Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute uhosha amakimbirane?

Ni gute uhosha amakimbirane?

Ni gute uhosha amakimbirane?

BURI munsi, duhura n’abantu bafite kamere zitandukanye. Akenshi ibyo bituma tugira ibyishimo n’ibitekerezo bishya. Nanone ariko, rimwe na rimwe bituma havuka amakimbirane, amwe muri yo akaba akomeye mu gihe andi yo usanga ari utubazo duto gusa two mu mibereho yacu ya buri munsi. Uko ayo makimbirane tugirana n’abandi yaba ateye kose, ukuntu tuyahosha bitugiraho ingaruka mu bwenge, mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka.

Gukora ibyo dufitiye ubushobozi byose kugira ngo duhoshe amakimbirane mu buryo bwiza, bizatuma turushaho kugira ubuzima buzira umuze kandi turusheho kugirana n’abandi imishyikirano y’amahoro. Umugani wa kera ugira uti “umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri.”—Imigani 14:30.

Mu buryo butandukanye n’ubwo cyane, hari uku kuri kudasubirwaho: “umuntu utitangīra mu mutima ameze nk’umudugudu usenyutse, utagira inkike” (Imigani 25:28). Ni nde muri twe wakwifuza kwigarurirwa n’ibitekerezo bibi bishobora gutuma akora ibintu mu buryo budakwiriye—uburyo bushobora kubabaza abandi na we atiretse? Kugira uburakari butagira rutangira bishobora gutuma bigenda bityo. Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yatanze inama y’uko twasuzuma imyifatire yacu, yo ishobora kugira ingaruka ku birebana n’ukuntu duhosha amakimbirane ayo ari yo yose dushobora kugirana n’abandi (Matayo 7:3-5). Aho kugira ngo tube abantu banenga abandi, twagombye gutekereza ku birebana n’ukuntu twagirana ubucuti n’abo tudahuje ibitekerezo hamwe n’abo tudakomoka mu mimerere imwe, kandi tukabukomeza.

Imyifatire yacu

Intambwe ya mbere mu birebana no guhosha amakimbirane dutekereza ko yabayeho cyangwa se yanabayeho koko, ni ukwemera ko dushobora kugira ibitekerezo bibi n’imyifatire idahwitse. Ibyanditswe bitwibutsa ko twese dukora ibyaha maze ‘ntidushyikire ubwiza bw’Imana’ (Abaroma 3:23). Byongeye kandi, ubushishozi bushobora kutwereka ko isoko y’ikibazo dufite atari uwo muntu. Ku bihereranye n’ibyo, nimucyo dusuzume inkuru y’ibyabaye kuri Yona.

Yona yari yaragiye mu mujyi wa Nineve abitegetswe na Yehova, ajyanywe no kubwiriza ibyerekeranye n’urubanza rw’Imana rwendaga gusohorezwa ku baturage bawo. Ingaruka zishimishije zabaye iz’uko abatuye umujyi wa Nineve wose uko wakabaye bihannye, maze bakizera Imana y’ukuri (Yona 3:5-10). Yehova yumvaga ko imyifatire yabo yo kwihana yagombaga gutuma bababarirwa, bituma atabarimbura. “Ariko ibyo bibabaza Yona cyane, ararakara” (Yona 4:1). Ukuntu Yona yakiriye imbabazi za Yehova byari bitangaje. Kuki Yona yagombaga kurakarira Yehova? Uko bigaragara, Yona yari yitaye ku byiyumvo bye gusa, agatekereza ko yari yatakaje icyubahiro cye mu bantu bo muri ako karere. Yananiwe kwiyumvisha imbabazi za Yehova. Yehova yeretse Yona ibintu byamusigiye isomo abigiranye ubugwaneza, bikaba byaramufashije guhindura imyifatire ye no kubona agaciro gahebuje k’imbabazi z’Imana (Yona 4:7-11). Biragaragara neza ko imyifatire ya Yona ari yo yagombaga guhinduka, si iya Yehova.

Mbese, rimwe na rimwe hari ubwo natwe dushobora kuba dukeneye guhindura imyifatire twari dufite ku birebana n’ikibazo runaka? Intumwa Pawulo itugira inama igira iti “ku by’icyubahiro, umuntu wese ashyire imbere mugenzi we” (Abaroma 12:10). Ni iki yashakaga kuvuga? Icya mbere, yari arimo adutera inkunga yo kuba abantu bashyira mu gaciro no guha abandi Bakristo icyubahiro cyimbitse kandi tukabaha agaciro. Ibyo bikubiyemo no kwemera ko buri muntu afite igikundiro cyo kwihitiramo ibimunogeye. Nanone kandi, Pawulo atwibutsa ko “umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro” (Abagalatiya 6:5). Ku bw’ibyo rero, mbere y’uko amakimbirane aduteranya, mbega ukuntu byaba ari iby’ubwenge tubanje kureba niba imyifatire yacu bwite ikwiriye kugira icyo ihindurwaho! Tugomba gushyiraho imihati kugira ngo tugire imitekerereze nk’iya Yehova kandi dukomeze kubana amahoro n’abandi bakunda Imana by’ukuri.—Yesaya 55:8, 9.

Uko tubyitwaramo

Tekereza abana bato babiri barimo barwanira igikinisho kimwe, buri wese arakurura cyane abigiranye imbaraga ze zose agamije kuba ari we ugitwara. Amagambo y’uburakari ashobora kujyanirana n’iyo ntambara kugeza igihe amaherezo umwana umwe yikura cyangwa se hakagira undi muntu uhagoboka.

Inkuru yo mu Itangiriro itubwira ko Aburahamu yumvise ko hari hariho intonganya hagati y’abashumba be n’aba Loti umuhungu wabo. Aburahamu yafashe iya mbere asanga Loti maze aramubwira ati “he kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu; kuko turi abavandimwe.” Aburahamu yari yiyemeje amaramaje ko nta bushyamirane ubwo ari bwo bwose agomba kureka ngo bwonone imishyikirano yabo. Ibyo byamusabaga iki? Yari yiteguye kwigomwa igikundiro yari afite cyo guhitamo mbere kuko yari mukuru; yari yiteguye kugira ikintu runaka ahara. Aburahamu yararetse Loti ahitamo aho yifuzaga kujyana umuryango we n’amashyo ye. Hanyuma y’ibyo, Loti yihitiyemo akarere kanese ka Sodomu na Gomora. Aburahamu na Loti batandukanye mu mahoro.—Itangiriro 13:5-12.

Mbese, kugira ngo dukomeze kugirana n’abandi imishyikirano y’amahoro, twaba twiteguye gukora ibintu dufite umwuka nk’uwa Aburahamu? Inkuru yo muri Bibiliya iduha icyitegererezo gihebuje tugomba kwigana mu gihe duhosha amakimbirane. Aburahamu yinginze agira ati “he kubaho intonganya.” Icyifuzo Aburahamu yari afite kivuye ku mutima cyari icyo kubonera umuti ikibazo cyabo mu mahoro. Nta gushidikanya, mu gihe duhamagariye abandi kugira ngo dukomeze kugirana imishyikirano y’amahoro, bizagira uruhare mu guhosha ubwumvikane buke. Hanyuma, Aburahamu yashoje akoresheje amagambo agira ati “kuko turi abavandimwe.” Kuki wakwemera guhara imishyikirano nk’iyo y’agaciro bitewe n’amahitamo yawe bwite cyangwa ubwibone? Aburahamu yakomeje kwerekeza ibitekerezo ku bintu byari iby’ingenzi. Ibyo yabikoze mu buryo burangwa no kwiyubaha, ari na ko kandi agaragariza umuhungu wabo icyubahiro.

N’ubwo havuka imimerere ishobora gusaba ko hatangwa ubundi bufasha kugira ngo amakimbirane abonerwe umuti, mbega ukuntu birushaho kuba byiza iyo ikibazo gishoboye gukemurwa mu bwiherero! Yesu yaduteye inkunga yo gufata iya mbere kugira ngo tugirane amahoro n’umuvandimwe wacu, byaba ngombwa tugasaba imbabazi * (Matayo 5:23, 24). Bizasaba kugira umuco wo kwicisha bugufi, cyangwa kwiyoroshya mu bwenge, ariko kandi Petero yaranditse ati “mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane: kuko Imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (1 Petero 5:5). Uko dufata bagenzi bacu duhuje ukwizera, bifitanye isano itaziguye n’imishyikirano tugirana n’Imana.—1 Yohana 4:20.

Mu itorero rya Gikristo, bishobora kuba ngombwa ko duhara ikintu twari dufitiye uburenganzira kugira ngo amahoro adahungabana. Umubare munini w’abantu ubu bifatanya n’Abahamya ba Yehova binjiye mu muryango w’Imana w’abasenga by’ukuri mu myaka itanu ishize. Mbega ukuntu ibyo bishimisha imitima yacu! Nta gushidikanya ko uko twitwara bigira ingaruka kuri abo bantu no ku bandi bo mu itorero. Iyo ni impamvu yumvikana yagombye gutuma dutekereza tubigiranye ubwitonzi ku birebana n’uko duhitamo imyidagaduro, uburyo bwo kwirangaza, ibikorwa mbonezamubano cyangwa akazi dukora, tuzirikana uko abandi bashobora kutubona. Mbese, ibikorwa byacu cyangwa amagambo tuvuga bishobora kumvikana nabi, maze bikabera abandi igisitaza?

Intumwa Pawulo itwibutsa igira iti “nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose. Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we” (1 Abakorinto 10:23, 24). Kubera ko turi Abakristo, duhangayikishwa by’ukuri n’icyatuma umuryango wa Gikristo w’abavandimwe urushaho gukundana no kunga ubumwe.—Zaburi 133:1; Yohana 13:34, 35.

Amagambo akiza

Amagambo ashobora kugira ingaruka zikomeye mu gusunikira umuntu gukora ibyiza. “Amagambo anezeza ni nk’ubuki; aryohera ubugingo bw’umuntu, agakomeza ingingo ze” (Imigani 16:24). Inkuru y’ukuntu Gideyoni yaburijemo ubushyamirane bwashoboraga kuvuka hagati ye n’Abefurayimu igaragaza ukuri k’uwo mugani.

Igihe ibintu byari bigeze aho rukomeye mu ntambara Gideyoni yarwanaga n’Abamidiyani, yatumye ku muryango w’Abefurayimu ngo baze bamufashe. Ariko kandi, urugamba rumaze kurangira Abefurayimu bahindukiranye Gideyoni, maze bamwitotombera barakaye, kubera ko atari yarabatabaje urugamba rugitangira. Inkuru ivuga ko ‘bamutonganyije cyane.’ Gideyoni yarabashubije ati “nakoze iki gihwanye n’ibyanyu? Mbese, impumbano z’imizabibu y’Abefurayimu ntizirusha umwengo wose w’Ababiyezeri kuryoha? Kandi abatware b’i Midiyani, Orebu na Zēbu, Uwiteka yarababagabije. Mbese mbarushije iki mu byo mwakoze” (Abacamanza 8:1-3)? Binyuriye ku magambo Gideyoni yatoranyije neza, acubya uburakari, yirinze intambara ya kirimbuzi yashoboraga kuba yashyamiranya imiryango. Abo mu muryango w’Abefurayimu bashobora kuba bari bafite ikibazo cyo gutekereza ko bafite agaciro cyane kandi bakagira ubwibone. Ariko kandi, ibyo ntibyabujije Gideyoni kwihatira gushakisha umuti mu mahoro. Mbese, dushobora gukora nk’ibyo?

Abandi bashobora kugira uburakari bigatuma baduteraho amahane. Emera ibyiyumvo byabo kandi wihatire kwiyumvisha ibitekerezo byabo. Mbese, twaba mu buryo runaka twaragize uruhare mu gutuma bagira ibyo byiyumvo? Niba ari ko biri se, kuki tutakwemera uruhare twagize mu gutuma havuka izo ngorane, maze tukagaragaza ko dutewe agahinda no kuba twaratumye ikibazo gikomera? Amagambo make yatekerejwe neza ashobora kongera kugarura imishyikirano yari yononekaye (Yakobo 3:4). Abantu bamwe baba barakaye bashobora gusa kuba bakeneye ko tubahumuriza tubigiranye ubugwaneza. Bibiliya ivuga ko ‘iyo inkwi zibuze, umuriro ushira’ (Imigani 26:20). Ni koko, amagambo umuntu yatoranyije neza akayavuga abigiranye umutima mwiza, ashobora “guhosha uburakari” kandi agakiza.—Imigani 15:1.

Intumwa Pawulo itugira inama igira iti “niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose” (Abaroma 12:18). Ni iby’ukuri ko tudashobora gutegeka ibyiyumvo by’abandi, ariko kandi, dushobora gushyiraho akacu kugira ngo twimakaze amahoro. Aho kugira ngo dutegekwe n’ibyiyumvo byacu bidatunganye cyangwa iby’abandi, dushobora kugira icyo dukora uhereye ubu kugira ngo dushyire mu bikorwa amahame ashingiye kuri Bibiliya. Guhosha amakimbirane mu buryo Yehova adutegeka kubikoramo, bizatuma tugira amahoro n’ibyishimo iteka ryose.—Yesaya 48:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Mujye Mubabarira Mubikuye ku Mutima,” n’ifite umutwe uvuga ngo “Ushobora Kunguka Umuvandimwe Wawe,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1999.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Mbese, dutsimbarara ku gitekerezo cy’uko ibintu bigomba gukorwa nk’uko tubishaka?

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Aburahamu yatanze urugero rwiza mu birebana no kuba umuntu uva ku izima agaharira abandi kugira ngo ahoshe amakimbirane