Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Igihe ibintu bizongera gutunganirizwa’ kiregereje!

‘Igihe ibintu bizongera gutunganirizwa’ kiregereje!

‘Igihe ibintu bizongera gutunganirizwa’ kiregereje!

“Mbere gato y’uko Yesu azamuka akajya mu ijuru, bamwe mu bigishwa be bizerwa baramubajije bati “mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” Igisubizo Yesu yabahaye cyumvikanishaga ko hari guhita igihe runaka mbere y’uko Ubwami buza. Muri icyo gihe, abigishwa be bari kuzaba bafite umurimo ukomeye bagombaga gukora. Bagombaga kuba abagabo bo guhamya Yesu “i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya no kugeza ku mpera y’isi.”—Ibyakozwe 1:6-8.

IYO nshingano ntiyashoboraga gusohozwa mu gihe cy’iminsi mike gusa, ibyumweru cyangwa se amezi. Icyakora, ako kanya abigishwa bahise batangira kubwiriza nta kuzuyaza. Ariko kandi, ntibigeze bareka gushishikazwa n’ingingo ihereranye no kongera gutunganya ibintu. Intumwa Petero yerekeje kuri iyo ngingo ibwira imbaga y’abantu bari bateraniye i Yerusalemu iti “mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe, ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Umwami Imana, itume Yesu, ni we Kristo wabatoranirijwe kera, uwo ijuru rikwiriye kwakira, kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose, uhereye kera kose.”—Ibyakozwe 3:19-21, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

Ibyo ‘bihe ibintu bizongera gutunganirizwa’ byagombaga gutangiza “iminsi yo guhemburwa” iturutse kuri Yehova. Ibyo bihe byari byarahanuwe byo kongera gutunganya ibintu byagombaga kubaho mu byiciro bibiri. Ubwa mbere, hari kuzabaho igihe kigarura ubuyanja cyo kongera gutunganya ibintu mu buryo bw’umwuka, ubu icyo gihe kikaba kigikomeza. Ubwa kabiri, icyo gihe cyari kuzakurikirwa no guhindura isi paradizo nyayo.

Igihe cyo kongera gutunganya ibintu kiratangiye

Nk’uko intumwa Petero yabigaragarije iyo mbaga y’abantu bari i Yerusalemu, ijuru ‘ryakiriye’ Yesu. Uko ni ko byari bimeze kugeza mu mwaka wa 1914, igihe Yesu yahabwaga ububasha bwe bwa cyami maze agatangira gutegeka ari Umwami washyizweho n’Imana. Petero yahanuye avuga ko icyo gihe Yehova yari ‘gutuma’ Umwana we mu buryo bw’uko yari kwemera ko Yesu asohoza uruhare rwe, we shingiro ry’imigambi y’Imana. Bibiliya isobanura ibyo bintu byabayeho mu mvugo y’ikigereranyo, muri aya magambo ngo ‘[umuteguro w’Imana wo mu ijuru] ubyara umwana w’umuhungu [ni ukuvuga Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo] uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma.’—Ibyahishuwe 12:5.

Ariko kandi, amahanga nta ntego yari afite yo kugandukira ubutegetsi bwa Kristo. Mu by’ukuri, bakobaga abayoboke be b’indahemuka bari ku isi, muri iki gihe bakaba bitwa Abahamya ba Yehova. Kimwe na bagenzi babo bababanjirije babayeho mu bihe by’intumwa, Abahamya bari baratangiye gukora umurimo wo “guhamya” ibyerekeye “Yesu” (Ibyahishuwe 12:17). Kurwanya umurimo abo Bakristo b’imitima itaryarya bari barimo bakora byagiye bivuka mu gihugu kimwe bigasingira n’ikindi. Mu mwaka wa 1918, abavandimwe bari bafite inshingano bakoraga mu buyobozi bw’ibiro bikuru bya Watch Tower Society biri i Brooklyn, i New York, barafashwe bashyikirizwa inkiko bashinjwa ibirego by’ibinyoma, bakatirwa igifungo cy’imyaka myinshi bazira akarengane. Hari igihe runaka byasaga n’aho umurimo wo kubwiriza ukorwa muri iki gihe “kugeza ku mpera y’isi” wari ugiye kuzimangatana.—Ibyahishuwe 11:7-10.

Icyakora, mu mwaka wa 1919, abari bagize ubuyobozi bw’ibiro bikuru bari bafunzwe bararekuwe maze nyuma y’aho bahanagurwaho ibirego byose by’ibinyoma bagerekwagaho. Bahise bongera gutangira umurimo wo kongera gutunganya ibintu mu buryo bw’umwuka nta kuzuyaza. Kuva icyo gihe, ubwoko bwa Yehova bwagiye bugira uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka butari bwarigeze bugira mbere hose.

Hakozwe gahunda yo kwigisha mu rugero rwagutse abantu bo mu mahanga yose kwitondera ibyo Kristo yari yarategetse abigishwa be (Matayo 28:20). Mbega ukuntu byagaruraga ubuyanja kubona bamwe bahoze bagaragaza imico ya kinyamaswa bahindura uburyo babonagamo ibintu! Biyambuye umuntu wa kera, utuma umuntu agira ingeso zimwe na zimwe, urugero nk’ “uburakari,” “gutukana” n’ “amagambo ateye isoni,” maze bambara umuntu mushya, ‘uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’[Imana] yamuremye.’ Mu buryo bw’umwuka, amagambo yavuzwe n’umuhanuzi Yesaya arimo arasohozwa ndetse no muri iki gihe, amagambo agira ati “isega [ni ukuvuga wa muntu wahoze agaragaza imico nk’iy’isega] rizabana n’umwana w’intama [ni ukuvuga umuntu urangwa no kwicisha bugufi], ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene; inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana.”—Abakolosayi 3:8-10; Yesaya 11:6, 9.

Ibindi bikorwa byo kongera gutunganya ibintu biregereje!

Uretse igikorwa cyo kongera gutunganya ibintu cyatumye habaho paradizo yo mu buryo bw’umwuka muri iki gihe, igihe umubumbe wacu uzahinduka paradizo nyayo kirimo kiradusatira cyihuta. Agace gato gusa k’isi ni ko kari paradizo igihe Yehova yashyiraga abakurambere bacu, ari bo Adamu na Eva, mu busitani bwa Edeni (Itangiriro 1:29-31). Ni yo mpamvu dushobora kuvuga ko Paradizo izongera gushyirwaho. Ariko kandi, mbere y’uko ibyo biba, isi igomba kuvanwaho idini ry’ikinyoma ritubaha Imana. Abanyapolitiki bo muri iyi si ni bo bazarivanaho (Ibyahishuwe 17:15-18). Hanyuma, abanyapolitiki n’abacuruzi hamwe n’abazaba babashyigikiye, bazarimburwa. Amaherezo, umwanzi wa nyuma mu barwanya Imana—ari we Satani Diyabule n’abadayimoni be—bazafungwa mu gihe cy’imyaka igihumbi—icyo kikaba ari na cyo gihe umushinga wo kongera gutunganya ibintu uzamara. Muri icyo gihe, “ubutayu n’umutarwe bizanezerwa: ikidaturwa kizishima, kirabye uburabyo nka habaseleti” (Yesaya 35:1). Isi yose izagera ubwo itazongera kubaho imivurungano ukundi (Yesaya 14:7). Ndetse n’abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye bazongera kubaho ku isi. Bose bazibonera inyungu z’igitambo cy’incungu bazaba bakesha icyo gikorwa cyo kongera gutunganya ibintu (Ibyahishuwe 20:12-15; 22:1, 2). Ku isi ntihazongera kubaho abantu b’impumyi, ibipfamatwi, cyangwa se ibirema. “Nta muturage waho uzataka indwara” (Yesaya 33:24). Nyuma gato y’iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Diyabule hamwe n’abadayimoni be bazarekurwa bamare igihe gito maze barebe ukuntu umugambi w’Imana werekeye isi wasohojwe kugeza kuri iyo ntera. Amaherezo, bazarimburwa burundu.—Ibyahishuwe 20:1-3.

Mu gihe isi izaba igeze ku iherezo ry’imyaka igihumbi yo kongera gutunganya ibintu, “ibihumeka byose” bizasingiza Yehova, kandi bizakomeza kumusingiza mu gihe cy’iteka ryose (Zaburi 150:6). Mbese, uzaba uri umwe muri byo? Ushobora kuzaba urimo.