Imihati yashyizweho mu gushakashaka yaragororewe
Imihati yashyizweho mu gushakashaka yaragororewe
“YEHOVA? Yehova ni nde?” Umwana w’imyaka umunani witwa Silvia yari yarabonye iryo zina muri Bibiliya y’Icyarumeniya, ikaba yari ikintu cy’agaciro uwo muryango wabo wari utunze, akaba yararyeretswe n’undi mukobwa muto. Yabajije hose, ariko aho yari atuye mu mujyi wa Yerevan ho muri Arumeniya, nta n’umwe washoboye kumubwira uwo Yehova ari we—baba ababyeyi be, abarimu be, ndetse n’abapasiteri bo mu rusengero rw’iwabo ntibashoboye kubimubwira.
Silvia yarakuze, arangiza amashuri kandi abona akazi, ariko yari atarakamenya uwo Yehova ari we. Igihe yari inkumi byabaye ngombwa ko ahunga akava muri Arumeniya, kandi nyuma y’igihe runaka yaje kugera muri Polonye, abana mu kumba gato n’izindi mpunzi. Umwe mu bo babanaga yari afite abashyitsi bamusuraga buri gihe. Silvia yaramubajije ati “abashyitsi bawe ni ba nde?” Yaramushubije ati “ni Abahamya ba Yehova baba baje hano kunyigisha Bibiliya.”
Umutima wa Silvia wasimbagurikijwe n’ibyishimo ubwo yumvaga izina Yehova. Amaherezo, yatangiye kumenya uwo Yehova ari we n’ukuntu ari Imana yuje urukundo. Ariko kandi, nyuma y’igihe gito byabaye ngombwa ko ava muri Polonye. Yagiye gushaka ubuhungiro muri Danemark hakurya y’Inyanja ya Baltique. Yatwaye ibintu bike gusa, ariko muri ibyo bintu hari harimo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byanditswe n’Abahamya ba Yehova. Ku ipaji y’inyuma y’igitabo kimwe, Silvia yabonyeho urutonde rwa za aderesi z’ibiro by’amashami bya Watch Tower Society. Icyo cyari ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose yari atunze—cyamuhuzaga na Yehova!
Muri Danemark, Silvia yajyanywe mu nkambi y’impunzi, maze ahita atangira gushaka Abahamya ba Yehova. Yifashishije rwa rutonde rwa za aderesi, yamenye ko ibiro by’ishami rya Watch Tower Society byo muri Danemark byari biri mu mujyi wa Holbæk. Ariko se ni ahagana he? Silvia yimuriwe mu yindi nkambi ari muri gari ya moshi, maze mu gihe bari bari mu nzira bajyayo, iyo gari ya moshi yanyuze mu mujyi wa Holbæk! Nanone umutima we wasimbagurikijwe n’ibyishimo.
Nyuma y’aho gato ku munsi w’umucyo, Silvia yafashe gari ya moshi asubira i Holbæk maze ava aho gari ya moshi zihagarara n’amaguru ajya ku biro by’ishami. Yagize ati “igihe ninjiraga mu busitani, nicaye ku ntebe maze ndavuga nti ‘iyi ni paradizo!’ ” Yakiranywe igishyuhirane ku biro by’ishami, kandi amaherezo yashoboye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.
Ariko kandi, nyuma y’aho bimutse incuro nyinshi. Mu nkambi z’impunzi aho Silvia yageraga hose, yashakaga Abahamya ba Yehova maze akongera agatangira icyigisho cya Bibiliya bundi bushya. Icyakora, nyuma y’imyaka ibiri yari yaramenye ibintu bihagije kugira ngo yegurire Yehova ubuzima bwe. Yarabatijwe maze hashize igihe gito nyuma y’aho atangira umurimo w’igihe cyose. Mu mwaka wa 1998, abategetsi bo muri Danemark bamuhaye ubuhungiro.
Ubu Silvia afite imyaka 26 kandi akora ha handi yageze hakamwibutsa paradizo, ni ukuvuga ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Danemark. Ubu agira ati “navuga iki? Natangiye gushakisha Yehova guhera igihe nari umukobwa muto. Ubu naramubonye. Nifuzaga kumukorera mu mibereho yanjye yose, none dore ndi kuri Beteli. Nsenga nsaba ko nazibera hano imyaka myinshi!”