Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki tugomba kuba abantu bashyira mu gaciro mu byo twitega?

Kuki tugomba kuba abantu bashyira mu gaciro mu byo twitega?

Kuki tugomba kuba abantu bashyira mu gaciro mu byo twitega?

IBYIRINGIRO byacu iyo bisohojwe, ibyo twifuza tukabigeraho, twumva tunyuzwe. Ariko kandi, ni iby’ukuri ko ibyinshi mu byo twifuza kugeraho hamwe n’ibyo tuba twiteze bitagenda nk’uko twabyifuzaga. Ibintu bituma dushoberwa duhura na byo mu buzima bishobora gutuma twumva twirakariye kandi tukaba twanarakarira abandi. Umugabo w’umunyabwenge yabivuze neza agira ati “ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara.”—Imigani 13:12.

Ni ibihe bintu bishobora gutuma twumva dushobewe? Ni gute twashyiraho imihati kugira ngo tube abantu bashyira mu gaciro mu byo twitega? Byongeye kandi, kuki kubigenza dutyo ari twe bigirira umumaro?

Ibyo twitega hamwe no gushoberwa

Kubera ko ubuzima bwo muri iki gihe burangwa n’umuvuduko, uko turushaho kugerageza kugendana na bwo, ni na ko tugenda turushaho gusa n’abasigara inyuma. Ibintu bidusaba igihe n’imbaraga bishobora kuba byinshi cyane, maze twananirwa kurangiza ibyo twatangiye gukora, ugasanga dushaka kwiciraho iteka. Ndetse dushobora no gutangira kumva tumeze nk’aho turimo dutuma abandi bashoberwa. Uwitwa Cyinthia, akaba ari umugore ufite abana kandi uzi ibigeragezo by’ababyeyi barera abana, yagize ati “kuba ntakurikiza umurongo umwe mu gukosora abana banjye, no kumva ko ntarimo mbaha uburere mu buryo bukwiriye birambabaza.” Uwitwa Stephanie, akaba ari umwangavu, yagize icyo avuga ku birebana n’amashuri ye agira ati “simfite igihe gihagije cyo gukora ibintu byose nifuza gukora, kandi ibyo bituma muri jye havuka ibyiyumvo byo kutihangana.”

Kwitega ibintu bihanitse mu buryo budashyize mu gaciro bihinduka mu buryo bworoshye ingeso yo gushaka ko ibintu byose biba bitunganye, kandi ibyo bishobora gutuma tumanjirwa kurusha ibindi byose. Uwitwa Ben, akaba ari umusore urushinze vuba, yagize ati “iyo nsuzumye ibikorwa byanjye, ibitekerezo n’ibyiyumvo byanjye, buri gihe mbona ukuntu byashoboraga kuba byarabaye byiza kurushaho. Buri gihe mba nshakisha uko nakora ibintu bitunganye gusa, kandi ibyo bituma mbura ukwihangana, nkamanjirwa kandi ngashoberwa.” Uwitwa Gail, akaba ari Umukristokazi yagize ati “kugira imitekerereze yo gushaka ko ibintu byose biba bitunganye, ntibituma umuntu atekereza ko no kutagira icyo ageraho bishoboka. Tuba dushaka kuba ababyeyi n’abagore b’ibitangaza. Tugomba kubona ibyo twagezeho kugira ngo twishime, bityo iyo imihati yacu ipfuye ubusa biratuzonga.”

Icyakora, ikindi kintu gishobora gutuma umuntu yumva ashobewe, ni ubuzima bwazahaye hamwe n’iza bukuru. Iyo ubushobozi bwo kugenda n’intege bigabanutse bituma turushaho kubona inzitizi dufite, kandi bigatuma turushaho kugira ibyiyumvo byo kumanjirwa. Elizabeth yagize ati “numvise nirambiwe kubera ko ntashoboraga gukora ibintu byari binyoroheye cyane kandi ari ibisanzwe mbere y’uko ndwara.”

Ibyo tumaze kuvuga haruguru, ni ingero zigaragaza ibintu bishobora kubyutsa ibyiyumvo byo gushoberwa. Ibyo byiyumvo biramutse bidakumiriwe, bishobora no gutuma dutekereza ko abandi batatwishimiye. None se, ni izihe ngamba z’ingirakamaro dushobora gufata kugira ngo duhangane n’ibyiyumvo byo gushoberwa, kandi twihingemo kwitega ibintu bishyize mu gaciro?

Uburyo bwo kwihingamo kwitega ibintu bishyize mu gaciro

Mbere na mbere, wibuke ko Yehova ashyira mu gaciro kandi ko atwumva. Muri Zaburi 103:14 hatwibutsa ko “azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.” Kubera ko Yehova azi ubushobozi bwacu n’inzitizi tugira, atwitegaho gusa ibyo dushobora gutanga. Kandi ikintu kimwe adusaba ni ‘ukugendana n’Imana yacu twicisha bugufi.’—Mika 6:8.

Nanone kandi, Yehova adutera inkunga yo kumwisunga binyuriye mu isengesho (Abaroma 12:12; 1 Abatesalonike 5:17). Ariko se, ni gute ibyo bidufasha? Isengesho rituma ibitekerezo byacu bituza kandi ntibibogame. Isengesho rivuganywe umwete rigaragaza ko twemera ko dukeneye ubufasha—ni ikimenyetso cy’uko dufite umuco wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Yehova yihutira gusubiza amasengesho yacu binyuriye mu kuduha umwuka we wera, imbuto zawo zikaba zikubiyemo urukundo, ubugwaneza, kugira neza no kwirinda (Luka 11:13; Abagalatiya 5:22, 23). Nanone kandi, isengesho rituruhura umutwaro w’imihangayiko no kumanjirwa. Elizabeth yavuze ko binyuriye mu isengesho, “ubona ihumure udashobora kuvana ku yindi soko iyo ari yo yose.” Kevin yemeranya na we agira ati “nsenga nsaba ko nagira umutima utuje n’ubwenge butavurunganye kugira ngo nshobore guhangana n’ikibazo. Nta na rimwe Yehova ajya antererana.” Intumwa Pawulo yari izi agaciro gakomeye k’isengesho. Ni yo mpamvu yatugiriye inama igira iti “ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Ni koko, mu by’ukuri gushyikirana na Yehova bigira uruhare mu kudufasha kwihingamo kwitega ibintu bishyize mu gaciro, haba kuri twe no ku bandi.

Ariko kandi, rimwe na rimwe tuba dukeneye kugarurirwa icyizere ako kanya. Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye riba ryiza. Kuganirira n’incuti twiringira kandi ikuze mu buryo bw’umwuka mu bwiherero, bishobora kudufasha kubona neza igituma twumva dushobewe cyangwa duhangayitse (Imigani 15:23; 17:17; 27:9). Abakiri bato bahanganye n’imimerere yo kumanjirwa bamenya ko gushaka inama ya kibyeyi bibafasha kutabogama. Uwitwa Kandi yagaragaje ugushimira agira ati “ubuyobozi bwuje urukundo nahawe n’ababyeyi banjye bwatumye ndushaho kuba umuntu ushyira mu gaciro kandi utabogama, kandi bituma ndushaho kuba umuntu abandi bishimira kwifatanya na we.” Ni koko, ibyo twibutswa mu Migani 1:8, 9 bihuje cyane n’igihe turimo; hagira hati “mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, kandi we kureka icyo nyoko agutegeka. Bizakubera imitamirizo y’imbabazi ku mutwe n’imikufi mu ijosi.”

Ingaruka zo kugira imitekerereze yo gushaka ko ibintu byose biba bitunganye zivugwa neza mu buryo buhinnye mu mvugo abantu bakunze kuvuga igira iti “kwitega ko ubuzima buhuza n’ibyo twe dushaka ni ukwikururira kumanjirwa.” Kugira ngo ibyo tubyirinde, hasabwa kugira ibyo duhindura mu mitekerereze. Kwicisha bugufi no kwiyoroshya—tukabona inzitizi zacu mu buryo buhuje n’ukuri—nta gushidikanya ko rwose bizatuma twitega ibintu mu buryo butabogamye kandi bushyize mu gaciro. Mu buryo bukwiriye, mu Baroma 12:3 hatwihanangiriza ko tutagomba ‘kwifata uko tutari.’ Byongeye kandi, mu Bafilipi 2:3 hadutera inkunga yo kugira umuco wo kwiyoroshya mu bwenge no kubona ko abandi baturuta.

Elizabeth twigeze kuvuga, yari yarirambiwe bitewe n’uburwayi bwe. Kuri we, hari hagikenewe igihe kugira ngo abone ibintu nk’uko Yehova abibona kandi akumva ahumurijwe no kumenya ko atibagirwa umurimo tumukorera. Uwitwa Colin yarahinamiranye biturutse ku ndwara yamunegekaje. Mu mizo ya mbere, yajyaga yumva ko umurimo we wasaga n’aho ari nta cyo uvuze awugereranyije n’ibyo yakoraga agifite amagara mazima. Binyuriye mu gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe imwe n’imwe, urugero nko mu 2 Abakorinto 8:12, yashoboye kwirukana ibyo byiyumvo. Uwo murongo ugira uti “iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije; nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.” Colin yagize ati “n’ubwo mfite bike byo gutanga, ndacyashobora kugira icyo ntanga, kandi Yehova aracyemera.” Mu Baheburayo 6:10, twibutswa ko “Imana idakiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo.”

None se, ni gute twamenya niba ibyo twitega ari ibintu bishyize mu gaciro? Ibaze uti ‘mbese, ibyo niteze bihuje n’ibyo Imana yitega?’ Mu Bagalatiya 6:4 hagira hati “ibyiza ni uko [umuntu] yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yīrāta ku bwe wenyine, atari ku bwa mugenzi we.” Ibuka ko Yesu yagize ati ‘umugogo wanjye nturuhije n’umutwaro wanjye nturemereye.’ Ni koko, kubera ko turi Abakristo, dufite umugogo tugomba kwikorera, ariko ‘nturuhije’ kandi ‘nturemereye,’ kandi Yesu yasezeranyije ko nituramuka twitoje kuwikorera mu buryo bukwiriye uzatuma tubona uburuhukiro mu mitima yacu.—Matayo 11:28-30, gereranya na NW.

Kwitega ibintu bishyize mu gaciro bihesha ingororano

Hari ingororano z’ako kanya kandi zirambye zibonerwa mu kumvira inama zo mu Ijambo ry’Imana no kuzishyira mu bikorwa mu gihe twihingamo kwitega ibintu bishyize mu gaciro. Mbere na mbere, ritugiraho ingaruka nziza mu buryo bw’umubiri. Uwitwa Jennifer wungukiwe n’ibyo Yehova atwibutsa yagize ati “mfite imbaraga nyinshi kurushaho mu buzima, kandi numva mbushishikariye kurushaho.” Mu buryo bukwiriye, mu Migani 4:21, 22 hadutera inkunga yo kwitondera amagambo ya Yehova ntave imbere y’amaso yacu kandi tukayakomeza mu mutima wacu, “kuko ari byo bugingo bw’ababibonye, bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose.”

Indi ngororano ni imimerere myiza yo mu bwenge no mu byiyumvo. Uwitwa Theresa yagize ati “iyo nshyize ubwenge bwanjye n’umutima wanjye ku Ijambo ry’Imana, mbona ko buri gihe mba umuntu wishimye cyane.” Ni iby’ukuri ko mu buzima tuzakomeza guhura n’ibintu bituma dushoberwa. Ariko kandi, tuzashobora guhangana na byo mu buryo bworoshye kurushaho. Muri Yakobo 4:8 hadutera inkunga hagira hati “mwegere Imana, na yo izabegera.” Nanone kandi, Yehova asezeranya ko azadukomeza mu gihe duhangana n’ibibazo by’ingorabahizi byo mu mibereho, kandi akazaduha umugisha tukagira amahoro.—Zaburi 29:11.

Kwitega ibintu bishyize mu gaciro bituma dushobora gukomeza gushikama mu buryo bw’umwuka. Ibyo na byo ni umugisha. Dushobora gukomeza kwerekeza neza neza ibitekerezo ku bintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi mu buzima (Abafilipi 1:10, NW ). Hanyuma, intego zacu ziba zihuje n’ukuri kandi zishobora kugerwaho, ibyo bikaba bituma tugira ibyishimo byinshi kandi tukanyurwa. Tuzarushaho kuba twiteguye kwishyira mu maboko ya Yehova, tuzi ko azakora ibintu mu buryo butuzanira inyungu nziza kurusha izindi. Petero yagize ati “nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye” (1 Petero 5:6). Mbese, hari ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kubaho cyahesha ingororano kuruta kubahwa na Yehova?

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Kwihingamo kwitega ibintu bishyize mu gaciro bishobora kudufasha guhangana n’imimerere yo kumanjirwa no gushoberwa