Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isi, mbese, ni ahantu ho kugeragerezwa gusa?

Isi, mbese, ni ahantu ho kugeragerezwa gusa?

Isi, mbese, ni ahantu ho kugeragerezwa gusa?

AHUU! Yaratsinze. Uwo munyeshuri wari umaze ibyumweru bibiri mu bizami atagoheka, amaherezo yabonye amanota ashimishije. Noneho yashoboraga kwikomereza agakora akazi yari yarifuje kuva kera.

Abantu benshi babona ubuzima bwo ku isi mu buryo nk’ubwo. Batekereza ko ubu buzima ari igeragezwa rya mbere abantu bose bagomba kunyuramo. “Abatsinze” iryo geragezwa barimuka bakabona ikintu cyiza cyane kurushaho mu buryo bw’ubuzima nyuma y’urupfu. Mu by’ukuri, byaba bibabaje ubu buzima bwa none—ku bantu benshi usanga ari ukubaho utariho—buramutse ari bwo bwonyine abantu bashobora kwitega. N’ubwo umuntu uvugwa muri Bibiliya witwaga Yobu yari afite amagara mazima kandi ari umukungu mu buzima bwe hafi ya bwose, yagize ati “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho, agakenyuka.”—Yobu 14:1.

Mu kugaragaza imitekerereze y’abantu benshi, igitabo cyitwa New Catholic Encyclopedia cyagize kiti “ikuzo ryo mu ijuru ni ingabire Imana yateguriye umuntu. . . . Ibyishimo by’umuntu dushobora kubona ko bishingiye ku kuba azabona umunezero wo mu ijuru.” Iperereza riherutse gukorwa n’idini ryitwa Église de Christ ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryavuze ko abantu 87 ku ijana babajijwe bemera ko nyuma yo gupfa bashobora kuzajya mu ijuru.

Abantu benshi batari Abakristo na bo biringira ko nyuma yo gupfa bazava ku isi bakajya ahantu harushaho kuba heza. Urugero, Abisilamu biringira ko bazajya muri paradizo yo mu ijuru. Abayoboke b’udutsiko twitwa Igihugu Kitanduye two mu idini ry’Ababuda mu Bushinwa no mu Buyapani bemera ko binyuriye mu guhora basubiramo kenshi “Amitabha,” ni ukuvuga izina rya Buddha w’Urumuri Rudashira, bazongera bakavukira mu Gihugu Kitanduye, cyangwa Paradizo y’i Burengerazuba, aho bazibera mu byishimo bihebuje.

Mu buryo bushishikaje, Bibiliya, igitabo cyera cyahinduwe mu ndimi nyinshi cyane kandi kigakwirakwizwa mu buryo bwagutse kurusha ibindi byose mu isi, ntigaragaza ko isi ari ahantu abantu bagomba guhunga, ahantu mu buryo runaka hameze nk’aho babanza kunyura kugira ngo bagere ahandi heza kurushaho. Urugero, igira iti “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka” (Zaburi 37:29). Nanone kandi, muri Bibiliya dusangamo amagambo azwi cyane yavuzwe na Yesu agira ati “hahirwa abagwaneza, kuko ari bo bazahabwa isi.”—Matayo 5:5.

Igitekerezo abantu benshi muri rusange bafite cy’uko dutura ku isi by’igihe gito, cyumvikanisha ko urupfu ari irembo rigana ku buzima bwuzuye umunezero bubaho nyuma y’urupfu. Niba ari uko bimeze rero, noneho urupfu ni umugisha rwose. Ariko se, abantu muri rusange babona urupfu muri ubwo buryo, cyangwa ahubwo bagerageza gukora icyatuma ubu buzima buramba? Ibyo twibonera bitugaragariza ko iyo abantu bafite amagara mazima n’umutekano bishyize mu gaciro, batifuza gupfa.

Ariko kandi, kubera ko ubuzima ku isi bwuzuyemo ibibi n’imibabaro, abantu benshi babona ko mu ijuru ari ho honyine bashobora kubonera amahoro n’ibyishimo nyakuri. Mbese, ijuru ni ahantu gusa h’amahoro n’umunezero mwinshi, hataba ikibi na kimwe kandi ibintu byose bikaba ari mahwi? Kandi se, ubuzima nyuma y’urupfu bugomba kuzaba ahantu runaka ho mu ijuru gusa? Ushobora gutangazwa n’ibisubizo bitangwa na Bibiliya. Komeza usome.