Tayiwani

Turi abantu bafite ukwizera

Gutangaza ubutumwa bwiza mu mirima y’umuceri muri Tayiwani

UBUSANZWE muri Tayiwani hagwa imvura nyinshi, ibyo bigatuma bashobora kubona umusaruro mwiza w’umuceri kabiri mu mwaka. Ariko kandi, rimwe na rimwe imvura ntigwira igihe, ibyo bigatuma ingemwe zipfa. Mbese, iyo ibyo bibaye umuhinzi acika intege? Oya. Aba azi ko kwihangana ari ngombwa. Arongera akagemeka maze agatera imirima ye bundi bushya. Hanyuma, iyo ibihe bibaye byiza umuhinzi abona umusaruro mwiza. Gutera no gusarura byo mu buryo bw’umwuka rimwe na rimwe biba bisa n’ibyo cyane.

Kwihangana mu isarura ryo mu buryo bw’umwuka

Mu gihe cy’imyaka myinshi, Abahamya ba Yehova bo muri Tayiwani bagiye bakorana umwete mu gutera no gusarura imbuto z’ukuri ko mu Byanditswe mu turere tumwe na tumwe twasaga n’aho turumba. Urugero rumwe ni urwa Komini yitwa Miao-li. Abantu bake cyane ni bo bitabiriye imihati yagiye ishyirwaho rimwe na rimwe yo kubwiriza muri ako karere. Bityo, mu mwaka wa 1973 umugabo n’umugore bashakanye b’abapayiniya ba bwite boherejwe gukorera aho ngaho ari ababwiriza b’Ubwami b’igihe cyose. Mu mizo ya mbere, hari bamwe bagaragaje ko bashimishijwe n’ubutumwa bwiza. Ariko kandi, nyuma y’igihe gito uko gushimishwa kwarayoyotse. Abo bapayiniya ba bwite boherejwe mu kandi karere.

Mu mwaka wa 1991, abandi bapayiniya ba bwite babiri boherejweyo. Ariko nanone, uko ibintu byagiye bigenda byagaragaje ko imimerere yari itameze neza ku buryo habaho gukura ko mu buryo bw’umwuka. Nyuma y’imyaka mike, abo bapayiniya ba bwite bongeye koherezwa ahari hiringiwe ko ari imirima irumbuka kurushaho. Muri ubwo buryo, uwo murima wararajwe mu gihe runaka.

Imihati mishya igira ingaruka nziza

Muri Nzeri 1998 hafashwe umwanzuro wo gushyiraho imihati yo gushaka uturere turumbuka kurushaho mu ifasi nini ya Tayiwani itari ifite abahawe kuyibwirizamo. Ni gute ibyo byagombaga kugerwaho? Byagezweho binyuriye mu kohereza abapayiniya ba bwite b’igihe gito bagera kuri 40, bakajya gukorera mu mafasi atuwe cyane atari afite abayabwiriza.

Imijyi ibiri ihana imbibi yo muri Komini ya Miao-li ni imwe mu mafasi yatoranyirijwe iyo kampeni. Bashiki bacu bane b’abaseribateri bagombaga kumarayo amezi atatu bagerageza iyo fasi. Nyuma y’igihe gito bagezeyo, banditse raporo zishishikaje cyane ku bihereranye n’umubare w’abantu bashimishijwe bari barabonye. Igihe barangizaga ya mezi atatu y’ubupayiniya muri ako karere, bari bafite ibyigisho byinshi bya Bibiliya byo mu rugo bayobora. Nanone kandi, bashinze itsinda ry’icyigisho cy’igitabo babifashijwemo n’umusaza w’itorero ryo hafi aho.

Batatu muri abo bashiki bacu bagaragaje ko bifuzaga gukomeza kwita kuri izo “ngemwe” zari zitarafata zari zirimo zikura neza cyane. Ibyo byatumye babiri muri abo bapayiniya bahabwa inshingano yo kuba abapayiniya ba bwite bakora igihe cyose, naho uwa gatatu akomeza gukorera aho ngaho ari umupayiniya w’igihe cyose. Umusaza w’itorero ryo hafi aho yimukiye muri ako karere agiye kubafasha. Abantu basaga 60 bateranye kuri disikuru y’abantu bose yatanzwe bwa mbere muri ako karere. Ubu itorero ryo hafi aho ririmo rirafasha iryo tsinda rikiri rishya gukora amateraniro yo ku Cyumweru ya buri gihe, hiyongereyeho n’ibyigisho by’igitabo byinshi. Mu gihe cya vuba aha, itorero rishya rishobora kuzashingwa muri ako karere.

Kwihangana bihesha imigisha mu tundi turere twa Tayiwani

Utundi turere na two twabyitabiriye dutyo. Muri Komini ya I-lan mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo kirwa, Icyigisho gishya cy’Igitabo cy’Itorero cyashinzwe mu karere abapayiniya ba bwite b’igihe gito bakoreragamo.

Mu gihe umupayiniya wa bwite w’igihe gito yari arimo asura abantu ku nzu n’inzu nimugoroba, yahuye n’umusore maze amwereka urupapuro rutumira ruriho urutonde rw’amateraniro y’itorero. Yahise amubaza ati “mbese, nshobora kuzaza mu materaniro azaba ejo nimugoroba? Niba unyemereye nzaze nambaye iki?” Uwo mupayiniya yaje kugera aho ajya ayobora ibyigisho bya Bibiliya umunani buri cyumweru, abiyoborera abantu bashimishijwe. Bidatinze, benshi mu bigishwa ba Bibiliya bari barimo bakora gahunda zo kuba ababwiriza b’ubutumwa bwiza bo ubwabo, bafite n’intego yo kuzabatizwa.

Undi muntu wo muri uwo mujyi yari yaramaze imyaka myinshi ajya mu rusengero ubudasiba, ariko ntiyashoboraga kubona umuntu wo kumwigisha Bibiliya. Igihe yumvaga ibihereranye na gahunda yo kwiga Bibiliya, ntiyacikanywe n’ubwo buryo. Yatewe inkunga yo kuzajya ategura isomo rye mbere y’igihe. Igihe uwo mupayiniya wa bwite w’igihe gito yageraga mu rugo rw’uwo mugore agiye kumuyoborera icyigisho, yasanze uwo mugore yakoze “umukoro” we, yaguze ikaye yari yanditsemo ibibazo yari yakuye mu gitabo yigiragamo. Hanyuma, yari yanditse ibisubizo bya buri kibazo. Nanone kandi, yari yandukuye mu ikaye ye imirongo yose y’Ibyanditswe yari yavuzwe mu isomo rye. Igihe mushiki wacu yageragayo aje kumuyoborera icyigisho cya mbere, uwo mugore yari yarateguye amasomo atatu ya mbere!

Ingaruka nk’izo zabonetse mu mujyi wa Dongshih muri Tayiwani rwagati. Abapayiniya ba bwite b’igihe gito batanze udutabo dusaga 2.000 mu gihe cy’amezi atatu bamaze bakorera aho ngaho. Amezi yagiye kuba atatu bayobora ibyigisho bya Bibiliya 16 byo mu rugo. Uwo mujyi washenywe cyane n’umutingito wabaye muri Tayiwani rwagati ku itariki ya 21 Nzeri 1999, ariko abantu bamwe na bamwe bashimishijwe baracyakomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, n’ubwo bagomba gukora urugendo rugera ku isaha kugira ngo bajye mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami ibegereye. Ni koko, kwihangana ni ngombwa kugira ngo umuntu abone umusaruro mwiza, waba umusaruro wo mu buryo bw’umubiri cyangwa uwo mu buryo bw’umwuka.

[Ikarita yo ku ipaji ya 8]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

U BUSHINWA

Ubunigo bwa Tayiwani

TAYIWANI

[Aho ifoto yavuye]

Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.