Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rinda izina ryawe

Rinda izina ryawe

Rinda izina ryawe

UMUGABO ukora ibishushanyo mbonera by’amazu meza yihesha izina ko ari umuhanga mu gukora ibishushanyo mbonera. Umukobwa ubona amanota meza ku ishuri amenyekana ko ari umunyeshuri w’umuhanga. Ndetse n’umuntu utagira icyo akora ashobora kwihesha izina akitwa umunebwe. Bibiliya itsindagiriza akamaro ko kwihesha izina ryiza, igira iti “izina ryiza ririfuzwa cyane kurusha ubutunzi bwinshi, kuvugwa neza biruta ifeza na zahabu.”​—Imigani 22:1, An American Translation.

Izina ryiza riboneka binyuriye ku dukorwa duto duto twinshi dukorwa mu gihe kirekire. Icyakora, igikorwa kimwe cy’ubupfapfa kirahagije kugira ngo turyangize. Urugero, igikorwa kimwe gusa cyo kwitwara nabi mu bihereranye n’ibitsina gishobora kwandavuza izina ryiza. Mu gice cya 6 cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani, Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera atanga umuburo wo kwirinda imyifatire n’ibikorwa bishobora konona izina ryacu ndetse bikaba byakwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova Imana. Muri ibyo harimo indahiro zitatekerejweho, ubunebwe, uburiganya n’ubusambanyi—ahanini bikaba ari ibintu Yehova yanga urunuka. Kumvira iyo nama bizadufasha kurinda izina ryacu ryiza.

Ikize indahiro z’ubupfapfa

Igice cya 6 cy’Imigani kibimburirwa n’amagambo agira ati “mwana wanjye, niba wishingiye umuturanyi wawe, cyangwa ukarahirira ko wishingiye umunyamahanga, uba ufashwe n’indahiro warahiye, ukaba uboshywe n’amagambo y’ururimi rwawe. Noneho, mwana wanjye, genza utya, kandi wikize, ubwo waguye mu maboko y’umuturanyi wawe; genda wicishe bugufi, umwinginge.”​—Imigani 6:1-3.

Uwo mugani utugira inama yo kwirinda kwivanga mu bikorwa by’ubucuruzi by’abandi, cyane cyane by’abanyamahanga. Ni koko, Abisirayeli bagombaga ‘[gufasha] mwene wabo wakennye, akananizwa gukora n’intege nke’ (Abalewi 25:35-38). Ariko kandi, Abisirayeli bamwe na bamwe babaga bashaka gukora imishinga, bagiye bishora mu mishinga y’ubucuruzi ijegajega bakeka ko ishobora kubazanira inyungu nyinshi, maze bagahabwa inkunga y’amafaranga binyuriye mu kwemeza abandi ko bagomba ‘kubishingira,’ bityo bagatuma abo baryozwa uwo mwenda. Imimerere nk’iyo ishobora kuvuka muri iki gihe. Urugero, ibigo bishinzwe iby’amafaranga bishobora gusaba umuntu ko yazana umwishingira agashyira umukono ku nyandiko mbere y’uko bemera gutanga inguzanyo babona ko ishobora kutazishyurwa. Mbega ukuntu byaba bidahuje n’ubwenge ko umuntu yakwiyemeza kubikorera abandi ahubutse! Impamvu ni uko bishobora kudushyira mu mutego w’amafaranga, ndetse bigatuma tugira izina ribi mu mabanki no ku bandi bantu batanga inguzanyo!

Bite se mu gihe twaba turi mu mimerere iruhije bitewe no kuba twarakoze igikorwa cyasaga n’aho ari icy’ubwenge ku ncuro ya mbere ariko mu gihe tugenzuye neza tugasanga cyari icy’ubupfapfa? Inama tugirwa ni iyo gufasha hasi ubwibone maze ‘tukinginga’ mugenzi wacu dukomeje—tukamusaba imbabazi ubutarambirwa. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tugorore ibintu. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kigira kiti “koresha uburyo bushoboka bwose kugeza ubwo wumvikanye n’uwo mufitanye ikibazo kandi kugeza ubwo mukemuye icyo kibazo, kugira ngo amafaranga muba mwaremeye kuzishyura atazakubarwaho cyangwa akabarwa ku bawe.” Kandi ibyo bigomba gukorwa mu maguru mashya, kubera ko umwami yongeraho ati “ntureke amaso yawe agoheka, ntuhunikire; ikize nk’isirabo iva mu maboko y’umuhigi, nk’inyoni iva mu kuboko k’umutezi” (Imigani 6:4, 5). Byarushaho kuba byiza umuntu yifashe ntiyiyemeze ibintu bidahuje n’ubwenge igihe bishoboka aho kugira ngo bimugushe mu mutego.

Ba umuntu ugira umwete nk’ikimonyo

Salomo atanga inama agira ati “wa munyabute we, sanga ikimonyo; witegereze uko kigenza, kandi ugire ubwenge.” Ni ubuhe bwenge dushobora kwigira ku migenzereze y’agakoko gato nk’ikimonyo? Umwami asubiza agira ati “ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja; ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi; kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.”Imigani 6:6-8.

Ibimonyo bigira gahunda mu buryo butangaje kandi bishyira hamwe mu buryo bugaragara. Bikorakoranya ibizabitunga mu gihe kiri imbere bibitojwe n’ubugenge butewe muri kamere yabyo. ‘Ntibigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja.’ Ni iby’ukuri ko bigira umwamikazi, ariko ni umwamikazi mu buryo bw’uko gusa atera amagi kandi akaba ari nyina w’ikiguri. Nta mategeko atanga. N’ubwo ibimonyo bitagira umuyobozi ubihoza ku nkeke cyangwa umugenzuzi ukurikirana ibyo bikora, bikomeza kwikorera akazi kabyo nta gucogora.

None se kimwe n’ikimonyo, natwe ntitwagombye kuba abanyamwete? Gukorana umwete no guhatanira kurushaho kunoza umurimo wacu bitubera byiza twaba ducungwa cyangwa tudacungwa. Ni koko, igihe turi ku ishuri, ku kazi n’igihe twifatanya mu mirimo y’iby’umwuka, twagombye gukora uko dushoboye kose. Nk’uko ikimonyo cyungukirwa n’umwete kigira, ni na ko Imana yifuza ko ‘tunezezwa n’ibyiza by’imirimo yacu yose.’ (Umubwiriza 3:13, 22; 5:17, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Umutimanama ukeye no kunyurwa mu buryo bwa bwite ni zo ngororano dukesha gukorana umwete.—Umubwiriza 5:11, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.

Salomo yakoresheje ibibazo bibiri bibyutsa amatsiko kugira ngo agerageze kuvana umunebwe mu bunebwe bwe, agira ati “uzasinzira ugez[e] ryari, wa munyabute we? Uzakanguka ryari?” Mu kwigana amagambo avugwa n’umunebwe, umwami yongeraho ati “ ‘henga nsinzire gato; nihweture kanzinya; kandi nipfunyapfunye nsinzire’; nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi, n’ubutindi bugutere nk’ingabo” (Imigani 6:9-11). Mu gihe umunebwe aba yigaramiye aho, ubukene bumufata bufite umuvuduko nk’uw’umwambuzi, kandi ubutindi bukamutera bumeze nk’umuntu witwaje intwaro. Imirima y’umunebwe ntitinda kurara kandi ikuzura ibyatsi by’ibisura (Imigani 24:30, 31). Umushinga we w’ubucuruzi uhomba mu gihe gito. Umukoresha yakwihanganira umunebwe akageza ryari? Kandi se umunyeshuri ugira ubunebwe cyane ku buryo adashobora kwiga yakwitega kugira amanota meza mu ishuri?

Ba inyangamugayo

Mu kugaragaza indi myifatire ituma umuntu avugwa nabi muri rubanda kandi ikonona imishyikirano afitanye n’Imana, Salomo yakomeje agira ati “umuntu w’ikiburaburyo, umuntu w’inkozi y’ibibi, ni we ugendana umunwa ugoreka; akicirana amaso, akavugisha ibirenge, agacisha amarenga intoki ze; umutima we urimo ubugoryi, ahorana imigambi yo gukora ibibi. Akabiba ibiteranya.”​—Imigani 6:12-14.

Ayo magambo asobanura uko umuntu uriganya ameze. Akenshi umubeshyi agerageza guhisha ko atavugisha ukuri. Mu buhe buryo? Ntabikora binyuriye gusa ku gukoresha “umunwa ugoreka,” ahubwo nanone akoresha ibimenyetso by’umubiri. Intiti imwe igira iti “ibimenyetso by’umubiri, imivugire, ndetse n’ibimenyetso biranga mu maso ni uburyo umuntu ategura bwo kubeshya; inyuma y’agasura kagaragaza umutima utaryarya haba hihishe umutima wononekaye n’umwuka wo kubiba amacakubiri.” Bene uwo mugabo w’ikiburaburyo acura imigambi mibi kandi igihe cyose akabiba ibiteranya. Ni gute bizamugendekera?

Umwami wa Isirayeli asubiza agira ati “ni cyo gituma amakuba ye azamutungura; azavunika vuba, kandi ntazungwa” (Imigani 6:15). Iyo umubeshyi ashyizwe ahagaragara, ako kanya izina rye rihita ryangirika. Ni nde se uzongera kumwizera? Mu by’ukuri, amaherezo azagerwaho n’amakuba, kuko “abanyabinyoma bose” bashyirwa mu rutonde rw’abantu bazarimbuka iteka (Ibyahishuwe 21:8). Uko byagenda kose, nimucyo ‘tugire ingeso nziza muri byose.’—Abaheburayo 13:18.

Anga icyo Yehova yanga

Kwanga ibibi—mbega ikintu cyatuma tudakora ibikorwa byangiza izina ryacu! None se, ntitwagombye kwihingamo kwanga ibibi urunuka? Ariko se, ni iki mu by’ukuri twagombye kwanga? Salomo yagize ati “hariho ibintu bitandatu, ndetse birindwi, Uwiteka yanga, bimubera ikizira; ni ibi: amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza, umutima ugambirira ibibi, amaguru yihutira kugira urugomo, umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma, n’uteranya abavandimwe.”​—Imigani 6:16-19.

Ibintu by’uburyo burindwi bivugwa mu Migani ni ibintu by’ibanze kandi bikubiyemo hafi ibintu bibi by’ubwoko bwose. Kugira “amaso y’ubwibone” n’ “umutima ugambirira ibibi” ni ibyaha umuntu akora yabitekerejeho. “Ururimi rubeshya” n’ “umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma” ni amagambo arangwa n’icyaha. “Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza” n’ “amaguru yihutira kugira urugomo” ni ibikorwa bibi. Kandi ikintu Yehova yanga urunuka mu buryo bwihariye ni bene wa muntu wishimira gukongeza umwiryane mu bantu ubundi bakagombye kubana mu mahoro. Kuba umubare wiyongera ukava kuri bitandatu bikaba birindwi bigaragaza ko urutonde rwabyo rutagenewe kurangira, kubera ko abantu buri gihe bahora bongera ibikorwa byabo bibi.

Koko rero, tugomba kwihingamo kwanga urunuka ibintu Imana yanga. Urugero, tugomba kwirinda “amaso y’ubwibone,” cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwo kugaragaza ubwibone. Kandi nta gushidikanya ko tugomba kwirinda amazimwe, kubera ko ashobora ‘guteranya abavandimwe’ mu buryo bworoshye. Mu gukwirakwiza ibihuha mu buryo butarangwa n’ubugwaneza, ibintu byo kunenga bidafite ishingiro, cyangwa ibinyoma, dushobora kuba tutarimo ‘kumena amaraso y’utariho urubanza,’ ariko rwose dushobora kwangiza izina ryiza ry’undi muntu.

“We kwifuza ubwiza bwe”

Salomo atangira ikindi gice kigize inama ze agira ati “mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse, kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije; uhore ubikomeje ku mutima wawe; ubyambare mu ijosi.” Yatanze iyihe mpamvu? Yagize ati “nugenda bizakuyobora; nujya kuryama, bizakurinda: kandi nukanguka, bizakubwiriza.”Imigani 6:20-22.

Mbese koko gutozwa Ibyanditswe bishobora kuturinda kutagwa mu mutego w’ubusambanyi? Birashoboka rwose. Twizezwa muri aya magambo ngo ‘itegeko ni itabaza; amategeko ni umucyo; kandi ibihano byo guhugura ni inzira y’ubugingo. Byakurinda umugore w’inkozi z’ibibi, no gushyeshya k’ururimi rw’umunyamahangakazi’ (Imigani 6:23, 24). Kwibuka inama zikubiye mu Ijambo ry’Imana no kuzikoresha nk’ ‘itabaza ry’ibirenge byacu n’umucyo umurikira inzira yacu’ bizadufasha kunanira amagambo ashyeshya akoreshwa n’umugore cyangwa umugabo wiyandarika, mu birebana n’ibyo.​—Zaburi 119:105.

Umwami w’umunyabwenge atugira inama agira ati “we kwifuza ubwiza bwe mu mutima wawe; kandi ntukunde ko akwicira ijisho.” Kubera iki? “Kuko maraya akenesha umuntu, agasigara ku gasate k’umutsima; kandi umugore usambana ahīga ubugingo bw’igiciro cyinshi.”Imigani 6:25, 26.

Mbese, Salomo yaba yerekeza ku mugore w’umusambanyi ufite umugabo amwita maraya? Birashoboka. Cyangwa se, ashobora kuba ashyira itandukaniro hagati y’ingaruka zo gusambana na maraya hamwe n’ingaruka zo gusambana n’umugore w’undi mugabo. Umuntu ugirana imibonano na maraya ashobora gusigara ku “gasate k’umutsima”—agasigara ari umutindi. Ndetse ashobora gufatwa n’indwara zibabaza kandi zitera ubumuga zandurira mu myanya ndangabitsina, hakubiyemo n’indwara yica ya sida. Ku rundi ruhande, umuntu wifuza kugirana imibonano n’umuntu washakanye n’undi yaba ari mu kaga gakomeye cyane ko mu buryo butaziguye mu birebana n’Amategeko. Umugore w’umusambanyi ashyira mu kaga “ubugingo bw’igiciro cyinshi” bwa mugenzi we bakoranye ubwiyandarike. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kigira kiti “haba hagamijwe ikirenze ibyo gutuma ubuzima buba bugufi binyuriye mu guhagarika ishyingiranwa . . . Umunyabyaha aba akwiriye guhabwa igihano cyo gupfa” (Abalewi 20:10; Gutegeka 22:22). Uko byaba biri kose, uko uwo mugore yaba afite uburanga kose, ntagomba kwifuzwa.

‘Ntukishyire umuriro mu gituza’

Kugira ngo arusheho gutsindagiriza akaga ko gusambana, Salomo arabaza ati “mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye, imyambaro ye ntishye? Cyangwa hari uwabasha gukandagira amakara yaka, ibirenge bye ntibibabuke?” Mu gusobanura icyo urwo rugero rushaka kuvuga, yagize ati “ni ko bimera no ku muntu usanga muka mugenzi we: kandi umukoraho wese ntazabura kugibwaho igihano” (Imigani 6:27-29). Umunyabyaha nk’uwo ntazabura guhanwa.

Twibutswa ko ‘abantu batagaya umujura wibishijwe n’inzara.’ N’ubwo bimeze bityo ariko “iyo afashwe, abiriha karindwi; agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose” (Imigani 6:30, 31). Muri Isirayeli ya kera, umujura yasabwaga kuriha ibyo yabaga yibye n’ubwo byamusabaga gutanga ibye byose. * None se umusambanyi ntakwiriye guhabwa igihano gikomeye kurushaho, we uba udafite icyo yireguza ku bw’ibyo yakoze?

Salomo yagize ati “usambana n’umugore nta mutima afite.” Umuntu utagira umutima nta bushishozi agira, kubera ko “aba arimbuye ubugingo bwe” (Imigani 6:32). Ashobora kugaragara inyuma ko ari umuntu mwiza, ariko umuntu w’imbere akaba afite icyo abuze mu buryo bukomeye mu bihereranye no gukura neza.

Hari ibindi bikubiye mu mbuto umusambanyi asarura. “Inguma no gukorwa n’isoni ni byo azabona kandi umugayo we ntuzahanagurwa. Kuko ifuhe ry’umugabo w’umugore ari uburakari bukaze; kandi ntazamubabarira ku munsi wo guhōra. Ntazita ku mpongano; ntabwo azatuza, naho wamuhongera byinshi.”Imigani 6:33-35.

Umujura ashobora kuriha ibyo yibye, ariko umusambanyi ntashobora kuriha ibyo yangije. Ni izihe ndishyi yaha umugabo warakaye w’uwo mugore? Ndetse n’ubwo uwo munyabyaha yakwinginga cyane ate ntibishobora gutuma agirirwa impuhwe. Umusambanyi ntashobora rwose gutanga indishyi ku bw’icyaha cye. Umugayo yashyize ku izina rye ubwe no gukorwa n’isoni bihoraho. Byongeye kandi, ntashobora kwicungura cyangwa se kwigura ngo yigobotore mu gihano akwiriye guhabwa.

Mbega ukuntu ari iby’ubwenge ko twakomeza kwitarura ubusambanyi hamwe n’indi myifatire yagayisha izina ryacu ryiza kandi ishobora gushyira umugayo ku Mana! Nimucyo rero twirinde indahiro z’ubupfapfa. Tureke kugira umwete no kuvugisha ukuri bitake izina ryacu. Kandi mu gihe twihatira kwanga ibyo Yehova yanga, nimucyo twiheshe izina ryiza imbere ye n’imbere ya bagenzi bacu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 28 Dukurikije Amategeko ya Mose, umujura yasabwaga kuriha ibyo yabaga yibye, agatanga ibikubye kabiri, kane cyangwa gatanu. (Kuva 21:37–22:3 [22:1-4 muri Biblia Yera].) Imvugo ngo “karindwi” ishobora kuba yumvikanisha igihano gitanzwe mu rugero rwuzuye, gishobora kuba gikubiyemo gutanga ibikubye incuro nyinshi kuruta ibyo yibye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Gira amakenga ku bihereranye no kwishingira umuntu ugiye guhabwa inguzanyo

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ba umunyamwete nk’ikimonyo

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Irinde amazimwe