“Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya”
“Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya”
“Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ukugendana n’Imana yawe wicisha bugufi [“wiyoroshya,” “NW” ]?”—MIKA 6:8.
1, 2. Kwiyoroshya bisobanura iki, kandi se, bitandukaniye he n’ubwibone?
INTUMWA ikomeye yanze ko abantu bayitaho mu buryo bukabije. Umucamanza w’intwari w’Umwisirayeli yiyise muto cyane kuruta abandi bo mu nzu ya se. Umuntu ukomeye cyane kuruta abandi bose mu bihe byose yemeye ko adafite ububasha busesuye. Buri wese muri abo bagabo agaragaza umutima wo kwiyoroshya.
2 Ukwiyoroshya bihabanye n’ubwibone. Umuntu wiyoroshya ntakabya mu birebana n’uko abona ubushobozi bwe n’agaciro afite, kandi ntiyiyemera cyangwa ngo yirate. Aho kugaragaza ubwibone, ubwirasi cyangwa kurarikira, umuntu wiyoroshya buri gihe aba azi aho ubushobozi bwe bugarukira. Ku bw’ibyo, yubaha ibyiyumvo n’ibitekerezo by’abandi kandi akabyitaho mu buryo bukwiriye.
3. Ni mu buhe buryo ubwenge “bufitwe n’abiyoroshya” (NW )?
3 Hari impamvu zumvikana zituma Bibiliya igira iti “ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi [“abiyoroshya,” NW ]” (Imigani 11:2). Umuntu wiyoroshya aba ari umunyabwenge kubera ko agendera mu nzira yemerwa n’Imana, kandi akirinda kugira umutima w’ubwibone utuma umuntu asuzugurwa (Imigani 8:13; 1 Petero 5:5). Kuba kwiyoroshya birimo ubwenge byemezwa n’imibereho y’umubare runaka w’abagaragu b’Imana. Reka dusuzume za ngero eshatu zavuzwe muri paragarafu ibanza.
Pawulo—‘Umukozi’ akaba n’ ‘igisonga’
4. Ni izihe nshingano zihariye Pawulo yari afite?
4 Pawulo yari umuntu uzwi cyane mu Bakristo ba mbere, kandi ibyo bikaba byumvikana. Mu gihe cy’umurimo we, yagenze ibirometero bibarirwa mu bihumbi mu nyanja no ku butaka, kandi yashinze amatorero menshi. Byongeye kandi, Yehova yahaye Pawulo igikundiro cyo kubona ibintu byinshi mu iyerekwa n’impano yo kuvuga indimi z’amahanga (1 Abakorinto 14:18; 2 Abakorinto 12:1-5). Nanone kandi, yahumekeye Pawulo kugira ngo yandike inzandiko 14, ubu zikaba ziri mu zigize Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki. Uko bigaragara, dushobora kuvuga ko ibikorwa bya Pawulo byarutaga kure cyane iby’izindi ntumwa zose.—1 Abakorinto 15:10.
5. Ni gute Pawulo yagaragaje ko yiyoroshyaga mu bihereranye n’uko yitekerezagaho?
5 Kubera ko Pawulo yari ari ku isonga mu murimo wa Gikristo, bamwe bakwitega kumubona yishimira kuba mu mwanya w’imbere, ndetse akanarata ubutware bwe. Icyakora, si ko biri kubera ko Pawulo yari umuntu wiyoroshya. Yiyise ‘uworoheje hanyuma y’izindi ntumwa zose,’ yongeraho ati “ntibinkwiriye ko nitwa intumwa, kuko narenganyaga [i]torero ry’Imana” (1 Abakorinto 15:9). Kubera ko Pawulo yahoze atoteza Abakristo, ntiyigeze na rimwe yibagirwa ko kuba yari afitanye n’Imana imishyikirano nta kindi yabikeshaga uretse ubuntu yagiriwe, ndetse akaba ari na bwo bwatumye agira inshingano zihariye mu murimo (Yohana 6:44; Abefeso 2:8). Ku bw’ibyo, Pawulo ntiyumvaga ko ibintu bitangaje yagezeho mu murimo byatumye aruta abandi.—1 Abakorinto 9:16.
6. Ni gute Pawulo yagaragaje umuco wo kwiyoroshya mu mishyikirano yagiranaga n’Abakorinto?
6 Umuco Pawulo yari afite wo kwiyoroshya wagaragaye mu buryo bwihariye mu mishyikirano yagiranaga n’Abakorinto. Uko bigaragara, bamwe muri bo bakundaga abo batekerezaga ko bari abagenzuzi bakomeye, hakubiyemo Apolo, Kefa na Pawulo ubwe (1 Abakorinto 1:11-15). Ariko kandi, Pawulo ntiyigeze asaba Abakorinto kumushimagiza, kandi nta n’ubwo yigeze yuririra aho ngo agire icyo akora abitewe n’uko bamukundaga. Igihe yabasuraga, ntiyahageze ‘ari umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa afite ubwenge buhebuje.’ Ahubwo, Pawulo yiyerekejeho we na bagenzi be agira ati “nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana.” *—1 Abakorinto 2:1-5; 4:1.
7. Ni gute Pawulo yagaragaje umuco wo kwiyoroshya, ndetse no mu gihe yatangaga inama?
7 Ndetse Pawulo yagaragaje umuco wo kwiyoroshya ubwo byabaga ngombwa ko atanga inama n’ubuyobozi mu buryo butajenjetse. Yinginze Abakristo bagenzi be “ku bw’imbabazi z’Imana” no “ku bw’urukundo,” aho kubabwira akoresheje imbaraga z’ubutware bwe yahabwaga no kuba yari intumwa (Abaroma 12:1, 2; Filemoni 8, 9). Kuki Pawulo yabigenje atyo? Ni ukubera ko mu by’ukuri yabonaga ko yari ‘umukozi ufatanyije’ n’abavandimwe be, aho kuba ‘ubatwaza igitugu’ ‘ku byerekeye ku kwizera kwabo’ (2 Abakorinto 1:24). Nta gushidikanya, ukwiyoroshya kwa Pawulo ni ko kwagize uruhare mu gutuma akundwa mu buryo bwihariye n’abari bagize amatorero ya Gikristo yo mu kinyejana cya mbere.—Ibyakozwe 20:36-38.
Kwiyoroshya mu bihereranye n’uko tubona inshingano zacu
8, 9. (a) Kuki twagombye kwiyoroshya mu bihereranye n’uko twitekerezaho? (b) Ni gute abantu bafite inshingano runaka bashobora kugaragaza umuco wo kwiyoroshya?
8 Pawulo yahaye Abakristo bo muri iki gihe urugero ruhebuje. Uko inshingano twahawe zaba ziri kose, nta n’umwe muri twe wagombye kumva ko asumba abandi. Pawulo yaranditse ati “umuntu niyibwira Abagalatiya 6:3). Kubera iki? Ni ukubera ko “bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana.” (Abaroma 3:23; 5:12, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Ni koko, ntitwagombye na rimwe kuzigera twibagirwa ko twese twarazwe icyaha n’urupfu twokojwe na Adamu. Inshingano zihariye ntizituzamura ngo zituvane mu mimerere isuzuguritse turimo y’icyaha (Umubwiriza 9:2). Nk’uko byari bimeze kuri Pawulo, abantu bashobora kugirana imishyikirano n’Imana nta kindi babikesha uretse ubuntu bagiriwe, ndetse akaba ari na bwo bubahesha kuyikorera bafite imyanya y’igikundiro.—Abaroma 3:12, 24.
ko ari ikintu, kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye” (9 Mu gihe umuntu wiyoroshya aba asobanukiwe ibyo, ntiyishimana inshingano ze cyangwa ngo yirate ibyo yagezeho (1 Abakorinto 4:7). Mu gihe atanga inama cyangwa ubuyobozi, abikora yumva ko ari umukozi ufatanyije n’abo abiha—ntabikora nk’aho ari shebuja. Nta gushidikanya, byaba bidakwiriye ko umuntu uzi gukora imirimo runaka kurusha abandi yasaba bagenzi be bahuje ukwizera ko bamushimagiza, cyangwa se ngo yuririre aho agire ibintu akora abitewe n’uko bamukunda (Imigani 25:27; Matayo 6:2-4). Ishimwe ryonyine rifite icyo rimaze ni irituruka ku bandi—kandi ryagombye kuza tutabibasabye. Turamutse dushimagijwe, ntitwagombye kureka ngo ibyo bitume twitekereza ko turi abantu bakomeye cyane.—Imigani 27:2; Abaroma 12:3.
10. Sobanura ukuntu bamwe bashobora kugaragara ko baciye bugufi bashobora mu by’ukuri kuba ari “abatunzi mu byo kwizera.”
10 Mu gihe duhawe inshingano runaka, umuco wo kwiyoroshya uzadufasha kwirinda kwibanda mu buryo budakwiriye ku mihati yacu, ngo usange dushaka kumvikanisha ko itorero rigira amajyambere biturutse gusa ku mihati yacu n’ubushobozi dufite. Urugero, dushobora kuba dufite impano yo kwigisha mu buryo bwihariye (Abefeso 4:11, 12). Icyakora, niba twiyoroshya tugomba kumenya ko amwe mu masomo akomeye cyane kurusha ayandi twigira mu materaniro y’itorero adatangirwa kuri platifomu. Dufate urugero: mbese, ntuterwa inkunga no kubona umubyeyi urera abana wenyine uza ku Nzu y’Ubwami buri gihe ari kumwe n’abana be bagera ikirenge mu cye? Cyangwa se, umuntu wihebye uza mu materaniro mu budahemuka n’ubwo ahorana ibyiyumvo by’uko nta cyo amaze? Cyangwa, umuntu ukiri muto ugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka nta gutezuka n’ubwo afite ibintu bishobora kumugiraho ingaruka mbi ku ishuri n’ahandi? (Zaburi 84:11, umurongo wa 10 muri muri Biblia Yera.) Abo bantu bashobora kuba batabonwa na bose. Ibintu bigerageza ugushikama kwabo ahanini ntibibonwa n’abandi. Ariko kandi, bashobora kuba ari “abatunzi mu byo kwizera” kimwe n’abandi babonwa cyane kubarusha (Yakobo 2:5). N’ubundi kandi, amaherezo kuba uwizerwa ni byo bituma umuntu yemerwa na Yehova.—Matayo 10:22; 1 Abakorinto 4:2.
Gideyoni—“Umuhererezi” mu nzu ya se
11. Ni mu buhe buryo Gideyoni yagaragaje umuco wo kwiyoroshya mu gihe yavuganaga na marayika w’Imana?
11 Gideyoni, umusore wari ufite ibigango wo mu muryango wa Manase, yabayeho mu gihe cy’imivurungano mu mateka ya Isirayeli. Ubwoko bw’Imana bwari bumaze imyaka irindwi bubabazwa n’Abamidiyani babukandamizaga. Ariko kandi, ubwo noneho igihe cyari kigeze kugira ngo Yehova acungure ubwoko bwe. Ni yo mpamvu marayika yabonekeye Gideyoni maze akavuga ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.” Gideyoni yari afite umuco wo kwiyoroshya, bityo ntiyigeze ahimbarwa ngo yishimire cyane ishema ryo guhabwa ishimwe atari yiteze. Ahubwo, yabwiye marayika abigiranye ukubaha ati “mutware, niba Uwiteka ari kumwe natwe, ni iki gituma ibyo byose bitubaho?” Uwo mumarayika yafutuye ibintu maze abwira Gideyoni ati ‘uzakiza Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani.’ Ni gute Gideyoni yabyitabiriye? Aho guhita acakira iyo nshingano nk’aho ari uburyo yari abonye bwo kwigira intwari mu ishyanga rye, Gideyoni yarashubije ati “ariko, Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje Abacamanza 6:11-15.
mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya Data.” Mbega umuco wo kwiyoroshya!—12. Ni gute Gideyoni yagaragaje ubwenge mu gusohoza inshingano ye?
12 Mbere y’uko Yehova yohereza Gideyoni ku rugamba, yabanje kumugerageza. Mu buhe buryo? Gideyoni yasabwe gusenya igicaniro se yari yarubakiye Baali no guhirika inkingi yera yari iruhande rwacyo. Gusohoza iyo nshingano byari gusaba ubutwari, ariko Gideyoni yanagaragaje umuco wo kwiyoroshya n’ubwenge mu buryo yayishohoje. Aho kubikorera ku karubanda aho abantu bose bamureba, Gideyoni yitwikiriye ijoro abikora igihe yashoboraga rwose kurangiza akihitira nta wumubonye. Byongeye kandi, Gideyoni yashohoje inshingano ye abigiranye amakenga mu buryo bukwiriye. Yajyanye n’abagaragu icumi—wenda akaba yarabajyanye kugira ngo bamwe bashobore kubarinda mu gihe abandi bari kuba bamufasha gusenya igicaniro no guhirika inkingi yera. * Uko byari biri kose, binyuriye ku migisha ya Yehova, Gideyoni yashohoje inshingano ye, kandi mu gihe runaka yakoreshejwe n’Imana mu kubohora Isirayeli ayivana mu maboko y’Abamidiyani.—Abacamanza 6:25-27.
Tugaragaze umuco wo kwiyoroshya n’ubwenge
13, 14. (a) Ni gute dushobora kugaragaza umuco wo kwiyoroshya mu gihe duhawe inshingano mu murimo? (b) Ni gute Umuvandimwe A. H. Macmillan yatanze urugero rwiza mu birebana no kugaragaza umuco wo kwiyoroshya?
13 Hari byinshi dushobora kumenya tubikesheje umuco wo kwiyoroshya wagaragajwe na Gideyoni. Urugero, tubyifatamo dute iyo duhawe inshingano mu murimo? Twaba se dutekereza mbere na mbere ku bihereranye n’ukuntu izatuma tuba abantu bakomeye cyangwa icyubahiro izaduhesha? Cyangwa se, dutekereza twiyoroheje niba dushobora kuzasohoza ibijyanirana n’iyo nshingano kandi tukabishyira mu isengesho? Umuvandimwe A. H. Macmillan, warangije isiganwa rye ryo ku isi
mu mwaka wa 1966, yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’ibyo. Igihe kimwe, C. T. Russell, perezida wa mbere wa Watch Tower Society, yabajije Umuvandimwe Macmillan icyo yatekerezaga ku bihereranye n’uwari kuzaba ashinzwe umurimo mu gihe yari kuba atagihari. Mu kiganiro cyakurikiyeho, Umuvandimwe Macmillan nta na rimwe yigeze yishyira imbere avuga ko ari we ubwe wawushingwa, n’ubwo byari kuba bikwiriye cyane ko abikora. Amaherezo, Umuvandimwe Russell yasabye Umuvandimwe Macmillan ko yatekereza akareba niba yakwemera iyo nshingano. Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, Umuvandimwe Macmillan yaranditse ati “nahagaze numiwe. Nabitekerejeho nitonze cyane, kandi namaze igihe runaka mbishyira mu isengesho mbere y’uko amaherezo mubwira ko nari kwishimira gukora ibyo nashoboraga gukora byose kugira ngo mwunganire.”14 Hashize igihe gito nyuma y’aho, Umuvandimwe Russell yarapfuye, asiga Watch Tower Society itagira perezida. Kubera ko Umuvandimwe Macmillan ari we wari wasigaye ayobora mu gihe Umuvandimwe Russell yari yaragiye mu rugendo rwa nyuma yakoze ajya kubwiriza, hari umuvandimwe wamuriye akara, aramubwira ati “Mac, ubu ufite amahirwe menshi yo kuba waba perezida. Ni wowe wari uhagarariye Umuvandimwe Russell mu buryo bwihariye igihe yari adahari, kandi twese yatubwiye ko ibyo uzajya utubwira ari byo tugomba kuzajya dukora. Urabibona ko yagiye agiye. Biragaragara rwose ko ari wowe ugomba gufata uwo mwanya.” Umuvandimwe Macmillan yaramushubije ati “Muvandimwe, ibi bintu si uko tugomba kubibona. Uyu ni umurimo w’Umwami kandi umwanya wonyine uhabwa mu muteguro w’Umwami, ni uwo Umwami aba abona ko ukwiriye guhabwa; kandi nzi neza rwose ko atari jye ukwiriye guhabwa uwo murimo.” Hanyuma, Umuvandimwe Macmillan yashimye ko undi muntu yahabwa uwo mwanya. Kimwe na Gideyoni, yariyoroshyaga mu bihereranye n’uko yitekerezagaho—bikaba byaba byiza natwe tugiye twitekereza dutyo.
15. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe bw’ingirakamaro dushobora gukoresha ubushishozi mu gihe tubwiriza abandi?
15 Natwe twagombye kwiyoroshya mu birebana n’uburyo dusohoza inshingano zacu. Gideyoni yari umunyabwenge, kandi yagerageje kutarakaza abamurwanyaga bitari ngombwa. Mu buryo nk’ubwo, mu murimo wacu wo kubwiriza, tugomba kwiyoroshya kandi tukagira ubwenge mu byerekeranye n’ukuntu tuvugisha abandi. Ni iby’ukuri ko turwana intambara yo mu buryo bw’umwuka igamije gusenya “ibihome” n’ “impaka” (2 Abakorinto 10:4, 5). Ariko kandi, ntitugomba kuvugisha abandi tubasuzugura cyangwa ngo tube twatuma babona impamvu ikwiriye ituma barakarira ubutumwa bwacu. Ahubwo, twagombye kubaha ibitekerezo byabo, tugatsindagiriza icyo dushobora kuba twemeranyaho, hanyuma tukibanda ku bintu byiza bigize ubutumwa bwacu.—Ibyakozwe 22:1-3; 1 Abakorinto 9:22; Ibyahishuwe 21:4.
Yesu—We watanze urugero ruruta izindi mu bihereranye no kwiyoroshya
16. Ni gute Yesu yagaragaje ko yiyoroshyaga mu bihereranye n’uko yitekerezagaho?
16 Urugero ruhebuje cyane kuruta izindi mu bihereranye no kwiyoroshya ni urwatanzwe na Yesu Kristo. * N’ubwo Yesu yari afitanye imishyikirano ya bugufi cyane na Se, ntiyajijinganyije kwemera ko hari ibintu runaka byari birenze ubutware bwe (Yohana 1:14). Urugero, igihe nyina wa Yakobo na Yohana yasabaga ko abahungu be babiri bazicara iruhande rwa Yesu mu bwami bwe, Yesu yagize ati “kwicara iburyo bwanjye n’ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije” (Matayo 20:20-23). Ikindi gihe, Yesu yavuze nta pfunwe amagambo agira ati ‘nta cyo mbasha gukora ubwanjye; sinkurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.’—Yohana 5:30; 14:28; Abafilipi 2:5, 6.
17. Ni gute Yesu yagaragaje ukwiyoroshya mu mishyikirano yagiranaga n’abandi?
17 Yesu yasumbaga abantu badatunganye mu buryo bwose, kandi yari afite ubutware yari yarahawe na Se, ari we Yehova, buruta ubw’undi muntu uwo ari we wese. Nyamara kandi, Yesu yariyoroshyaga mu mishyikirano yagiranaga n’abigishwa be. Ntiyigeze ababuza amahwemo abahundagazaho ubumenyi butangaje. Yagaragaje ko abitaho kandi ko abafitiye impuhwe, azirikana ibyo bari bakeneye (Matayo 15:32; 26:40, 41; Mariko 6:31). Bityo rero, n’ubwo Yesu yari atunganye, ntiyari wa muntu ufite ingeso yo gushaka ko ibintu byose biba bitunganye. Nta na rimwe yigeraga asaba abigishwa be ibirenze ibyo bashobora gukora, kandi ntiyigeraga abikoreza ibirenze ibyo bashobora kwihanganira (Yohana 16:12). Ntibitangaje rero kuba abantu benshi cyane baramuboneyeho uburuhukiro!—Matayo 11:29.
Twigane urugero rwa Yesu rwo kwiyoroshya
18, 19. Ni gute twakwigana umuco wo kwiyoroshya wagaragajwe na Yesu mu (a) buryo twitekerezaho no (b) mu buryo dufata abandi?
18 Niba umuntu ukomeye cyane kuruta abandi bose mu bihe byose yaragaragaje umuco wo kwiyoroshya, mbega ukuntu twe twagombye kurushaho kuwugaragaza! Abantu badatunganye akenshi usanga bajijinganya kwemera ko badafite ubutware busesuye. Icyakora, Abakristo bihatira kwiyoroshya bigana Yesu. Nta bwo bibona cyane ku buryo badaha inshingano abujuje ibisabwa; ndetse nta n’ubwo birata kandi ngo babe badashaka kwemera ubuyobozi bahabwa n’abafite uburenganzira bwo kubutanga. Mu kugaragaza umwuka w’ubufatanye, bemera ko ibintu byose mu itorero bikorwa “neza uko bikwiriye, no muri gahunda.”—1 Abakorinto 14:40.
19 Nanone kandi, umuco wo kwiyoroshya uzadusunikira gushyira mu gaciro mu bihereranye n’ibyo twitega ku bandi no kuzirikana ibyo bakeneye (Abafilipi 4:5). Dushobora kuba dufite ubushobozi runaka n’impano abandi badafite. Icyakora, niba twiyoroshya, si ko buri gihe tuzajya twitega ko abandi bakora nk’uko twe tubyifuza. Mu kuzirikana ko buri muntu wese afite aho ubushobozi bwe bugarukira, tuzajya twihanganira intege nke z’abandi twiyoroheje rwose. Petero yaranditse ati “ariko ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Petero 4:8.
20. Ni iki dushobora gukora kugira ngo tuneshe kamere iyo ari yo yose ibogamira ku kutiyoroshya?
20 Nk’uko tumaze kubibona, ubwenge bufitwe n’abiyoroshya rwose. None se, byagenda bite uramutse ubonye ko ufite kamere ibogamira ku kutiyoroshya cyangwa ku bwibone? Ntucike intege. Ahubwo, kurikiza urugero rwa Dawidi, we wasenze agira ati “ujye urinda umugaragu wawe gukora ibyaha by’ibyitumano, bye kuntwara.” (Zaburi 19:14, umurongo wa 13 muri Biblia Yera.) Binyuriye mu kwigana ukwizera kwagaragajwe n’abagabo nka Pawulo, Gideyoni na Yesu Kristo—we wagaragaje ukwizera kuruta undi muntu wese—tuzibonera mu buryo bwa bwite amanyakuri y’amagambo agira ati “ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi [“abiyoroshya,” NW ] .”—Imigani 11:2.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “abakozi” rishobora kwerekeza ku mugaragu wagashyaga mu mwanya wo hasi mu bwato bunini. Ibinyuranye n’ibyo, “ibisonga” bishobora guhabwa izindi nshingano, wenda nko kwita ku isambu n’amazu. Nyamara kandi, mu maso y’abatware benshi, igisonga cyabaga kiri mu buretwa nk’ubwo umugaragu wagashyaga mu bwato yabaga arimo.
^ par. 12 Ubwenge n’amakenga Gideyoni yagaragaje ntibigomba kwitiranywa n’ikimenyetso kigaragaza ko yari umubyabwoba. Ahubwo, ubutwari bwe bwemezwa n’amagambo avugwa mu Baheburayo 11:32-38, hashyira Gideyoni mu rutonde rw’ ‘abahawe imbaraga nyinshi’ kandi ‘babaye intwari mu ntambara.’
^ par. 16 Kubera ko kwiyoroshya bikubiyemo kumenya aho ubushobozi bw’umuntu bugarukira, Yehova ntashobora kuvugwaho mu buryo bukwiriye ko yiyoroshya. Icyakora, yicisha bugufi.—Zaburi 18:35, NW.
Mbese, uribuka?
• Kwiyoroshya bisobanura iki?
• Ni gute dushobora kwigana umuco wo kwiyoroshya wagaragajwe na Pawulo?
• Ni iki dushobora kwiga ku birebana no kwiyoroshya duhereye ku rugero rwatanzwe na Gideyoni?
• Ni gute Yesu yatanze urugero ruruta izindi mu bihereranye no kwiyoroshya?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Ukwiyoroshya kwa Pawulo kwatumye akundwa na bagenzi be b’Abakristo
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Gideyoni yakoresheje ubwenge mu gusohoza ibyo Imana ishaka
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Yesu, Umwana w’Imana, agaragaza umuco wo kwiyoroshya mu byo akora byose