Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki wagombye kuba umuntu wigomwa?

Kuki wagombye kuba umuntu wigomwa?

Kuki wagombye kuba umuntu wigomwa?

Bill ni umugabo ufite umuryango akaba ari mu kigero cy’imyaka 50, kandi ni umwarimu wigisha ikoranabuhanga ry’ubwubatsi. Mu mwaka wose, akoresha amafaranga ye bwite akamara ibyumweru byinshi afasha mu birebana no gutegura imishinga ihereranye n’Amazu y’Ubwami y’amatorero y’Abahamya ba Yehova no kuyubaka. Emma yarize kandi ni umuseribateri ushoboye w’imyaka 22. Aho kwiruka inyuma y’intego ze bwite gusa hamwe n’ibinezeza, amara amasaha 70 buri kwezi mu murimo, afasha abantu gusobanukirwa Bibiliya. Maurice na Betty bari mu kiruhuko cy’iza bukuru. Aho kugira ngo badohoke, bimukiye mu kindi gihugu kugira ngo bafashe abantu baho kwiga ibyerekeranye n’umugambi Imana ifitiye isi.

ABO bantu ntibatekereza ko ari abantu badasanzwe cyangwa b’ibitangaza. Ni abantu basanzwe rwose, bakora icyo babona ko ari cyo gikwiriye. Kuki bakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo, ubushobozi bwabo n’umutungo wabo ku bw’inyungu z’abandi? Ikibasunikira kubikora, ni urukundo rwimbitse bakunda Imana na bagenzi babo. Urwo rukundo rwatumye muri buri wese muri bo havuka umwuka nyakuri wo kwigomwa.

Iyo tuvuze umwuka wo kwigomwa tuba dushaka kuvuga iki? Ni koko, kuba umuntu wigomwa ntibisaba kugira imibereho yo kwibabaza cyangwa kwiyanga. Si ngombwa ko biba bikubiyemo gukabya kwiyanga bituvutsa ibyishimo byacu cyangwa bigatuma tutanyurwa. Nk’uko inkoranyamagambo yitwa The Shorter Oxford English Dictionary ibivuga, kwigomwa bisobanura gusa “guhara inyungu z’umuntu, ibyishimo bye n’ibyifuzo bye, ku bw’inshingano runaka cyangwa icyatuma abandi bamererwa neza.”

Yesu Kristo—Urugero ruhebuje

Umwana w’ikinege w’Imana, ari we Yesu Kristo, ni we rugero ruhebuje rw’umuntu wari ufite umwuka wo kwigomwa. Mu mibereho ye ya mbere y’uko aba umuntu, ubuzima bwe bugomba kuba bwari bushishikaje kandi burangwa no kunyurwa mu rugero ruhanitse. Yari afitanye imishyikirano ya bugufi kandi yimbitse na Se hamwe n’ibiremwa by’umwuka. Byongeye kandi, Umwana w’Imana yakoresheje ubushobozi bwe mu bikorwa bikomeye kandi bishishikaje ari “umukozi w’umuhanga” (Imigani 8:30, 31). Nta gushidikanya ko yabaye mu mimerere iruta kure cyane iyo umuntu ukize cyane kurusha abandi bose ku isi ashobora kuba yarabayemo. Kubera ko yari uwa kabiri kuri Yehova Imana, yari afite umwanya wo mu rwego rwo hejuru kandi w’igikundiro mu ijuru.

Nyamara, Umwana w’Imana ‘yisize ubusa, ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu’ (Abafilipi 2:7). Yemeye kureka ibintu byose byari bimufitiye inyungu za bwite binyuriye mu kuba umuntu no gutanga ubuzima bwe ho incungu kugira ngo amakuba yatejwe na Satani akurweho (Itangiriro 3:1-7; Mariko 10:45). Ibyo byasobanuraga kuza kubana n’abantu b’abanyabyaha mu isi iri mu maboko ya Satani Diyabule (1 Yohana 5:19). Nanone kandi, byasobanuraga kwihanganira ibintu byari bimubangamiye kandi byamubuzaga amahwemo mu buryo bwa bwite. Ariko kandi, icyo byaba byaramusabye cyose, Yesu Kristo yari yariyemeje amaramaje gukora ibyo Se ashaka (Matayo 26:39; Yohana 5:30; 6:38). Ibyo byagerageje urukundo rwa Yesu n’ubudahemuka bwe mu buryo bwuzuye. Ni mu rugero rungana iki yari yiteguye kwigomwa? Intumwa Pawulo yagize iti ‘yicishije bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku . . . [“giti cy’umubabaro,” NW ] .’—Abafilipi 2:8.

“Mugire iyo myifatire yo mu bwenge”

Duterwa inkunga yo gukurikiza urugero rwa Yesu. Pawulo yaduteye inkunga agira ati “mugire iyo myifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite” (Abafilipi 2:5). Ni gute ibyo twabikora? Uburyo bumwe, ni ‘ukureka kwizirikana ubwacu gusa, ahubwo tukazirikana n’abandi’ (Abafilipi 2:4). Urukundo nyakuri “ntirushaka ibyarwo.”—1 Abakorinto 13:5.

Abantu bita ku bandi akenshi bagiye bagaragaza ko bigomwa batabitewe n’ubwikunde mu gihe bakorera abandi. Ariko kandi, muri iki gihe hari abantu benshi usanga bafite ingeso yo gukurura bishyira. Isi ifite ingeso ya reka mbanze. Tugomba kwirinda umwuka w’isi kubera ko uramutse ushoboye guhindura uko tubona ibintu n’imyifatire yacu, birashoboka cyane ko wazatuma duha ibyifuzo byacu bwite agaciro kenshi cyane. Hanyuma, ibintu byose dukora—ni ukuvuga uko dukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu, ubutunzi bwacu—byazagengwa no guhangayikishwa n’ibintu bishingiye ku bwikunde. Ku bw’ibyo rero, tugomba kurwana inkundura twirinda iyo myifatire.

Ndetse n’inama itanzwe n’umuntu utagamije ibibi, rimwe na rimwe ishobora gutuma tutagira umwuka wo kwigomwa. Igihe intumwa Petero yabonaga aho imibereho ya Yesu yo kwigomwa yari irimo imuganisha, yaramuhannye iti “biragatsindwa, Mwami” (Matayo 16:22). Uko bigaragara, kwemera ukuntu Yesu yari yiteguye no kugera ubwo apfa ku bw’inyungu z’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Se n’agakiza k’abantu byaramugoye. Bityo yagerageje kubuza Yesu gukomeza iyo mibereho.

‘Iyange’

Yesu yabyakiriye ate? Iyo nkuru igira iti “ahindukiye, areba abigishwa be, acyaha Petero, aramubwira ati ‘subira inyuma yanjye, Satani, kuko ibyo wibwira atari iby’Imana, ahubwo [ni] iby’abantu.’ ” Hanyuma, Yesu ari kumwe n’abigishwa be yahamagaye abantu baramusanga, maze arababwira ati “umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange, yikorere . . . [“igiti cye cy’umubabaro,” NW ] , ankurikire.”—Mariko 8:33, 34.

Hashize imyaka igera kuri 30 nyuma y’aho Petero ahereye Yesu iyo nama, yagaragaje ko uhereye icyo gihe yari yarasobanukiwe icyo kwigomwa bisobanura. Ntiyateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga yo kwidamararira no kutigora. Ahubwo, Petero yabateye inkunga yo kwisuganya bagategurira ubwenge bwabo umurimo, kandi bakareka gukora ibihuje n’irari ry’isi bahoze bakurikiza. N’ubwo bari kuba bahanganye n’ibigeragezo, gukora ibyo Imana ishaka ni byo bagombaga gushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo.—1 Petero 1:6, 13, 14; 4:1, 2.

Imibereho ihesha ingororano kurusha iyindi uwo ari we wese muri twe ashobora kugira, ni uguha Yehova ibyo dutunze byose, tugakurikiza Yesu Kristo turi abizerwa kandi tukareka Imana ikayobora ibikorwa byacu. Mu birebana n’ibyo, Pawulo yatanze urugero rwiza. Kuba yarabonaga ko ibintu byihutirwa n’ukuntu yashimiraga Yehova, byamusunikiye kureka ibyifuzo by’isi cyangwa imigambi byashoboraga kuba byaramurangaje bikamubuza gukora ibyo Imana ishaka. Yagize ati “nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose” mu gukora ibyazanira abandi inyungu (2 Abakorinto 12:15). Pawulo yakoresheje ubushobozi bwe mu guteza imbere inyungu z’Imana, aho kuba ize bwite.—Ibyakozwe 20:24; Abafilipi 3:8.

Ni gute twakwisuzuma kugira ngo turebe niba tubona ibintu nk’uko intumwa Pawulo yabibonaga? Dushobora kwibaza ibibazo nk’ibi bikurikira: ni gute nkoresha igihe cyanjye, imbaraga zanjye, ubushobozi bwanjye n’ubutunzi bwanjye? Mbese, nkoresha izo mpano hamwe n’izindi z’agaciro mfite mu guteza imbere inyungu zanjye bwite, cyangwa mbikoresha mu gufasha abandi? Mbese, nigeze ntekereza ku byerekeranye no kwifatanya mu buryo bwuzuye kurushaho mu murimo urokora ubuzima wo gutangaza ubutumwa bwiza, wenda mba umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose? Mbese, nshobora kugira uruhare mu buryo bwuzuye kurushaho mu kubaka Amazu y’Ubwami cyangwa kuyafata neza? Mbese, naba ndimo nkoresha uburyo bubonetse kugira ngo mfashe abafite ibyo bakennye? Mbese, mpa Yehova ibyiza biruta ibindi?—Imigani 3:9.

“Gutanga guhesha umugisha”

Ariko se mu by’ukuri, ni iby’ubwenge kuba umuntu wigomwa? Yego rwose! Pawulo yari azi ahereye ku byari byaramubayeho ko uwo mwuka wo kwigomwa uhesha ingororano zikungahaye. Watumye agira ibyishimo byinshi cyane kandi yumva anyuzwe mu buryo bwagutse. Ibyo yabisobanuriye abakuru bo muri Efeso igihe bahuriraga ku kirwa cyitwa Mileto. Pawulo yagize ati “nababereye ikitegererezo muri byose, yuko [ari ko] namwe mukwiriye gukora imirimo, ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa’ ” (Ibyakozwe 20:35). Abantu babarirwa muri za miriyoni biboneye ko kugaragaza bene uwo mwuka bihesha ibyishimo byinshi uhereye ubu. Nanone kandi, bizaduhesha ibyishimo mu gihe kizaza ubwo Yehova azagororera abantu bashyira inyungu ze hamwe n’iz’abandi mu mwanya wa mbere bakazirutisha izabo bwite.—1 Timoteyo 4:8-10.

Igihe Bill yabazwaga impamvu yihatiraga gufasha abandi kubaka Amazu y’Ubwami, yagize ati “gufasha amatorero muri ubwo buryo, amatorero ubusanzwe abantu batekereza ko ari mato, bituma numva nyuzwe cyane. Nshimishwa no gukoresha ubuhanga n’ubumenyi mfite ku bw’inyungu z’abandi.” Kuki Emma yahisemo gukoresha imbaraga ze n’ubushobozi bwe mu gufasha abandi kumenya ukuri gushingiye ku Byanditswe? Yagize ati “sinashoboraga kurota nkora ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Mu gihe nkiri muto kandi ngifite ubushobozi, nifuza gusa gukora byinshi uko bishoboka kose kugira ngo nshimishe Yehova kandi mfashe abandi. Kwigomwa ibintu bimwe na bimwe by’umubiri, si ikintu gihambaye. Urebye ibyo Yehova yankoreye, ndimo ndakora gusa ibyo nagombye gukora.”

Maurice na Betty ntibigeze bicuza ko batagize imibereho yo kwidamararira, nyuma y’imyaka myinshi bamaze bakorana umwete barera abana babo kandi batunga umuryango wabo. Ubwo noneho bari mu kiruhuko cy’iza bukuru, bifuza gukomeza gukora ikintu cy’ingirakamaro kandi gifite ireme mu buzima bwabo. Bagize bati “ubu rwose ntidushaka kwiyicarira ngo turuhuke. Gufasha abandi kumenya ibihereranye na Yehova mu gihugu cy’amahanga biduha uburyo bwo gukomeza gukora ikintu gifite intego.”

Mbese, wiyemeje kuba umuntu wigomwa? Ibyo ntibyoroshye. Duhorana intambara turwana n’ibyifuzo byacu bya kamere ya kimuntu idatunganye hamwe n’icyifuzo cyacu kivuye ku mutima cyo gushimisha Imana (Abaroma 7:21-23). Ariko kandi, ni intambara dushobora gutsinda turamutse turetse Yehova akayobora imibereho yacu (Abagalatiya 5:16, 17). Nta gushidikanya, azibuka ibyo twakoze mu murimo we tubigiranye ukwigomwa, kandi aduhe imigisha ikungahaye. Ni koko, Yehova Imana ‘azatugomororera imigomero yo mu ijuru adusukeho umugisha, tubure aho tuwukwiza’—Malaki 3:10; Abaheburayo 6:10.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Yesu yari afite umwuka wo kwigomwa. Mbese nawe urawufite?

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Pawulo yerekeje imihati ye ku murimo wo kubwiriza iby’Ubwami