Kuvomerera imbuto z’ukuri muri Chili
Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru
Kuvomerera imbuto z’ukuri muri Chili
MU BUTAYU bwo mu majyaruguru ya Chili hashobora gushira imyaka myinshi nta mvura igwa. Ariko iyo iguye, ubutaka bwakakaye bwuzuyeho amabuye buhinduka nk’itapi nyayo y’indabo z’amabara menshi atandukanye. Ukuntu aho hantu haba hasa neza bikurura ba mukerarugendo baturuka mu mpande zose z’igihugu.
Ariko kandi, hari ikintu gishishikaje kurushaho kirimo kibera mu baturage ba Chili. Amazi y’ukuri kwa Bibiliya, arimo aratemba mu mfuruka zose z’igihugu, kandi abantu benshi bafite imitima itaryarya barimo ‘bararabya uburabyo’ bagahinduka abigishwa ba Yesu Kristo. Uburyo bumwe bukoreshwa mu gukwirakwiza ayo mazi y’ukuri ni telefoni. Inkuru zikurikira zigaragaza ingaruka nziza zirimo zigerwaho hakoreshejwe ubwo buryo bwo kubwiriza.
• Umubwiriza w’ubutumwa bwiza w’igihe cyose witwa Karina yasabwe gutanga icyerekanwa muri porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ku birebana n’uko babwiriza bakoresheje telefoni. Icyakora, Karina ntiyari yarigeze yifatanya muri icyo gice kigize umurimo wo kubwiriza. Kugira ngo bamutere inkunga yo kwifatanya muri porogaramu y’ikoraniro, umusaza w’itorero hamwe n’umugore we basuzumiye hamwe na Karina ingingo runaka ku bihereranye no kubwiriza hakoreshejwe telefoni. Nanone kandi, bamuteye inkunga yo gusenga Yehova amusaba ubuyobozi kuri icyo kibazo. Ibyo yarabikoze, maze amaherezo yiyemeza kugerageza guterefona.
Karina yahisemo inomero ya telefoni yo mu mudugudu baturanye. Umukozi ukora kuri telefoni yaritabye, maze Karina amusobanurira igitumye amuterefona. Uwo mukozi yabyitabiriye neza, maze bashyiraho gahunda yo kuzongera kuvugana mu minsi itatu. Gusubira gusura kuri telefoni byatumye hatangizwa icyigisho, hakoreshejwe agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Kuva icyo gihe, bagiye bagirana ibyigisho bishishikaje kandi bisusurutse, kandi Karina yoherereje uwo mugore ibitabo byo gusubiza ibibazo bye.
• Uwitwa Bernarda yafashe iya mbere kugira ngo abwirize umugabo wari wibeshye agahamagara inomero za telefoni ye. Aho kugira ngo Bernarda agaragaze ko bimubangamiye, yabwiye uwo mugabo ko ari umwe mu Bahamya ba Yehova, maze amuha ubufasha yari akeneye. Hakurikiyeho ikiganiro, maze uwo mugabo amutega amatwi igihe yamusobanuriraga ukuntu vuba aha Ubwami bw’Imana buzakuraho akarengane. Uwo mugabo yahaye Bernarda inomero za telefoni ye, maze yongera kumusura kuri telefoni. Muri kimwe mu biganiro bagiranye, yamusomeye bimwe mu bikubiye mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Yamubajije uko yabona icyo gitabo, maze Bernarda arakimwoherereza hamwe na Bibiliya. Hakozwe gahunda kugira ngo abavandimwe bo muri ako karere basure uwo mugabo, ubu bakaba bakomeje “kuvomerera” urwo “rugemwe” rurimo rukura neza.
Ni koko, mu butaka bw’iyi si bwumagaye mu buryo bw’umwuka, imbuto zihishwe zitegereje kuzamera igihe zizaba zigezweho n’amazi y’ukuri atanga ubuzima. Abantu babarirwa mu bihumbi bafite inyota bakomeje ‘kumera’ kandi ‘bakarabya uburabyo’ bakaba abagaragu bizerwa ba Yehova Imana.—Yesaya 44:3, 4.