Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mva mu kazi ko gucura intwaro nkajya kurokora ubuzima

Mva mu kazi ko gucura intwaro nkajya kurokora ubuzima

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Mva mu kazi ko gucura intwaro nkajya kurokora ubuzima

BYAVUZWE NA ISIDOROS ISMAILIDIS

Nari mpfukamye igihe amarira yisukaga. Nasenze mvuga nti “Mana yanjye, umutimanama wanjye umbwira ko ntashobora gukomeza gukora mu bihereranye no gucura intwaro. Nagerageje uko nshoboye kose kugira ngo mbone akandi kazi, ariko sinabishoboye. Ejo nzasezera. Ndakwinginze, Yehova, ntuzareke ngo abana bacu bane bicwe n’inzara babuze umugati.” Ni gute naje kugera kuri iyo ntera?

MU MAJYARUGURU y’u Bugiriki, mu mujyi wa Drama aho navukiye mu mwaka wa 1932, ubuzima bwaho bwarangwaga n’amahoro kandi bworoheje. Data yakundaga kumbwira ibyo yifuzaga ko nazakora. Yanteye inkunga yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. U Bugiriki bumaze gusakizwa mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, ihame ryari ryogeye mu Bagiriki ryari rigizwe n’amagambo agira ati “ushobora kwiba ibyo dutunze, ariko ntushobora na rimwe kwiba ikiri mu bwenge bwacu.” Nari nariyemeje kwiga amashuri ya kaminuza, maze ngatunga ikintu kitashoboraga kwibwa n’umuntu n’umwe.

Uhereye igihe nari nkiri muto, nari naragiye nifatanya n’imiryango y’urubyiruko yaterwaga inkunga na Kiliziya y’Aborutodogisi ya Kigiriki. Muri iyo miryango batubwiraga kwirinda udutsiko tw’ingirwadini dushobora guteza akaga. Mu buryo bwihariye, ndibuka itsinda rimwe batubwiye—ry’Abahamya ba Yehova—kubera ko batubwiraga ko ngo ari bo bagize antikristo.

Maze kubona impamyabumenyi mu ishuri ry’imyuga ryo muri Athènes mu mwaka wa 1953, nagiye mu Budage kureba niba narashoboraga kubona akazi nkora ari na ko njya ku ishuri. Ariko ibyo ntibyashobotse, bityo nagiye mu bindi bihugu. Nyuma y’ibyumweru bike, nagiye kubona mbona ngeze ku cyambu cy’u Bubiligi nta faranga na rimwe mfite. Ndibuka njya mu rusengero, nkicara, maze nkarira cyane ku buryo amarira yaguye hasi imbere yanjye. Nasenze mvuga ko Imana nimfasha nkagera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntari kuziruka inyuma y’ubutunzi bw’ibintu by’umubiri, ahubwo nari gushaka ishuri maze nkihatira kuba Umukristo mwiza n’umuturage mwiza. Amaherezo, mu mwaka wa 1957, nagezeyo.

Ubuzima bushya bwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwari bukomeye ku muntu w’umwimukira utari uzi ururimi kandi ntagire amafaranga. Nakoraga akazi k’ijoro ahantu habiri maze ku manywa ngakora uko nshoboye nkajya ku ishuri. Nize mu bigo byinshi by’amashuri makuru maze mbona impamyabumenyi iciriritse. Hanyuma nagiye muri Kaminuza ya Kaliforuniya i Los Angeles maze mpavana impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere muri siyansi ikoresha amategeko ya fiziki. Amagambo Data yambwiraga ku bihereranye no kwiga yatumye nkomeza urugendo muri iyo myaka iruhije.

Muri icyo gihe nahuye n’umukobwa mwiza w’Umugiriki witwa Ekaterini, maze mu mwaka 1964 turashyingiranwa. Umuhungu wacu w’imfura yavutse hashize imyaka itatu nyuma y’aho, kandi mu gihe kitarenze imyaka ine twabyaye abandi bahungu babiri n’umukobwa umwe. Mu by’ukuri, gutunga umuryango ari na ko niga muri kaminuza byari ikibazo cy’ingorabahizi.

Nakoreraga Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Zirwanira mu Kirere, mu ikompanyi ishinzwe ibitwaro birasa kure n’ibyogajuru y’ahitwa Sunnyvale ho muri leta ya Kaliforuniya. Nagize uruhare mu mishinga inyuranye y’intwaro zo mu kirere n’ibyogajuru, hakubiyemo na porogaramu z’ibyogajuru byitwa Agena na Apollo. Ndetse nanahawe imidari kubera inkunga natanze mu kugerageza kohereza Apollo ku ncuro ya 8 n’iya 11. Nyuma y’ibyo, nakomeje amashuri nza kugira uruhare rukomeye cyane mu mishinga inyuranye ya gisirikare irebana n’ibyogajuru. Maze kugera kuri iyo ntera, natekereje ko nashyikiriye—nari mfite umugore w’igikundiro, abana bane beza, akazi kiyubashye n’inzu nziza.

Mugenzi wanjye utarambirwa

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1967, nahuriye na Jim ku kazi, akaba yari umugabo wicisha bugufi cyane kandi w’umugwaneza. Buri gihe Jim yabaga afite akanyamuneza mu maso, kandi nta na rimwe yigeze yanga ko tujyana kunywa agakawa mu kiruhuko. Yakoreshaga ubwo buryo yabaga abonye kugira ngo angezeho ubutumwa bukubiye muri Bibiliya. Jim yambwiye ko yiganaga n’Abahamya ba Yehova.

Naguye mu kantu numvise ko Jim yifatanyaga n’iryo tsinda ryo mu rwego rw’idini. Byagenze bite rwose kugira ngo umuntu mwiza nka Jim ashukwe n’agatsiko k’ingirwadini ka antikristo? Icyakora, sinashoboraga kunanira Jim n’ukuntu yanyitagaho kandi akangaragariza ubugwaneza. Byasaga n’aho buri munsi yabaga afite ikintu gitandukanye yanzaniye ngo nsome. Urugero, umunsi umwe yaje mu biro byanjye maze arambwira ati “Isidoros, iyi ngingo yo mu Munara w’Umurinzi ivuga ibihereranye no gushimangira imibereho yo mu muryango. Yijyane imuhira, uze kuyisomera hamwe n’umugore wawe.” Namubwiye ko nari gusoma iyo gazeti, ariko nyuma y’aho nagiye mu musarane, maze iyo gazeti nyicagaguramo uduce duto ntujugunya mu kintu bajugunyamo imyanda.

Namaze imyaka itatu yose nca icyitwa igitabo cyose n’igazeti yose Jim yampaga. Kubera ko nari mfitiye Abahamya ba Yehova urwikekwe, ariko kandi nkaba narifuzaga ko jye na Jim dukomeza kwibera incuti, natekereje ko ibyari kurushaho kuba byiza cyane ari uko nari kujya ntega amatwi ibyo yambwiraga, hanyuma nkabisiga aho nicaye.

Icyakora, muri ibyo biganiro nabonye ko ibyinshi mu bintu nizeraga hamwe n’ibyo nakoraga bitari bishingiye kuri Bibiliya. Nabonye ko inyigisho y’Ubutatu, iy’umuriro utazima n’iy’ukudapfa k’ubugingo zitari zishingiye ku Byanditswe (Umubwiriza 9:10; Ezekiyeli 18:4; Yohana 20:17). Kubera ko nari Umworutodogisi w’Umugiriki w’umwibone, sinifuzaga kwemera mu buryo bweruye ko Jim yavugaga ukuri. Ariko kandi, kubera ko buri gihe yakoreshaga Bibiliya kandi akaba ataratangaga ibitekerezo bye bwite, amaherezo naje kubona ko uwo mugabo yari amfitiye ubutumwa bw’ingirakamaro buturuka muri Bibiliya.

Umugore wanjye yabonye ko hari hari ikintu runaka cyarimo kiba, maze ambaza niba naraganiriye n’incuti yanjye yifatanyaga n’Abahamya. Igihe namusubizaga nti yego, yarambwiye ati “ngwino tujye mu rindi dini iryo ari ryo ryose uretse Abahamya ba Yehova.” Nyamara, bidatinze jye n’umugore wanjye hamwe n’abana bacu, twatangiye kujya mu materaniro y’Abahamya buri gihe.

Icyemezo kitoroshye

Mu gihe nigaga Bibiliya, nageze ku magambo y’umuhanuzi Yesaya, amagambo agira ati “inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi nta bwo bazongera kwiga kurwana” (Yesaya 2:4). Naribajije nti ‘ni gute umugaragu w’Imana ikunda amahoro yakoreshwa mu gukora no gucura intwaro za kirimbuzi?’ (Zaburi 46:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Ntibyantwaye igihe kirekire kugira ngo ngere ku mwanzuro w’uko nagombaga guhindura akazi.

Mu buryo bwumvikana, icyo cyari ikibazo cy’ingorabahizi rwose. Nari mfite akazi kiyubashye. Kugira ngo ngere kuri iyo ntera nari narabanje kurwana inkundura mu gihe cy’imyaka myinshi nkorana umwete, niga kandi ngira ibyo nigomwa. Nari narageze ku ntera ya nyuma yo mu rwego rwo hejuru, none dore nari mpanganye n’ikibazo cyo kureka akazi kanjye. Ariko kandi, amaherezo urukundo rwimbitse nakundaga Yehova hamwe n’icyifuzo gikomeye cyo gukora ibyo ashaka rwaratsinze.—Matayo 7:21.

Nafashe umwanzuro wo gukomereza akazi mu isosiyete yari i Seattle ho muri leta ya Washington. Ariko kandi, nyuma y’igihe gito nasanze nari ndimo nifatanya mu kazi karushijeho kudahuza n’ibivugwa muri Yesaya 2:4, bituma manjirwa. Imihati nashyizeho kugira ngo nkore gusa ku yindi mishinga nta cyo yagezeho, nanone umutimanama wanjye wongeye kumbuza amahwemo. Niboneye neza ko ntashoboraga kuguma ku kazi kanjye kandi ngo nkomeze no kugira umutimanama ukeye.—1 Petero 3:21.

Byaje kugaragara ko byari bigiye kuba ngombwa ko tugira ihinduka rikomeye. Mu gihe kitageze ku mezi atandatu, twahinduye imibereho yacu, kandi ku byo twakoreshaga mu muryango tugabanyaho kimwe cya kabiri. Hanyuma, twagurishije inzu yacu nziza cyane kandi ihenze, maze tugura indi ntoya i Denver ho muri Colorado. Ubwo noneho nari niteguye gutera intambwe ya nyuma—ni ukuvuga kuva ku kazi. Nanditse ibaruwa isezera ku kazi, nsobanura igihagararo cyanjye gishingiye ku mutimanama wanjye. Uwo mugoroba, abana bamaze kujya kuryama, jye n’umugore wanjye twarapfukamye maze dusenga Yehova, nk’uko nabisobanuye ngitangira.

Mu gihe kitageze ku kwezi, twimukiye i Denver maze hashize ibyumweru bibiri nyuma y’aho, muri Nyakanga 1975, jye n’umugore wanjye turabatizwa. Hashize amezi atandatu ntarashobora kubona akazi, kandi buhoro buhoro amafaranga twari twarizigamiye twarimo tuyamara. Ukwezi kwa karindwi kwagiye gushira kuri konti dusigaranye amafaranga atakwishyura inzu n’ukwezi kumwe. Natangiye gushakisha ahantu aho ari ho hose nakora ibiraka, ariko nyuma y’aho nahise mbona akazi k’ubukanishi. Umushahara wari kimwe cya kabiri gusa cy’ayo nahembwaga mbere; n’ubwo byari bimeze bityo ariko, warutaga cyane ibyo nari nasabye Yehova. Mbega ukuntu nashimishijwe n’uko nari nashyize inyungu z’iby’umwuka mu mwanya wa mbere!—Matayo 6:33.

Turera abana bacu kugira ngo bakunde Yehova

Hagati aho, jye na Ekaterini twari duhugiye mu murimo ukomeye wo kurera abana bacu bane mu buryo buhuje n’amahame y’Imana. Igishimishije ariko, ni uko tubifashijwemo na Yehova, twiboneye ukuntu bose babaye Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bakegurira ubuzima bwabo gukora umurimo w’ingenzi wo kubwiriza iby’Ubwami mu buryo bwuzuye. Abahungu bacu batatu, ari bo Christos, Lakes na Gregory bahawe impamyabumenyi mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, none ubu bakorera mu mafasi anyuranye basura amatorero kandi bakayakomeza. Umukobwa wacu Toula, ni umukozi witangiye umurimo ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova i New York. Imitima yacu yagiye isabagizwa n’ibyishimo mu gihe twabonaga ukuntu bose bagiye bahara akazi keza kandi bahemberwa amafaranga menshi kugira ngo bakorere Yehova.

Hari benshi batubajije ibanga ryatumye turera abana mu buryo bugira ingaruka nziza gutyo. Birumvikana ko ari nta buryo bwihariye bwo kurera abana, ariko twagerageje gucengeza mu mitima yabo ibyo gukunda Yehova na bagenzi babo tubigiranye umwete (Gutegeka 6:6, 7; Matayo 22:37-39). Abana bamenye ko tudashobora kubwira Yehova ko tumukunda, keretse ibikorwa byacu biramutse bigaragaje ko tumukunda koko.

Umunsi umwe mu cyumweru, ubusanzwe ari ku wa Gatandatu, twifatanyaga mu murimo mu rwego rw’umuryango. Buri gihe twagiraga icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya ku wa Mbere nimugoroba tumaze kurya, nanone kandi twayoboreraga buri mwana icyigisho cya Bibiliya. Igihe abana bari bakiri bato, twiganaga na buri mwana akanya gato, ariko tukabikora incuro nyinshi mu cyumweru, hanyuma uko bagendaga bakura, twagiraga ibyigisho birebire kurushaho buri cyumweru. Muri ibyo byigisho, abana bacu bavugaga ikibari ku mutima kandi bakaganira natwe ku bibazo byabo nta cyo bishisha.

Nanone kandi, mu rwego rw’umuryango twagiraga imyidagaduro yubaka. Twakundaga gucurangira hamwe ibikoresho by’umuzika, kandi buri mwana yakundaga gucuranga indirimbo akunda. Rimwe na rimwe mu mpera z’icyumweru twatumiraga indi miryango tukifatanya mu buryo bwubaka. Nanone kandi, twakoraga ingendo tugiye mu biruhuko mu rwego rw’umuryango. Igihe kimwe twagiye muri izo ngendo, twamaze ibyumweru bibiri dutembera mu misozi ya Colorado kandi twifatanya n’amatorero yo muri ako karere mu murimo wo kubwiriza. Abana bacu bakunda kwibuka ukuntu bajyaga bakora mu nzego zinyuranye zo mu makoraniro y’intara kandi bagafasha mu kubaka Amazu y’Ubwami mu turere dutandukanye. Nanone kandi, mu gihe twabaga twajyanye abana mu Bugiriki kureba bene wabo, bajyaga bashobora kubonana n’Abahamya benshi bizerwa bari barafunzwe bazira ukwizera kwabo. Ibyo byabagizeho ingaruka zimbitse, bibafasha kwiyemeza kuzakomeza gushikama ku kuri no kukuvuganira babigiranye ubutwari.

Birumvikana ariko ko rimwe na rimwe abana bamwe bitwaraga nabi kandi bakagira amahitamo mabi mu birebana n’incuti bifatanyaga na zo. Ikindi gihe, ni twebwe ababyeyi twabatezaga ibibazo binyuriye wenda mu gukabya kubashyiraho igitsure mu bintu bimwe na bimwe. Ariko kandi, binyuriye mu kwiyambaza ‘inyigisho z’Umwami wacu’ nk’uko tuzisanga muri Bibiliya, byadufashaga twese gushyira ibintu mu buryo.—Abefeso 6:4; 2 Timoteyo 3:16, 17.

Igihe cyaranzwe n’ibyishimo byinshi mu mibereho yanjye

Nyuma y’aho abana bacu batangiriye umurimo w’igihe cyose, jye na Ekaterini twatangiye gutekereza cyane ku bihereranye n’icyo twashoboraga gukora kugira ngo twagure uruhare rwacu mu murimo wo kurokora ubuzima. Bityo, mu mwaka wa 1994 nyuma y’aho ntangiriye ikiruhuko cy’iza bukuru mbere y’uwo mwaka, twembi twatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Umurimo wacu ukubiyemo gusura ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza zo mu karere k’iwacu aho tubwiriza abanyeshuri kandi tukayoborera bamwe muri bo ibyigisho bya Bibiliya. Kubera ko nshobora kwishyira mu mwanya wabo nkumva ibibazo byabo—kuko nanjye nari mu mimerere nk’iyabo akaba ari nta myaka myinshi cyane ishize—nagize ingaruka nziza cyane mu kubafasha kumenya ibyerekeye Yehova. Mbega ibyishimo natewe no kuba nariganye n’abanyeshuri bakomoka muri Boliviya, Brezili, Chili, Etiyopiya, Megizike, Misiri, Tayilande, Turukiya n’u Bushinwa! Nanone kandi, nishimira kubwiriza nkoresheje telefoni, cyane cyane mbwiriza abantu bavuga ururimi rwanjye kavukire.

N’ubwo mfite inzitizi nyinshi bitewe n’uko iyo mvuga imivugire y’Ikigiriki yiganza cyane kandi nkaba ngeze mu za bukuru, buri gihe nagiye nihatira kuboneka no kugira umwuka nk’uwa Yesaya, we wavuze ati “ni jye: ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8). Twagize ibyishimo byo gufasha abantu barenga batandatu kwegurira Yehova ubuzima bwabo. Rwose icyo cyabaye igihe cyaranzwe n’ibyishimo byinshi mu mibereho yacu kurusha ikindi gihe cyose.

Hari igihe kimwe imibereho yanjye yahoze ishingiye ku gucura ibitwaro bya kirimbuzi byo kwica bagenzi banjye. Ariko kandi, binyuriye ku buntu butagira akagero bwa Yehova, jye n’umuryango wanjye yatwugururiye irembo ryo kuba abagaragu be bamwiyeguriye no gukoresha ubuzima bwacu bwose tugeza ku bantu ubutumwa bwiza buhereranye n’ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka paradizo. Mu gihe ntekereza ku myanzuro byagiye biba ngombwa ko mfata ku bibazo by’ingorabahizi, mpita nibuka amagambo yo muri Malaki 3:10, amagambo agira ati “ ‘nimubingeragereshe,’ ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ‘murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru nkabasukaho umugisha, mukabura aho muwukwiza.’ ” Rwose ibyo yarabikoze umutima wacu uranyurwa!

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Lakes: Papa yangaga uburyarya. Yagerageje cyane kwirinda kuba indyarya, cyane cyane mu bihereranye no guha umuryango we urugero rwiza. Incuro nyinshi yajyaga atubwira ati “nimwegurira Yehova ubuzima bwanyu, ibyo bifite icyo bisobanura by’ukuri. Mugomba kuba mwiteguye kugira ibyo mwigomwa ku bwa Yehova. Nta kindi kuba Umukristo bisobanura.” Ayo magambo nakomeje kuyazirikana, kandi yatumye nshobora gukurikiza urugero rwe mu birebana no kugira ibyo nigomwa ku bwa Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Christos: Nashimishijwe cyane n’ukuntu ababyeyi banjye babaye indahemuka kuri Yehova babigiranye ubugingo bwabo bwose, n’ukuntu bari bararahiriye rwose gusohoza inshingano zabo za kibyeyi. Mu rwego rw’umuryango, ibintu byose twabikoreraga hamwe—kuva ku murimo wacu wo kubwiriza kugeza ku biruhuko. N’ubwo ababyeyi banjye bashoboraga kugira ibindi bintu byinshi bakora, bakomeje koroshya ubuzima bwabo maze bibanda ku murimo. Muri iki gihe, nzi ko mu by’ukuri mba umuntu wishimye cyane kurusha abandi iyo nirundumuriye mu murimo wa Yehova mu buryo bwuzuye.

Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Gregory: Uretse amagambo ababyeyi banjye bambwiraga bantera inkunga yo kwagura umurimo wanjye, urugero rwabo hamwe n’igihamya cy’uko baboneraga ibyishimo mu murimo wa Yehova byansunikiye kongera gusuzuma imimerere yanjye, nshyira ku ruhande imihangayiko iyo ari yo yose nari mfite ku birebana no gutangira umurimo w’igihe cyose no kwitangira umurimo wa Yehova mu buryo bwuzuye kurushaho. Nshimira ababyeyi banjye ku bwo kuba baramfashije kubona ibyishimo bituruka ku kwihata.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Toula: Ababyeyi banjye buri gihe batsindagirizaga ko imishyikirano tugirana na Yehova ari cyo kintu cy’agaciro kurusha ibindi byose twashoboraga kugira, kandi ko uburyo bumwe rukumbi bushobora gutuma twishima by’ukuri ari uguha Yehova icyiza dufite kiruta ibindi. Batumye tubona ko Yehova abaho koko. Papa yakundaga kutubwira ko hari ibyiyumvo umuntu atasobanura ku bihereranye no gushobora kujya mu buriri nijoro ufite umutimanama ukeye, uzi ko wagerageje gukora uko ushoboye kose kugira ngo ushimishe Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Igihe nari umusirikare mu Bugiriki mu wa 1951

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ndi kumwe na Ekaterini mu mwaka wa 1966.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abagize umuryango wanjye mu mwaka wa 1996: (kuva ibumoso ugana iburyo, ahagana inyuma) Gregory, Christos, Toula, (imbere) Lakes, Ekaterini, nanjye