Ibitambo byashimishaga Imana
Ibitambo byashimishaga Imana
“Umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo [“gutanga impano,” “NW” ] no gutamba ibitambo.”—ABAHEBURAYO 8:3.
1. Kuki abantu bumva ko bagomba guhindukirira Imana?
UMUHANGA mu by’amateka ya Bibiliya witwa Alfred Edersheim yaranditse ati “gutamba ibitambo bisa n’aho ari ibintu abantu ‘bavukanye’ nk’uko bimeze ku bihereranye no gusenga; utamba igitambo agaragaza icyo yitekerezaho, naho usenga akagaragaza icyo atekereza ku Mana.” Uhereye igihe icyaha cyinjiriye mu isi, cyazanye akababaro gaterwa n’umutima wicira urubanza, kwitandukanya n’Imana no kwiheba. Dukeneye gukurirwaho ibyo byiyumvo. Biroroshye gusobanukirwa ko iyo abantu bageze muri iyo mimerere yo kwiheba bumva bagomba guhindukirira Imana bakayisaba ubufasha.—Abaroma 5:12.
2. Ni izihe nkuru dusanga muri Bibiliya zihereranye n’ibitambo bya mbere byatambiwe Imana?
2 Inkuru ya mbere yanditswe muri Bibiliya ihereranye n’ibitambo byatambiwe Imana ni irebana na Kayini na Abeli. Dusoma ngo “bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo ariture Uwiteka. Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo” (Itangiriro 4:3, 4). Hanyuma, tubona ko igihe Imana yarokoraga Nowa mu Mwuzure ukomeye warimbuye abantu babi bo mu gihe cye, yumvise asunikiwe ‘gutambira ku gicaniro ibitambo byoswa,’ abitambira Yehova (Itangiriro 8:20). Incuro nyinshi, Aburahamu, umugaragu w’Imana wizerwa akaba n’incuti yayo, asunitswe n’amasezerano y’Imana n’imigisha yayo, ‘yubatse igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka’ (Itangiriro 12:8; 13:3, 4, 18). Nyuma y’igihe runaka, Aburahamu yahuye n’ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi byose byagerageje ukwizera kwe, ubwo Yehova yamusabaga gutamba umwana we Isaka ho igitambo cyoswa (Itangiriro 22:1-14). Izo nkuru, n’ubwo ari ngufi, zatumye dusobanukirwa impamvu ibitambo byatambwaga, nk’uko turi buze kubibona.
3. Ni uruhe ruhare ibitambo bigira mu gusenga?
3 Duhereye kuri izo nkuru no ku zindi nkuru zo muri Bibiliya, biragaragara ko gutamba ibitambo by’uburyo runaka byari kimwe mu bintu by’ingenzi mu byari bigize ugusenga kera cyane mbere y’uko Yehova atanga amategeko asobanutse neza ku bihereranye n’ibitambo. Mu guhuza n’ibyo, igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kivuga ko “igitambo” ari “umuhango wo mu rwego rw’idini aho ikintu gitangwa giturwa Imana kugira ngo umuntu agirane imishyikirano myiza n’icyo abona ko cyera, ayibumbatire, cyangwa se ayigarure.” Ariko kandi, ibyo bizamura ibibazo bimwe na bimwe by’ingenzi dukwiriye gusuzumana ubwitonzi, urugero nk’ibi bikurikira: kuki ibitambo bikenewe mu gusenga? Ibitambo byemerwa n’Imana ni ibitambo bwoko ki? Kandi se, ibitambo byatambwaga kera bisobanura iki kuri twebwe muri iki gihe?
Kuki ibitambo bikenewe?
4. Igihe Adamu na Eva bacumuraga byabagizeho izihe ngaruka?
4 Igihe Adamu yakoraga icyaha, yabikoze yabyitumye. Igikorwa yakoze cyo gusoroma no kurya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi cyari igikorwa
cy’agasuzuguro yakoze ku bushake. Igihano cy’icyo gikorwa cyo gusuzugura cyabaye urupfu, nk’uko Imana yari yarabivuze mu buryo bwumvikana neza igira iti “umunsi wakiriyeho, no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:17). Amaherezo, Adamu na Eva basaruye ibihembo by’icyaha—ni ukuvuga ko barimbutse.—Itangiriro 3:19; 5:3-5.5. Kuki Yehova yafashe iya mbere akagira icyo akora ku bw’inyungu z’abakomotse kuri Adamu, kandi se, ni iki yabakoreye?
5 None se, bite ku bihereranye n’abakomotse kuri Adamu? Kubera ko barazwe icyaha no kudatungana byakomotse kuri Adamu, na bo bagerwaho n’iyo mimerere yo kwitandukanya n’Imana, kwiheba n’urupfu nk’ibyageze ku mugabo n’umugore ba mbere (Abaroma 5:14). Ariko kandi, Yehova si Imana irangwa n’ubutabera kandi ifite imbaraga gusa, ahubwo nanone—mu by’ukuri, mu buryo bw’ibanze—ni Imana y’urukundo (1 Yohana 4:8, 16). Bityo rero, afata iya mbere kugira ngo azibe icyo cyuho. Bibiliya imaze kuvuga ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu,” ikomeza igira iti “ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.”—Abaroma 6:23.
6. Ni iki Yehova ashaka ku bihereranye n’ibyangiritse bitewe n’icyaha cya Adamu?
6 Icyo amaherezo Yehova Imana yakoze kugira ngo atange iyo mpano ni uko yatanze ikintu cyari gutwikira icyatakaye bitewe n’icyaha cya Adamu. Mu Giheburayo, ijambo ka·pharʹ mbere na mbere rishobora kuba ryarasobanuraga “gutwikira” cyangwa se wenda “guhanagura,” nanone rihindurwamo “impongano.” * Mu yandi magambo, Yehova yatanze uburyo bukwiriye bwo gutwikira icyaha twarazwe na Adamu no guhanagura ibyangiritse bitewe n’icyo cyaha, ku buryo abujuje ibisabwa kugira ngo bazahabwe iyo mpano bashoboraga kubohorwa bakavanwa mu rubanza rw’icyaha n’urupfu.—Abaroma 8:21.
7. (a) Ni ibihe byiringiro byatanzwe binyuriye ku rubanza Imana yaciriye Satani? (b) Ni ikihe kiguzi kigomba gutangwa kugira ngo abantu babohorwe mu cyaha no mu rupfu?
7 Ibyiringiro byo kubaturwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu byerekejweho mu buryo buziguye ako kanya umugabo n’umugore ba mbere bakimara gucumura. Igihe Yehova yaciragaho iteka Satani washushanywaga n’inzoka, yagize ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Binyuriye kuri ayo magambo y’ubuhanuzi, abantu bose bari kuzizera iryo sezerano batangiye kugira ibyiringiro. Icyakora, hari ikiguzi kigomba gutangwa ku bw’icyo gikorwa cyo kubohorwa. Imbuto yasezeranyijwe ntiyari gupfa kuza ngo irimbure Satani; Imbuto yagombaga gukomeretswa agatsinsino, ni ukuvuga ko yagombaga gupfa, n’ubwo itari gupfa burundu.
8. (a) Ni gute Kayini yaje gutuma nyina amanjirwa? (b) Kuki igitambo cya Abeli cyaje kwemerwa mu maso y’Imana?
8 Nta gushidikanya ko Adamu na Eva batekerezaga cyane ku bihereranye n’uwo Imbuto yasezeranyijwe yari we. Igihe Eva yabyaraga umuhungu we w’imfura, ari we Kayini, yagize ati “mpeshejwe umuhungu n’Uwiteka” (Itangiriro 4:1). Yaba se yaratekerezaga ko wenda umuhungu we ari we wari kuzaba iyo Mbuto? Yaba yarabitekerezaga cyangwa atarabitekerezaga, Kayini, ndetse n’igitambo cye, byatumye amanjirwa. Ku rundi ruhande, murumuna we Abeli yizeye isezerano ry’Imana, bityo asunikirwa gutamba uburiza bw’umukumbi we, abutambira Yehova. Dusoma ngo “kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi.”—Abaheburayo 11:4.
9. (a) Ni iki Abeli yizeye, kandi se, ni gute yabigaragaje? (b) Ni iki ituro rya Abeli ryasohoje?
9 Kwizera kwa Abeli ntibyari ibi byo kwizera ko Imana iriho gusa muri rusange, ukwizera nk’uko Kayini na we agomba kuba yari afite. Abeli yizeraga isezerano ry’Imana ry’uko Imbuto yari kuzatuma abantu bizerwa babona agakiza. Ntiyari yarahishuriwe ukuntu ibyo byari kuzasohozwa, ariko kandi, isezerano ry’Imana ryatumye Abeli amenya ko hari umuntu runaka wari kuzakomeretswa agatsinsino. Ni koko, uko bigaragara yageze ku mwanzuro w’uko amaraso yagombaga kumeneka—igitekerezo nyir’izina cyumvikanisha icyo igitambo ari cyo. Abeli yatanze impano yari ikubiyemo ubuzima n’amaraso, ayitura Isoko y’ubuzima, bikaba bishobora kuba byari ikimenyetso kigaragaza ko yifuzaga mu buryo bukomeye ko isezerano rya Yehova ryasohozwa, kandi akaba yari aritegerezanyije amatsiko. Kuba Abeli yaragaragaje ukwizera atyo ni byo byatumye igitambo cye gishimisha Yehova, kandi mu buryo bw’ikigereranyo, Abaheburayo 11:1, 6.
byagaragaje icyo igitambo gisobanura by’ukuri—ni ukuvuga uburyo butuma abantu b’abanyabyaha bashobora kwegera Imana kugira ngo bemerwe na yo.—Itangiriro 4:4;10. Ni gute ibisobanuro by’igitambo byagaragajwe neza no kuba Yehova yarasabye Aburahamu ko yatamba Isaka?
10 Ibisobanuro byimbitse by’igitambo byagaragajwe neza mu buryo bushishikaje igihe Yehova yategekaga Aburahamu gutamba umwana we Isaka ho igitambo cyoswa. N’ubwo icyo gitambo kitatambwe mu buryo nyabwo, cyashushanyije icyo Yehova ubwe amaherezo yari kuzakora—ni ukuvuga gutamba Umwana we w’ikinege ho igitambo gikomeye cyane kurusha ibindi byose byatambwe, kugira ngo asohoze ibyo ashaka ku bihereranye n’abantu (Yohana 3:16). Binyuriye ku bitambo no ku maturo byatangwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose, Yehova yatanze ingero z’ubuhanuzi kugira ngo yigishe ubwoko yitoranyirije icyo bwagombaga gukora kugira ngo bubabarirwe ibyaha byabwo kandi burusheho gukomeza ibyiringiro byabwo byo kuzabona agakiza. Ni irihe somo twavana kuri ibyo?
Ibitambo byemerwa na Yehova
11. Ni ibihe byiciro bibiri by’amaturo yatangwaga n’umutambyi mukuru wa Isirayeli, kandi se, byabaga bigamije iki?
11 Intumwa Pawulo yagize iti “umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo [“gutanga impano,” NW ] no gutamba ibitambo” (Abaheburayo 8:3). Zirikana ko Pawulo ashyira amaturo yatangwaga n’umutambyi mukuru wo muri Isirayeli ya kera mu byiciro bibiri, ni ukuvuga “impano” n’ “ibitambo,” cyangwa “ibitambo by’ibyaha” (Abaheburayo 5:1). Muri rusange, abantu batanga impano kugira ngo bagaragaze urukundo no gushimira, no kugira ngo bunguke incuti, batoneshwe cyangwa se bemerwe. (Itangiriro 32:21, umurongo wa 20 muri Biblia Yera; Imigani 18:16, NW.) Mu buryo nk’ubwo, amenshi mu maturo yasabwaga n’Amategeko ashobora kubonwa ko yari “impano” zaturwaga Imana kugira ngo ababaga bazitanze bemerwe na yo kandi ibatoneshe. * Gucumura ku Mategeko byasabaga kuriha indishyi, kandi kugira ngo umuntu yishyure ibyangiritse, hatangwaga “ibitambo by’ibyaha.” Pantateki (ibitabo bitanu bya Mose), cyane cyane ariko ibitabo byo Kuva, Abalewi no Kubara, bikubiyemo ingingo nyinshi cyane zagutse zihereranye n’ibitambo hamwe n’amaturo by’ubwoko butandukanye. N’ubwo gusobanukirwa no kwibuka buri kantu kose mu buryo burambuye bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi, hari ingingo zimwe na zimwe z’ingenzi zihereranye n’ibitambo by’ubwoko bunyuranye dukwiriye kwitaho.
12. Ni hehe muri Bibiliya dushobora kubona ibyerekeranye n’ibitambo cyangwa amaturo mu Mategeko muri rusange?
12 Mu Balewi igice cya 1 kugeza ku cya 7, dushobora kubona ko amaturo y’uburyo butanu bw’ingenzi—ni ukuvuga igitambo cyo koswa, ituro ry’ifu, igitambo cy’uko umuntu ari amahoro, igitambo gitambirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho urubanza—yagiye asobanurwa buri turo ukwaryo, n’ubwo mu by’ukuri amwe muri yo yatangirwaga hamwe. Nanone kandi, tubona ko ayo maturo asobanurwa incuro ebyiri muri ibyo bice, hagamijwe intego zitandukanye: ubwa mbere, mu Balewi 1:2 kugeza 5:26 [6:7 muri Biblia Yera], havuga mu buryo burambuye icyagombaga gutambirwa ku gicaniro, hanyuma incuro ya kabiri, mu Balewi 6:1, kugeza 7:36 (6:8 muri Biblia Yera kugeza 7:36), hagaragaza imigabane yasigaraga yabaga igenewe abatambyi hamwe n’iyabaga yagenewe nyir’ugutanga ituro. Hanyuma, mu Kubara igice cya 28 n’icya 29, tuhasanga icyo dushobora kubona ko ari ingengabihe isobanura ibintu mu buryo burambuye, igaragaza ibyagombaga gutangwa buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi no ku minsi mikuru ya buri mwaka.
13. Sobanura amaturo yatangwaga ku bushake nk’impano zagenewe Imana.
13 Mu maturo yatangwaga ku bushake ari impano Abalewi 1:3, 4, 9; Itangiriro 8:21.
zagenewe Imana cyangwa ari uburyo bwo kuyegera kugira ngo umuntu yemerwe na yo, hari harimo ibitambo byoswa, amaturo y’ifu n’ibitambo by’uko umuntu ari amahoro. Intiti zimwe na zimwe zitekereza ko imvugo y’Igiheburayo yahinduwemo “igitambo cyo koswa” isobanurwa ngo “ituro rigenewe kuzamuka” cyangwa “ituro rizamuka.” Ibyo birakwiriye kubera ko mu gihe cyo gutamba igitambo cyo koswa, itungo ryabaga ryabazwe ryoserezwaga ku gicaniro maze umubabwe uhumura neza ukazamuka werekeza mu ijuru ku Mana. Ikintu cyatandukanyaga igitambo cyoswa n’ibindi, ni uko mu gihe amaraso yacyo yabaga amaze kumishwa ku gicaniro, iryo tungo ryatambirwaga Imana ryose uko ryakabaye. Abatambyi ‘baryoserezaga ryose ku gicaniro, rikaba igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.’—14. Ni gute ituro ry’ifu ryatangwaga?
14 Ituro ry’ifu risobanurwa mu Balewi igice cya 2. Ryari ituro ryatangwaga ku bushake ryabaga rigizwe n’ifu nziza cyane y’ingezi, ubusanzwe babaga basutseho amavuta, bakongeraho n’icyome. “Kuri iyo fu y’ingezi n’ayo mavuta [umutambyi] akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n’umubavu wose [“icyome,” NW ] ; umutambyi abyosereze ku gicaniro, bibe urwibutso rw’iryo turo, bibe ituro rikongorwa n’umuriro, ry’ibihumurira Uwiteka neza” (Abalewi 2:2). Icyome ni kimwe mu byari bigize umubavu wera woserezwaga ku gicaniro cy’imibavu mu ihema ry’ibonaniro no mu rusengero (Kuva 30:34-36). Uko bigaragara, umwami Dawidi yazirikanaga ibyo ubwo yagiraga ati “gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu, no kumanika amaboko yanjye kube nk’igitambo cya [“nk’ituro ry’impeke rya,” NW ] nimugoroba.”—Zaburi 141:2.
15. Igitambo cy’uko umuntu ari amahoro cyari kigamije iki?
15 Irindi turo ryatangwaga ku bushake ryari igitambo cy’uko umuntu ari amahoro, gisobanurwa mu Balewi igice cya 3. Izina ry’icyo gitambo nanone rishobora guhindurwa ngo “igitambo cy’amaturo y’amahoro.” Mu Giheburayo, ijambo “amahoro” ryumvikanisha ibirenze ibyo kutaba mu ntambara cyangwa mu kaduruvayo gusa. Igitabo Studies in the Mosaic Institutions kigira kiti “muri Bibiliya, ryumvikanisha iyo mimerere, nanone ariko rikumvikanisha imimerere cyangwa imishyikirano y’amahoro umuntu aba afitanye n’Imana, uburumbuke, ibyishimo n’umunezero.” Bityo rero, ibitambo by’uko abantu bari amahoro ntibyatambirwaga kugira ngo bagirane amahoro n’Imana, nk’aho byabaga ari ukuyigusha neza bayicururutsa, ahubwo byatambirwaga kugira ngo bagaragaze ugushimira cyangwa ibyishimo babaga bafite ku bw’imimerere ishimishije y’amahoro abantu bemerwa n’Imana babaga bafitanye na yo. Abatambyi hamwe n’uwabaga yatambye icyo gitambo bakiryagaho nyuma y’aho amaraso n’urugimbu byabaga bimariye gutambirwa Yehova (Abalewi 3:17; 7:16-21; 19:5-8). Mu buryo bwiza cyane kandi bw’ikigereranyo, byabaga ari nk’aho nyir’ugutanga igitambo, abatambyi na Yehova Imana babaga barimo basangira ifunguro, bikaba byaragaragazaga ko bose hamwe bari bafitanye imishyikirano y’amahoro.
16. (a) Igitambo gitambirwa ibyaha n’icyo gukuraho urubanza byari bigamije iki? (b) Ibyo bitambo byari bitandukaniye hehe n’igitambo cyoswa?
16 Ibitambo byatambirwaga kugira ngo umuntu ababarirwe ibyaha cyangwa ngo ahongererwe ku bwo gucumura ku Mategeko byabaga bikubiyemo igitambo gitambirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho urubanza. N’ubwo ibyo bitambo na byo byoserezwaga ku gicaniro, aho byari bitandukaniye n’igitambo cyoswa ni uko itungo ryose uko ryakabaye ritatambirwaga Imana; hatambwaga urugimbu n’ibindi bice byaryo gusa. Ibyabaga bisigaye kuri iryo tungo byajugunywaga inyuma y’ingando, cyangwa mu bihe bimwe na bimwe bikaribwa n’abatambyi. Iryo tandukaniro rifite icyo risobanura. Igitambo cyoswa cyatangwaga nk’impano kigaturwa Imana kugira ngo yemere ko umuntu ayegera, bityo Imana yonyine ni yo yarihabwaga kandi ikarihabwa ryose uko ryakabaye. Mu buryo bushishikaje, igitambo cyoswa ubusanzwe cyabanzirizwaga n’igitambo gitambirwa ibyaha cyangwa igitambo cyo gukuraho urubanza, ibyo bikaba byarumvikanishaga ko kugira ngo impano y’umunyabyaha yemerwe n’Imana, byari ngombwa ko abanza kubabarirwa ibyaha.—Abalewi 8:14, 18; 9:2, 3; 16:3, 5.
17, 18. Igitambo gitambirwa ibyaha cyatangirwaga iki, kandi se ni iki ibitambo byo gukuraho urubanza byabaga bigamije?
17 Igitambo gitambirwa ibyaha cyemerwaga gusa mu gihe umuntu yabaga yacumuye ku Mategeko atabyitumye, ni ukuvuga icyaha cyabaga cyakozwe bitewe n’intege nke z’umubiri. Iyo habaga ‘hagize umuntu ukora icyaha, atacyitumye, cyo mu by’Uwiteka yabuzanije,’ icyo gihe umunyabyaha yagombaga gutamba igitambo gitambirwa ibyaha ahuje n’umwanya afite, cyangwa igihagararo cye muri rubanda (Abalewi 4:2, 3, 22, 27). Ku rundi ruhande, abanyabyaha batihana baricwaga; nta bitambo bari barateganyirijwe.—Kuva 21:12-15; Abalewi 17:10; 20:2, 6, 10; Kubara 15:30; Abaheburayo 2:2.
18 Icyo igitambo cyo gukuraho urubanza cyasobanuraga hamwe n’icyo cyari kigamije, bigaragazwa neza mu Balewi igice cya 5 n’icya 6. Umuntu yashoboraga kuba yaracumuye atabyitumye. Ariko kandi, igicumuro cye cyashoboraga kuba cyaratumye agibwaho n’urubanza rwo kuba yaracumuye kuri bagenzi be cyangwa kuri Yehova Imana arengera uburenganzira bwabo, kandi icyo cyaha cyagombaga kwitwarirwa cyangwa kigakosorwa. Havugwamo ibyaha by’ubwoko bwinshi. Bimwe byari ibyaha by’umuntu ku giti cye (5:2-6), naho ibindi byari ibyaha byo gucumura “mu [bintu] byera by’Uwiteka” (5:14-16), kandi bimwe, n’ubwo rwose byabaga bikozwe mu buryo butagambiriwe, byari ibyaha byaturukaga ku byifuzo bibi cyangwa ku ntege nke z’umubiri. (5:20-22, [6:1-3 muri Biblia Yera.]) Uretse kuba uwakoze icyaha yaragombaga kwatura ibyo byaha akabyicuza, yanasabwaga kuriha indishyi aho byabaga bikwiriye, hanyuma agatambira Yehova igitambo cyo gukuraho urubanza.—Abalewi 5:23-26 (6:4-7 muri Biblia Yera).
Ikintu cyiza kurushaho dutegereje
19. N’ubwo Isirayeli yari ifite Amategeko hamwe n’ibitambo byajyaniranaga na yo, kuki yananiwe gukora ibyagombaga gutuma yemerwa n’Imana?
19 Amategeko ya Mose, hamwe n’ibitambo byinshi n’amaturo menshi byagendanaga na yo, yahawe Abisirayeli kugira ngo abafashe kwegera Imana bityo bemerwe na yo kandi ibahe imigisha, ndetse bakomeze kubumbatira iyo mishyikirano kugeza igihe Imbuto yasezeranyije yari kuzira. Intumwa Abagalatiya 3:24). Ikibabaje ariko, ishyanga rya Isirayeli ntiryitabiriye ubwo buyobozi, ahubwo ryakoresheje nabi icyo gikundiro. Ingaruka yabaye iy’uko ibitambo byabo bitagira ingano byabaye ikizira kuri Yehova, we wagize ati “mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye: kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene.”—Yesaya 1:11.
Pawulo, wari Umuyahudi wa kavukire, yabivuze muri aya magambo ngo “amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera” (20. Ni iki cyabayeho mu mwaka wa 70 I.C. ku bihereranye n’Amategeko hamwe n’ibitambo byajyaniranaga na yo?
20 Mu mwaka wa 70 I.C., gahunda y’ibintu ya Kiyahudi, hamwe n’urusengero rwayo ndetse na gahunda y’ubutambyi, yararangiye. Nyuma y’aho, gutamba ibitambo mu buryo bwasabwaga n’Amategeko ntibyari bigishoboka. Mbese, ibyo byaba bisobanura ko ibitambo byari igice cy’ingenzi mu bigize Amategeko, nta cyo bikivuze na busa ku basenga Imana muri iki gihe? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Igitabo Étude perspicace des Écritures, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., gisobanura kigira kiti “muri Bibiliya, ijambo ‘impongano’ rikoreshwa ryumvikanisha igitekerezo cy’ibanze cyo ‘gutwikira’ cyangwa ‘kugurana,’ kandi ikintu gitangwa kugira ngo kibe ingurane cyangwa se ngo ‘gitwikire’ ikindi kigomba kuba ari igihwanye na cyo. . . . Kugira ngo icyo Adamu yatakaje gitangirwe impongano ihagije, hagombaga gutangwa igitambo cy’ibyaha gifite agaciro gahwanye neza neza n’ubuzima bwa kimuntu butunganye.”
^ par. 11 Ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo incuro nyinshi “ituro” ni qor·ban ʹ. Igihe Mariko yandikaga inkuru y’ukuntu Yesu yaciriyeho iteka ibikorwa by’akahebwe byakorwaga n’abanditsi hamwe n’Abafarisayo, yasobanuye ko “korubani” risobanurwa ngo “ituro ry’Imana.”—Mariko 7:11.
Mbese, ushobora gusobanura?
• Ni iki cyasunikiraga abantu bizerwa bo mu gihe cya kera gutambira Yehova ibitambo?
• Kuki ibitambo byari bikenewe?
• Ni ibihe bitambo by’ingenzi byatambwaga mu gihe cy’Amategeko, kandi se, ni iki byabaga bigamije?
• Dukurikije uko Pawulo abivuga, Amategeko n’ibitambo byajyaniranaga na yo byasohoje uwuhe mugambi w’ingenzi?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Igitambo cya Abeli cyari gishimishije kubera ko cyagaragaje ukuntu yizeraga isezerano rya Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Mbese, waba uzi icyo icyo gikorwa gisobanura?