Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki abantu batacyubaha ubutware?

Kuki abantu batacyubaha ubutware?

Kuki abantu batacyubaha ubutware?

“Kubera ko ahantu hose ku isi tuhasanga ibyo gukora mu jisho ubutware bwashyizweho, bwaba ubwo mu rwego rw’idini n’ubw’isi, ubwo mu muryango w’abantu n’ubwa politiki, umunsi umwe bishobora kuzitwa ko ari cyo kintu kigaragara cyane cyabayeho muri iyi myaka icumi ishize.”

HASHIZE imyaka myinshi uhereye mu myaka ya za 60, ari na yo myaka icumi ivugwa aha haruguru yerekejweho n’umuhanga mu by’amateka no mu bya filozofiya witwa Hannah Arendt. Muri iki gihe, inkubi yo gusuzugura ubutware irahuha cyane kurusha mbere hose.

Urugero, vuba aha hari inkuru yasohotse mu kinyamakuru cyitwa The Times cy’i Londres yagiraga iti “ababyeyi bamwe na bamwe banga kwemera ubutware abarimu bafite ku mwana wabo, kandi iyo hari ugerageje guhana umwana wabo baritotomba.” Incuro nyinshi iyo abana bahawe igihano ku ishuri ababyeyi babo bajyayo batajyanywe gusa no gushyira iterabwoba ku barimu, ahubwo bajyanywe no kubagabaho igitero.

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’abarimu bo mu Bwongereza ryitwa National Association of Head Teachers avugwaho kuba yaragize ati “abaturage baravuga bati ‘nabonye uburenganzira bwanjye,’ aho kuvuga ngo ‘nabonye inshingano.’ ” Uretse no kuba ababyeyi bamwe bananirwa gucengeza mu bana babo ibihereranye no kubaha ubutware mu buryo bukwiriye, ntibanakosora abana babo bakiri bato​—kandi banga kureka ngo abandi babakosore. Umuntu wandika ingingo zo mu binyamakuru witwa Margarette Driscoll yanditse avuga ko abana bashaka “uburenganzira” bwabo bemererwa gukerensa ubutware bw’ababyeyi n’ubw’abarimu, kandi ingaruka ibyo bigira ushobora kuzibona mbere y’igihe​—bituma habaho “urubyiruko rushya rutubaha ubutware kandi rudafite byinshi ruzi ku birebana n’ibyiza n’ibibi.”

Ikinyamakuru cyitwa Time, mu ngingo cyise “Urubyiruko Rwazimiye,” cyagaragaje imimerere yo gushoberwa abakiri bato benshi bo mu Burusiya barimo, binyuriye mu kwandika amagambo yavuzwe n’umuririmbyi w’ikirangirire w’umuzika wa rap wagize ati “ni gute umuntu wavukiye muri iyi si, aho usanga ari nta kintu na kimwe kiramba kandi akaba ari nta kintu kizima kiriho, yagirira umuryango w’abantu icyizere?” Umuhanga mu birebana n’imibereho myiza y’abaturage witwa Mikhail Topalov yagaragaje ko ashyigikiye icyo gitekerezo agira ati “bariya bana si ibicucu. Biboneye ukuntu leta yagiye ibeshya ababyeyi babo, biboneye ukuntu ababyeyi babo batakaje amafaranga yabo n’akazi kabo. Mbese, dushobora kubitegaho ko bakubaha ubutware?”

Ariko kandi, umuntu yaba yibeshye aramutse avuze ko kutagirira icyizere ubutware ubisanga mu bakiri bato gusa. Muri iki gihe, abantu bo mu kigero cy’imyaka yose ntibagirira icyizere ubutware ubwo ari bwo bwose, ndetse baranabusuzugura. Mbese, ibyo byaba bisobanura ko nta butware na bumwe bushobora kugirirwa icyizere? Iyo ubutware bukoreshejwe neza, busobanurwa ko ari “ububasha cyangwa uburenganzira bwo kuyobora, gutegeka cyangwa kubuza ibikorwa by’abandi,” bushobora gusunikira umuntu gukora ibyiza. Bushobora kungura abantu ku giti cyabo n’akarere kabo muri rusange. Igice gikurikira kiri busuzume ukuntu ibyo bishoboka.