Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ducungure igihe cyo gusoma no kwiyigisha

Ducungure igihe cyo gusoma no kwiyigisha

Ducungure igihe cyo gusoma no kwiyigisha

‘Mwicungurire igihe gikwiriye, kuko iminsi ari mibi.’​—ABEFESO 5:16.

1. Kuki ari iby’ubwenge ko tugena uko dukoresha igihe cyacu, kandi se, ni iki uko tugikoresha bishobora guhishura ku bitwerekeyeho?

BAVUGA ko “guhitamo igihe ari ugucungura igihe.” Umuntu ufata igihe runaka akakigenera ibintu bigomba gukorwa, akenshi azarushaho kungukirwa n’igihe cye. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “ikintu cyose gifite isaha cyagenewe, ibintu byose biri munsi y’ijuru bifite igihe cyabyo” (Umubwiriza 3:1, Moffatt). Twese dufite igihe kingana; hanyuma kugena uko tugikoresha ni twe bireba. Uburyo tugena ibyo tugomba gukora mu mwanya wa mbere n’uko buri kintu cyose tukigenera igihe cyacyo, bihishura mu rugero rwagutse ibyo duha agaciro cyane mu mutima wacu.—Matayo 6:21.

2. (a) Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’ibyo dukenera mu buryo bw’umwuka? (b) Ni irihe suzuma rya bwite dukwiriye gukora?

2 Duhatirwa kumara igihe turya kandi turyamye kubera ko ibyo ari byo umubiri ukeneye. Ariko se, bite ku bihereranye n’ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka? Tuzi ko na byo bigomba guhazwa. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yagize ati “abazi ko bakeneye ibintu by’umwuka ni bo bazagira ibyishimo” (Matayo 5:3, NW ). Ni yo mpamvu buri gihe ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ ahora atwibutsa akamaro ko kugira igihe duharira gahunda yo gusoma Bibiliya no kwiyigisha (Matayo 24:45). Ushobora kuba ubona ukuntu ibyo ari iby’ingenzi, ariko ukumva rwose ko nta gihe ufite cyo kwiga Bibiliya no kuyisoma. Niba ari uko biri, nimucyo dusuzume uburyo bwo kubona igihe kinini kurushaho mu mibereho yacu cyo gusoma Ijambo ry’Imana, cyo kugira icyigisho cya bwite n’icyo gutekereza ku byo twiga tubishyizeho umutima.

Uburyo bwo kubona igihe cyo gusoma Bibiliya no kwiyigisha

3, 4. (a) Ni iyihe nama intumwa Pawulo yatanze ku byerekeranye n’uburyo dukoresha igihe cyacu, kandi se, ibyo bikubiyemo iki? (b) Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yatugiraga inama yo ‘kwicungurira igihe gikwiriye’ (NW )?

3 Iyo turebye ibihe turimo, usanga twese tugomba kwitondera amagambo yavuzwe n’intumwa Pawulo, amagambo agira ati “mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete [“mwicungurire igihe gikwiriye,” NW ] , kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka” (Abefeso 5:15-17). Birumvikana ko iyo nama irebana n’ibintu byose bigize imibereho yacu twebwe Abakristo biyeguriye Imana, hakubiyemo no kubona igihe cyo gusenga, kwiyigisha, kujya mu materaniro no kwifatanya mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose mu murimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami.’—Matayo 24:14; 28:19, 20.

4 Abenshi mu bagaragu ba Yehova muri iki gihe bisa n’aho bibagora kubona igihe mu mibereho yabo cyo gusoma Bibiliya no kwiyigisha mu buryo bwimbitse. Uko bigaragara, umunsi ntidushobora kuwongeraho indi saha, bityo inama ya Pawulo igomba kuba ifite ikindi isobanura. Mu Kigiriki, interuro ngo ‘gucungura igihe gikwiriye’ (NW ), yumvikanisha kugura ikintu utanze ikindi kintu. Mu gitabo cye cyitwa Expository Dictionary, W. E. Vine ayisobanura avuga ko “ari ukungukirwa uko bishoboka kose n’uburyo bubonetse, ukabukoresha mu buryo bwiza cyane kuruta ubundi, kubera ko buramutse bucitse umuntu adashobora kongera kububona.” Dushobora gucungura igihe gikwiriye cyo gusoma no kwiga Bibiliya tukivanye hehe?

Tugomba kugena ibyo tugomba gukora mu mwanya wa mbere

5. Kuki kandi ni gute twagombye ‘kumenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (NW )?

5 Uretse inshingano dufite z’iby’umubiri, dufite ibintu byinshi byerekeranye n’iby’umwuka tugomba kwitaho. Twebwe abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye dufite “byinshi byo gukora mu murimo w’umwami” (1 Abakorinto 15:58, NW ). Kubera iyo mpamvu, Pawulo yahaye Abakristo b’i Filipi amabwiriza yo “kumenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” (Abafilipi 1:10, NW ). Ibyo bisobanura ko tugomba kugena ibyo tugomba gukora mu mwanya wa mbere. Ibintu by’umwuka ni byo bigomba gushyirwa mu mwanya wa mbere tukabirutisha iby’umubiri (Matayo 6:31-33). Icyakora, tugomba no gushyira mu gaciro mu gihe dusohoza inshingano z’iby’umwuka. Ni gute turimo tugenera buri kintu igihe cyacyo, buri kintu mu bigize ibice binyuranye by’imibereho yacu ya Gikristo? Abagenzuzi basura amatorero batanga raporo zigaragaza ko mu ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi’ Umukristo agomba kwitaho, icyigisho cya bwite no gusoma Bibiliya bisa n’ibyirengagizwa.

6. Mu bihereranye n’akazi k’umubiri cyangwa imirimo yo mu rugo, gucungura igihe gikwiriye bishobora kuba bikubiyemo iki?

6 Nk’uko twamaze kubibona, gucungura igihe gikwiriye bikubiyemo “kungukirwa uko bishoboka kose n’uburyo bwose bubonetse” no “kubukoresha mu buryo bwiza cyane kuruta ubundi.” Bityo rero, niba gahunda yacu yo gusoma Bibiliya n’akamenyero kacu ko kwiyigisha bitameze neza, byaba byiza twigenzuye ku giti cyacu kugira ngo turebe uko igihe cyacu gikoreshwa. Niba akazi kacu k’umubiri kadusaba imihati myinshi cyane, kakadutwara igihe kinini n’imbaraga nyinshi, twagombye kubitura Yehova mu isengesho. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Dushobora kugira ibyo duhindura bishobora gutuma tubona igihe cy’inyongera cyo gukoresha mu bintu by’ingenzi bifitanye isano na gahunda yo gusenga Yehova, hakubiyemo kwiyigisha no gusoma Bibiliya. Mu buryo bukwiriye, bavuga ko akazi k’umugore kadashira. Ku bw’ibyo, bashiki bacu b’Abakristo na bo bagomba kugena ibyo bagomba gushyira mu mwanya wa mbere, maze bakazigama ibihe bizwi byo gusoma Bibiliya no kwiyigisha babishishikariye.

7, 8. (a) Incuro nyinshi, umuntu yacungura igihe cyo gusoma no kwiyigisha akivanye ku cyo yakoreshaga mu bihe bikorwa? (b) Ni iyihe ntego y’imyidagaduro, kandi se, ni gute kwibuka iyo ntego bidufasha kugena ibyo tugomba gukora mu mwanya wa mbere?

7 Muri rusange, abenshi muri twe dushobora gucungura igihe cyo kwiyigisha tukakivana ku cyo tugenera ibikorwa bitari ngombwa. Dushobora kwibaza tuti ‘mara igihe kingana iki nsoma amagazeti cyangwa ibinyamakuru by’isi, ndeba televiziyo, numva umuzika, cyangwa se nkina imikino yo kuri orudinateri? Naba se mara igihe kirekire kuri orudinateri kuruta icyo mara nsoma Bibiliya? Pawulo yagize ati “ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka” (Abefeso 5:17). Biragaragara ko gukoresha televiziyo mu buryo budashyize mu gaciro ari yo mpamvu y’ingenzi ituma Abahamya benshi batagira igihe gihagije bagenera icyigisho cya bwite no gusoma Bibiliya.—Zaburi 101:3; 119:37, 47, 48.

8 Hari bamwe bashobora kuvuga ko badashobora kwiyigisha igihe cyose, ko bakeneye kwidagadura mu rugero runaka. N’ubwo ibyo ari ukuri, byaba byiza tugenzuye tukareba igihe tumara twirangaza maze tukakigereranya n’igihe tumara twiyigisha by’ukuri kandi dusoma Bibiliya. Ibyo twabona, bishobora kudutangaza. N’ubwo imyidagaduro no kwirangaza bikenewe, bigomba gukorwa mu mwanya ubikwiriye. Intego yabyo ni iyo kutugarurira ubuyanja kugira ngo twongere dutangire ibikorwa by’umwuka dufite imbaraga. Za porogaramu nyinshi zihitishwa kuri televiziyo cyangwa imikino yo kuri orudinateri, bisiga umuntu yaguye agacuho, naho gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana bitugarurira ubuyanja kandi bikadusubizamo imbaraga.—Zaburi 19:8, 9, umurongo wa 7 n’uwa 8 muri Biblia Yera.

Uko bamwe babona igihe cyo kwiyigisha

9. Ni izihe nyungu zituruka mu gukurikiza inama zatanzwe mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi—1999?

9 Ijambo ry’ibanze ryo mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi ko mu mwaka wa 1999 ryagiraga riti “gusuzuma isomo ry’umunsi n’ibisobanuro bivuye muri ako gatabo mu gitondo, byaba ingirakamaro cyane kurushaho. Muzumva mumeze nk’aho Yehova, Umwigisha Mukuru, ababyutsa kugira ngo abigishe. Yesu Kristo yavuzweho mu buryo bw’ubuhanuzi kuba yaraboneraga inyungu mu nyigisho za Yehova buri gitondo; ubwo buhanuzi bukaba bugira buti ‘[Yehova] ankangura uko bukeye, akangurira ugutwi kwanjye kumva, nk’abantu bigishijwe.’ Izo nyigisho zahaga Yesu ‘ururimi rw’abigishijwe’ kugira ngo ‘amenye [uko] akomeresha urushye amagambo’ (Yes 30:20; 50:4; Mat 11:28-30). Gukangurirwa guhabwa inama ziziye igihe zo mu Ijambo ry’Imana buri gitondo, ntibizagufasha guhangana n’ibibazo byawe gusa, ahubwo nanone bizaguha ‘ururimi rw’abigishijwe’ kugira ngo ufashe abandi.” *

10. Ni gute bamwe babona igihe cyo gusoma Bibiliya no kwiyigisha, kandi se, ibyo bibahesha izihe nyungu?

10 Abakristo benshi bakurikiza iyo nama binyuriye mu gusoma isomo ry’umunsi n’ibisobanuro biritangwaho, hamwe no mu gusoma Bibiliya cyangwa se kwiyigisha mu gitondo kare. Mu Bufaransa, hari umupayiniya wizerwa ubyuka kare buri gitondo maze akamara iminota 30 asoma Bibiliya. Ni iki cyatumye ashobora kujya abikora mu gihe cy’imyaka myinshi? Yagize ati “numva binshishikaje mu buryo bwimbitse kandi uko byagenda kose nizirika kuri gahunda yanjye!” Igihe icyo ari cyo cyose twahitamo mu munsi, icy’ingenzi ni uko twakomeza gukurikiza gahunda yacu. Uwitwa René Mica, akaba amaze imyaka isaga 40 akora umurimo w’ubupayiniya, akaba yarawukoreye mu Burayi no muri Afurika y’Amajyaruguru, yagize ati “kuva mu mwaka wa 1950 intego yanjye yari iyo kujya nsoma Bibiliya yose uko yakabaye buri mwaka, ibyo ubu nkaba maze kubikora incuro 49. Numva ko ibyo ari iby’ingenzi kugira ngo nkomeze kugirana n’Umuremyi wanjye imishyikirano ya bugufi. Gutekereza ku Ijambo ry’Imana mbishyizeho umutima bimfasha gusobanukirwa neza kurushaho ubutabera bwa Yehova n’indi mico ye, kandi byagiye bimbera isoko y’imbaraga zitangaje cyane.” *

“Igerero igihe cyaryo”

11, 12. (a) Ni irihe ‘gerero’ ryo mu buryo bw’umwuka ryagiye ritangwa n’ “igisonga gikiranuka”? (b) Ni gute iryo ‘gerero’ ryagiye ritangwa mu gihe gikwiriye?

11 Nk’uko kugira akamenyero ko kwigaburira buri gihe bituma umuntu agira amagara mazima, ni na ko gahunda ya buri gihe yo kwiyigisha no gusoma Bibiliya ituma umuntu agira ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka. Mu Ivanjiri ya Luka, dusomamo amagambo yavuzwe na Yesu agira ati “ni nde gisonga gikiranuka cy’ubwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo?” (Luka 12:42). Ubu hashize imyaka isaga 120 “igerero” ritangwa “igihe cyaryo” mu Munara w’Umurinzi hamwe no mu bindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

12 Zirikana amagambo ngo “igihe cyaryo.” Mu gihe gikwiriye, “umwigisha [wacu] Mukuru,” ari we Yehova, yagiye ayobora ubwoko bwe mu birebana n’imyizerere hamwe n’imyifatire binyuriye ku Mwana we no ku bagize itsinda ry’umugaragu. Ni nk’aho twese hamwe twagiye twumva ijwi ritubwira riti “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza,” igihe ‘twajyaga kunyura iburyo cyangwa ibumoso’ (Yesaya 30:20, 21). Byongeye kandi, iyo abantu buri wese ku giti cye basomye Bibiliya hamwe n’ibitabo byose by’imfashanyigisho za Bibiliya babigiranye ubwitonzi, akenshi bumva ko ibitekerezo bitangwamo ari bo byerekezwaho mu buryo bwihariye. Ni koko, inama n’ubuyobozi bituruka ku Mana bizatugeraho mu gihe gikwiriye, bidufashe kunanira ibishuko cyangwa gufata umwanzuro urangwa n’ubwenge.

Ihingemo akamenyero keza ko kwigaburira

13. Ni akahe kamenyero kabi bamwe bagira ko kwigaburira mu buryo bw’umwuka?

13 Kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye n’iryo ‘gerero’ ritangwa mu gihe gikwiriye, tugomba kugira akamenyero keza ko kwigaburira. Ni ngombwa kugira gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya n’iy’icyigisho cya bwite kandi tugakomeza kuyikurikiza. Mbese, ufite akamenyero keza ko kwigaburira mu buryo bw’umwuka hamwe n’ibihe bizwi umara ugira icyigisho cya bwite cyimbitse cya buri gihe? Cyangwa se, unyuza amaso wihitira gusa mu byo tuba twateguriwe mu buryo bwitondewe, mu buryo bw’ikigereranyo ukarya uhagaze, cyangwa se ukagira amafunguro wirengagiza rwose? Akamenyero kabi ko kwigaburira mu buryo bw’umwuka kagiye gatuma bamwe bagira intege nke mu birebana n’ukwizera—ndetse bituma bagwa.—1 Timoteyo 1:19; 4:15, 16.

14. Kuki gusuzumana ubwitonzi ingingo dushobora gusa n’aho dusanzwe tuzi ari iby’ingirakamaro?

14 Hari bamwe bashobora kumva ko bazi inyigisho z’ibanze kandi ko atari ko buri ngingo yose iba ikubiyemo ikintu gishya rwose. Ku bw’ibyo, kugira icyigisho gikozwe kuri gahunda no kujya mu materaniro ngo bikaba atari ngombwa. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko tugomba kwibutswa ibintu twamaze kwiga. (Zaburi 119:95, 99, gereranya na NW; 2 Petero 3:1; Yuda 5.) Kimwe n’uko umutetsi w’umuhanga ategura ibintu bimwe by’ibanze akabiteka mu buryo bwinshi bugira uburyohe bunyuranye, ni na ko itsinda ry’umugaragu ritanga amafunguro akungahaye yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bwinshi bunyuranye. Ndetse no mu ngingo zibanda ku bintu byagiye bivugwaho kenshi mbere y’aho, haba harimo ibisobanuro binonosoye kurushaho tutakwifuza ko biducika. Icyo tuzi ni uko inyungu dukura mu byo dusoma ahanini ziba zishingiye ku gihe tumara tubyiga n’imihati dushyiraho.

Inyungu zo mu buryo bw’umwuka tubonera mu gusoma no kwiyigisha

15. Ni gute gusoma no kwiga Bibiliya bidufasha kuba abakozi b’Ijambo ry’Imana beza kurushaho?

15 Inyungu tubonera mu gusoma Bibiliya no kuyiga ni nyinshi. Bidufasha gusohoza inshingano zacu z’ibanze za Gikristo, ni ukuvuga ko dushobora, buri muntu ku giti cye, kuba “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” (2 Timoteyo 2:15). Uko tuzagenda turushaho gusoma Bibiliya no kuyiga, ni na ko ubwenge bwacu buzarushaho kuzuramo ibitekerezo by’Imana. Icyo gihe, kimwe na Pawulo, tuzashobora ‘kujya impaka n’abantu mu byanditswe, tubasobanurira’ ukuri guhebuje ku birebana n’imigambi ya Yehova (Ibyakozwe 17:2, 3). Ubuhanga bwacu bwo kwigisha buziyongera, kandi ibiganiro byacu, za disikuru n’inama dutanga, bizarushaho kubaka abandi mu buryo bw’umwuka.—Imigani 1:5.

16. Ni mu buhe buryo bwa bwite twungukirwa no gusoma Ijambo ry’Imana no kuryiga?

16 Byongeye kandi, igihe tumara dusuzuma Ijambo ry’Imana kizadufasha guhuza imibereho yacu mu buryo bwuzuye kurushaho n’inzira za Yehova (Zaburi 25:4; 119:9, 10; Imigani 6:20-23). Kizatuma turushaho kugira imico yo mu buryo bw’umwuka ihamye, urugero nko kwicisha bugufi, ubudahemuka n’ibyishimo (Gutegeka 17:19, 20; Ibyahishuwe 1:3). Iyo dushyize mu bikorwa ubumenyi twunguka tubikesheje gusoma Bibiliya no kuyiga, tubona umwuka w’Imana mu buryo busesuye mu mibereho yacu, bigatuma twera imbuto z’umwuka nyinshi cyane mu byo dukora byose.—Abagalatiya 5:22, 23.

17. Ni gute urugero dusomamo Bibiliya kandi tukagira icyigisho cya bwite hamwe n’agaciro duha iyo gahunda bigira ingaruka ku mishyikirano dufitanye na Yehova?

17 Icy’ingenzi kurushaho, igihe ducungura tukivanye ku cyo twakoreshaga ibindi bikorwa kugira ngo dusome Ijambo ry’Imana kandi turyige, kizatuma tubona inyungu zikungahaye mu bihereranye n’imishyikirano tugirana n’Imana. Pawulo yasenze asaba ko Abakristo bagenzi be ‘bakuzuzwa ubwenge bwose bw’umwuka no kumenya kose, ngo bamenye neza ibyo Imana ishaka, bagende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, bamunezeza muri byose’ (Abakolosayi 1:9, 10). Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo ‘tugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami,’ tugomba ‘kuzuzwa ubwenge bwose bw’umwuka no kumenya kose.’ Uko bigaragara, kuronka imigisha ya Yehova no kwemerwa na we ahanini bishingiye ku rugero dusomamo kandi tukiyigisha Bibiliya mu buryo bwa bwite n’agaciro duha iyo gahunda.

18. Ni iyihe migisha dushobora kwironkera turamutse dukurikije amagambo yavuzwe na Yesu aboneka muri Yohana 17:3?

18 “Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Uwo ni umwe mu mirongo ikoreshwa mu rugero rwagutse cyane n’Abahamya ba Yehova kugira ngo bafashe abandi kumenya agaciro ko kwiga Ijambo ry’Imana. Nta gushidikanya ko nanone ari iby’ingenzi ko buri wese muri twe abikora mu buryo bwa bwite. Ibyiringiro byacu ubwabyo byo kuzabaho iteka bishingiye ku kuntu tuzakura mu bumenyi ku byerekeye Yehova n’Umwana we, ari we Yesu Kristo. Kandi tekereza icyo ibyo bisobanura. Kwiga byinshi kurushaho ku byerekeye Yehova ntibizigera bigira iherezo—kandi hazaba hari igihe cy’iteka, icyo tuzigiramo byinshi ku bimwerekeyeho!—Umubwiriza 3:11; Abaroma 11:33.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Kanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

^ par. 10 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Igihe Bayisomera n’Uko Bungukirwa,” iboneka mu Bice byo Kwigwa, igice cya 7, ku ipaji ya 27 n’iya 28.

Ibibazo by’isubiramo

• Uko dukoresha igihe cyacu bihishura iki?

• Dushobora gucungura igihe cyo gusoma Bibiliya no kuyiga tukivanye ku cyo twakoreshaga mu bihe bikorwa?

• Kuki twagombye kuba maso mu bihereranye n’akamenyero kacu ko kwigaburira mu buryo bw’umwuka?

• Ni izihe nyungu zituruka mu gusoma Ibyanditswe no kubyiga?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]

Gusoma no kwiga Bibiliya buri gihe bizadufasha ‘gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri’

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Gushyira mu gaciro mu bihereranye no gusohoza inshingano zirebana n’indi mirimo yo mu mibereho yacu irangwa n’imihihibikano hamwe n’intego z’ibintu by’umwuka, biduhesha inyungu zikungahaye