Mbese, imibereho yawe ishobora kurushaho kugira ireme?
Mbese, imibereho yawe ishobora kurushaho kugira ireme?
AGACIRO nyakuri k’ikintu buri gihe si ko kaba gahwanye n’akagaragarira amaso. Inoti y’amafaranga menshi kurusha izindi zose yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari iriho agaciro k’amadolari 10.000. Nyamara urupapuro icapweho rufite agaciro k’amasantimu make gusa.
Mbese, waba warigeze kwibaza niba uduce tw’impapuro ubwatwo dufite agaciro gake dushobora gutuma imibereho yawe igira intego nyakuri? Hari abantu benshi batekereza ko bishoboka. Abantu babarirwa muri za miriyoni bakora amanywa n’ijoro kugira ngo babone amafaranga menshi uko bishoboka kose. Rimwe na rimwe kwiruka inyuma y’amafaranga bisobanura ko bahara ubuzima bwabo, incuti zabo ndetse n’umuryango wabo. Ibyo bibageza ku ki? Mbese, amafaranga—cyangwa ibyo tuyagura—ashobora gutuma tunyurwa by’ukuri kandi mu buryo burambye?
Dukurikije uko abashakashatsi babivuga, uko tugenda turushaho gushaka kunyurwa bishingiye ku butunzi bw’ibintu by’umubiri, ni na ko tugenda turushaho kugira amahirwe make yo kubigeraho. Umunyamakuru witwa Alfie Kohn yageze ku mwanzuro ugira uti “kunyurwa rwose si ibintu bigurwa. . . . Abantu bimiriza imbere ubutunzi mu mibereho yabo, usanga bagira imihangayiko mu rugero rudasanzwe kandi bakiheba, muri rusange ugasanga batamerewe neza.”
—Byavanywe mu kinyamakuru cyitwa International Herald Tribune.N’ubwo abashakashatsi bashobora kubona ko imibereho ifite ireme isaba ikindi kintu kitari amafaranga, abantu benshi batekereza ibinyuranye n’ibyo. Ibyo ntibitangaje rwose, kubera ko abantu batuye mu bihugu by’i Burengerazuba bashobora kugerwaho n’ubutumwa bwamamaza bugera ku 3.000 ku munsi. Ubwo butumwa bwaba bwamamaza imodoka cyangwa bombo, igitekerezo kiba gikubiyemo ni iki gikurikira: ‘gura iki kintu, uzarushaho kugira ibyishimo.’
Kuba abantu badahwema guteza imbere agaciro k’ibintu by’umubiri bigira izihe ngaruka? Agaciro k’ibintu by’umwuka usanga akenshi kirengagizwa! Dukurikije inkuru yo mu kinyamakuru cyitwa Newsweek, umwepisikopi w’i Cologne ho mu Budage, vuba aha aherutse kuvuga ati “mu muryango wacu, Imana ntikiri ikintu abantu bibandaho mu biganiro.”
Wenda ushobora kuba warakoresheje imbaraga zawe hafi ya zose ushaka imibereho. Birashoboka ko waba wumva ko ufite igihe gito cyane cyo kuba wagira ikindi ukora. Ariko kandi, rimwe na rimwe ushobora kumva ko mu buzima hagomba kuba hari ikindi kintu cyiza kiruta ibyo guhora wiruka muri iyo gahunda yawe ya buri gihe irambiranye, kugeza aho ihagarikiwe n’amagara yawe cyangwa imyaka yawe.
Mbese, kwita ku bintu by’umwuka kurushaho bishobora gutuma urushaho kunyurwa? Ni iki gishobora gutuma imibereho yawe irushaho kugira ireme?