Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yosiya wicishaga bugufi yemewe na Yehova

Yosiya wicishaga bugufi yemewe na Yehova

Yosiya wicishaga bugufi yemewe na Yehova

UMWANA w’imyaka itanu witwaga Yosiya, akaba yari Igikomangoma cy’u Buyuda, agomba kuba yari yahiye ubwoba. Nyina Yedida yari arimo arizwa n’agahinda. Yedida yari afite impamvu ituma arira, kubera ko sekuru wa Yosiya, Umwami Manase, yari yapfuye.—2 Abami 21:18.

Ubwo noneho, se wa Yosiya, ari we Amoni, ni we wari ugiye kuba umwami w’u Buyuda (2 Ngoma 33:20). Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho (mu wa 659 M.I.C), Amoni yishwe n’abagaragu be. Abantu na bo bishe abamugambaniye maze bimika Yosiya wari ukiri muto aba umwami (2 Abami 21:24; 2 Ngoma 33:25). Ku ngoma ya Amoni, Yosiya yari yaramenyereye impumuro y’umubavu watamaga mu kirere cya Yerusalemu bitewe n’ibicaniro byinshi byabaga biri hejuru y’ibisenge by’amazu, aho abantu bunamiraga imana z’ibinyoma bari imbere y’ibyo bicaniro. Washoboraga kubona abatambyi b’abapagani batembera hirya no hino, kandi n’abayoboke babo—ndetse na bamwe mu bihandagazaga bavuga ko basenga Yehova—barahiraga imana yitwa Milikomu.—Zefaniya 1:1, 5.

Yosiya yari azi ko Amoni yakoze igikorwa kibi cyo gusenga imana z’ibinyoma. Nanone kandi, uwo mwami w’u Buyuda wari ukiri muto yaje gusobanukirwa neza kurushaho amagambo y’umuhanuzi w’Imana Zefaniya. Igihe Yosiya yari agejeje ku myaka 15 (mu wa 652 M.I.C.), yari ageze mu mwaka wa munani w’ingoma ye kandi yiyemeje kumvira amagambo ya Zefaniya. N’ubwo Yosiya yari akiri umwana, yatangiye gushaka Yehova.—2 Ngoma 33:21, 22; 34:3.

Yosiya atangira kugira icyo akora!

Hashize imyaka ine, Yosiya yatangiye gusukura u Buyuda na Yerusalemu abikuramo idini ry’ikinyoma (mu wa 648 M.I.C.). Yarimbuye ibigirwamana, inkingi zera hamwe n’ibicaniro byoserezwagaho imibavu byakoreshwaga muri gahunda yo gusenga Baali. Ibishushanyo by’imana z’ibinyoma byahinduwe ivu maze rinyanyagizwa ku mva z’abajyaga bazitambira ibitambo. Ibicaniro byajyaga bikoreshwa mu gusenga kwanduye byarasuzugujwe maze birasenywa.—2 Abami 23:8-14.

Igikorwa cya Yosiya cyo gusukura cyageze ku ntera ihanitse igihe Yeremiya, umwana w’umutambyi w’Umulewi yari aje i Yerusalemu (mu wa 647 M.I.C.). Yehova Imana yashyizeho Yeremiya wari ukiri umusore kugira ngo ayibere umuhanuzi, kandi se mbega ukuntu yatangaje ashimitse rwose ubutumwa bwa Yehova bw’urubanza yaciriye idini ry’ikinyoma! Yosiya yari mu kigero kimwe na Yeremiya. Ariko kandi, n’ubwo Yosiya yari yarasukuye igihugu abigiranye ubutwari kandi na Yeremiya agatangaza amagambo y’Imana nta gutinya, abantu bahise bongera gusaya mu gusenga kw’ikinyoma.—Yeremiya 1:1-10.

Ikintu cy’agaciro kenshi kivumburwa!

Hari hashize imyaka igera kuri itanu. Yosiya wari ufite imyaka 25 yari amaze imyaka 18 ku ngoma. Yahamagaje umwanditsi we Shafani; Maseya umutware w’umurwa n’umucurabwenge Yowa. Umwami yategetse Shafani ati ‘usange Hilukiya umutambyi mukuru, umubwire abare ifeza abarinzi b’urugi basonzoranije mu bantu; uzihe abakozi kugira ngo basane inzu y’Uwiteka.’—2 Abami 22:3-6; 2 Ngoma 34:8.

Abakozi basana urusengero bahereye mu gitondo cya kare bakorana umwete. Nta gushidikanya, Yosiya yashimiye Yehova ku bwo kuba abakozi bari bariho basana ibyo bamwe mu bakurambere be babi bari barangije ku nzu y’Imana. Mu gihe imirimo yari igikomeza, Shafani yaje kumubwira aho bigeze. Ariko se icyo ni igiki yari afite mu ntoki? Yazanye umuzingo! Yasobanuye ko Umutambyi Mukuru Hilukiya yabonye “igitabo cy’amategeko y’Uwiteka yazanywe na Mose” (2 Ngoma 34:12-18). Mbega ikintu bavumbuye—nta gushidikanya ko ari kopi y’umwimerere y’Amategeko!

Yosiya yari ashishikajwe no kumva buri jambo ryo muri icyo gitabo. Mu gihe Shafani yari arimo asoma, umwami yagerageje kureba ukuntu buri tegeko ryamurebaga n’uko ryarebaga ubwo bwoko. Cyane cyane icyamukoze ku mutima ni ukuntu icyo gitabo gitsindagiriza gahunda y’ugusenga k’ukuri kandi kigahanura ibyago byari kuzagera kuri ubwo bwoko n’ukuntu bwari kuzajyanwa mu bunyage iyo buza kwishora mu bikorwa by’idini ry’ikinyoma. Yosiya abonye ko amategeko y’Imana atari ko yose yasohojwe, yashishimuye umwambaro we kandi aha Hilukiya, Shafani n’abandi itegeko rigira riti ‘mumbarize Uwiteka iby’amagambo yo muri iki gitabo kuko uburakari bw’Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruza batumviye amagambo yo muri iki gitabo.’—2 Abami 22:11-13; 2 Ngoma 34:19-21.

Ijambo rya Yehova ritangwa

Intumwa za Yosiya zagiye kwa Hulida, umuhanuzikazi wari utuye i Yerusalemu maze zigaruka kumubwira ubutumwa. Hulida yabagejejeho ijambo rya Yehova, abagaragariza ko ibyago byavuzwe muri icyo gitabo bari babonye byari kuzagwirira ishyanga ryigize abahakanyi. Ariko kandi, kubera ko Yosiya yicishije bugufi imbere ya Yehova Imana, ntiyari kureba ayo makuba. Yari gusanga ba sekuruza, kandi agashyirwa mu mva ye amahoro.—2 Abami 22:14-20; 2 Ngoma 34:22-28.

Mbese, ubuhanuzi bwa Hulida bwari ukuri kandi Yosiya yaraguye ku rugamba (2 Abami 23:28-30)? Yego rwose, kubera ko ukuntu yagiye mu mva ye “amahoro” bitandukanye cyane n’ “ibyago” byagombaga kugwirira u Buyuda (2 Abami 22:20; 2 Ngoma 34:28). Yosiya yapfuye mbere y’uko habaho ibyago byo mu mwaka wa 609-607 M.I.C., igihe Abanyababuloni bagotaga Yerusalemu kandi bakayirimbura. Kandi ‘gusanga ba sekuruza’ byanze bikunze ntibivuga ko atashoboraga kugwa mu ntambara. Imvugo isa n’iyo ikoreshwa yerekeza ku bantu bapfuye urupfu rusanzwe n’abaguye mu ntambara.—Gutegeka 31:16; 1 Abami 2:10; 22:34, 40.

Ugusenga k’ukuri gutera imbere

Yosiya yakoranyirije abantu b’i Yerusalemu mu rusengero maze abasomera “amagambo yose yo muri icyo gitabo cy’isezerano” cyari cyarabonetse mu nzu ya Yehova. Hanyuma yasezeranye “ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye, n’ibyo yahamije, n’amateka ye, abishyizeho umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, kugira ngo asohoze amagambo y’iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo.” Abantu bose bahamije ko bemeye iryo sezerano.—2 Abami 23:1-3.

Noneho Umwami Yosiya yatangije indi gahunda yo kurwanya ibihereranye no gusenga ibigirwamana kandi uko bigaragara ikaba yari yagutse kurushaho. Abatambyi b’imana z’amahanga b’i Buyuda bavanywe ku mirimo yabo. Abatambyi b’Abalewi bari barifatanyije mu gusenga kwanduye batakaje igikundiro cyabo cyo gukorera ku gicaniro cya Yehova, kandi ingoro zo ku tununga zubatswe ku ngoma y’Umwami Salomo zarashenywe ntizongera gukoreshwa mu gusenga. Nanone kandi, icyo gikorwa cyo gusukura cyageze mu karere kahoze kari mu bwami bw’imiryango icumi bwa Isirayeli, bwari bwarahiritswe mbere y’aho n’Abashuri (mu wa 740 M.I.C.).

Mu buryo buhuje n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwari bwaravuzwe hashize imyaka 300 mbere y’aho n’ “umuntu w’Imana” utaravuzwe izina, Yosiya yatwikiye amagufwa y’abatambyi ba Baali ku gicaniro Umwami Yerobowamu wa Mbere yari yarubatse i Beteli. Ingoro zo ku tununga zavanywe aho hantu no mu yindi midugudu, kandi abatambyi bakoreraga ibigirwamana batambwe kuri bya bicaniro bajyaga batambiraho.—1 Abami 13:1-4; 2 Abami 23:4-20.

Hizihizwa Pasika ikomeye

Ibikorwa bya Yosiya byo guteza imbere ugusenga kutanduye byari bishyigikiwe n’Imana. Igihe cy’imibereho ye yose, umwami yajyaga ashimira Imana ku bwo kuba abantu ‘batararetse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza’ (2 Ngoma 34:33). Kandi se, ni gute Yosiya yashoboraga kwibagirwa ikintu gihebuje cyabayeho mu mwaka wa 18 wo ku ngoma ye?

Umwami yategetse abantu ati “nimuziririze Uwiteka Imana yanyu Pasika, nk’uko byanditswe muri cya gitabo cy’isezerano [twabonye vuba aha]” (2 Abami 23:21). Yosiya yishimiye kubona ukuntu abantu babyitabiriye neza. Kuri uwo munsi mukuru, we ubwe yatanze amatungo 30.000 n’ibimasa 3.000 byo gukoresha kuri Pasika. Mbega Pasika! Urebye ibintu byatanzwe, gahunda zari ziteguwe neza n’umubare w’abantu basengaga Imana bifatanyije muri icyo gikorwa, iyo Pasika yarutaga indi Pasika iyo ari yo yose yizihijwe uhereye ku gihe cy’umuhanuzi Samweli.—2 Abami 23:22, 23; 2 Ngoma 35:1-19.

Igihe yapfaga yaraririwe cyane

Mu gihe cyari gisigaye cy’imyaka 31 Yosiya yamaze ku ngoma (659-629 M.I.C.), yategetse ari umwami mwiza. Ahagana ku iherezo ry’ubutegetsi bwe, yamenye ko Farawo Neko yari arimo yitegura kunyura mu Buyuda agiye gukumira ingabo z’Abanyababuloni, bityo agafasha umwami w’Abasiriya i Karikemeshi ku ruzi rwa Ufurate. Ku mpamvu itazwi, Yosiya yagiye kurwana n’uwo Munyamisiri. Neko yamutumyeho intumwa amubwira ati “rorera kurogoya Imana iri kumwe nanjye, itagutsemba.” Ariko Yosiya yariyoberanyije maze agerageza gukumira Abanyamisiri i Megido.—2 Ngoma 35:20-22.

Umwami w’u Buyuda ntibyamuhiriye! Abarashi bo mu banzi baramuboneje, maze abwira abagaragu be ati “nimunkure ku rugamba, ndakomeretse cyane.” Bahise bakura Yosiya mu igare rye ry’intambara, bamushyira mu rindi, berekeza iya Yerusalemu. Bagezeyo, cyangwa se bakiri mu nzira, Yosiya araca. Inkuru yahumetswe igira iti “aherako aratanga, ahambwa mu bituro bya ba sekuruza. Abayuda bose b’ab’i Yerusalemu baramuririra.” Yeremiya yaramuborogeye, kandi umwami bamusingizaga mu ndirimbo z’akababaro iyo habaga habaye ibintu bidasanzwe nyuma y’aho.—2 Ngoma 35:23-25.

Ni koko, Umwami Yosiya yakoze ikosa ribabaje igihe yajyaga kurwana n’Abanyamisiri (Zaburi 130:3). Ariko kandi, kwicisha bugufi kwe hamwe n’ukuntu yashyigikiye ugusenga k’ukuri ashikamye, byatumye yemerwa n’Imana. Mbega ukuntu imibereho ya Yosiya igaragaza neza ukuntu Yehova atonesha abagaragu be bamwiyeguriye bafite imitima yicisha bugufi!—Imigani 3:34; Yakobo 4:6.

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Umwami Yosiya wari ukiri muto yashatse Yehova abigiranye umwete

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Yosiya yashenye ingoro zo ku tununga maze ateza imbere ugusenga k’ukuri