Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyiringiro by’umuzuko ntibishidikanywaho!

Ibyiringiro by’umuzuko ntibishidikanywaho!

Ibyiringiro by’umuzuko ntibishidikanywaho!

“Niringiye Imana . . . yuko hazabaho kuzuka.”​—IBYAKOZWE 24:15.

1. Kuki dushobora kwiringira umuzuko?

YEHOVA yaduhaye impamvu zumvikana zituma tugira ibyiringiro by’umuzuko. Yatwibwiriye ko abapfuye bazazuka, bakongera guhagarara ari bazima. Nanone kandi, umugambi we werekeranye n’abasinziririye mu rupfu uzasohozwa nta kabuza (Yesaya 55:11; Luka 18:27). Mu by’ukuri, Imana yagaragaje ko ifite ububasha bwo kuzura abapfuye.

2. Ni gute ibyiringiro by’umuzuko byatwungura?

2 Kwizera uburyo bwateganyijwe n’Imana bwo kuzazura abapfuye binyuriye ku Mwana wayo, ari we Yesu Kristo, bishobora kudukomeza mu bihe by’akaga. Nanone kandi, kuba dufite ibyiringiro by’umuzuko bidashidikanywaho bishobora kudufasha gukomeza gushikama kuri Data wo mu ijuru, ndetse kugeza ku gupfa. Birashoboka ko ibyiringiro byacu by’umuzuko bizarushaho gukomera mu gihe tuzaba dusuzuma ibihereranye n’ibikorwa byo kugarurira abantu ubuzima byanditswe muri Bibiliya. Ibyo bitangaza byose byakozwe binyuriye ku mbaraga zaturukaga ku Mwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi Yehova.

Bagaruriwe ababo bari bapfuye binyuriye ku muzuko

3. Eliya yahawe imbaraga zo gukora iki igihe umwana w’umupfakazi wari utuye i Sarefati yapfaga?

3 Mu gihe intumwa Pawulo yasubiragamo mu buryo bushishikaje iby’ukwizera kwagaragajwe n’abahamya ba Yehova babayeho mbere y’Ubukristo, yaranditse iti “abagore bahabwaga ababo bapfushije bazutse” (Abaheburayo 11:35; 12:1). Umwe muri abo bagore yari umupfakazi w’umukene wari utuye mu mujyi wa Sarefati ho muri Foyinike. Kubera ko yacumbikiye Eliya umuhanuzi w’Imana, mu buryo bw’igitangaza Imana yatumye ifu ye n’amavuta bidashira mu gihe hari hariho inzara yari kumuhitana we n’umuhungu we. Nyuma y’aho ubwo uwo mwana yapfaga, Eliya yamuryamishije ku buriri, arasenga, amwubararaho gatatu, maze aratakamba ati “ayii, Uwiteka Mana yanjye! Ndakwinginze, ubugingo bw’uyu mwana bumusubiremo.” Imana yatumye ubugingo, cyangwa ubuzima, busubira muri uwo mwana (1 Abami 17:8-24). Tekereza ibyishimo uwo mupfakazi yagize mu gihe ukwizera kwe kwagororerwaga akorerwa igikorwa cya mbere cyanditswe cy’umuzuko—azurirwa umwana we bwite yakundaga!

4. Ni ikihe gitangaza Elisa yakoreye i Shunemu?

4 Undi mugore wagaruriwe umuntu we wari wapfuye binyuriye ku muzuko yari atuye mu mudugudu w’i Shunemu. Uwo mugore w’umugabo wari ugeze mu za bukuru yagaragarije ineza umuhanuzi Elisa hamwe n’umugaragu we. Yagororewe umwana w’umuhungu. Icyakora hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, yahamagaje uwo muhanuzi, waje kugera mu rugo rw’uwo mugore agasanga uwo mwana yapfuye. Mu gihe Elisa yari amaze gusenga no kugira ibintu runaka akora, ‘intumbi y’umwana yarashyushye.’ Yatangiye ‘kwitsamura, arambura amaso.’ Nta gushidikanya ko icyo gikorwa cy’umuzuko cyatumye nyina n’umuhungu we bagira ibyishimo byinshi (2 Abami 4:8-37; 8:1-6). Ariko se mbega ukuntu bazarushaho kwishima ubwo bazazukira ubuzima ku isi mu gihe cyo “kuzuka kurushaho kuba kwiza”—kuzuka kuzatuma babona uburyo bwo kutazigera bongera gupfa ukundi! Mbega ukuntu ibyo biduha impamvu ituma dushimira Imana yuje urukundo izura abantu, ari yo Yehova!—Abaheburayo 11:35.

5. Ni gute Elisa yagize uruhare mu gitangaza cyabayeho na nyuma y’urupfu rwe?

5 Ndetse na nyuma y’aho Elisa apfiriye kandi agahambwa, Imana yatumye amagufwa ye agira imbaraga binyuriye ku mwuka wera. Dusoma ngo ‘hariho [Abisirayeli] bajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe [cy’Abamowabu baje gusahura], bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa; nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara’ (2 Abami 13:20, 21). Mbega ukuntu uwo mugabo agomba kuba yaratangaye kandi akagira ibyishimo! Tekereza ibyishimo tuzagira igihe abo dukunda bazongera kuba bazima mu buryo buhuje n’umugambi udahinyuka wa Yehova Imana!

Umwana w’Imana yazuye abapfuye

6. Ni ikihe gitangaza cyakozwe na Yesu hafi y’umudugudu w’i Nayini, kandi se, ni gute ibyo bintu bishobora kutugiraho ingaruka?

6 Umwana w’Imana, Yesu Kristo, yaduhaye impamvu zumvikana zituma twizera ko abapfuye bashobora kuzuka, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Ibintu byabereye hafi y’umudugudu witwa Nayini bishobora kudufasha kubona ko igitangaza nk’icyo gishobora gukorwa binyuriye ku mbaraga zituruka ku Mana. Igihe kimwe, Yesu yahuye n’abantu bari barimo barira bikoreye umurambo w’umusore bawujyanye hanze y’umudugudu kuwuhamba. Yari umwana w’ikinege w’umupfakazi. Yesu yaramubwiye ati “wirira.” Hanyuma yakoze ku kiriba maze aravuga ati “muhungu, ndagutegetse, byuka!” Nuko aricara maze atangira kuvuga (Luka 7:11-15). Nta gushidikanya ko icyo gitangaza gituma icyizere dufite cy’uko ibyiringiro by’umuzuko bidashidikanywaho kirushaho gukomera.

7. Ni iki cyabayeho ku birebana n’umukobwa wa Yayiro?

7 Reka nanone turebe ibintu byabaye kuri Yayiro, wari umutware uhagarariye isinagogi y’i Kaperinawumu. Yasabye Yesu ko yaza agafasha umukobwa we wari ufite imyaka 12, wari hafi yo gupfa. Mu kanya gato haje intumwa ivuga ko uwo mukobwa yapfuye. Yesu yasabye Yayiro wari washegeshwe n’agahinda kugira ukwizera, maze ajyana na we imuhira, aho yasanze abantu benshi barira. Barasetse ubwo Yesu yababwiraga ati “umwana ntapfuye, ahubwo arasinziriye.” Mu by’ukuri, yari yapfuye, ariko Yesu yari agiye kwerekana ko abantu bashobora kongera kuba bazima nk’uko bashobora gukangurwa mu bitotsi byinshi. Yafashe uwo mukobwa ukuboko maze aramubwira ati “mukobwa, byuka!” Ako kanya yahise abyuka, maze “ababyeyi be baratangara cyane” basabagizwa n’ibyishimo (Mariko 5:35-43; Luka 8:49-56). Nta gushidikanya, abagize umuryango ‘bazatangara cyane’ mu gihe abo bakundaga bapfuye bazongera kubaho ku isi izaba yahindutse paradizo.

8. Ni iki Yesu yakoze ku gituro cya Lazaro?

8 Lazaro yari amaze iminsi ine apfuye ubwo Yesu yegeraga igituro cye agategeka ko bakuraho igitare cyari kiri ku munwa wacyo. Mu gihe Yesu yari amaze gusengera mu ruhame kugira ngo ababirebaga bamenye ko yishingikirizaga ku mbaraga yahabwaga n’Imana, yavuze mu ijwi riranguruye ati “Lazaro, sohoka.” Nuko arasohoka! Ibiganza bye n’ibirenge bye byari bikizingazingiye mu myenda bamuhambyemo, kandi mu maso he hari hapfutse igitambaro. Yesu yaravuze ati “nimumuhambure, mumureke agende.” Abantu benshi bari baje guhumuriza bashiki ba Lazaro, ari bo Mariya na Marita, babonye icyo gitangaza bizera Yesu (Yohana 11:1-45). Mbese, iyo nkuru ntitumye ugira ibyiringiro byuzuye by’uko abo ukunda bashobora kuzongera kubaho mu isi nshya y’Imana?

9. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko ubu Yesu ashobora kuzura abapfuye?

9 Mu gihe Yohana Umubatiza yari ari mu nzu y’imbohe, Yesu yamwoherereje ubutumwa bukomeza umutima bugira buti “impumyi zirahumuka, . . . abapfuye barazurwa” (Matayo 11:4-6). Ubwo Yesu yazuraga abapfuye igihe yari ari ku isi, na n’ubu ashobora kubazura, dore ko noneho ubu ari ikiremwa gikomeye cy’umwuka Imana yahaye imbaraga. Yesu ni we “kuzuka n’ubugingo,” kandi se mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko mu gihe kizaza cya vuba aha, “abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bakavamo”!—Yohana 5:28, 29; 11:25.

Izindi nkuru z’abazutse zikomeza ibyiringiro byacu

10. Wasobanura ute inkuru ya mbere y’umuntu wazuwe n’intumwa?

10 Mu gihe Yesu yoherezaga intumwa ze kujya kubwiriza iby’Ubwami, yagize ati “muzure abapfuye” (Matayo 10:5-8). Birumvikana ko kugira ngo ibyo babigereho, bagombaga kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana. Mu mwaka wa 36 I.C., i Yopa, umugore wubahaga Imana witwaga Doruka (Tabita) yasinziririye mu rupfu. Ibikorwa bye byiza byari bikubiyemo kudodera abapfakazi b’abakene imyenda, urupfu rwe rukaba rwarateye bamwe muri bo kurira cyane. Abigishwa bateguriye umurambo we guhambwa maze batumaho intumwa Petero, wenda kugira ngo aze kubahumuriza (Ibyakozwe 9:32-38). Yaheje abantu bose abirukana mu cyumba cyo hejuru, arasenga, maze aravuga ati “Tabita, haguruka”! Yarambuye amaso, aricara, afata ukuboko kwa Petero, maze Petero aramuhagurutsa. Iyo nkuru ya mbere y’umuntu wazuwe n’intumwa yatumye benshi bizera (Ibyakozwe 9:39-42). Nanone kandi, ituma tubona indi mpamvu idutera kugira ibyiringiro by’umuzuko.

11. Ni uwuhe muzuko wa nyuma uvugwa mu nkuru za Bibiliya?

11 Umuzuko wa nyuma uvugwa mu nkuru za Bibiliya wabereye i Tirowa. Ubwo Pawulo yahageraga avuye mu rugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari, yatanze disikuru ndende ageza mu gicuku. Hari umusore witwaga Utuko wasinziriye maze ahanuka mu idirishya ryo ku igorofa rya gatatu bitewe n’umunaniro, wenda n’ubushyuhe bwaterwaga n’amatara menshi no kuba aho hantu hari hateraniye abantu benshi cyane. ‘[Baramuteruye,] basanga amaze gupfa,’ atari uko gusa yari atakaje ubwenge atacyumva. Pawulo yubaraye kuri Utuko, aramuhobera, maze abwira ababirebaga ati “mwiboroga, kuko ubugingo bwe bumurimo.” Pawulo yashakaga kuvuga ko uwo musore yari yashubijwe ubuzima. Abari aho ‘byarabanejeje cyane’ (Ibyakozwe 20:7-12). Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bahumurizwa cyane no kumenya ko incuti zabo bahoze bifatanya na zo mu murimo w’Imana zizabona isohozwa ry’ibyiringiro by’umuzuko.

Umuzuko—Ibyiringiro bimaze igihe kirekire

12. Igihe Pawulo yari ari imbere y’Umutegetsi Mukuru w’Umuroma Feliki, ni ibihe byiringiro bihamye yagaragaje?

12 Igihe Pawulo yari imbere y’Umutegetsi Mukuru w’Umuroma Feliki arimo acirwa urubanza, yatanze ubuhamya agira ati “nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe; kandi niringiye Imana . . . yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:14, 15). Ni gute bimwe mu bice bigize Ijambo ry’Imana, urugero nk’ ‘Amategeko,’ byerekeza ku byo kuzuka kw’abapfuye?

13. Kuki dushobora kuvuga ko mu gihe Imana yatangaga ubuhanuzi bwa mbere, yerekezaga ku muzuko?

13 Imana ubwayo yerekeje ku muzuko ubwo yatangaga ubuhanuzi bwa mbere muri Edeni. Igihe Imana yahaga “ya nzoka ya kera” igihano, iyo ikaba ari Satani Diyabule, yaravuze iti “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Ibyahishuwe 12:9; Itangiriro 3:14, 15). Gukomeretsa agatsinsino k’imbuto y’umugore byerekezaga ku kwicwa kwa Yesu Kristo. Niba nyuma y’aho iyo Mbuto yaragombaga kuzakomeretsa umutwe w’inzoka, Kristo yagombaga kuzurwa mu bapfuye.

14. Ni gute twavuga ko Yehova atari ‘Imana y’abapfuye ahubwo ko ari iy’abazima’?

14 Yesu yagize ati “ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo. Nuko rero Imana si Imana y’abapfuye ahubwo ni iy’abazima, kuko bose kuri yo ari bazima” (Luka 20:27, 37, 38; Kuva 3:6). Aburahamu, Isaka na Yakobo bari barapfuye, ariko umugambi w’Imana wo kuzabazura wagombaga kuzasohozwa nta kabuza, ku buryo kuri yo byasaga n’aho ari bazima rwose.

15. Kuki Aburahamu yari afite impamvu ituma yizera umuzuko?

15 Aburahamu yari afite impamvu yatumaga yiringira umuzuko, kubera ko igihe we n’umugore we, Sara, bari bashaje cyane kandi bari barapfuye ku bihereranye n’ubushobozi bwo kubyara, mu buryo bw’igitangaza Imana yabashubije ubushobozi bwo kororoka. Ibyo byari bimeze nko kuzuka (Itangiriro 18:9-11; 21:1-3; Abaheburayo 11:11, 12). Igihe umwana wabo Isaka yari ageze mu kigero cy’imyaka 25, Imana yasabye Aburahamu ko yamutangaho igitambo. Icyakora, mu gihe Aburahamu yari ari hafi yo kwica Isaka, umumarayika wa Yehova yakumiriye ukuboko kwe. Aburahamu “yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura [Isaka], ni cyo cyatumye amugarurirwa nk’uzutse.”—Abaheburayo 11:17-19; Itangiriro 22:1-18.

16. Ubu noneho Aburahamu asinziririye mu rupfu ategereje iki?

16 Aburahamu yiringiraga ko umuzuko uzabaho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya, we Mbuto yasezeranyijwe. Igihe Umwana w’Imana yari ahirengeye mbere y’uko aba umuntu, yiboneye ukwizera kwa Aburahamu. Ku bw’ibyo rero, igihe Yesu Kristo yari umuntu, yabwiye Abayahudi ati “Aburahamu sekuruza wanyu yifujije cyane kureba umunsi wanjye” (Yohana 8:56-58; Imigani 8:30, 31). Ubu Aburahamu asinziririye mu rupfu, ategereje kuzazukira ubuzima bwo ku isi mu gihe cy’Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya.—Abaheburayo 11:8-10, 13.

Ubuhamya buturuka mu mategeko no muri za Zaburi

17. Ni gute “ibyanditswe mu mategeko” byerekeza ku kuzuka kwa Yesu Kristo?

17 Ibyiringiro by’umuzuko Pawulo yari afite byari bihuje n’ “ibyanditswe mu mategeko.” Imana yabwiye Abisirayeli iti “muzajye muzanira umutambyi umuganda w’umuganura w’ibisarurwa byanyu. Na we [ku itariki ya 16 Nisani] awuzungurize imbere y’Uwiteka, kugira ngo ubabere ituro ryemerwa” (Abalewi 23:9-14). Birashoboka ko wenda Pawulo yazirikanaga iryo tegeko, igihe yandikaga ati “Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye.” Yesu yazutse ku itariki ya 16 Nisani mu mwaka wa 33 I.C., aba “umuganura.” Nyuma y’aho, mu gihe cyo kuhaba kwe, hari kuzabaho umuzuko w’ “[ibindi bisarurwa nyuma y’]umuganura”—abo akaba ari abigishwa be basizwe n’umwuka.—1 Abakorinto 15:20-23; 2 Abakorinto 1:21; 1 Yohana 2:20, 27.

18. Ni gute Petero yagaragaje ko kuzuka kwa Yesu kwari kwarahanuwe muri za Zaburi?

18 Na za Zaburi na zo zishyigikira umuzuko. Ku munsi wa Pentekoti mu mwaka wa 33 I.C., intumwa Petero yasubiye mu magambo yo muri Zaburi 16:8-11, agira ati “Dawidi yavuze iby[a Kristo] ati ‘nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose, kuko ari iburyo bwanjye, ngo ntanyeganyezwa. Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, ururimi rwanjye rukīshima, kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka, wiringiye ibizaba. Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora.’ ” Petero yongeyeho ati “[Dawidi] yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo, abibonye bitari byaba; ni cyo cyatumye avuga ko atārekewe ikuzimu, kandi ngo, n’umubiri we nturakabora. Imana yazuye Yesu uwo.”—Ibyakozwe 2:25-32.

19, 20. Ni ryari Petero yasubiye mu magambo yo muri Zaburi 118:22, kandi se, ni gute ibyo byari bifitanye isano n’urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe?

19 Hashize iminsi runaka nyuma y’aho, Petero yahagaze imbere y’Abanyarukiko maze yongera gusubira mu magambo yo muri za Zaburi. Mu gihe iyo ntumwa yabazwaga ukuntu yakijije umuntu w’ikirema wasabirizaga, yaravuze iti “mumenye mwese n’abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, uwo . . . [“mwamanitse,” NW ] , Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima. Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”—Ibyakozwe 4:10-12.

20 Aha ngaha, Petero yari arimo asubira mu magambo yo muri Zaburi 118:22, yerekeza ibivugwamo ku rupfu rwa Yesu no kuzuka kwe. Abayahudi banze kwemera Yesu basunitswe n’abayobozi babo ba kidini (Yohana 19:14-18; Ibyakozwe 3:14, 15). Kuba ‘ibuye ryarahinyuwe n’abubatsi,’ byatumye Kristo apfa, ariko kandi, kuba ‘ryarahindutse irikomeza imfuruka’ byagaragazaga ko yazamuwe agahabwa ikuzo ari ikiremwa cy’umwuka mu ijuru. Nk’uko byari byarahanuwe n’umwanditsi wa Zaburi, “ibyo byavuye ku Uwiteka” (Zaburi 118:23). Gushyiraho “ibuye” kugira ngo ribe Irikomeza imfuruka byari bikubiyemo kumushyira hejuru akaba Umwami Wagenwe.—Abefeso 1:19, 20.

Dukomezwa n’ibyiringiro by’umuzuko

21, 22. Ni ibihe byiringiro Yobu yagaragaje, nk’uko byanditswe muri Yobu 14:13-15, kandi se, ni gute ibyo bishobora guhumuriza abapfushije muri iki gihe?

21 N’ubwo twe ku giti cyacu nta muntu n’umwe twigeze tubona azuwe mu bapfuye, twasuzumye inkuru zimwe na zimwe zo mu Byanditswe zitwizeza ko hazabaho umuzuko. Ku bw’ibyo rero, dushobora kugira ibyiringiro byagaragajwe n’umugabo w’umukiranutsi Yobu. Igihe yari arimo ababara, yinginze agira ati “icyampa [Yehova] ukampisha ikuzimu, . . . ukantegekera igihe, kandi ukazanyibuka. Umuntu napfa azongera abeho? . . . Wampamagara, nakwitaba: washatse kubona umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:13-15). Imana ‘izashaka kubona umurimo w’amaboko yayo,’ yifuza cyane kuzura Yobu. Mbega ukuntu ibyo biduha ibyiringiro!

22 Umwe mu bagize umuryango utinya Imana ashobora kurwara akaremba, nk’uko byagenze kuri Yobu, kandi ashobora no guhitanwa n’umwanzi, ari we rupfu. Abapfushije bashobora kurizwa n’agahinda, nk’uko Yesu yarijijwe n’urupfu rwa Lazaro (Yohana 11:35). Ariko se, mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Imana izahamagara maze abo yibuka bakitaba! Bizaba bimeze nk’aho bavuye mu rugendo—ntibazaza barwaye cyangwa bafite ubumuga, ahubwo bazaba bafite amagara mazima.

23. Ni gute bamwe bagiye bagaragaza ko bafitiye icyizere ibyiringiro by’umuzuko?

23 Urupfu rw’Umukristo wizerwa wari ugeze mu za bukuru rwatumye bagenzi be bahuje ukwizera bandika bati “turagusaba ko watwemerera tukababarana na we bitewe n’uko wapfushije nyoko. Hasigaye igihe gito gusa ngo tumwakire igihe azaba agarutse—ari mwiza kandi afite amagara mazima!” Hari ababyeyi bapfushije umuhungu wabo maze baravuga bati “mbega ukuntu dutegerezanyije amatsiko umunsi Jason azabyuka! Azaterera akajisho hirya no hino maze abone Paradizo yifuzaga cyane kubona. . . . Mbega ukuntu iyo ari impamvu ituma twebwe twamukundaga dushishikarira kuzaba duhari natwe.” Ni koko, kandi mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba ibyiringiro by’umuzuko bidashidikanywaho!

Ni iki wasubiza?

• Ni gute kwizera uburyo bwateganyijwe n’Imana bwo kuzazura abapfuye byatwungura?

• Ni ibihe bintu byo mu Byanditswe biduha impamvu ituma tugira ibyiringiro by’umuzuko?

• Kuki dushobora kuvuga ko ibyiringiro by’umuzuko bimaze igihe kirekire?

• Ni ibihe byiringiro bikomeza dushobora kugira ku bihereranye n’abapfuye?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Binyuriye ku mbaraga zituruka kuri Yehova, Eliya yagaruriye ubuzima umuhungu muto w’umupfakazi

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Igihe Yesu yazuraga umukobwa wa Yayiro akamusubiza ubuzima, ababyeyi be baratangaye cyane basabagizwa n’ibyishimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ku munsi wa Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C., intumwa Petero yatanze ubuhamya ibigiranye ubushizi bw’amanga ivuga ko Yesu yazuwe mu bapfuye