Nabonye umugisha wo guhabwa umurage wihariye
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Nabonye umugisha wo guhabwa umurage wihariye
BYAVUZWE NA CAROL ALLEN
Nari jyenyine mfashe igitabo cyanjye gishyashya cyiza cyane. Ubwoba bwarantashye n’amarira antemba mu maso. N’ubundi kandi, nari umukobwa muto w’imyaka irindwi gusa, nazimiriye mu mujyi ntari nzi nkikijwe n’abantu bagera mu bihumbi bisaga ijana!
VUBA aha, hashize imyaka igera hafi kuri 60 nyuma y’aho, nongeye kwibuka mu buryo buhambaye ibyo bintu byambayeho nkiri umwana, bitewe n’uko jye n’umugabo wanjye Paul twasuye Ikigo cyiza cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson ho muri leta ya New York. Yari yatumiriwe kuza kwiga mu ishuri rigenewe abagenzuzi basura amatorero b’Abahamya ba Yehova ryabaye ku ncuro ya kabiri.
Mu gihe twarimo tureba hirya no hino mu cyumba cyarimo imirasire y’izuba, nabonye ikibaho kinini cyari kiriho amagambo ngo “AMAKORANIRO.” Ahagana hagati hari hari ifoto y’umukara n’umweru y’abana bazunguzaga bishimye kopi zabo z’igitabo nari mfite nkiri umwana! Nahise nsoma amagambo yari ari kuri iyo foto agira ati “1941—i St. Louis, ho muri leta ya Missouri, ubwo icyiciro cya mu gitondo cyari gitangiye, abana 15.000—bari hagati y’imyaka 5 na 18—bakoranyirijwe hamwe mu kibuga cyari imbere ya platifomu. . . . Umuvandimwe Rutherford yatangaje ko hasohotse igitabo gishya cyitwa Enfants.”
Buri mwana yahawe igitabo cye bwite. Hanyuma abana basubiye aho ababyeyi babo bari bicaye—bose usibye jye. Nari nazimiye! Umukozi wakiraga abantu warangwaga n’urugwiro yaranjyanye anshyira hejuru y’isanduku ndende y’impano, maze ambwira ko nashakisha umuntu nzi. Nitegereje imbaga y’abantu bamanukaga mu madarajya magari mpangayitse cyane. Mu buryo butunguranye nabonye umuntu nari nzi! Narahamagaye nti “Uncle Bob! Uncle Bob!” Nari mbonye ab’iwacu! Bob Rainer yanjyanye aho ababyeyi banjye bari bantegerereje bahangayitse.
Ibintu byabayeho mbere byagize ingaruka ku mibereho yanjye
Kureba kuri icyo kibaho byatumye mpita nibuka ibintu byinshi cyane—ibintu byagize ingaruka ku mibereho yanjye kandi bikaba ari byo byatumye tugera muri ayo mazu meza y’i Patterson. Ibitekerezo byanjye byagushije ku bintu byabayeho mu myaka isaga ijana ishize, ibintu nari narumvise cyane cyane mbibwiwe no kwa sogokuru n’ababyeyi banjye.
Mu kwezi k’Ukuboza 1894, umukozi w’igihe cyose wo mu Bigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, yasuye sogokuru ubyara papa, witwaga Clayton J. Woodworth, mu rugo rwe rwari ruri i Scranton, Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Clayton yari amaze igihe gito arongoye. Yandikiye perezida wa Watchtower Bible and Tract Society, Charles Taze Russell, kandi iyo baruwa yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1895 (mu Cyongereza). Yagize ati:
“Turi umugabo n’umugore bakiri bato bamaze imyaka igera ku icumi ari abayoboke b’idini ry’Abaporotesitanti; ariko ubu, twiringiye ko turimo dutera intambwe tuva mu mwijima waryo tujya mu mucyo w’umunsi mushya urimo utangira ku bw’abana biyeguriye Isumbabyose. . . . Kuva kera mbere y’uko jye n’umugore wanjye duhura, twari dufite icyifuzo gikomeye cyo gukorera Umwami, byaba bihuje n’ubushake bwe, tukaba abamisiyonari mu gihugu cy’amahanga.”
Hanyuma, mu mwaka wa 1903, sekuru na nyirakuru ba mama, ari bo Sebastian na Catherine Kresge bategeye amatwi bishimye ubutumwa bwa Bibiliya bwazanywe n’intumwa ebyiri za Watch Tower mu isambu nini bari batuyemo, yari iri mu karere k’Imisozi myiza ya Pocono ho muri Pennsylvania. Abakobwa babo, ari bo Cora na Mary, na bo ni ho bari batuye hamwe n’abagabo babo, Washington na Edmund Howell. Izo ntumwa za Watch Tower, Carl Hammerle na Ray Ratcliffe bamaranye na bo icyumweru cyose babigisha ibintu byinshi. Abari bagize iyo miryango yose uko ari batandatu, bateze amatwi, bariga, maze nyuma y’igihe gito bose baba Abigishwa ba Bibiliya b’abanyamwete.
Muri uwo mwaka wa 1903, Cora na Washington Howell babyaye umwana w’umukobwa witwa Catherine. Ukuntu yaje gushakana na data, Clayton J. Woodworth, Jr., ni inkuru ishishikaje, kandi ntekereza ko ifite ireme. Igaragaza ubwenge bwuje urukundo bwa sogokuru Clayton J. Woodworth, Sr. n’ukuntu yahangayikiraga abana be.
Data ahabwa ubufasha bwuje urukundo
Data, Clayton muto, yavukiye i Scranton mu mwaka wa 1906 ku birometero bigera kuri 80 uturutse ku isambu yo kwa Howell. Muri iyo myaka ya mbere, Sogokuru Woodworth yamenyanye n’umuryango mugari wo kwa Howell, akenshi akishimira umuco wo kwakira abashyitsi bari bazwiho. Yafashije itorero ry’Abigishwa ba Bibiliya ryo muri ako karere mu buryo bukomeye. Nyuma y’igihe runaka, Sogokuru yatumiriwe gushyingira abahungu batatu bo kwa Howell, kandi kubera ko yazirikanaga icyatuma umuhungu we amererwa neza, yafashe umwanzuro wo kujya amujyana muri ubwo bukwe bwose.
Icyo gihe data yari ataratangira kwifatanya mu murimo w’Abigishwa ba Bibiliya abigiranye umwete. Ni iby’ukuri ko yajyaga atwara sogokuru mu modoka agiye gusura abantu mu murimo we, ariko n’ubwo Sogokuru yamuteraga inkunga, Data ubwe ntiyifatanyije abigiranye umwete. Icyo gihe data yari yaratwawe n’umuzika gusa, kandi yari arimo ashaka kuwugira umwuga.
Catherine, umukobwa wa Cora na Washington Howell, na we yari yarabaye umucuranzi kabuhariwe, agacuranga piyano kandi akigisha kuyicuranga.
Ariko kandi, igihe yari agiye kubigira umwuga, yashyize iyo ntego ku ruhande maze atangira kwifatanya mu murimo w’igihe cyose. Nta wundi muntu utari we Sogokuru yashoboraga gutekereza wari uberanye n’umuhungu we kurusha abandi—nibura jye ni ko mbibona! Data yarabatijwe, maze hashize amezi atandatu nyuma y’aho, muri Kamena 1931 ashyingiranwa na Mama.Buri gihe Sogokuru yaterwaga ishema n’ubuhanga bw’umuhungu we mu bihereranye n’umuzika. Yarishimye cyane igihe Data yasabwaga gutoza itsinda rito ryari kuba urufatiro rw’itsinda rinini ry’abacuranzi bo mu ikoraniro mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 1946 ryabereye i Cleveland ho muri leta ya Ohio. Mu myaka yakurikiyeho, Data yayoboye itsinda ry’abacuranzi mu yandi makoraniro menshi y’Abahamya ba Yehova.
Sogokuru acirwa urubanza kandi agafungwa
Mu cyumba binjiriramo i Patterson, jye na Paul twabonye ikibaho kiriho ifoto mubona ku ipaji ikurikira. Nahise menya iyo foto kubera ko Sogokuru yari yaranyoherereje ifoto nk’iyo, ubu hashize imyaka isaga 50. Ni uwo uhagaze ahagana hirya iburyo.
Mu bihe by’Intambara ya Mbere y’Isi Yose na nyuma y’aho gato ubwo abantu batinyaga ko igihugu cyagira icyo kiba, abo Bigishwa ba Bibiliya umunani—hakubiyemo na Joseph F. Rutherford (wicaye hagati), wari perezida wa Watch Tower Society—bafunzwe bazira akarengane kandi nta washoboraga kubatangira ingwate. Ibirego bashinjwaga byari bishingiye ku magambo yo mu mubumbe wa karindwi w’igitabo Études des Écritures, wari ufite umutwe uvuga ngo Le mystère accompli. Amagambo akubiye muri icyo gitabo yabonwaga mu buryo bwo kwibeshya ko agamije guca intege Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyaga mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose.
Mu gihe cy’imyaka myinshi, Charles Taze Russell yari yaranditse imibumbe itandatu ya mbere y’igitabo Études des Écritures, ariko yapfuye atarashobora kwandika umubumbe wa karindwi. Bityo inyandiko ze yandikishije intoki zahawe Sogokuru hamwe n’undi Mwigishwa wa Bibiliya, maze bandika umubumbe wa karindwi. Wasohotse mu mwaka wa 1917, mbere y’uko intambara irangira. Mu rubanza Sogokuru hamwe n’abandi hafi ya bose, bakatiwe ibihano bine icyarimwe by’imyaka 20 y’igifungo buri gihano.
Amagambo ari ku ifoto iri mu cyumba binjiriramo i Patterson agira ati “hashize amezi icyenda nyuma y’aho Rutherford n’abo bari bafatanyije bakatiwe ibihano—kandi n’intambara yararangiye—ku itariki ya 21 Werurwe 1919, urukiko rw’ubujurire rwategetse ko abo umunani baburanaga bose batangirwa ingwate bakarekurwa, maze ku itariki ya 26 Werurwe barekurirwa i Brooklyn batangiwe ingwate y’amadolari
10.000 buri muntu. Ku itariki ya 5 Gicurasi 1920, J. F. Rutherford hamwe n’abandi bahanaguweho icyaha.”Bamaze gukatirwa, ariko mbere y’uko bajyanwa muri gereza ya Atlanta, ho muri Georgia, abo uko bari umunani bamaze iminsi yabo ya mbere y’igifungo muri kasho iri ku Muhanda witiriwe Raymond i Brooklyn ho muri New York. Igihe Sogokuru yari ari aho ngaho, yanditse asobanura uko gushyirwa muri kasho ya metero 1,8 kuri 2,4 biba bimeze, “mu mwanda n’akajagari bitavugwa.” Yagize ati “uba ufite umurundo w’ibinyamakuru, kandi iyo wihaye kubisuzugura mu mizo ya mbere, nyuma y’igihe gito wibonera ko izo mpapuro, isabune n’agatambaro ko kwiyuhagiza ari byo byonyine ukesha isuku no gukomeza kwiyubaha.”
Ariko kandi, Sogokuru yakomeje kugira urwenya, yerekezaga kuri iyo kasho ayita hoteli y’akataraboneka, “Hôtel de Raymondie,” agira ati “nzava hano ari uko ibiteguye ku meza yanjye bishize.” Yanasobanuye uko byagenze igihe yari arimo atemberera mu busitani. Igihe kimwe yari agiye kwisokoresha, maze umunyoni amushikuza isaha yari iri mu mufuka, ariko nk’uko yanditse, “isheni yaracitse maze isaha iba irarokotse.” Igihe nasuraga Beteli y’i Brooklyn mu mwaka wa 1958, Grant Suiter icyo gihe wari umunyamabanga n’umubitsi wa Watch Tower Society, yampamagaye mu biro bye maze ampa iyo saha. Ndacyayikomeyeho.
Ingaruka yagize kuri data
Igihe Sogokuru yafungwaga azira akarengane mu mwaka wa 1918 data yari afite imyaka 12 gusa. Nyogokuru yakinze inzu, maze amujyana kubana na nyina hamwe na barumuna be. Nyogukuru akiri umukobwa yitwaga Arthur, kandi umuryango we wajyaga wiyemera kubera ko umwe muri bene wabo witwaga Chester Alan Arthur yabaye perezida wa 21 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nyuma y’aho Sogokuru akatiwe igifungo cy’imyaka myinshi ashinjwa ibyaha by’ibihimbano yakoreye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abo kwa Arthur bumvaga ko yari yarandagaje izina ry’umuryango wabo. Icyo gihe cyatumye papa agira akababaro. Birashoboka ko ibyo bintu ari byo byatumye mu mizo ya mbere ashidikanya mu birebana no kwifatanya mu murimo ugenewe abantu bose.
Igihe Sogokuru yafungurwaga, yimuriye umuryango we mu nzu nini y’isima yari iri ku muhanda witwa Quincy Street muri Scranton. Nkiri umwana nari nyizi neza—hamwe n’amasahane ya Nyogokuru y’amadongo. Twayitaga amasahane ye yera bitewe n’uko nta wundi muntu wari wemerewe kuyoza uretse Nyogokuru wenyine. Nyuma y’aho Nyogokuru apfiriye mu mwaka wa 1943, incuro nyinshi Mama yitaga kuri ayo masahane meza kandi akayakoresha.
Yakoraga umurimo w’Ubwami abigiranye umwete
Ku wundi munsi turi mu kigo cy’i Patterson, nabonye ifoto y’Umuvandimwe Rutherford atanga disikuru mu ikoraniro ryo mu mwaka wa 1919 ryabereye i Cedar Point muri Ohio. Aho ngaho yateye abantu bose inkunga yo gutangaza Ubwami bw’Imana babigiranye umwete kandi bagakoresha igazeti nshya yari yasohotse muri iryo koraniro, ari yo Âge d’or. Sogokuru yashyizweho aba umwanditsi wayo, kandi yagiye atanga inkuru zo kwandikamo kugeza mu myaka ya za 40 mbere gato y’uko apfa. Mu mwaka wa 1937 izina ry’iyo gazeti ryarahindutse riba Consolation, maze mu mwaka wa 1946 riba Réveillez-vous!
Sogokuru yandikiraga inkuru ze imuhira i Scranton no ku biro bikuru bya Watch Tower byari i Brooklyn ku birometero bigera kuri 240, hose akagenda ahamara ibyumweru bibiri. Data yatubwiye ko yibuka ko iminsi myinshi imashini Sogokuru yandikishaga yumvikanaga saa kumi n’imwe za mu gitondo. Ariko kandi, Sogokuru yafatanaga uburemere inshingano yo kwifatanya mu murimo ugenewe abantu bose wo kubwiriza. Mu by’ukuri, yadoze ikoti rya kigabo ryari rifite imifuka minini imbere yo gutwaramo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Umugore wa marume ufite imyaka 94 witwa Naomi Howell,
aracyafite ikoti nk’iryo. Nanone kandi, yadoze umufuka ugenewe abagore wo gutwaramo ibitabo.Igihe kimwe, nyuma y’ikiganiro gishishikaje gishingiye kuri Bibiliya, mugenzi wa Sogokuru bakoranaga umurimo yaramubwiye ati “C. J. wakoze ikosa rimwe.”
Sogokuru yaramubajije ari “irihe kosa?” Yagenzuye ikoti rye. Imifuka yombi yari irimo ubusa.
“Wibagiwe kumusaba ko yakoresha abonema ya Âge d’or.” Barasetse biratinda, baseka ukuntu umwanditsi yibagiwe gutanga igazeti yandika.
Ibyo nibuka igihe nari nkiri umwana
Ndibuka nkiri umwana nicaye ku bibero bya Sogokuru, akaganza kanjye gato kari mu cye igihe yanciraga “Umugani w’Intoki.” Yahereye ku rw’igikumwe arwita “Tommy Gikumwe” ajya ku rukurikira igikumwe arwita “Peter Utunga” kuko ari rwo batunga ikintu, agenda avuga ikintu cyihariye kuri buri rutoki. Hanyuma yabumbiye intoki zose hamwe maze anyigisha isomo rigira riti “iyo ziri hamwe, zikora neza kurushaho, buri rutoki rugafasha izindi zose.”
Ababyeyi banjye bamaze gushyingiranwa, bimukiye i Cleveland ho muri Ohio, maze baba incuti magara za Ed na Mary Hooper. Imiryango yabo yari yarahindutse Abigishwa ba Bibiliya guhera mu ntangiriro z’ikinyejana. Ababyeyi banjye na Uncle Ed na Aunt Mary, nk’uko nabitaga, bari incuti magara. Ba Hooper bari barapfushije umwana wabo w’ikinege, yari umukobwa wari ukiri uruhinja, bityo igihe navukaga mu mwaka wa 1934, nabaye “umukobwa” wabo wihariye. Kubera ko narerewe muri iyo mimerere ikungahaye ityo mu buryo bw’umwuka, niyeguriye Imana kandi mbatizwa ntaranuzuza imyaka umunani.
Gusoma Bibiliya byari kimwe mu bintu nakoraga nkiri muto. Amagambo asobanura uko ubuzima mu isi nshya y’Imana buzaba bumeze aboneka muri Yesaya 11:6-9, yari amwe mu mirongo y’Ibyanditswe nakundaga cyane. Mu mwaka wa 1944 ni bwo nashyizeho imihati bwa mbere yo gusoma Bibiliya yose, maze kubona Bibiliya yanjye bwite y’ubuhinduzi bwa American Standard Version, yasohotse mu icapwa ryihariye mu ikoraniro ryabereye i Buffalo ho muri New York. Mbega ukuntu nashimishijwe cyane no gusoma ubwo buhinduzi bwongeye gusubiza izina ry’Imana, Yehova, mu mwanya waryo ukwiriye incuro zigera hafi ku 7.000 mu “Isezerano rya Kera”!
Impera z’icyumweru zabaga ari ibihe bishimishije. Ababyeyi banjye hamwe no kwa Hooper baranjyanaga tukajya kubwiriza mu giturage. Twitwazaga impamba maze tukaza kuyirya twicaye hafi y’umugezi. Hanyuma, twajyaga ku isambu y’umuntu kugira ngo twumve disikuru ishingiye kuri Bibiliya twabaga twatumiyemo abaturanyi bose. Ubuzima bwari bworoheje. Twari twishimye mu rwego rw’imiryango yacu. Umubare runaka w’abo bantu bo hambere bari incuti z’umuryango wacu, nyuma y’aho baje kuba abagenzuzi basura amatorero, hakubiyemo na Ed Hooper, Bob Rainer n’abahungu be babiri. Richard Rainer aracyakora uwo murimo aherekejwe n’umugore we Linda.
Impeshyi zo zabaga ari ibihe bishimishije mu buryo bwihariye. Nabaga kwa Howell hamwe na babyara banjye. Mu mwaka wa 1949 mubyara wanjye Grace yashyingiranywe na Malcolm Allen. Sinari nzi ko mu myaka runaka nyuma y’aho nari kuzashyingiranwa na murumuna we. Mubyara wanjye witwa Marion yabaye umumisiyonari muri Uruguay. Yaje gushyingiranwa na Howard Hillborn mu mwaka wa 1966. Abo babyara banjye bombi hamwe n’abagabo babo bakoze ku biro bikuru by’i Brooklyn mu gihe cy’imyaka myinshi.
Sogokuru no guhabwa impamyabumenyi kwanjye
Mu myaka namaze mu mashuri yisumbuye, Sogokuru yabaga yiteguye kunyandikira. Amabaruwa ye yabaga akubiyemo amafoto menshi ya kera y’abagize umuryango, inyuma yabaga yanditseho ibintu birambuye, bivuga amateka y’umuryango. Nguko uko naje gutunga ifoto ye ari kumwe n’abandi bafunzwe bazira akarengane.
Mu mpera z’umwaka wa 1951, Sogokuru yatakaje ijwi bitewe na kanseri. Icyakora, ubushobozi bwe bwo kwiyumvisha ibintu mu buryo bwihuse nta cyo bwabaye, ariko amagambo ye yagombaga kwandikwa mu gakarine gato yagendanaga. Ishuri ryacu ryisumbuye ryari guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere muri Mutarama 1952. Mu ntangiriro z’Ukuboza, noherereje Sogokuru impapuro zari ziriho disikuru nari gutanga muri ibyo birori. Yagize ibintu bimwe na bimwe ankosora, hanyuma ku ipaji ya nyuma yandikaho amagambo abiri yangeze ku mutima, amagambo agira ati “Sogokuru yishimye.” Yarangije isiganwa rye ryo ku isi afite imyaka 81 ku itariki ya 18 Ukuboza 1951. * Ndacyafatana uburemere izo mpapuro zacuyutse za disikuru natanze ku munsi w’impamyabumenyi, hamwe na ya magambo abiri ari ku ipaji ya nyuma.
Nkimara kubona impamyabumenyi, natangiye umurimo w’ubupayiniya nk’uko Abahamya ba Yehova bita umurimo wo kubwiriza w’igihe cyose. Mu mwaka wa 1958, nagiye mu ikoraniro rinini cyane ryabereye i New York City, aho abantu bagera ku 253.922 bari baturutse mu bihugu 123 buzuye Yankee Stadium na Polo Grounds. Igihe twari turi muri iryo koraniro, umunsi umwe nahuye n’intumwa yo muri Afurika yari yambaye agakarita kayiranga kanditsweho ngo “Woodworth Mills.” Hari hashize imyaka igera kuri 30 yitiriwe izina rya Sogokuru!
Nishimira umurage wanjye
Igihe nari mfite imyaka 14, mama yongeye gutangira gukora ubupayiniya. Yapfuye hashize imyaka 40 nyuma y’aho, mu mwaka wa 1988, akiri umupayiniya! Data yifatanyije mu murimo w’ubupayiniya igihe yari akibishoboye. Yapfuye hasigaye amezi icyenda mbere y’uko Mama apfa. Abo twiganye na bo Bibiliya batubereye inkoramutima mu mibereho yacu. Bamwe mu bahungu babo bagiye gukora ku biro bikuru i Brooklyn, abandi bakora umurimo w’ubupayiniya.
Kuri jye, umwaka wa 1959 wari umwaka wihariye cyane. Ni bwo namenyanye na Paul Allen. Yari yarashyiriweho kuba umugenzuzi usura amatorero mu mwaka wa 1946, ubwo yahabwaga impamyabumenyi mu ishuri rya karindwi rya Galeedi, ishuri ritoza abamisiyonari b’Abahamya ba Yehova. Igihe twahuraga, nta n’umwe muri twe wari uzi ko Paul yari koherezwa i Cleveland, muri Ohio, aho nakoreraga ubupayiniya. Data na Mama baramukundaga. Twashyingiranywe muri Nyakanga 1963 mu isambu yo kwa Howell dukikijwe n’imiryango yacu, Ed Hooper akaba ari we watanze disikuru. Inzozi zacu zari zibaye ukuri.
Paul ntiyari afite imodoka. Igihe twavaga i Cleveland tugiye ahandi yoherejwe, ibintu byacu byose byapakiwe mu kamodoka kanjye ka VW Coccinelle kakozwe mu mwaka wa 1961. Akenshi incuti zacu zazaga kutureba buri wa Mbere, umunsi twimukaga tugiye mu rindi torero, zaje kureba uko dupakira. Byabaga bimeze nk’ikinamico kureba ukuntu amasakoshi, amavarisi, ibikarito by’amadosiye, imashini yandika n’ibindi n’ibindi byazimiriraga muri ako kamodoka gato.
Jye na Paul twakoze ingendo z’ibirometero bitabarika, twishimira ibihe byiza kandi tukihanganira ibihe bibi byo muri ubu buzima—ibintu byose tukabikorana imbaraga zishobora gutangwa na Yehova wenyine. Imyaka yabaye iy’ibyishimo, yaranzwe n’urukundo dukunda Yehova, urwo dukundana n’urwo dukunda incuti zacu zaba iza kera n’iza vuba. Amezi abiri twamaze i Patterson, mu gihe Paul yahabwaga inyigisho, yabaye agahebuzo mu mibereho yacu kugeza ubu. Kwitegereza umuteguro wa Yehova mu buryo bwa bugufi, byongeye gukomeza ibyiringiro nahaweho umurage w’agaciro wo mu buryo bw’umwuka: ko uyu ari wo muteguro w’Imana koko. Mbega ukuntu biteye ibyishimo kuba agace gato kawugize!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 44 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1952, ku ipaji ya 128.—Mu Cyongereza.
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ndi kumwe na Ed Hooper mbere gato y’ikoraniro ryo mu mwaka wa 1941 ryabereye i St. Louis, aho naherewe igitabo cyanjye bwite cyitwa “Enfants”
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Sogokuru mu mwaka wa 1948
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Mu isambu yo kwa Howell igihe ababyeyi banjye (bari mu ruziga) bashyingiranwaga
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Abigishwa ba Bibiliya umunani bafunzwe bazira akarengane mu mwaka wa 1918 (Sogokuru ahagaze hirya ahagana iburyo)
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Ibintu byose twari dutunze byakwirwaga mu kamodoka kacu ka VW Coccinelle
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Ndi kumwe n’umugabo wanjye Paul