Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko imibereho yawe ishobora kurushaho kugira ireme

Uko imibereho yawe ishobora kurushaho kugira ireme

Uko imibereho yawe ishobora kurushaho kugira ireme

HARI umugani wa kera ugira uti “ntukarushywe no gushaka ubutunzi; ihebere bwa bwenge bwawe. Mbese wahanga amaso ku bitariho? Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa, bukaguruka nk’uko igisiga kirenga mu bushwi” (Imigani 23:4, 5). Mu yandi magambo, ntibihuje n’ubwenge kwinaniza tugerageza kuba abatunzi, kuko ubutunzi bushobora kuguruka nk’ubugurukira ku mababa y’igisiga.

Nk’uko Bibiliya ibigaragaza, ubutunzi bw’iby’umubiri bushobora gushira vuba. Bushobora kuyoyoka mu ijoro rimwe bitewe n’impanuka kamere, kugwa k’ubukungu cyangwa ibindi bintu bigwirira abantu. Byongeye kandi, abantu bashoboye kugera ku butunzi bw’iby’umubiri na bo usanga akenshi baramanjiriwe. Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri John, akazi ke kakaba kari gakubiyemo kurangaza abanyapolitiki, abantu b’ibirangirire mu mikino n’abantu b’ibwami.

John yagize ati “akazi kanjye narakitangiraga cyane. Nagize uburumbuke mu by’ubukungu, nkaba mu mahoteli y’akataraboneka, kandi rimwe na rimwe hari n’ubwo najyaga ku kazi ndi mu ndege yanjye bwite. Mu mizo ya mbere byaranshimishaga, ariko buhoro buhoro byatangiye kujya bindambira. Abantu nihatiraga gushimisha basaga n’aho batabyitayeho cyane. Imibereho yanjye ntiyari ifite intego.”

Nk’uko John yaje kubyibonera, imibereho itarimo ibintu by’umwuka ntitera kunyurwa. Mu Kibwiriza cya Yesu Kristo kizwi cyane cyo ku Musozi, yagaragaje uko umuntu yabona ibyishimo birambye. Yagize ati “abishimye ni abazi ko bakeneye ibintu by’umwuka” (Matayo 5:3, NW ). Uko bigaragara rero, ni iby’ubwenge gushyira mu mwanya wa mbere ibintu by’umwuka mu mibereho yacu. Icyakora, hari ibindi bintu na byo bishobora kugira uruhare mu gutuma imibereho y’umuntu irushaho kugira ireme.

Abagize umuryango wawe n’incuti zawe mu by’ukuri bafite icyo bavuze

Mbese, wakwishimira ubuzima uramutse udahura n’abagize umuryango wawe kandi ukaba utagira incuti z’inkoramutima? Uko bigaragara ntibyashoboka. Umuremyi wacu yaturemanye icyifuzo cyo gukunda kandi tugakundwa. Iyo ni impamvu imwe yatumye Yesu atsindagiriza akamaro ko ‘gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda’ (Matayo 22:39). Umuryango ni impano y’Imana ituma umuntu abona uburyo bwiza cyane bwo kugaragaza urukundo ruzira ubwikunde.—Abefeso 3:14, 15.

Ni gute umuryango wacu ushobora gutuma imibereho yacu irushaho kugira ireme? Umuryango wunze ubumwe ushobora kugereranywa n’ubusitani bwiza butuma umuntu abona ubwihisho bumugarurira ubuyanja ahungiramo imihangayiko yo mu mibereho ya buri munsi. Mu buryo nk’ubwo, mu muryango dushobora kubonamo incuti zitugarurira ubuyanja n’umwuka ususurutse utuma umuntu atagira irungu. Birumvikana ariko ko umuryango udapfa gutanga ahantu nk’aho h’ubwugamo gutya gusa mu buryo bw’impanuka. Ariko kandi, mu gihe dukomeza imirunga y’umuryango wacu, turushaho kugirana ubucuti kandi imibereho yacu igasagamba. Urugero, igihe tumara tugaragariza mugenzi wacu twashakanye urukundo n’icyubahiro hamwe n’agaciro tubiha, ni imishinga dushoramo imari buri munsi, amaherezo ishobora kuzabyara inyungu zikungahaye.—Abefeso 5:33.

Niba dufite abana, twagombye kwihatira gutuma habaho umwuka mwiza wo kubarereramo. Kumarana na bo igihe, guhora dushyikirana na bo no kubaha inyigisho zo mu buryo bw’umwuka bishobora gusaba imihati myinshi. Ariko kandi, icyo gihe n’iyo mihati bishobora gutuma tunyurwa cyane. Ababyeyi bagira ingaruka nziza babona ko abana babo ari umugisha, bakabona ko ari umwandu uturuka ku Mana ugomba kwitabwaho neza.—Zaburi 127:3.

Incuti nziza na zo zigira uruhare mu gutuma umuntu agira imibereho irangwa no kunyurwa kandi ifite ireme (Imigani 27:9). Dushobora kugira incuti nyinshi binyuriye mu kugaragariza abandi ko twishyira mu mwanya wabo (1 Petero 3:8). Incuti nyancuti zigira uruhare mu kutwegura iyo tuguye (Umubwiriza 4:9, 10). Kandi ‘incuti [ni] umuvandimwe uvukira gukura abandi mu makuba.’—Imigani 17:17.

Mbega ukuntu kugira incuti nyancuti bishobora gutera kunyurwa! Mu gihe umuntu ari kumwe n’incuti, akazuba ka kiberinka karushaho gushimisha, ibiryo bikarushaho kuryoha n’umuzika ukarushaho kunogera amatwi. Birumvikana ariko ko umuryango ufitanye ubucuti hamwe n’incuti ziringirwa ari ibintu bibiri gusa mu bikubiye mu kugira imibereho ifite ireme. Ni ibihe bintu bindi Imana yashyizeho bishobora gutuma imibereho yacu irushaho kugira ireme?

Guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka

Nk’uko byavuzwe mbere, Yesu Kristo yavuze ko kugira ibyishimo bifitanye isano no kumenya ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka. Twaremanywe ubushobozi bwo gusobanukirwa ibintu by’umwuka n’ibyo mu rwego rw’umuco. Ku bw’iyo mpamvu, Bibiliya yerekeza ku ‘muntu w’umwuka’ n’umuntu “w’imbere, uhishwe mu mutima.”—1 Abakorinto 2:15; 1 Petero 3:3, 4.

Dukurikije uko igitabo cyitwa An Expository Dictionary of New Testament Words, cyanditswe na W. E. Vine kibivuga, umutima wo mu buryo bw’ikigereranyo usobanura “imikorere y’umuntu yo mu bwenge no mu by’umuco yose uko yakabaye, haba mu bintu atekereza no mu byiyumvo bye.” Mu gutanga ibisobanuro, Vine yongeyeho ati “mu yandi magambo, umutima ukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo werekeza ku masoko ahishwe y’imibereho y’umuntu w’imbere.” Icyo gitabo nanone kigira kiti “kubera ko umutima uri mu muntu imbere, ukubiyemo ‘umuntu uhishwe,’ . . . umuntu nyakuri.”

Ni gute twahaza ibyo “umuntu w’umwuka” cyangwa “umuntu uhishwe,” ni ukuvuga umuntu “w’imbere, uhishwe mu mutima” akeneye? Dutera intambwe y’ingenzi mu kubigenza dutyo no guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka mu gihe twemeye ingingo umwanditsi wa Zaburi wahumekewe yagushagaho, we waririmbye agira ati “mumenye yuko Uwiteka ari we Mana: ni we waturemye natwe turi abe; turi ubwoko bwe, turi intama zo mu cyanya cye” (Zaburi 100:3). Kwemera ibyo bintu bituma mu buryo bushyize mu gaciro tugera ku mwanzuro w’uko dufite icyo tuzabazwa imbere y’Imana. Niba twifuza kuba bamwe mu bagize ‘ubwoko bwayo n’intama zo mu cyanya cyayo,’ tugomba gukora ibihuje n’Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya.

Mbese, ibyo ni bibi? Oya, kubera ko kumenya ko imyifatire yacu ifite icyo ivuze ku Mana bituma imibereho yacu irushaho kugira ireme. Bidutera inkunga yo kuba abantu beza kurushaho—nta gushikanya, iyo ikaba ari intego y’ingirakamaro. Muri Zaburi 112:1 hagira hati “hahirwa uwubaha Uwiteka, akishimira cyane amategeko ye.” Gutinya Imana mu buryo burangwa no kubaha, hamwe no kumvira amategeko yayo tubikuye ku mutima, bishobora gutuma imibereho yacu irushaho kugira ireme.

Kuki kumvira Imana bituma tunyurwa? Ni ukubera ko dufite umutimanama, impano Imana yahaye abantu bose. Umutimanama uradusuzuma mu birebana n’umuco, ukandika niba ibyo twakoze cyangwa duteganya gukora byemewe cyangwa bitemewe. Twese twigeze kugira akababaro twatewe n’umutimanama wicira urubanza (Abaroma 2:15). Ariko kandi, umutimanama wacu ushobora kuduhesha ingororano. Mu gihe dukoreye Imana na bagenzi bacu ibikorwa bitarangwa n’ubwikunde, twumva bidushimishije kandi tunyuzwe. Twibonera ko “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Hari impamvu y’ingenzi ituma bimera bityo.

Umuremyi wacu yaturemye mu buryo ibyifuzo bya bagenzi bacu hamwe n’ibyo bakeneye bitugiraho ingaruka. Gufasha abandi bituma twumva dufite ibyishimo mu mitima yacu. Byongeye kandi, Bibiliya itwizeza ko mu gihe duhaye umuntu ukennye, Imana ibona ko iyo neza ari yo tuyigiriye.—Imigani 19:17.

Mbese, uretse kuba kwita ku byo dukeneye mu buryo bw’umwuka bituma twumva tunyuzwe mu mutima, bishobora no kudufasha mu buryo bw’ingirakamaro? Hari umucuruzi wo mu Burasirazuba bwo Hagati witwa Raymond utekereza ko bishoboka. Yagize ati “intego yanjye, itaragiraga indi bibangikanye, yari iyo gushaka amafaranga. Ariko uhereye igihe nemereye mu mutima wanjye ko hariho Imana kandi ko Bibiliya ivuga ibyo iyo Mana yifuza, nabaye undi muntu. Ubu noneho gushaka imibereho biza mu mwanya wa kabiri mu mibereho yanjye. Binyuriye mu kugerageza gushimisha Imana, nirinze ibyiyumvo by’urwango bishobora kurimbura. N’ubwo papa yapfuye mu gihe cy’ubushyamirane, sinifuza kwihorera ku bamwishe.”

Nk’uko Raymond yaje kubyibonera, kwita ku byo “umuntu w’umwuka” akeneye mu buryo bwiza bishobora gukiza ibikomere byimbitse byo mu byiyumvo. Ariko kandi, imibereho yacu ntiyazigera itera kunyurwa mu buryo bwuzuye, uretse gusa igihe twaba duhihibikanira neza ibibazo bya buri munsi.

Dushobora kubona “amahoro y’Imana”

Muri iyi si irangwa n’imihihibikano myinshi, iminsi ihita vuba mu buryo bworoshye cyane. Habaho impanuka, imishinga ikagenda nabi n’abantu bakadutenguha. Ibyo bintu biba bitagenze neza bishobora kutuvutsa ibyishimo. Ariko kandi, ku bantu bakorera Yehova Imana, Bibiliya ibasezeranya kuzagira ibyishimo byo mu mutima—ni ukuvuga “amahoro y’Imana.” Ni gute tubona ayo mahoro?

Intumwa Pawulo yaranditse iti “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Aho kugerageza kwikorera ibibazo byacu twenyine, tugomba gusenga dushyizeho umwete, tukikoreza Imana imitwaro yacu ya buri munsi. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Uko tuzagenda dukura mu buryo bw’umwuka kandi tugasobanukirwa ukuntu Imana idufasha, ni na ko tuzagenda turushaho kwizera ko izasubiza ibyo tuyisaba tuyinginga binyuriye ku Mwana wayo, ari we Yesu Kristo.—Yohana 14:6, 14; 2 Abatesalonike 1:3.

Iyo tumaze kwitoza kugirira Yehova Imana icyizere, we ‘wumva ibyo asabwa,’ turushaho kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibigeragezo, urugero nk’indwara yabaye akarande, iza bukuru cyangwa gupfusha umuntu. (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Icyakora, kugira ngo tugire imibereho ifite ireme by’ukuri, tugomba nanone kuzirikana iby’igihe kizaza.

Ishimire ibyiringiro dutegereje

Bibiliya isezeranya “ijuru rishya n’isi nshya,” ni ukuvuga ubutegetsi bwo mu ijuru bukiranuka kandi butwitaho buzaba butegeka umuryango w’abantu bumvira (2 Petero 3:13). Muri iyo si nshya yasezeranyijwe n’Imana, intambara n’akarengane bizasimburwa n’amahoro n’ubutabera. Ibyo nta bwo ari icyifuzo cy’akanya gato, ahubwo ni icyizere gishobora kugenda kirushaho gukomera uko bwije n’uko bukeye. Ni ubutumwa bwiza cyane rwose, kandi nta gushidikanya ko ari impamvu ituma tugira ibyishimo.—Abaroma 12:12; Tito 1:2.

John wavuzwe tugitangira, ubu yumva imibereho ye ifite ireme kurushaho. Yagize ati “n’ubwo ntari narigeze mba umuntu wita ku by’idini cyane, buri gihe nemeraga ko Imana ibaho. Ariko kandi, nta kintu nakoraga ku bihereranye n’iyo myizerere, kugeza aho Abahamya ba Yehova babiri baziye kunsura. Nabahase ibibazo byinshi, urugero nk’ibi ngo ‘kuki turi hano ku isi? Turagana he?’ Ibisubizo byabo binyuze byari bishingiye ku Byanditswe byatumye ku ncuro ya mbere mu mibereho yanjye numva mfite intego. Iyo yari intangiriro gusa. Nihinzemo kugira inyota y’ukuri yatumye mpindura amahame nagenderagaho yose uko yakabaye. N’ubwo ubu ntakiri umukire mu by’umubiri, numva nkungahaye mu buryo bw’umwuka.”

Kimwe na John, wenda nawe waba wararetse ubushobozi bwawe bwo gusobanukirwa ibintu byo mu buryo bw’umwuka bugasinzira mu gihe cy’imyaka myinshi. Ariko kandi, binyuriye mu kwihingamo kugira ‘umutima w’ubwenge,’ ushobora kububyutsa (Zaburi 90:12). Binyuriye mu kwiyemeza umaramaje no gushyiraho imihati, ushobora kugira ibyishimo nyakuri, amahoro nyayo n’ibyiringiro bizima (Abaroma 15:13). Ni koko, kandi imibereho yawe ishobora kurushaho kugira ireme.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Isengesho rishobora gutuma tubona “amahoro y’Imana”

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Mbese, wari uzi igishobora gutuma imibereho yo mu muryango wawe irushaho kukunyura?