Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abafite agaciro mu maso ya Yehova ni abamukunda

Abafite agaciro mu maso ya Yehova ni abamukunda

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Abafite agaciro mu maso ya Yehova ni abamukunda

LIBANI yamamaye bitewe n’ubutunzi bwayo kamere kuva mu bihe bya Bibiliya (Zaburi 72:16; Yesaya 60:13). Mu buryo bwihariye, ikintu cyari gifite agaciro cyane ni ibiti byaho by’imyerezi by’inganzamarumbo abantu bakundaga kubakisha cyane kubera ko ari byiza, bihumura neza kandi biramba. Mu kinyejana cya mbere, muri Libani haturutse ikintu gifite agaciro kurushaho. Ivanjiri ya Mariko ivuga ko ‘abantu benshi bumvise ibyo Yesu yakoze, baza aho ari’ baturutsse mu ntara zo muri Libani ya kera, ari zo Tiro na Sidoni.​—Mariko 3:8.

Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Libani ikomeje kweramo imbuto zifite agaciro cyane mu maso ya Yehova. Inkuru zikurikira zirabigaragaza.

• Umuhamya ukiri muto witwa Wissam yasabwe gutanga disikuru y’iminota 30 mu ishuri rye. Wissam yabonye ko ubwo bwari kuba ari uburyo bwiza abonye bwo gutanga ubuhamya. Bityo yakoresheje igitabo La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création? maze ategura disikuru ku ngingo yibanda ku by’irema. Icyakora, umwarimu wa Wissam amaze kubona ibintu byari bikubiye muri iyo disikuru, yavuze ko kubera ko iyo yari ingingo y’ingenzi cyane, Wissam yashoboraga gutanga disikuru ye mu minota 45.

Mu gihe Wissam yari amaze gutangira disikuru ye, umwarimu we yaramuhagaritse atumaho umuyobozi w’ikigo. Hashize umwanya muto uwo muyobozi yarahageze, maze Wissam arongera aratangira. Mu gihe uwo muyobozi yari arimo atega amatwi ibibazo Wissam yabajije mu iriburiro rya disikuru ye, byaramushishikaje cyane maze avuga ko abanyeshuri bose bagomba kubona fotokopi y’iyo disikuru.

Nyuma y’akanya gato, undi mwarimu wari urimo yihitira, yabonye ukuntu mu ishuri bari bashishikaye cyane maze abaza icyari cyabaye. Ubwo bamubwiraga, yabajije niba Wissam yari arimo agerageza gutanga ibihamya bishyigikira irema cyangwa ibishyigikira ubwihindurize. Baramushubije bati ni “irema.” Uwo mwarimu amaze kumenya ko Wissam ari umwe mu Bahamya ba Yehova, yabwiye abandi banyeshuri ati “muri bwibonere muri disikuru ye ko siyansi ishyigikira irema aho gushyigikira ubwihindurize.”

Byaje kumenyekana ko uwo mwarimu yari afite igitabo Création, kandi ni cyo yajyaga akoresha atanga amasomo ye muri Kaminuza! Mbere y’uko agenda, yabajije niba ashobora kuzagaruka bukeye bwaho ari kumwe n’abanyeshuri be kugira ngo Wissam abigishe. Ibyo byatumye hatangwa ubundi buhamya bwiza ku byerekeye Yehova.

• Umukobwa w’imyaka 22 witwa Nina yari afite inyota yo kunywa amazi y’ukuri. Umunsi umwe mubyara we yamuhaye Bibiliya maze amujyana mu Idini ry’Abapentekote. Nina yasomye Bibiliya abigiranye ibyishimo, maze binyuriye ku byo yasomye aza kumenya ko Abakristo bagomba kubwiriza, nuko atangira kubwiriza abo bari baziranye. Umuntu wese yabwirizaga yaramubazaga ati “mbese, uri umwe mu Bahamya ba Yehova?” Ibyo byamushyiraga mu rujijo.

Hashize imyaka itandatu nyuma y’aho, Abahamya ba Yehova basuye Nina iwe mu rugo maze bamubwira ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Mu mizo ya mbere, yageragezaga gushakisha icyo yanenga inyigisho zabo. Icyakora, yaje kubona ko ibisubizo byabo byose bihuje n’ubwenge kandi ko bishingiye kuri Bibiliya.

Amaherezo ibintu Nina yaje kumenya—ni ukuvuga izina ry’Imana, ari ryo Yehova; imigisha Ubwami buzazana; n’ibindi n’ibindi—byatumye yemera adashidikanya ko yari yabonye ukuri. Yeguriye Imana ubuzima bwe maze arabatizwa. Ubu hashize imyaka irindwi Nina ari umubwiriza w’ubutumwa bwiza w’igihe cyose. Mu by’ukuri, Yehova aha umugisha abantu bamukunda by’ukuri.—1 Abakorinto 2:9.