Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwibone butuma umuntu asuzugurwa

Ubwibone butuma umuntu asuzugurwa

Ubwibone butuma umuntu asuzugurwa

“Iyo ubwibone buje, isoni ziherako zikaza; ariko ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi [“abiyoroshya,” “NW” ].”​—IMIGANI 11:2.

1, 2. Ubwibone ni iki, kandi se, ni mu buhe buryo bwagiye butuma abantu bagira amakuba?

UMULEWI w’umunyeshyari ayoboye agatsiko k’abantu bigometse ku batware bashyizweho na Yehova. Igikomangoma kirangwa no kurarikira gicuze umugambi mubisha wo kwigarurira intebe y’ubwami ya se. Umwami utarangwa no kwihangana asuzuguye amabwiriza asobanutse neza yatanzwe n’umuhanuzi w’Imana. Abo Bisirayeli uko ari batatu bafite ingeso imwe bahuriyeho: ni ukuvuga ubwibone.

2 Ubwibone ni ikimenyetso kiranga umutima ushobora guteza abantu bose akaga. (Zaburi 19:14, umurongo wa 13 muri Biblia Yera.) Umuntu w’umwibone arengera imipaka nta cyo yitayeho, agakora ibyo yishakiye atabiherewe uburenganzira. Akenshi, ibyo biteza amakuba. Mu by’ukuri, ubwibone bwagushije abami kandi butuma ubwami busenyuka (Yeremiya 50:29, 31, 32; Daniyeli 5:20). Ndetse bwagiye bugusha mu mutego bamwe mu bagaragu ba Yehova maze bugatuma barimbuka.

3. Ni gute dushobora kumenya ibihereranye n’akaga gaterwa n’ubwibone?

3 Bibiliya ifite impamvu yumvikana neza ituma igira iti “iyo ubwibone buje, isoni ziherako zikaza; ariko ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi [“abiyoroshya,” NW ]” (Imigani 11:2). Bibiliya iduha ingero zemeza ko uwo mugani ari ukuri. Gusuzuma zimwe muri izo ngero biri budufashe kubona akaga ko kurengera imipaka ikwiriye. Ku bw’ibyo rero, nimucyo turebe ukuntu ishyari, irari no kutihangana byatumye ba bagabo batatu twavuze tugitangira bakora ibikorwa by’ubwibone, bigatuma basuzugurwa.

Kora—Umunyeshyari w’icyigomeke

4. (a) Kora yari muntu ki, kandi se, ni ibihe bintu bizwi cyane mu mateka yagizemo uruhare nta gushidikanya? (b) Mu myaka ya nyuma ya Kora, ni ikihe gikorwa kibi kizwi cyane yatangije?

4 Kora yari Umulewi w’Umukohati, akaba yari mubyara wa Mose na Aroni. Uko bigaragara, yari amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari indahemuka kuri Yehova. Kora yagize igikundiro cyo kuba umwe mu bacunguwe mu buryo bw’igitangaza bakambuka Inyanja Itukura, kandi birashoboka ko yaba yaragize uruhare mu gusohoza urubanza Yehova yaciriye Abisirayeli basenze inyana ku Musozi Sinayi (Kuva 32:26). Icyakora, amaherezo Kora yaje kuba umuyobozi w’agatsiko k’abantu bigometse kuri Mose na Aroni, kari gakubiyemo Abarubeni, ari bo Datani, Abiramu na Oni, hamwe n’abatware b’Abisirayeli 250. * Babwiye Mose na Aroni bati “ibyo mukora birahagije, kuko abo mu iteraniro bose ari abera, umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo: ni iki gituma mwishyira hejuru y’iteraniro ry’Uwiteka?”—Kubara 16:1-3.

5, 6. (a) Kuki Kora yigometse kuri Mose na Aroni? (b) Kuki bishobora kuvugwa ko Kora ashobora kuba atarahaye agaciro umwanya yari afite muri gahunda Imana yari yarateganyije?

5 Kuki Kora yigometse nyuma y’imyaka myinshi yamaze ari uwizerwa? Nta gushidikanya, Mose ntiyayoboraga Abisirayeli abakandamiza, kubera ko “yari umugwaneza [“yicishaga bugufi,” NW ] , [k]urusha abantu bo mu isi bose” (Kubara 12:3). Ariko kandi, birasa n’aho Kora yagiriye Mose na Aroni ishyari maze akarakazwa n’uko bari bafite umwanya ukomeye, bityo ibyo bituma avuga—mu buryo budakwiriye—ko ari bo bari barihaye kwishyira hejuru y’iteraniro, kandi bakabikora babigiranye ubwikunde.—Zaburi 106:16.

6 Birashoboka cyane ko kimwe mu bibazo Kora yari afite ari uko atafatanaga uburemere inshingano yari afite muri gahunda yateganyijwe n’Imana. Ni iby’ukuri ko Abalewi b’Abakohati batari abatambyi, ariko kandi bari abigisha b’Amategeko y’Imana. Nanone kandi, batwaraga ibikoresho byo mu ihema ry’ibonaniro iyo byabaga bigomba kwimurwa. Iyo ntiyari inshingano yoroheje, kubera ko ibikoresho byera byakorwagaho gusa n’abantu batanduye mu byerekeye ugusenga no mu by’umuco (Yesaya 52:11). Ku bw’ibyo rero, igihe Mose yavuganaga na Kora imbonankubone, mu by’ukuri yari arimo abaza ati ‘mbese, ubona ko inshingano yawe ari akantu k’ubusa busa ku buryo ugomba no kubona ubutambyi’ (Kubara 16:9, 10)? Kora yananiwe kwiyumvisha ko ishema riruta irindi ryose ari ugukorera Yehova mu budahemuka mu buryo buhuje na gahunda yateganyije—aho kuba ugushyirwa mu rwego cyangwa umwanya wihariye.—Zaburi 84:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.

7. (a) Ni gute Mose yagenjereje Kora n’abantu be? (b) Ni gute ukwigomeka kwa Kora kwaje kurangira nabi?

7 Mose yahamagaje Kora hamwe n’abantu be abasaba ko bukeye bw’aho mu gitondo bagombaga guteranira ku ihema ry’ibonaniro bafite ibyotero hamwe n’umubavu. Kora n’abantu be nta burenganzira bari bafite bwo kosa umubavu, bitewe n’uko batari abatambyi. Iyo abo bantu baramuka bazanye ibyotero n’umubavu, ibyo byari kugaragaza neza ko bari kuba bacyumva ko bafite uburenganzira bwo gukora imirimo y’abatambyi—ndetse na nyuma y’aho bari bamariye guhabwa ijoro ryose ryo kongera kubitekerezaho. Mu gihe bitabaga bukeye bw’aho mu gitondo, Yehova yagaragaje uburakari bwe mu buryo bukwiriye. Ku bihereranye n’Abarubeni, ‘ubutaka bwarasamye burabamira.’ Naho abandi bari basigaye, hakubiyemo na Kora, bakongowe n’umuriro wari uturutse ku Mana (Gutegeka 11:6; Kubara 16:16-35; 26:10). Ubwibone bwa Kora bwatumye asuzugurwa mu buryo bukomeye cyane—ni ukuvuga kutemerwa n’Imana!

Tunanire ‘umwuka wo kugira ishyari’

8. Ni gute ‘umwuka wo kugira ishyari’ ushobora kwigaragaza mu Bakristo?

8 Inkuru ivuga ibya Kora ni umuburo kuri twe. Kubera ko ‘umwuka wo kugira ishyari’ uba mu bantu badatunganye, ushobora kwigaragaza no mu itorero rya Gikristo (Yakobo 4:5). Urugero, dushobora kuba twibanda cyane ku myanya y’icyubahiro. Kimwe na Kora, dushobora kugirira ishyari abafite inshingano twifuza guhabwa. Cyangwa se, dushobora kumera nk’Umukristo wo mu kinyejana cya mbere witwaga Diyotirefe. Yanengaga bikabije ubutware bw’intumwa, uko bigaragara bikaba byaraterwaga n’uko yifuzaga kubuhabwa. Koko rero, Yohana yanditse avuga ko Diyotirefe yari umuntu “ushaka kuba ukomeye.”—3 Yohana 9.

9. (a) Ni iyihe myifatire tugomba kwirinda mu birebana n’uko tubona ibyerekeye inshingano zo mu itorero? (b) Ni mu buhe buryo bukwiriye twagombye kubona umwanya dufite muri gahunda Imana yateganyije?

9 Birumvikana ko atari bibi ko umugabo w’Umukristo yakwifuza guhabwa inshingano mu itorero. Ndetse Pawulo yateye Abakristo inkunga yo kugira iyo myifatire (1 Timoteyo 3:1). Icyakora, ntitwagombye na rimwe kuzigera tubona ko inshingano duhabwa mu murimo ari ikimenyetso cy’ishimwe, nk’aho binyuriye mu kuzihabwa twaba twarateye intambwe tukazamurwa mu ntera. Wibuke ko Yesu yagize ati “ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu” (Matayo 20:26, 27). Uko bigaragara, byaba bidakwiriye kugirira ishyari abafite inshingano ziremereye kurushaho, nk’aho agaciro dufite imbere y’Imana gashingiye ku ‘rwego’ turimo mu muteguro wayo. Yesu yagize ati “mwese muri abavandimwe” (Matayo 23:8). Ni koko, yaba umubwiriza cyangwa umupayiniya, yaba umuntu ubatijwe vuba cyangwa umaze igihe kirekire ashikamye—abakorera Yehova bose babigiranye ubugingo bwabo bwose bafite umwanya w’agaciro muri gahunda yateganyije (Luka 10:27; 12:6, 7; Abagalatiya 3:28; Abaheburayo 6:10). Mu by’ukuri, ni umugisha gukora dufatanye urunana n’abantu babarirwa muri za miriyoni bihatira gushyira mu bikorwa inama ya Bibiliya igira iti “mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane.”—1 Petero 5:5.

Abusalomu—Umuntu wararikiraga mu buryo butagira rutangira

10. Abusalomu yari muntu ki, kandi se, ni gute yagerageje gushaka kwikundisha ku bantu baganaga umwami kugira ngo abacire imanza?

10 Imibereho y’umuhungu wa gatatu w’Umwami Dawidi, ari we Abusalomu, itanga isomo rikomeye mu bihereranye no kurarikira. Uwo muntu utaragiraga icyo yitaho wacuze umugambi mubisha, yagerageje kwikundisha ku bantu baganaga umwami kugira ngo abacire imanza binyuriye mu kubashyeshyenga. Mbere na mbere, yumvikanishije ko Dawidi atitaga ku byo bari bakeneye. Hanyuma, yaretse gukoresha amayeri afifitse maze agusha ku ngingo. Abusalomu yagize ati “iyaba naragizwe umucamanza wo muri iki gihugu, umuntu wese, wagize impamvu yose cyangwa urubanza, akansaga, namucira urubanza rutabera.” Imigambi mibisha Abusalomu yacuze mu buryo bw’amayeri nta mipaka yari ifite. Bibiliya igira iti “iyo hagiraga umuntu umwegera kumuramya, yaramburaga ukuboko kwe, akamufata akamusoma. Uko ni ko Abusalomu yagenzaga Abisirayeli bazaga kuburanira umwami bose.” Ibyo byagize izihe ngaruka? ‘Abusalomu yigaruriye imitima y’Abisirayeli.’—2 Samweli 15:1-6.

11. Ni gute Abusalomu yagerageje kwigarurira intebe y’ubwami ya Dawidi?

11 Abusalomu yari yariyemeje kwigarurira ubwami bwa se. Imyaka itatu mbere y’aho, yari yaricishije umuhungu w’imfura wa Dawidi witwaga Amunoni, byitwa ko yari arimo ahorera mushiki we witwaga Tamari wari warafashwe ku ngufu (2 Samweli 13:28, 29). Icyakora, no muri icyo gihe Abusalomu ashobora kuba yari arangamiye intebe y’ubwami, abona ko kwica Amunoni ari uburyo bumunogeye bwo kwikiza uwo bahiganirwaga ubwami. * Uko byaba biri kose, ubwo igihe cyari kigeze, Abusalomu yarahagurutse. Yamamaje ko ari umwami mu gihugu cyose.—2 Samweli 15:10.

12. Sobanura ukuntu ubwibone bwa Abusalomu bwatumye asuzugurwa.

12 Hashize igihe runaka, Abusalomu yageze ku mugambi we, kubera ko ‘ubugome bwagwiriye, kuko abantu biyongeraga kubana na Abusalomu, uko bukeye.’ Nyuma y’igihe runaka, Umwami Dawidi yahatiwe guhunga kugira ngo akize amagara ye (2 Samweli 15:12-17). Ariko kandi bidatinze, imibereho ya Abusalomu yabaye iy’igihe gito ubwo yicwaga na Yowabu akajugunywa mu cyobo, maze bakamurundaho ikirundo cy’amabuye. Tekereza—uwo mugabo wararikiraga wifuzaga kuba umwami, nta n’ubwo yahambwe mu cyubahiro igihe yapfaga! * Mu by’ukuri, ubwibone bwatumye Abusalomu asuzugurwa.—2 Samweli 18:9-17.

Irinde kurarikira ubitewe n’ubwikunde

13. Ni gute umwuka wo kurarikira ushobora gushinga imizi mu mutima w’Umukristo?

13 Ukuntu Abusalomu yageze ku butegetsi n’ukuntu nyuma y’aho yaje kugwa bitubera isomo. Muri iyi si ya none itubahiriza amategeko, ni ibisanzwe ko abantu bashyeshyenga ababakuriye bagerageza kubikundishaho bagamije gusa kwibonekeza, cyangwa se wenda bashaka kwibonera umwanya uyu n’uyu cyangwa kuzamurwa mu ntera. Nanone kandi, abo bantu bashobora kubwira abo bakuriye amagambo arangwa no kwirarira, biringiye ko bazabakunda kandi bakabashyigikira. Turamutse tutitonze, uwo mwuka wo kurarikira ushobora gushinga imizi mu mutima wacu. Uko bigaragara, ibyo byabayeho mu bantu bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere, bikaba byaratumye biba ngombwa ko intumwa ziha bene abo imiburo itajenjetse.—Abagalatiya 4:17; 3 Yohana 9, 10.

14. Kuki twagombye kwirinda umwuka wo kurarikira no kwishyira hejuru?

14 Abagambanyi bishyira hejuru bagerageza ‘kwishakira icyubahiro,’ nta mwanya Yehova abateganyiriza mu muteguro we (Imigani 25:27). Koko rero, Bibiliya itanga umuburo igira iti “Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya n’[ururimi] rwirarira.” (Zaburi 12:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Abusalomu yari afite iminwa ishyeshya. Abo yari akeneye ko bamukunda yababwiraga ibintu byo kubashyeshyenga—ibyo byose akaba yarabikoreraga kugira ngo abone umwanya w’ubutware yararikiraga. Ibinyuranye n’ibyo, mbega ukuntu dufite umugisha wo kuba turi mu muryango wa kivandimwe ukurikiza inama yatanzwe na Pawulo, inama igira iti “ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.”—Abafilipi 2:3.

Sawuli—Umwami utaragiraga umuco wo kwihangana

15. Ni gute igihe kimwe Sawuli yagaragaje ko yari umuntu wiyoroshya?

15 Hari igihe Sawuli, waje kuba umwami wa Isirayeli, yari umuntu wiyoroshya. Urugero, reka turebe ibyabayeho igihe yari akiri muto. Ubwo Samweli umuhanuzi w’Imana yamuvugaga neza, Sawuli yamushubije yicishije bugufi ati “mbese sindi Umubenyamini wo mu muryango muto wo mu ya Isirayeli? Kandi se, inzu yanjye si yo iri hanyuma y’ayandi mazu yose y’Ababenyamini? Ni iki gituma umbwira bene ibyo?”—1 Samweli 9:21.

16. Ni mu buhe buryo Sawuli yagaragaje imyifatire yo kutihangana?

16 Nyuma y’igihe runaka ariko, wa muco wo kwiyoroshya Sawuli yari afite warayoyotse. Igihe yari ari mu ntambara ahanganye n’Abafilisitiya, yasubiye i Gilugali, aho yari yitezweho gutegerereza Samweli kugira ngo aze yinginge Imana ayitambira ibitambo. Igihe Samweli yatindaga ntazire igihe cyari cyagenwe, Sawuli yatambye ibyo bitambo byoswa we ubwe abigiranye ubwibone. Akirangiza Samweli aba arahasesekaye. Samweli yaramubajije ati “ibyo wakoze ni ibiki?” Sawuli yarashubije ati “nabonye abantu banshizeho batatana; nawe ntiwaje mu minsi yategetswe . . . ni cyo gitumye nihata, ntamba igitambo cyoswa.”—1 Samweli 13:8-12.

17. (a) Iyo utaratekereza neza, kuki ibikorwa bya Sawuli bishobora gusa n’aho bifite ishingiro? (b) Kuki Yehova yacyashye Sawuli ku bw’igikorwa yakoze cyo kubura ukwihangana?

17 Iyo utaratekereza neza, usanga ibikorwa bya Sawuli bishobora gusa n’aho byari bifite ishingiro. N’ubundi kandi, ubwoko bw’Imana bwari ‘buri mu kaga,’ ‘bushumbirijwe,’ kandi bwahindaga umushyitsi bitewe n’uko bwari buri mu mimerere yo kwiheba (1 Samweli 13:6, 7). Nta gushidikanya, kwibwiriza kugira icyo umuntu akora mu gihe imimerere ibisaba si bibi. * Icyakora, wibuke ko Yehova ashobora gusoma ibiri mu mitima akamenya intego zimbitse zidusunikira kugira icyo dukora (1 Samweli 16:7). Ku bw’ibyo, agomba kuba yarabonye ibintu runaka ku byerekeye Sawuli bitavugwa mu nkuru ya Bibiliya mu buryo butaziguye. Urugero, Yehova ashobora kuba yarabonye ko ukutihangana kwa Sawuli yagutewe n’ubwibone. Wenda Sawuli yarakajwe cyane no kuba we—umwami wa Isirayeli yose—yaragombaga gutegereza umuntu yabonaga ko yari umuhanuzi ugeze mu za bukuru, urazika ibintu! Uko byaba biri kose, Sawuli yumvaga ko gutinda kwa Samweli kwamuhaye uburenganzira bwo kwikorera uko yishakiye no kwirengagiza amabwiriza asobanutse neza yari yahawe. Ingaruka zabaye izihe? Samweli ntiyashimye icyo gikorwa Sawuli yari yakoze yibwirije. Ibinyuranye n’ibyo, yacyashye Sawuli agira ati “ubwami bwawe ntibuzagumaho . . . kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse” (1 Samweli 13:13, 14). Aha nanone, ubwibone bwatumye umuntu asuzugurwa.

Irinde ingeso yo kutihangana

18, 19. (a) Sobanura ukuntu kutihangana bishobora gutuma umugaragu w’Imana wo muri iki gihe akora ibikorwa by’ubwibone. (b) Ni iki twagombye kwibuka ku bihereranye n’imikorere y’itorero rya Gikristo?

18 Inkuru ivuga ibihereranye n’igikorwa cya Sawuli cy’ubwibone yanditswe mu Ijambo ry’Imana ku bw’inyungu zacu (1 Abakorinto 10:11). Biroroshye cyane ko twarakazwa n’ukudatungana kw’abavandimwe bacu. Kimwe na Sawuli, dushobora kunanirwa kwihangana, tukumva ko kugira ngo ibintu bikorwe neza, tugomba kubyikorera. Urugero, tuvuge ko umuvandimwe afite ubuhanga buhebuje mu birebana no gushyira ibintu runaka kuri gahunda. Akaba ari umuntu udakerererwa, ugendana na gahunda z’imikorere y’itorero, kandi akaba afite impano mu bihereranye no kuvuga hamwe no kwigisha. Nanone kandi, yumva ko abandi badafite ubushobozi bwo kunonosora ibintu nk’uko we abigenza, kandi bakaba badakora ibintu mu buryo bugira ingaruka nziza bujya kumera nk’uko abyifuza. Mbese, ibyo bimuha impamvu yo kugaragaza kubura ukwihangana? Mbese, yagombye kunenga abavandimwe be, wenda yumvikanisha ko iyo ataza gushyiraho imihati ye ari nta cyari gukorwa, kandi ko itorero ryari guhungabana? Ibyo byaba ari ubwibone!

19 Mu by’ukuri se, ni iki gihuriza hamwe itorero ry’Abakristo? Byaba se ari ubuhanga mu bihereranye n’ubuyobozi? gukora ibintu mu buryo bwiza? cyangwa se ni ubumenyi bwimbitse? Ni iby’ukuri ko ibyo bintu bigira akamaro mu gutuma imirimo ikorwa neza mu itorero (1 Abakorinto 14:40; Abafilipi 3:16; 2 Petero 3:18). Ariko kandi, Yesu yavuze ko abigishwa be mbere na mbere bari kurangwa n’urukundo bakundana (Yohana 13:35). Ni yo mpamvu abasaza bita ku mukumbi, n’ubwo bakorera ibintu kuri gahunda, babona ko itorero atari ikigo cy’ubucuruzi kigomba kugenzurwa mu buryo butajenjetse; ahubwo babona ko rigizwe n’umukumbi ukeneye kwitabwaho mu buryo bwuje urukundo (Yesaya 32:1, 2; 40:11). Kwirengagiza ayo mahame mu buryo burangwa n’ubwibone, akenshi bivamo amahane. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, gahunda irangwa no kubaha Imana izana amahoro.—1 Abakorinto 14:33; Abagalatiya 6:16.

20. Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?

20 Inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibyerekeye Kora, Abusalomu na Sawuli zigaragaza neza ko ubwibone butuma umuntu asuzugurwa, nk’uko bivugwa mu Migani 11:2. Icyakora, uwo murongo wa Bibiliya wongeraho uti “ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi [“abiyoroshya,” NW ] .” Kwiyoroshya bisobanura iki? Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zishobora kugira uruhare mu gutanga urumuri kuri uwo muco, kandi se, ni gute twagaragaza umuco wo kwiyoroshya muri iki gihe? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Kubera ko Rubeni ari we wari imfura ya Yakobo, abamukomotseho bohejwe na Kora kwigomeka bashobora kuba bararakariye Mose—wakomokaga kuri Lewi—bamuziza ko yari abafiteho ubutware.

^ par. 11 Kileyaba, umuhungu wa kabiri wa Dawidi, ntiyongeye kuvugwa nyuma yo kuvuka kwe. Birashoboka ko yaba yarapfuye mbere y’uko Abusalomu yigomeka.

^ par. 12 Mu bihe bya Bibiliya, umuhango wo guhamba umurambo w’umuntu wabaga yapfuye cyari igikorwa cy’agaciro kenshi cyane. Bityo rero, kudakorerwa umuhango w’ihamba byari amakuba, kandi akenshi cyabaga ari ikimenyetso kigaragaza ko umuntu atemewe n’Imana.—Yeremiya 25:32, 33.

^ par. 17 Urugero, Finehasi yakoze igikorwa cyo guhagarika icyago cyahitanye Abisirayeli ibihumbi bibarirwa muri za mirongo, kandi Dawidi na we yateye abagabo bari bari kumwe na we inkunga yo kurya ku mitsima yo kumurikwa yo “mu nzu y’Imana.” Ibyo byose nta na kimwe Imana yaciriyeho iteka igaragaza ko ari igikorwa cy’ubwibone.—Matayo 12:2-4; Kubara 25:7-9; 1 Samweli 21:2-7, umurongo wa 1-6 muri Biblia Yera.

Mbese, uribuka?

• Ubwibone ni iki?

• Ni gute ishyari ryatumye Kora akora igikorwa cy’ubwibone?

• Ni irihe somo tuvana ku nkuru ivuga ibya Abusalomu wararikiraga?

• Ni gute twakwirinda kugira umwuka wo kutihangana wagaragajwe na Sawuli?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Sawuli yabuze ukwihangana maze akora ibintu birangwa n’ubwibone