Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo bumwe rukumbi bwo kuvanaho inzangano

Uburyo bumwe rukumbi bwo kuvanaho inzangano

Uburyo bumwe rukumbi bwo kuvanaho inzangano

“Nta nzangano zibaho hatariho ubwoba. . . . Twanga icyo dutinya, kandi ku bw’ibyo, aho inzangano ziri, ubwoba buba bwubikiriye.”​—BYAVUZWE NA CYRIL CONNOLLY, UJORA MU BY’UBUVANGANZO AKABA N’UMWANDITSI.

ABAHANGA benshi mu by’imibereho y’abaturage batekereza ko inzangano ari ikintu kiba mu bantu cyashinze imizi mu buryo bwimbitse ahantu batazi. Umuhanga umwe mu gusesengura ibya politiki yavuze ko “igice kinini cy’inzangano gishobora ndetse kuba cyarashyizwe mu bantu mbere y’igihe,” gishinze imizi muri kamere y’abantu.

Birumvikana ko intiti ziga ibihereranye na kamere y’abantu hamwe n’imyifatire yabo zagera ku mwanzuro nk’uwo. Zo zikorera ubushakashatsi ku bagabo n’abagore bavutse bafite “gukiranirwa” kandi babyariwe “mu byaha” gusa dukurikije uko inkuru yahumetswe ya Bibiliya ibivuga. (Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Ndetse n’Umuremyi ubwe, igihe yasuzumaga abantu badatunganye, dore ubu hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi, ‘yabonye ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza kwari kubi gusa iteka ryose.’—Itangiriro 6:5.

Urwikekwe, ivangura hamwe n’inzangano bibyara, bituruka ku kudatungana n’ubwikunde umuntu yarazwe (Gutegeka 32:5). Ikibabaje ariko, ni uko nta rwego cyangwa ubutegetsi bwa kimuntu, uko politiki yabyo yaba iri kose, byigeze bishobora kuzana ihinduka mu mutima w’umuntu ku birebana n’ibyo bibazo. Umunyamakuru wohereza inkuru mu bihugu by’amahanga witwa Johanna McGeary yagize ati “nta gihugu cyakwiha kuba umupolisi ugenzura isi yose, n’ubwo cyaba ari igihangange gite, gishobora kugira icyo gikora kugira ngo kivaneho burundu inzangano zatumye muri Bosiniya, Somaliya, Liberiya, Kashmir no mu karere ka Caucase hameneka amaraso.”

Ariko kandi, mbere y’uko dutangira gushaka umuti, tugomba gusobanukirwa mu buryo bw’ibanze impamvu zituma abantu bagaragaza inzangano.

Inzangano zikururwa n’ubwoba

Inzangano zigaragaza mu buryo bwinshi bunyuranye. Umwanditsi witwa Andrew Sullivan yavuze neza iby’icyo kibazo mu buryo buhinnye agira ati “hari urwangano ruterwa n’ubwoba, n’urwangano ruterwa n’uko gusa umuntu yifitiye agasuzuguro; hakaba urwangano ruterwa n’uko umuntu afite imbaraga, n’urwangano umuntu aterwa n’uko adafite imbaraga; hariho kwihorera kandi hari urwangano ruturuka ku ishyari. . . . Hari urwangano rw’umuntu ukandamiza, n’urwangano rw’ukandamizwa. Hari urwangano rukomeza gucumbeka gahoro gahoro, n’urwangano rushira. Kandi hari urwangano rusandara, n’urwangano rutigera rugurumana.”

Nta gushidikanya, bimwe mu bintu by’ingenzi bituma muri iki gihe habaho ubushyamirane buturutse ku nzangano, ni ibyo mu rwego rw’imibereho n’ubukungu. Urwikekwe rukomeye hamwe n’ibikorwa by’urugomo bishingiye ku nzangano, akenshi biboneka mu turere usanga imyanya myiza mu by’ubukungu yikubiwe n’itsinda ry’abantu bake muri ako karere. Nanone kandi, akenshi inzangano ziba aho usanga urwego rw’imibereho y’abaturage bo mu karere runaka rwugarijwe n’abanyamahanga bahaza ari benshi.

Bamwe bashobora gutekereza ko abo bantu bashya bazajya bapiganirwa imirimo, bagakorera imishahara mito, cyangwa se bakazatuma ibintu bita agaciro. Kumenya niba ubwo bwoba bufite ishingiro cyangwa se niba ari nta ho bushingiye ni ikindi kibazo. Kuba abaturage bo mu karere runaka batinya ko bagira ibyo batakaza mu by’ubukungu kandi bagatinya ko amahame yabo arebana n’umuco cyangwa uburyo bwabo bwo kubaho bizahungabana, ni impamvu zikomeye zituma habaho urwikekwe n’inzangano.

Ni iyihe ntambwe ya mbere yagombye guterwa mu kuvanaho inzangano? Ni uguhindura imyifatire.

Guhindura imyifatire

McGeary yagize ati “ihinduka nyakuri rishobora guturuka gusa ku bushake bw’abantu bakeneye kugira ihinduka bo ubwabo.” Kandi se, ni gute ubushake bw’abantu bwahinduka? Ibintu byagiye biba byagaragaje ko ikintu kigira imbaraga nyinshi ku bantu kurusha ibindi, kikabasunikira gukora ibintu kurusha ibindi byose kandi kikagira ingaruka zirambye mu birebana no kurwanya inzangano, gituruka mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Ibyo biterwa n’uko “ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira.”—Abaheburayo 4:12.

Ni iby’ukuri ko kurandura urwikekwe n’inzangano bidapfa kwikora; si n’ibintu bibaho mu ijoro rimwe. Ariko kandi, bishobora gukorwa. Yesu Kristo, we ushishikaza imitima y’abantu kuruta abandi bose akanakangura imitimanama yabo, yashoboye gusunikira abantu kugira ihinduka. Abantu babarirwa muri za miriyoni bashoboye gukurikiza inama irangwa n’ubwenge yatanzwe na Yesu Kristo igira iti “mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya.”—Matayo 5:44.

Mu buryo buhuje n’inyigisho ze, mu itsinda ry’incuti za Yesu yiringiraga kurusha izindi, yashyizemo na Matayo, wari warahoze ari umukoresha w’ikoro, umuntu wangwaga wari warabaye igicibwa mu muryango w’Abayahudi (Matayo 9:9; 11:19). Byongeye kandi, Yesu yatangije uburyo bwo gusenga kutanduye bwari kuzaba bukubiyemo Abanyamahanga babarirwa mu bihumbi bari barahoze ari ibicibwa kandi bangwa (Abagalatiya 3:28). Abantu bakomoka mu turere two hirya no hino mu isi yari izwi muri icyo gihe, babaye abigishwa ba Yesu Kristo (Ibyakozwe 10:34, 35). Abo bantu baje kumenyekana cyane bitewe n’urukundo rwabo ruhebuje (Yohana 13:35). Mu gihe abantu buzuye inzangano bicishaga amabuye umwigishwa wa Yesu witwaga Sitefano, amagambo yavuze bwa nyuma yagiraga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha.” Sitefano yifurizaga ibyiza abamwangaga.—Ibyakozwe 6:8-14; 7:54-60.

Mu buryo nk’ubwo, Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe bitabiriye inama ya Yesu yo kutagirira neza abavandimwe babo b’Abakristo gusa, ahubwo ko bagombaga kugirira neza n’abantu babanga (Abagalatiya 6:10). Barimo barashyiraho imihati kugira ngo bavane mu mibereho yabo inzangano zirangwa n’ubugome. Kubera ko bazi imbaraga zikomeye zishobora kubabibamo inzangano, bafata ingamba zihamye kandi inzangano bakazisimbuza urukundo. Ni koko, nk’uko umuntu w’umunyabwenge wa kera yabivuze, “urwangano rubyutsa intonganya: ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose.”—Imigani 10:12.

Intumwa Yohana yagize iti “umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi: kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we” (1 Yohana 3:15). Ibyo Abahamya ba Yehova barabyemera. Ingaruka yabaye iy’uko ubu barimo bahurizwa hamwe—baturutse mu moko yose, mu mico yose, mu madini yose no mu nzego zose za politiki—bagashyirwa mu muryango wunze ubumwe, utabamo inzangano, umuryango wo ku isi hose urangwa n’ubuvandimwe nyakuri.—Reba ibikubiye mu dusanduku.

Inzangano zizakurwaho burundu!

Ushobora kuvuga uti ‘ariko ibyo bishobora kuba umuti kuri abo bantu nyine bagize ihinduka. Ariko kandi, ibyo ntibizatuma inzangano zishira ku isi burundu.’ Ni iby’ukuri ko n’iyo wowe waba udafite urwangano mu mutima wawe, abandi bashobora kukwanga. Bityo, tugomba kwiyambaza Imana tugategereza ko ari yo izatanga umuti w’icyo kibazo cyugarije isi yose.

Imana ifite umugambi w’uko vuba aha ibisigisigi byose by’inzangano bizavanwaho ku isi. Ibyo bizabaho mu gihe cy’ubutegetsi bwo mu ijuru, ubwo Yesu yatwigishije gusaba mu isengesho agira ati “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”—Matayo 6:9, 10.

Igihe iryo sengesho rizasubizwa mu buryo bwuzuye, imimerere ikomeza kwenyegeza inzangano ntizongera kubaho. Imimerere ituma abantu bashakira amaramuko mu nzangano izaba yavuyeho. Za poropagande, ubujiji n’urwikekwe bizaba byarasimbuwe no kujijuka, ukuri no gukiranuka. Koko rero, icyo gihe Imana ‘izahanagura amarira yose, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:1-4.

Ndetse n’ubu hari inkuru zirushaho kuba nziza cyane! Hari ibihamya bidashidikanywaho bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka.” Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira ko mu gihe cya vuba aha tuzibonera ukuntu inzangano zirangwa no kutubaha Imana zizakurwa ku isi (2 Timoteyo 3:1-5; Matayo 24:3-14). Mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, hazaba hariho umwuka w’ubuvandimwe nyakuri kubera ko abantu bazaba bagejejwe ku butungane.—Luka 23:43; 2 Petero 3:13.

Ariko kandi, si ngombwa ko utegereza kugeza icyo gihe kugira ngo ubone umuryango wa kivandimwe nyakuri. Mu by’ukuri, nk’uko byagaragajwe n’inkuru ziri kumwe n’iyi ngingo, urukundo rwa Gikristo rwamaze kubona umwanya mu mitima y’abantu babarirwa muri za miriyoni ubundi yashoboraga kuba yuzuyemo inzangano. Nawe uratumirirwa kuba umwe mu bagize uwo muryango wa kivandimwe wuje urukundo!

[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]

“Ni iki Yesu aba yarakoze?”

Muri Kamena 1998, mu karere k’igiturage ka Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abagabo batatu b’abazungu bateye umugabo w’umwirabura witwa James Byrd, Jr. Bamujyanye mu karere kitaruye katagira abantu, baramukubita maze bamubohesha iminyururu ku maguru. Hanyuma bamuziritse ku modoka, barangije bamukurubana mu muhanda ahantu hareshya n’ibirometero bitanu kugeza ubwo umurambo we usigaye ku kagunguzi kagose umuhanda. Icyo gikorwa cyiswe ko ari cyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi giteye ubwoba kurusha ibindi cyakozwe mu myaka ya za 90 giturutse ku nzangano.

Bashiki ba James Byrd batatu ni Abahamya ba Yehova. Ni ibihe byiyumvo bagirira abantu bakoze icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bw’agahomamunwa? Mu ijambo bavuze mu izina ry’umuryango, bagize bati “kubona umuntu dukunda ababazwa urubozo maze akicwa byatumye twumva tubuze ikintu gikomeye kandi dufite akababaro mu buryo butavugwa. Ni gute umuntu yitwara iyo agezweho n’igikorwa nk’icyo cy’urugomo? Kwihorera, kuvuga amagambo acumbeka urwangano cyangwa gukwirakwiza za poropagande zicengeza inzangano ntibyigeze byinjira mu bwenge bwacu. Twaratekereje tuti ‘ni iki Yesu aba yarakoze? Ni gute aba yarabyitwayemo?’ Igisubizo cyarigarazaga neza cyane. Ubutumwa bwe bwari kuba ari ubw’amahoro n’ibyiringiro.”

Imwe mu mirongo y’Ibyanditswe yabafashije kutareka ngo urwangano rucumbeke mu mitima yabo, ni mu Baroma 12:​17-19. Intumwa Pawulo yaranditse iti “ntimukīture umuntu inabi yabagiriye . . . Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimwihōranire, ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo ‘guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.’ ”

Bakomeje bagira bati “twibuka amagambo ­ahuje n’ukuri yavuzwe mu bitabo byacu ko ibikorwa bimwe na bimwe by’akarengane cyangwa ubugizi bwa nabi biba bikabije kuba agahomamunwa ku buryo byaba bigoye cyane kuvuga ngo ‘ndakubabariye’ maze ugahita ubyibagirwa. Mu mimerere nk’iyo, kubabarira bishobora gusa kuba ari ukutabika inzika, kugira ngo umuntu akomeze yibereho kandi ye kurwara mu buryo bw’umubiri cyangwa mu buryo bw’ibyiyumvo bitewe no kubika inzika.” Mbega igihamya gikomeye kigaragaza imbaraga Bibiliya ifite zo kubuza inzangano zikomeye gushinga imizi!

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

Inzangano zavuyemo ubucuti

Mu myaka ya vuba aha, abimukira babarirwa mu bihumbi baje bisukiranya mu Bugiriki bashaka akazi. Ariko kandi, kuzamba kw’imimerere y’iby’ubukungu byatumye uburyo bwo kubona akazi bugabanuka, kandi ibyo bituma abantu bakaza umurego mu guhatanira kubona akazi. Ingaruka y’ibyo yabaye iy’uko mu matsinda y’amoko anyuranye hacumbeka inzangano zikomeye. Urugero rw’ibyo ni urw’ipiganwa hagati y’abimukira bakomoka muri Alubaniya n’abakomoka muri Bulugariya. Mu turere twinshi two mu Bugiriki, ipiganwa rikaze ryagiye riba hagati y’abantu bakomoka muri ayo matsinda yombi.

Mu mujyi wa Kiato, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Peloponnisos, umuryango w’abantu bakomoka muri Bulugariya n’umugabo wo muri Alubaniya batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, maze baza no kumenyana. Gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya byatumye inzangano ziba hagati y’abantu benshi bakomoka muri ayo moko yombi ziyoyoka. Nanone kandi, byatumye muri abo bantu harangwa ubucuti nyakuri bwa kivandimwe. Uwitwa Ivan, akaba ari Umunyabulugariya, yageze n’aho afasha Umunyalubaniya witwa Loulis kubona icumbi hafi y’inzu ya Ivan. Iyo miryango yombi ijya isangira ibyokurya kenshi kandi igatizanya ibintu bike itunze. Abo bagabo bombi ubu ni Abahamya ba Yehova babatijwe, kandi bafatanyiriza hamwe mu buryo bwa bugufi mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ntitwiriwe tuvuga ko ubwo bucuti bwa Gikristo butisoba abaturanyi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, ibisigisigi byose by’inzangano bizakurwa ku isi