Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Vuba aha hazabaho isi itarangwa no kwiheba

Vuba aha hazabaho isi itarangwa no kwiheba

Vuba aha hazabaho isi itarangwa no kwiheba

UBUZIMA buragenda burushaho kugorana, kandi impamvu zituma habaho kwiheba ni nyinshi. Mu gihe tumanjiriwe, gutegeka ibyiyumvo byacu bishobora kutugora. Ndetse n’abantu bakunda ubuzima bashobora kwiheba bakabura ibyishimo. Reka dusuzume ingero nke.

Mu bihe bya kera, umuhanuzi Mose yacitse intege cyane ku buryo yabwiye Imana ati “ndakwinginze nyica mveho, niba nkugiriyeho umugisha; ne kubona ibyago byanjye” (Kubara 11:15). Igihe umuhanuzi Eliya yari yahunze abanzi be, yagize ati “Uwiteka, ndarambiwe; icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo [ubuzima] bwanjye” (1 Abami 19:4). Naho umuhanuzi Yona we yagize ati “Uwiteka, ndakwinginze, unyice, kuko gupfa bindutiye kubaho” (Yona 4:3). Ariko kandi, ari Mose, Eliya, cyangwa Yona, nta n’umwe wiyahuye. Bose bari bazi itegeko ry’Imana rigira riti “ntukice” (Kuva 20:13). Kubera ko bizeraga Imana mu buryo bukomeye, bari bazi ko nta mimerere ibaho itagira ibyiringiro kandi ko ubuzima ari impano y’Imana.

Bite se ku bihereranye n’ibibazo duhura na byo muri iki gihe? Uretse ibibazo byo mu byiyumvo cyangwa ibibazo byo mu buryo bw’umubiri, rimwe na rimwe bishobora kuba ngombwa ko twihanganira gufatwa nabi n’abagize umuryango, abaturanyi cyangwa abo dukorana. Bibiliya ivuga ibyerekeranye n’abantu “buzuye gukiranirwa kose, n’ububi, no kurarikira, n’igomwa: buzuye n’ishyari, n’ubwicanyi, n’intonganya, n’ubusambanyi, no gukina ku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano; n’abatukana, abanga Imana, abanyagasuzuguro, abīrarīra, abahimba ibibi, abatumvira ababyeyi, indakurwa ku izima, abava mu masezerano, abadakunda ababo, n’intababarira” (Abaroma 1:28-31). Kuba umuntu akikijwe n’abantu nk’abo uko bwije n’uko bukeye bishobora gutuma ubuzima busa n’aho ari umutwaro. Ni gute twafasha abantu bakeneye ihumure no guhozwa?

Ba umuntu witeguye gutega amatwi

Amakuba n’imibabaro bishobora gutesha umuntu umutwe. Umugabo w’umunyabwenge yagize ati “agahato gahindura umunyabwenge umupfapfa” (Umubwiriza 7:7). Bityo, umuntu uvuga ibyo kwiyahura ntitugomba kubona ko arimo akina. Ibibazo afite, byaba ibyo mu byiyumvo, mu buryo bw’umubiri, mu bwenge cyangwa mu buryo bw’umwuka, bishobora kuba bisaba ko byakwitabwaho mu maguru mashya. Birumvikana ko ubuvuzi bw’abahanga n’uburyo bwo kuvura bakoresha bitandukanye, kandi umuntu agomba kwifatira umwanzuro ku giti cye ku birebana n’uburyo bwo kuvura azahitamo.—Abagalatiya 6:5.

Uko impamvu yatumye umuntu agira ibyiyumvo byo kwiyahura yaba iri kose, kugira umuntu urangwa n’ubushishozi, wishyira mu mwanya w’abandi kandi wihangana ushobora kubwira ibikuri ku mutima bishobora rwose kugira ingaruka nziza. Abagize umuryango hamwe n’incuti biteguye gutega amatwi bashobora gufasha. Uretse no kuba wagira umuntu wishyira mu mwanya wawe no kugaragarizwa ubugwaneza, hari n’ibitekerezo byubaka byo mu Ijambo ry’Imana bishobora kuba ingirakamaro cyane ku bantu batakaje ibyiringiro.

Ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka bugenewe abantu bihebye

Ushobora gutangazwa no kumenya ukuntu gusoma Bibiliya bishobora gutera inkunga. N’ubwo Bibiliya atari igitabo cy’indwara zo mu mutwe, ishobora kudufasha kubona ko ubuzima bufite agaciro. Umwami Salomo yagize ati “nzi yuko ari nta cyiza kiriho kibarutira kunezerwa no gukora neza igihe bakiriho cyose. Kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana” (Umubwiriza 3:12, 13). Uretse no kuba hari umurimo utera kunyurwa utuma ubuzima bugira ireme, ibintu byoroheje—urugero nk’akayaga gahehereye, akazuba, indabyo, ibiti n’inyoni—ni impano zatanzwe n’Imana dushobora kwishimira.

Ndetse ikintu gitera inkunga kurushaho, ni icyizere duhabwa na Bibiliya cy’uko Yehova Imana hamwe n’Umwana we, Yesu Kristo, batwitaho (Yohana 3:16; 1 Petero 5:6, 7). Mu buryo bukwiriye, umwanditsi wa Zaburi yagize ati “Umwami ahimbazwe, utwikorerera umutwaro, uko bukeye, ni we Mana itubera agakiza.” (Zaburi 68:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.) N’ubwo dushobora kumva ari nta cyo tuvuze kandi nta cyo tumaze, Imana idutumirira kuyisenga. Komeza kwizera udashidikanya ko nta muntu n’umwe uyisaba ubufasha, yicishije bugufi kandi nta buryarya, uzasuzugurwa.

Nta muntu ushobora kwitega mu buryo bukwiriye kugira imibereho itarimo ibibazo muri iki gihe (Yobu 14:1). Ariko kandi, ukuri ko mu Ijambo ry’Imana kwagaragarije abantu benshi ko kwiyahura atari bwo buryo bukwiriye bwo gukemura ibibazo byabo. Irebere nawe ukuntu intumwa Pawulo yafashije umurinzi w’inzu y’imbohe wari wihebye, ‘wakangutse, akabona inzugi z’inzu y’imbohe zikingutse, akagira ngo imbohe zacitse, agakura inkota ye, agiye kwiyahura.’ Mu kanya gato, uwo murinzi w’inzu y’imbohe yari amaze kubona ko kwiyahura ari byo byari kumubera byiza kuruta gupfa urukozasoni kandi wenda rw’agashinyaguro azira uburangare bwe. Intumwa yaramuhamagaye iramubwira iti “wikwigirira nabi, twese turi hano.” Pawulo ntiyahagarariye kuri ayo magambo gusa. Mu by’ukuri, we na Sila bahumurije uwo murinzi w’imbohe kandi basubiza ikibazo yababajije ati “batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?” Baramushubije bati “izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.” Hanyuma, bamubwiye ijambo rya Yehova we n’abo mu rugo rwe, bituma “aherako abatizanywa n’abe bose.” Uwo murinzi w’imbohe hamwe n’abo mu rugo rwe bose barishimye cyane kandi ubuzima bwabo bwongeye kugira ireme.—Ibyakozwe 16:27-35.

Mbega ukuntu muri iki gihe umuntu yumva aruhutse iyo amenye ko Imana atari yo nyirabayazana w’ububi! Ijambo ryayo rigaragaza ko umwuka mubi, “[w]itwa Umwanzi na Satani,” ari wo ‘uyobya abari mu isi bose.’ Ariko kandi, igihe kirimo kiramushirana (Ibyahishuwe 12:9, 12). Vuba aha, Imana izagira icyo ikora kugira ngo imibabaro yose Satani hamwe n’abadayimoni be bateje abantu batuye isi ishireho. Hanyuma, isi nshya ikiranuka yasezeranyijwe n’Imana izakuraho burundu ibibazo bituma abantu biheba kandi bakiyahura.—2 Petero 3:13.

Ihumure ku bantu bataka basaba ubufasha

Ndetse no muri iki gihe, abantu bihebye bashobora kubonera ihumure mu Byanditswe (Abaroma 15:4). Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yararirimbye ati “umutima umenetse, ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.” (Zaburi 51:19, umurongo wa 17 muri Biblia Yera.) Ni iby’ukuri ko byanze bikunze duhura n’ibigeragezo bimwe na bimwe kandi tukagerwaho n’ingaruka z’ukudatungana. Ariko kandi, kwicengezamo ubumenyi nyakuri ku byerekeye Data wo mu ijuru urangwa n’ineza, wuje urukundo kandi ushyira mu gaciro, bizatuma twongera kugira icyizere cy’uko dufite agaciro mu maso ye. Imana ishobora kutubera Incuti iruta izindi n’Umwigisha ukomeye. Nitugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana, ntazigera na rimwe adutetereza. Umuremyi wacu agira ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—Yesaya 48:17.

Kwishingikiriza ku Mana byagiye bifasha abantu benshi. Dufate urugero: uwitwa Mara yari yaranegekajwe no guhungabana bitewe no kwiheba igihe kirekire ubwo yapfushaga umwana we w’ikinege azize impanuka y’imodoka. * Yataye umutwe maze agerageza kwiyahura. Ariko kandi, ubu abyuka kare buri gitondo kugira ngo yite ku mirimo y’urugo rwe. Akunda kumva umuzika no gufasha abandi. Kuba yiringiye ko “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa,” byagabanyije ububabare bw’urubori rw’urupfu rubabaje rw’umwana we yakundaga, kandi byatumye arushaho kwizera Imana (Ibyakozwe 24:15). Kubera ko Mara atigeze agira icyifuzo cyo kwibera nk’umumarayika mu ijuru, amagambo yo muri Zaburi 37:11 yamukoze ku mutima, amagambo agira ati “abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.”

Undi mugore wo muri Brezili witwa Sandra, yashyiragaho imihati ikomeye cyane kugira ngo abe umubyeyi utunganiye abana be batatu. Yagize ati “igihe papa yapfaga mu buryo butunguranye, icyo gihe akaba ari na bwo natahuye ko umugabo wanjye yari afitanye agakungu n’undi mugore, nari mpuze cyane ku buryo ntigeze ntekereza n’ibyo gusenga Imana nyisaba ubufasha.” Sandra yarihebye maze agerageza kwiyahura. Ni iki cyamufashije kugarura ubuyanja? Ni uko yafatanaga uburemere ibintu by’umwuka. “Buri joro mbere y’uko njya kuryama, nsoma Bibiliya kandi nkagerageza kwiyumvisha jye ubwanjye ndi mu mimerere nk’iyo abantu maze gusoma bari barimo. Nanone kandi, nsoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! kandi cyane cyane nkunda inkuru zivuga ibyabayeho mu mibereho kubera ko zimfasha kunyurwa n’imibereho yanjye.” Kubera ko azi ko Yehova ari incuti ye magara, yitoje kujya avuga agusha ku ngingo mu masengesho ye.

Igihe kizaza kitarangwa no kwiheba

Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko imibabaro y’abantu izamara igihe gito! Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, abana n’abakuru ubu bibasirwa n’ubugizi bwa nabi, akarengane cyangwa urwikekwe, bazishima. Nk’uko byavuzwe muri Zaburi y’ubuhanuzi, Umwami washyizweho na Yehova, ari we Yesu Kristo, “azakiza umukene, ubwo azataka; n’umunyamubabaro, utagira gitabara.” Byongeye kandi, “azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza.” Mu by’ukuri, “azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo; kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.”—Zaburi 72:12-14.

Igihe cy’isohozwa ry’ayo magambo y’ubuhanuzi kiri bugufi. Mbese, igitekerezo cyo kuzishimira ubuzima bw’iteka ku isi mu mimerere nk’iyo kiragushimisha? Niba ari ko biri, ufite impamvu ituma wishima kandi ugakunda ubuzima kubera ko ari impano ituruka ku Mana. Kandi nuramuka ugejeje ku bandi ayo masezerano ahumuriza ashingiye ku Byanditswe, ushobora gutuma abantu bataka basaba ubufasha muri iyi si itagira ibyiyumvo kandi itarangwa n’urukundo bagira ibyishimo byinshi mu mibereho yabo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Muri iki gihe hari ibihe byinshi bitera ibyishimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Mbese, utegerezanyije amatsiko isi itarangwa no kwiheba?