Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki batagira abana?

Kuki batagira abana?

Kuki batagira abana?

DELE na Fola * ni umugabo n’umugore bashakanye, bari batuye ku biro by’ishami bya Watch Tower Society byo muri Nijeriya ari na ho bakoraga. Nyuma gato y’aho batangiriye gukorera aho ngaho, nyina wa Fola yaje kubasura. Yari yakoze urugendo rurerure azanywe no kuganira na bo ku kibazo cyari kimuhangayikishije cyane, ikibazo cyari cyaratumye amara amajoro menshi atagoheka.

Yarababwiye ati “munkorera ibintu byiza cyane. Munyoherereza impano kandi muransura. Ukuntu mungaragariza urukundo ni iby’agaciro kuri jye. Ariko kandi, ibyo biranambabaza kubera ko buri gihe nibaza uzabakorera ibintu nk’ibyo igihe muzaba mufite imyaka nk’iyo mfite? Dore mumaze imyaka ibiri mushyingiranywe none nta kana mufite. Mbese, ntimubona ko igihe kigeze kugira ngo muve kuri Beteli maze mutangire kugira abana?”

Dore uko nyina yabibonaga: Dele na Fola bamaze igihe gihagije kuri Beteli. Ubu noneho igihe kirageze kugira ngo batekereze ku mibereho yabo yo mu gihe kizaza. Rwose hari abandi bantu bashobora gukora ibyo bakoraga. Si ngombwa ko Dele na Fola bareka umurimo w’igihe cyose, ahubwo bashobora gukora umurimo mu bundi buryo, umurimo uzatuma bashobora kugira abana maze na bo bakagira ibyishimo bituruka ku kuba umubyeyi.

Icyari gihangayikishije uwo mubyeyi

Icyari gihangayikishije uwo mubyeyi cyarumvikanaga. Icyifuzo cyo kubyara abana usanga kiri mu maraso y’abantu bo mu mico yose no mu bihe byose. Kubyara abana bituma abantu bumva bafite ibyishimo byimbitse n’ibyiringiro. Bibiliya igira iti “imbuto z’inda ni zo ngororano.” Ni koko, ubushobozi bwo kubyara abana ni impano y’agaciro ituruka ku Muremyi wacu wuje urukundo.—Zaburi 127:3.

Mu bihugu byinshi, abagabo n’abagore bashakanye usanga abaturage babotsa igitutu ngo babyare abana. Urugero, muri Nijeriya aho umugore wabyaye abana baringaniye abyara abana batandatu, ni ibisanzwe mu makwe kumva abantu bifuriza abarushinze ibyiza bababwira bati “nihashira amezi icyenda uhereye ubu, twiteze kuzaba twumva uruhinja ruririra mu nzu yanyu.” Mu mpano zihabwa abageni, umukwe n’umugeni bashobora guhabwa agatanda k’umwana. Ba nyirabukwe bahoza ijisho kuri kalendari. Iyo umugeni amaze umwaka umwe cyangwa urenga ho gato ataratwita, barasuzuma kugira ngo barebe niba hari ikibazo bashobora kubafasha gukemura.

Ababyeyi b’abagore benshi batekereza ko impamvu ituma umugabo n’umugore bashyingiranwa ari ukugira ngo babyare abana bityo ngo umuryango udacika. Nyina wa Fola yaramubwiye ati “kuki warongowe niba udashaka kugira abana? Hari umuntu wakubyaye; nawe wagombye kubyara abana bawe bwite.”

Uretse ibyo, hari ibibazo bifatika umuntu agomba gusuzuma. Mu bihugu byinshi byo muri Afurika hari inzego nkeya zishinzwe kwita ku bageze mu za bukuru. Mu buryo buhuje n’umuco, abana ni bo bita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru nk’uko abo babyeyi na bo baba baritaye kuri abo bana igihe bari bakiri bato. Bityo rero, nyina wa Fola yatekerezaga ko mu gihe abana be bari kuzaba bageze mu za bukuru bashoboraga kuzaba mu bwigunge, batifuzwa kandi ari ba nyakamwe badafite umuntu uzabahamba nibapfa, keretse gusa babyaye abana babo bwite.

Mu bihugu byinshi bya Afurika, abantu batekereza ko kutagira abana ari umuvumo. Ndetse mu turere tumwe na tumwe, abagore baba bitezweho kubanza kugaragaza ko bashobora kubyara mbere y’uko bashyingirwa. Abagore benshi badashobora gusama bakora uko bashoboye kose bashakisha imiti, kugira ngo bagerageze kwivana muri ubwo bugumba.

Mu bantu bafite imyifatire nk’iyo, abagabo n’abagore bashyingiranwa bakanga kugira abana ku bwende bwabo, abantu batekereza ko baba barimo bivutsa ikintu cyiza. Akenshi abantu babona ko atari bazima, batareba kure kandi ko bateye agahinda.

Ibyishimo n’inshingano

Ubwoko bwa Yehova bwemera ko n’ubwo kurera abana bitera ibyishimo, nanone bigendana n’inshingano. Muri 1 Timoteyo 5:8, Bibiliya igira iti “ariko niba umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera.”

Ababyeyi bagomba gutunga imiryango yabo, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, kandi ibyo bisaba igihe kinini n’imihati myinshi. Ntibafite imyifatire yo kumva ko ngo kubera ko Imana ari yo itanga abana, ko ari na yo igomba kubitaho. Basobanukiwe ko kurera abana mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya ari inshingano y’igihe cyose Imana yahaye ababyeyi; si inshingano yagombye kwegurirwa abandi.—Gutegeka 6:6, 7.

Umurimo wo kurera abana urakomeye, cyane cyane muri iyi “minsi y’imperuka” irimo “ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1-5). Uretse no kuba imimerere y’iby’ubukungu irushaho kuzamba, ukwiyongera ko kutubaha Imana mu bantu bituma ikibazo cyo kurera abana muri iki gihe kirushaho kuba ingorabahizi. N’ubwo bimeze bityo ariko, hirya no hino ku isi hari abagabo n’abagore b’Abakristo batabarika bashakanye bemeye guhangana n’icyo kibazo cy’ingorabahizi, kandi bakaba barimo barera mu buryo bugira ingaruka nziza abana bubaha Imana ‘babigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Yehova akunda abo babyeyi kandi akabaha umugisha ku bw’umurimo bakorana umwete.

Impamvu bamwe batagira abana

Ku rundi ruhande, Abakristo benshi bashakanye ntibafite abana. Hari bamwe baba ari ingumba ariko ntibagire abana biyandikaho ngo babarere. Abandi bagabo n’abagore bashakanye bafite ubushobozi bwo kubyara bahitamo kutabikora. Abo bagabo n’abagore babo ntibahitamo kutagira abana babitewe no kwihunza inshingano cyangwa gutinya guhangana n’ibibazo by’ingorabahizi ababyeyi bahura na byo. Ahubwo, biyemeje bamaramaje kwita mu buryo bwuzuye ku buryo bunyuranye bw’umurimo w’igihe cyose batari gushobora gukora iyo baza kuba bafite abana barera. Bamwe ni abamisiyonari. Abandi bakorera Yehova mu murimo wo gusura amatorero cyangwa kuri Beteli.

Kimwe n’Abakristo bose, babona ko hari umurimo wihutirwa ugomba gukorwa. Yesu yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.” Uwo murimo urimo urakorwa muri iki gihe. Ni umurimo w’ingenzi kubera ko “imperuka” izaba isobanura kurimbuka kw’abantu batumviye ubutumwa bwiza.—Matayo 24:14; 2 Abatesalonike 1:7, 8.

Iki gihe turimo kimeze nk’igihe Nowa n’umuryango we bubakaga inkuge nini cyane yatumye barokoka Umwuzure ukomeye (Itangiriro 6:13-16; Matayo 24:37). N’ubwo abahungu ba Nowa bose uko ari batatu bari barashatse, nta n’umwe wigeze abyara abana kugeza igihe Umwuzure warangiriye. Impamvu imwe yaba yarabiteye, ishobora kuba yari uko abo bagabo n’abagore babo bifuzaga kwerekeza mu buryo bwuzuye ibitekerezo byabo byose n’imbaraga zabo ku murimo bari barimo bakora. Indi mpamvu ishobora kuba yari uko bumvaga badashaka kubyarira abana mu isi yari yarataye umuco kandi irangwa n’urugomo, aho “ingeso z’abantu zari mbi cyane . . . kandi kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.”—Itangiriro 6:5.

N’ubwo ibyo bidashaka kuvuga ko kugira abana muri iki gihe ari ikosa, Abakristo benshi bashakanye banga kugira abana kugira ngo babone uko bifatanya mu buryo bwuzuye kurushaho mu murimo wihutirwa Yehova yahaye ubwoko bwe. Hari abashakanye bamwe na bamwe bategereje igihe runaka mbere yo kugira abana; abandi bo bakaba barafashe umwanzuro wo gukomeza kwiberaho badafite abana, maze bagatekereza ko bashobora kuzabyara mu isi nshya ikiranuka ya Yehova. Mbese, ibyo ni ukutareba kure? Mbese, baba barimo bacikanwa n’ikintu cyiza mu buzima? Mbese, baba bateye agahinda?

Bafite imibereho irangwa n’umutekano n’ibyishimo

Dele na Fola twavuze tugitangira, ubu bamaze imyaka isaga icumi bashakanye, kandi baracyakomeye ku cyemezo cyo gukomeza kwiberaho nta bana. Dele yagize ati “bene wacu baracyaduhatira kubyara abana. Ikibahangayikisha cyane ni uko tuzamera mu gihe kizaza. Buri gihe tubagaragariza ko dushimira ku bwo kuba batuzirikana, ariko kandi, tubasobanurira tubigiranye amakenga ko twishimiye cyane ibyo turimo dukora. Naho ku birebana n’uko tuzamera, tubagaragariza ko twiringira Yehova, we wita ku cyatuma abantu bose bakomeza kumubera abizerwa n’indahemuka. Nanone kandi, tubasobanurira ko kugira abana bidatuma byanze bikunze ababyeyi bagira icyizere cy’uko abo bana bazabitaho igihe bazaba bageze mu za bukuru. Abantu bamwe na bamwe ntibita cyane ku babyeyi babo, abandi ugasanga badafite ubushobozi bwo kubafasha, naho abandi bo bagatanga ababyeyi babo gupfa. Ku rundi ruhande, iyo twiringiye Yehova tuba twizeye tudashidikanya ko mu gihe kizaza tuzagira imibereho myiza.”

Dele hamwe n’abandi bameze nka we biringira badashidikanya ibyo Yehova yasezeranyije abagaragu be bizerwa, agira ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato” (Abaheburayo 13:5). Nanone kandi, biringira ko ‘ukuboko k’Uwiteka kutaheze ngo ananirwe gukiza; n’ugutwi kwe kutapfuye ngo ananirwe kumva.’—Yesaya 59:1.

Indi mpamvu ituma umuntu agira icyizere ni ukwitegereza ukuntu Yehova ashyigikira abagaragu be bizerwa. Umwami Dawidi yaranditse ati “nari umusore, none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe.” Bitekerezeho nawe. Mbese, hari umugaragu wa Yehova wizerwa uwo ari we wese waba uzi ‘waretswe’?—Zaburi 37:25.

Aho kugira ngo abantu bamaze ubuzima bwabo bwose bakorera Yehova hamwe na bagenzi babo b’Abakristo basubize amaso inyuma bicuza, batekereza ku mibereho yabo bakumva banyuzwe. Umuvandimwe witwa Iro Umah amaze imyaka 45 akora umurimo w’igihe cyose kandi ubu ni umugenzuzi usura amatorero muri Nijeriya. Yagize ati “n’ubwo jye n’umugore wanjye tudafite abana, dukomeza kuzirikana ko buri gihe Yehova yagiye atwitaho twembi mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Nta cyo twigeze tubura. Nitugera mu za bukuru ntazadutererana. Iyi myaka tumaze mu murimo w’igihe cyose yabaye imyaka y’ibyishimo byinshi cyane kurusha iyindi yose mu mibereho yacu. Dushimira ku bwo kuba dushobora gukorera abavandimwe bacu, kandi abavandimwe bacu barashimira ku bw’umurimo dukora, kandi baradufasha.”

N’ubwo abashakanye benshi batabyaye abana b’umubiri, babyaye abana b’ubundi bwoko: ni ukuvuga abigishwa b’Abakristo basenga Yehova. Intumwa Yohana yari ifite imyaka igera ku 100 ubwo yandikaga iti “ntacyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri” (3 Yohana 4). Ubudahemuka bw’ “abana” ba Yohana—abo yari yarigishije “ukuri”—bwatumaga agira ibyishimo byinshi.

Ibyishimo nk’ibyo muri iki gihe ni byinshi. Uwitwa Bernice ni Umunyanijeriya umaze imyaka 19 ashatse, kandi yahisemo gukomeza kwiberaho nta bana. Amaze imyaka 14 akora umurimo w’ubupayiniya. Mu gihe agenda yegereza igihe cy’ubuzima bizaba bitagishoboka kubyara abana be bwite, nta cyo yicuza ku bwo kuba yarahariye ubuzima bwe umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Yagize ati “numva nishimye iyo mbonye abana banjye bo mu buryo bw’umwuka bakura. N’iyo nza kugira abana banjye bwite, ndashidikanya ko bari kuba incuti zanjye za bugufi kurusha abantu nafashije kumenya ukuri. Bamfata nk’aho ndi nyina wabibyariye, bakambwira ibyishimo byabo n’ibibazo bahura na byo kandi bakansaba inama. Baranyandikira, kandi turasurana.

“Hari bamwe babona ko kutagira abana ari umuvumo. Bavuga ko uzagira imibabaro nugera mu za bukuru. Ariko jye si uko mbibona. Nzi ko igihe cyose nzaba nkorera Yehova mbigiranye ubugingo bwanjye bwose azangororera kandi akanyitaho. Ntazigera anta ningera mu za bukuru.”

Imana irabakunda kandi ibona ko ari ab’agaciro

Ababyaye kandi bakaba barareze abana babo bagakomeza ‘kugendera mu kuri,’ bafite byinshi byo gushimira. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya igira iti “se w’umukiranutsi azishima cyane; kandi ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira. So na nyoko bishime, kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu”!—Imigani 23:24, 25.

Abakristo batagize ibyishimo byo kubyara abana muri iyi si bahawe imigisha mu bundi buryo. Benshi muri abo bashakanye bagize uruhare rw’ingenzi mu guteza imbere inyungu z’Ubwami mu rugero rwagutse. Mu gihe cy’imyaka myinshi, bagiye baba inararibonye, bagira ubwenge n’ubuhanga bituma bashobora gutanga inkunga y’agaciro mu murimo w’Ubwami. Benshi ni bo bari ku isonga muri uwo murimo.

N’ubwo bakomeje kwiberaho nta bana ku bw’inyungu z’Ubwami, Yehova yabahaye umugisha binyuriye mu kubaha umuryango wo mu buryo bw’umwuka wuje urukundo wishimira mu buryo bwimbitse ibyo bagiye bigomwa. Ibyo bihuje n’uko Yesu yabivuze agira ati “ntawasize [bifashwe uko byakabaye, “ntawanze kugira”] inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu, ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu, . . . maze mu gihe kizaza, azahabwa ubugingo buhoraho.”—Mariko 10:29, 30.

Mbega ukuntu abantu bose bizerwa bafite agaciro kuri Yehova! Izo ndahemuka zose, ari izifite abana n’izitabafite, intumwa Pawulo izizeza igira iti ‘Imana ntikiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera, na none mukaba mukibakorera.’—Abaheburayo 6:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Amazina yarahindutse.

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Abashakanye batagira abana bahawe umugisha binyuriye mu guhabwa umuryango wo mu buryo bw’umwuka wuje urukundo