Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Barataka basaba ubufasha

Barataka basaba ubufasha

Barataka basaba ubufasha

UMUGORE wo muri Brezili yateye hejuru agira ati “Imana yaranyibagiwe!” Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugabo we, yumvise ubuzima bwe nta cyo bwari bukivuze. Mbese, hari ubwo waba warigeze ugerageza guhumuriza umuntu wihebye atyo cyangwa se wenda urimo ataka asaba ubufasha?

Hari abantu bamwe na bamwe usanga bihebye cyane ku buryo biyahura—kandi bamwe muri bo ni abakiri bato. Dukurikije uko ikinyamakuru cyitwa Folha de S. Paulo kibivuga, ubushakashatsi bwakozwe muri Brezili bugaragaza ko “ibikorwa byo kwiyahura mu bakiri bato byiyongereyeho 26 ku ijana.” Urugero, reka turebe ibyabaye ku musore utuye muri São Paulo witwa Walter. * Nta babyeyi yari afite, nta nzu yagiraga, nta hantu yagiraga ho mu bwiherero, nta ncuti yagiraga yashoboraga kwiringira. Kugira ngo Walter atume amagorwa ye ashira, yafashe umwanzuro wo gusimbuka ari hejuru y’ikiraro.

Umubyeyi urera abana ari wenyine witwa Edna, yari afite abana babiri igihe yahuraga n’undi mugabo. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, batangiye kubana mu nzu ya nyina wari warirundumuriye mu bupfumu kandi akaba yari n’umusinzi. Edna yabyaye undi mwana, atangira kujya asinda, kandi ariheba cyane ku buryo yagerageje kwiyahura. Amaherezo yaje gutandukanywa n’abana be.

Bite se ku bihereranye n’abageze mu za bukuru? Uwitwa Maria yahoze ari umuntu ukunda gusetsa kandi uganira cyane. Ariko kandi, mu gihe yari atangiye gusaza yatangiye guhangayikishwa n’akazi ke k’ubuforomokazi kubera ko yatinyaga ko yari kuzajya akora amakosa. Ibyo byatumye yumva yihebye. Amaze kugerageza kwivura, yagiye gushaka muganga kandi umuti yahawe wasaga n’aho wamufashije. Ariko kandi, igihe yavaga ku kazi afite imyaka 57, yongeye kwiheba noneho mu buryo bukomeye cyane ku buryo atashoboraga kubibonera umuti. Maria yatangiye gutekereza ibyo kwiyahura.

Umwarimu wo muri Kaminuza ya São Paulo witwa José Alberto Del Porto yagize ati “abantu bagera ku 10 ku ijana by’abihebye bagerageza kwiyahura.” Umuganga mukuru wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Dr. David Satcher yagize ati “biragoye kwemera ko abantu bapfuye biyahuye ari bo benshi kuruta abishwe, ariko ni ukuri kubabaje.”

Rimwe na rimwe, umuntu ugerageza kwiyahura mu by’ukuri aba arimo ataka asaba ubufasha. Kandi nta gushidikanya ko abagize umuryango n’incuti bifuza gukorera ibyiza umuntu watakaje ibyiringiro. Birumvikana ko ari nta cyo bizamufashaho kumubwira amagambo nk’aya ngo “reka gukomeza kugira agahinda,” “hari abantu benshi cyane bababaye kukurusha” cyangwa ngo “rimwe na rimwe twese tujya tugira ibihe bibi.” Ahubwo se, kuki utaba incuti nyancuti kandi ukamenya gutega amatwi? Ni koko, gerageza gufasha umuntu wihebye kubona ko kubaho bigifite akamaro.

Umwanditsi w’Umufaransa witwa Voltaire yaranditse ati “umuntu warambiwe ubuzima wiyahuye uyu munsi, yari kuzifuza kubaho iyo ategereza icyumweru kimwe.” None se, ni gute abantu bihebye bashobora gutahura ko ubuzima ari ingirakamaro?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Umubare w’abakiri bato n’abakuru biyahura uragenda wiyongera

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Ni gute wafasha umuntu watakaje ibyiringiro?