Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyishimo by’iteka, mbese, bizaba mu ijuru cyangwa ku isi?

Ibyishimo by’iteka, mbese, bizaba mu ijuru cyangwa ku isi?

Ibyishimo by’iteka, mbese, bizaba mu ijuru cyangwa ku isi?

MBESE, kugira ngo ugire ibyishimo biterwa mbere na mbere n’aho utuye? Abantu hafi ya bose bakwemera badashidikanya ko kugira ngo umuntu agire ibyishimo ahanini biterwa n’ibintu runaka, urugero nko kugira ubuzima buzira umuze, kugira intego mu buzima no kubana neza n’abandi. Umugani wo muri Bibiliya ubivuga muri aya magambo ngo “kugaburirwa imboga mu rukundo biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.”—Imigani 15:17.

Ariko kandi, ikibabaje ni uko ubuturo bwacu bwo ku isi bufite amateka maremare y’inzangano, urugomo, n’ubundi bubi bw’ubwoko bwinshi. Ariko se, bite ku birebana n’ijuru, cyangwa ubuturo bw’umwuka, aho abantu benshi biringira ko bazajya nyuma yo gupfa? Mbese, buri gihe hagiye haba ahantu h’amahoro n’umunezero mwinshi n’umutuzo, hatarangwa n’imivurungano y’uburyo bwose, nk’uko abantu benshi babitekereza?

Bibiliya yigisha ko Imana iba mu ijuru hamwe n’ibiremwa by’umwuka bibarirwa muri za miriyoni, byitwa abamarayika (Matayo 18:10; Ibyahishuwe 5:11). Ibyo biremwa bivugwaho ko ari “abana b’Imana” b’umwuka (Yobu 38:4, 7). Kimwe n’abantu, abamarayika na bo bafite umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye; nta bwo ari za robo. Ku bw’ibyo rero, ni ukuvuga ko na bo bashobora guhitamo gukora ibiboneye cyangwa gukora nabi. Mbese, abamarayika bashobora guhitamo gukora nabi? Hari bamwe bashobora gutangazwa no kumenya ko mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize, umubare munini w’abamarayika mu by’ukuri bacumuye ku Mana—bayigomekaho.—Yuda 6.

Ibyigomeke mu ijuru

Icyaha cyagaragaye mu buturo bw’umwuka bitewe no kwigomeka k’umumarayika waje kwitwa Satani (Urwanya) na Diyabule (Ubeshyera). Uwo mumarayika wari warahoze yumvira yahisemo gukoresha nabi umudendezo we wo kwihitiramo ibimunogeye. Nyuma y’aho, yaje gushuka ibindi biremwa by’umwuka, ku buryo byagiye kugera mu gihe cya Nowa, mbere y’Umwuzure, umubare munini w’abamarayika warifatanyije na Satani mu kwigomeka ku Mana.—Itangiriro 6:2, gereranya na NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; 2 Petero 2:4.

Abo bamarayika bononekaye ntibahise birukanwa mu ijuru. Ahubwo bakomeje kwihanganirwa bakajya bahagera—uko bigaragara bakaba bari bafite aho bari babujijwe kugera—mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi. * Ariko kandi, ubwo igihe cy’Imana cyo kwihanganira izo nkozi z’ibibi cyarangiraga, ‘zarajugunywe’ zikurwa mu ijuru, kugira ngo amaherezo zizarimburwe. Hanyuma ijwi ryavugiye mu ijuru riti “nuko rero, wa juru we, namwe abaribamo, nimwishime” (Ibyahishuwe 12:7-12). Uko bigaragara, abamarayika bizerwa barishimye cyane kubera ko noneho ijuru ryari rikuwemo ibyo biremwa byononekaye byaribuzaga amahoro!

Iyo dusuzumye ibyo bintu muri rusange abantu benshi batazi, biragaragara ko nta mahoro nyakuri ashobora kuboneka igihe cyose ibiremwa bifite ubwenge bicyirengagiza amategeko n’amahame y’Imana (Yesaya 57:20, 21; Yeremiya 14:19, 20). Ku rundi ruhande, mu gihe ibyo biremwa byose byubaha amategeko y’Imana, amahoro n’umutuzo birasagamba (Zaburi 119:165; Yesaya 48:17, 18). None se, iyo abantu bose baza kuba bakunda Imana kandi bayubaha, bakanakundana ubwabo, isi ntiyari kuba ahantu hatera umunezero by’ukuri kandi hashimishije? Bibiliya isubiza ko ari ko byari kumera!

Ariko se, bite ku bihereranye n’abantu banga guhindura inzira zabo mbi babitewe n’ubwikunde? Mbese, bazakomeza kudurumbanya ubuziraherezo amahoro y’abantu bifuza by’ukuri gukora ibyo Imana ishaka? Oya, Imana yahagurukiye abamarayika babi mu ijuru, kandi nanone izahagurukira abantu babi bari hano ku isi.

Isi yasukuwe

Imana yagize iti “ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye” (Yesaya 66:1). Kubera ko Imana yera mu rugero ruhanitse cyane, ntizareka ngo “intebe y’ibirenge” byayo ikomeze kwanduzwa n’abantu babi iteka (Yesaya 6:1-3; Ibyahishuwe 4:8). Nk’uko yirukanye imyuka mibi mu ijuru, ni na ko izakura ku isi abantu bose babi, nk’uko imirongo ikurikira ya Bibiliya ibigaragaza:

“Abakora ibyaha bazarimburwa; ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.”—Zaburi 37:9.

“Abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma; ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi. Kandi abariganya bazayirandurwamo.”—Imigani 2:21, 22.

“[Bitunganiye] Imana kwitura ababababaza kubabazwa, kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe, hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu. Bazahanwa igihano kibakwiriye, ni cyo kurimbuka kw’iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y’Umwami no mu bwiza bw’imbaraga ze.”—2 Abatesalonike 1:6-9.

“Isi [y’abantu babi] irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17.

Mbese, isi izakomeza kugira amahoro?

N’ubwo Ibyanditswe bigaragaza neza ko Imana itazahora yihanganira ababi, ni gute dushobora kudashidikanya ko ibibi nibimara kuvanwaho bitazongera kugaruka? N’ubundi kandi, nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, bidatinze ibibi byarongeye biragaruka bigeza ubwo byabaye ngombwa ko Imana iburizamo imigambi mibisha y’abantu binyuriye mu kunyuranya indimi zabo.—Itangiriro 11:1-8.

Impamvu y’ingenzi ituma twiringira ko ibibi bitazongera kubaho ni uko isi itazongera gutegekwa n’abantu nk’uko byagenze nyuma gato y’Umwuzure. Ahubwo, izategekwa n’Ubwami bw’Imana. Ubwo Bwami buzategekera mu ijuru buzaba ari bwo butegetsi rukumbi bw’isi (Daniyeli 2:44; 7:13, 14). Buzajya bugira icyo bukora mu maguru mashya, buhagurukire umuntu uwo ari we wese uzagerageza kugarura ibibi (Yesaya 65:20). Mu by’ukuri, amaherezo buzarimbura nyirabayazana w’ibibi—ari we Satani Diyabule—hamwe n’abadayimoni be, ni ukuvuga abamarayika babi bamukurikiye.—Abaroma 16:20.

Byongeye kandi, abantu ntibazongera kugira ikintu gituma bahangayikishwa n’ibyokurya, imyambaro, icumbi n’akazi—muri iki gihe iyo ibyo bibuze bikaba bituma bamwe bishora mu mibereho y’ubugizi bwa nabi. Ni koko, isi yose uko yakabaye izahinduka paradizo irumbuka ku buryo bose bazabona ibibahagije.—Yesaya 65:21-23; Luka 23:43.

Icy’ingenzi kurushaho, ni uko ubwo Bwami buzigisha abayoboke babwo kubaho mu mahoro, ari na ko bubafasha kugera ku butungane bwa kimuntu bwo mu rwego rwo hejuru (Yohana 17:3; Abaroma 8:21). Nyuma y’aho, ntibizongera kuba ngombwa ko abantu barwana n’intege nke na kamere yo kubogamira ku byaha, bitume kumvira Imana mu buryo butunganye bishoboka kandi bishimishe, nk’uko byari bimeze ku muntu wari utunganye, ari we Yesu (Yesaya 11:3). Mu by’ukuri, Yesu yakomeje kuba indahemuka ku Mana ndetse n’igihe yari ari mu bigeragezo bikomeye afite n’umubabaro mwinshi—ibintu rwose bitazigera bibaho mu buzima bwo muri Paradizo.—Abaheburayo 7:26.

Impamvu hari bamwe bajya mu ijuru

Ariko kandi, abantu benshi basoma Bibiliya bazi amagambo ya Yesu agira ati “mu rugo rwa Data harimo amazu menshi . . . Ngiye kubategurira ahanyu” (Yohana 14:2, 3). Mbese, ibyo ntibivuguruza igitekerezo cy’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo?

Izo nyigisho ntizivuguruzanya. Mu by’ukuri, zirashyigikirana. Mbere na mbere, Bibiliya ivuga ko umubare muto gusa w’Abakristo bizerwa—ni ukuvuga 144.000 muri bo—ari bo bazurwa ari ibiremwa by’umwuka kugira ngo bature mu ijuru. Kuki bahabwa iyo ngororano ihebuje? Ni ukubera ko bagize itsinda Yohana yabonye mu iyerekwa, itsinda ry’‘abazutse bakimana na Kristo imyaka igihumbi’ (Ibyahishuwe 14:1, 3; 20:4-6). Ubagereranyije n’abantu babarirwa muri za miriyari bari ku isi, mu by’ukuri abo 144.000 ni ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32). Byongeye kandi, kubera ko na bo bagezweho n’ibibazo abantu bose bahura na byo, kimwe na Yesu bazaba bashobora “kubabarana natwe mu ntege nke zacu” mu gihe bazaba bagenzura igikorwa cyo gusubiza abantu mu mimerere myiza no kuvugurura isi.—Abaheburayo 4:15.

Isi​—Ni ubuturo bw’iteka bw’abantu

Binyuriye mu gutanga igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, Imana yatangiye gukorakoranya abantu 144.000 ubu hakaba hashize imyaka igera hafi ku 2.000, kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko ubu iryo tsinda ryuzuye (Ibyakozwe 2:1-4; Abagalatiya 4:4-7). Ariko kandi, igitambo cya Yesu nticyari icy’ibyaha by’abo bantu 144.000 gusa, “ahubwo [n’icy’]iby’abari mu isi bose” (1 Yohana 2:2). Ku bw’ibyo rero, abantu bose bizera Yesu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka (Yohana 3:16). Abasinziriye mu mva ariko bibukwa n’Imana ntibazazukira kujya mu ijuru, ahubwo bazahabwa ubuzima mu isi izaba yasukuwe (Umubwiriza 9:5; Yohana 11:11-13, 25; Ibyakozwe 24:15). Ni iki bazaba bahishiwe?

Mu Byahishuwe 21:1-4 hatanga igisubizo hagira hati “dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.” (Iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Tekereza—abantu bakuriweho urupfu, kandi rukajyana burundu n’umubabaro n’umuborogo ruteza! Amaherezo, umugambi wa mbere Yehova yari afitiye isi n’abantu uzasohozwa mu buryo bw’ikuzo.—Itangiriro 1:27, 28.

Amahitamo yacu​—Ubuzima cyangwa urupfu

Adamu na Eva ntibigeze bahabwa ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru. Amahitamo bari bafite yari uguhitamo kumvira Imana maze bakabaho iteka ku isi yari paradizo, cyangwa bakayisuzugura maze bagapfa. Ikibabaje ariko, ni uko bahisemo gusuzugura maze bigatuma basubira mu “mukungugu” wo mu butaka (Itangiriro 2:16, 17; 3:2-5, 19). Nta na rimwe Imana yigeze igira umugambi w’uko umuryango w’abantu muri rusange wapfa maze ukajya gutura mu ijuru unyuze mu mva. Imana yaremye abamarayika babarirwa muri za miriyari nyinshi kugira ngo bature mu ijuru; ibyo biremwa by’umwuka si abantu bapfuye ngo bazuke bahabwe ubuzima bwo mu ijuru.—Zaburi 104:1, 4; Daniyeli 7:10.

Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzabone umugisha wo kubaho iteka ku isi izahinduka Paradizo? Intambwe ya mbere, ni ukwiga Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya Yera. Yesu yasenze agira ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

Gushyira mu bikorwa ubwo bumenyi ni indi ntambwe igana ku byishimo by’iteka muri Paradizo (Yakobo 1:22-24). Ababaho bayobowe n’Ijambo ry’Imana bafite ibyiringiro byo kuzibonera n’amaso yabo isohozwa ry’ubuhanuzi bushishikaje, urugero nk’ubu bwanditswe muri Yesaya 11:9 bugira buti ‘[abantu] ntibazaryana kandi ntibazonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.’

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Niba wifuza ibisobanuro ku birebana n’impamvu Imana yihanganiye ibibi mu ijuru no ku isi, reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., ku ipaji ya 70-79.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

“Abakiranutsi bazaragwa igihugu (“isi,” “NW” ) bakibemo iteka.”​—Zaburi 37:29