Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gutangaza Ubwami bw’Imana mu Birwa bya Fiji

Gutangaza Ubwami bw’Imana mu Birwa bya Fiji

Turi abantu bafite ukwizera

Gutangaza Ubwami bw’Imana mu Birwa bya Fiji

YESU KRISTO yigeze kuvuga iby’inzira ebyiri. Imwe iragutse kandi iganisha ku rupfu. Indi irafunganye, ariko iyobora ku buzima (Matayo 7:13, 14). Kugira ngo Yehova Imana atume abantu bashobora guhitamo inzira ikwiriye, yashyizeho umugambi w’uko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa mu isi yose (Matayo 24:14). Ku bw’ibyo, abantu aho bari hose barimo barumva ubutumwa bw’Ubwami, kandi hari bamwe barimo bahitamo ubuzima binyuriye mu kuba “abantu bafite ukwizera, kugira ngo bakize ubugingo” (Abaheburayo 10:39, NW ). Turagutumirira gusoma ibyerekeranye n’abantu bamwe na bamwe bo muri Fiji hamwe n’abandi bo mu birwa byo hafi y’aho muri Pasifika y’Amajyepfo bahisemo ubuzima.

Biringiye Yehova

Umukobwa witwa Mere yari akiri umunyeshuri ubwo yumvaga ubutumwa bw’Ubwami ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 1964. Kubera ko yabaga mu bwigunge ku kirwa cya kure, ntiyabonanaga n’Abahamya ba Yehova kenshi. Ariko kandi, amaherezo yashoboye kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Bibiliya. Icyo gihe yari yarashakanye n’umugabo wari umutware w’umuryango mu mudugudu we. Kuba Mere yarahisemo kubaho ayobowe n’amahame ya Bibiliya, byatumye umugabo we hamwe na bene wabo bamukorera ibikorwa bya kinyamaswa, kandi n’abaturanyi baramunena. Nyamara yaje kubatizwa mu mwaka wa 1991.

Nyuma y’aho gato, umugabo wa Mere witwa Josua yatangiye gucisha make, ndetse yanatangiye kujya yicara agakurikira ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya Mere yagiranaga n’abana babo. Josua yaretse kujya mu Idini ry’Abametodisiti. Ariko kandi, kubera ko yari umutware, yari akiyobora inama yo mu mudugudu ya buri cyumweru. Abaturage bo muri uwo mudugudu babonaga ko Josua yari umuhemu kubera ko Idini ry’Abametodisiti ryari kimwe mu bintu by’ingenzi mu bigize ubuzima bw’abaturage ba Fiji. Ku bw’ibyo, umupasiteri wo muri ako karere yateye Josua inkunga yo kugaruka mu idini rye rya mbere.

Josua yamweruriye abigiranye ubutwari ko we n’umuryango we bari barahisemo, kandi ko bari bariyemeje gusenga Yehova Imana “mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Mu nama yakurikiyeho y’uwo mudugudu, umutware mukuru yategetse ko Josua n’umuryango we bacibwa bakirukanwa muri uwo mudugudu. Bahawe iminsi irindwi bakaba bavuye kuri icyo kirwa, bagasiga inzu yabo, imirima yabo, n’imyaka yabo​—ni koko, bagasiga ibintu byose byari bibatunze.

Abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka bo ku kindi kirwa bagobotse Josua n’abagize umuryango we, babafasha kubona ahantu ho gutura n’isambu yo guhingamo. Josua n’umuhungu we w’imfura ubu barabatijwe, kandi undi mwana ni umubwiriza w’ubutumwa bwiza utarabatizwa. Mere aherutse kuzuza fomu yo kuba umupayiniya w’igihe cyose (ni ukuvuga umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose). Kuba barahisemo gukorera Yehova byatumye batakaza umwanya bari bafite n’ubutunzi bw’iby’umubiri, ariko kandi kimwe n’intumwa Pawulo, babona ko ibyo ari ubusa babigereranyije n’ibyo bungutse.—Abafilipi 3:8.

Amahitamo arebana n’umutimanama

Guhitamo gukurikiza umutimanama watojwe na Bibiliya bisaba kugira ukwizera n’ubutwari. Nta gushidikanya, uko ni ko byagendekeye uwitwa Suraang wari ubatijwe vuba, akaba ari umukobwa utuye muri Tarawa, kimwe mu birwa bya Kiribati. Suraang yasabye uruhusa rwo gukomorerwa ku mirimo imwe irebana n’akazi ke k’ubuforomokazi yakoraga mu bitaro. Ibyo yasabye ntibyakiriwe neza, bituma yoherezwa kwita ku ivuriro rito riri ku kirwa kiri cyonyine, aho yari kuba atandukanyijwe n’abo bahuje ukwizera.

Abantu bo kuri icyo kirwa bafite umugenzo w’uko abantu bose bashya bahageze bagomba guha “umuzimu” wo muri ako karere ituro. Abantu batekereza ko utabikoze wapfa. Kubera ko Suraang yanze ko icyo gikorwa cyo gusenga ibigirwamana kimukorerwa hamwe n’abo bari kumwe, abatuye mu mudugudu bategereje ko azanigwa n’uwo muzimu warakaye. Ubwo nta kibi cyari kigeze kuri Suraang cyangwa ku bo bari kumwe, yabonye uburyo bwinshi bwo gutanga ubuhamya bwiza.

Ariko kandi, ibigeragezo bya Suraang ntibyari birangiriye aho. Bamwe mu basore bo muri icyo kirwa batekereza ko baba baciye agahigo iyo bashoboye kureshya abakobwa baba bahasuye. Nyamara Suraang yateye umugongo ibireshyo byabo maze akomeza gushikama ku Mana. Mu by’ukuri, yashoboye kuba umupayiniya w’igihe cyose, n’ubwo akazi k’ubuforomokazi katumaga aba ku izamu ijoro n’amanywa.

Mbere y’uko bakorera Suraang ibirori igihe yiteguraga kuva kuri icyo kirwa, abakuru b’umudugudu bavuze ko ari we mumisiyonari nyakuri wa mbere wari ubasuye. Kubera ko yashikamye ku mahame ya Bibiliya, abandi bantu batuye kuri icyo kirwa bitabiriye neza ubutumwa bw’Ubwami.

Ibibazo byo mu buryo bw’umubiri

Kuba hari imidugudu imwe n’imwe yitaruye utundi turere, bisobanura ko ubwoko bwa Yehova bugomba gushyiraho imihati ikomeye kugira ngo bwifatanye mu murimo kandi bujye mu materaniro ya Gikristo. Reka dufate urugero rw’Abahamya bane babatijwe—umugabo umwe n’abagore batatu​—bamara amasaha menshi mu nzira bajya mu materaniro cyangwa bavayo. Urugendo rwabo rukubiyemo kwambuka imigezi itatu bajyayo cyangwa bavayo. Mu gihe iyo migezi yuzuye, uwo muvandimwe arabanza akoga akambutsa ikibindi kinini kirimo amasakoshi yabo, ibitabo n’imyenda yo kwambara mu materaniro. Hanyuma aroga akagaruka gufasha ba bashiki bacu batatu.

Irindi tsinda rito rikorera amateraniro ku kirwa kiri cyonyine cya Nonouti muri Kiribati, rihura n’ibibazo bitandukanye n’ibyo. Inzu bateraniramo ishobora kujyamo abantu barindwi gusa cyangwa umunani. Abandi baterana bicaye hanze maze bakarungurukira mu bisika bikozwe mu mikwege. Aho bateranira usanga abandi baturage baba babareba bagiye mu nsengero zabo z’akataraboneka cyangwa bavuyeyo. Birumvikana ariko ko abagaragu ba Yehova babona ko abantu ari bo mu by’ukuri bifuzwa dukurikije uko Imana ibibona, aho kuba amazu (Hagayi 2:7). Mushiki wacu umwe wabatijwe utuye kuri icyo kirwa ageze mu za bukuru kandi ntashobora gukora urugendo rurerure. Nyamara, mu murimo afashwa n’umukobwa w’umubwiriza utarabatizwa ugenda amusunika ku gapusipusi. Mbega ukuntu bafatana uburemere ukuri!

Ababwiriza basaga 2.100 bakorera mu birwa bya Fiji biyemeje gukomeza gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Kandi biringiye ko abantu benshi kurushaho bazaba “abantu bafite ukwizera, kugira ngo bakize ubugingo.”

[Ikarita yo ku ipaji ya 8]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Ositaraliya

Fiji