Gukora mu “murima” mbere y’igihe cy’isarura
Gukora mu “murima” mbere y’igihe cy’isarura
ABIGISHWA b’Umwigisha Mukuru bari baheze mu rujijo. Yesu yari akimara kubacira umugani mugufi uhereranye n’ingano n’urumamfu. Wari umwe mu migani myinshi yari yabaciriye uwo munsi. Mu gihe yari arangije, benshi mu bari bamuteze amatwi barigendeye. Ariko kandi, abigishwa be bari bazi ko imigani ye igomba kuba yari ifite ikintu runaka isobanura—cyane cyane umugani w’ingano n’urumamfu. Bari bazi ko Yesu atari umuntu uzi guca imigani neza gusa.
Matayo avuga ko bamubajije bati “dusobanurire umugani w’urukungu rwo mu murima.” Mu kubasubiza, Yesu yasobanuye uwo mugani, ahanura ibyerekeye ubuhakanyi bukomeye bwari kuzavuka mu bantu biyita ko ari abigishwa be (Matayo 13:24-30, 36-38, 43). Ibyo ni ko byagenze koko, maze ubuhakanyi bukwirakwira vuba cyane nyuma y’urupfu rw’intumwa Yohana (Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Abatesalonike 2:6-12). Ingaruka zabwo zarakwirakwiriye cyane ku buryo ikibazo Yesu yabajije kiboneka muri Luka 18:8, cyasaga n’igikwiriye rwose, ikibazo kigira kiti “umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?”
Ukuza kwa Yesu kwari kugaragaza ko “isarura” ry’Abakristo bagereranywa n’ingano ritangiye. Ibyo byari kuba ari ikimenyetso cy’ ‘iherezo rya gahunda y’ibintu,’ ryatangiye mu mwaka wa 1914. Bityo rero, ntitwagombye gutangazwa no kuba hari bamwe bari batangiye gushimishwa n’ukuri kwa Bibiliya mu gihe cyashyiraga itangira ry’isarura.—Matayo 13:39.
Gusuzuma inkuru z’amateka bigaragaza ko cyane cyane guhera mu kinyejana cya 15, hari abantu bari barimo bashishikazwa na Bibiliya, ndetse no mu mbaga y’abantu bo muri Kristendomu bari bameze nk’ “urukungu,” cyangwa se Abakristo b’urwiganwa. Uko Bibiliya yagendaga iboneka mu buryo bworoshye, kandi amashakiro akubiyemo urutonde rw’amagambo ya Bibiliya agategurwa, abantu b’imitima itaryarya batangiye gukora ubushakashatsi mu Byanditswe babigiranye ubwitonzi.
Umucyo urushaho kumurika
Umwe muri abo bagabo mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 ni Henry Grew (1781-1862) wakomokaga mu mujyi wa Birmingham, mu Bwongereza. Igihe yari afite imyaka 13, we n’umuryango we bambutse inyanja ya Atalantika bajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bahagera ku itariki ya 8 Nyakanga 1795. Batuye i Providence, ku kirwa cyitwa Rhode Island. Ababyeyi be bamucengejemo ibyo gukunda Bibiliya. Mu mwaka wa 1807, ubwo Grew yari afite imyaka 25, yatumiriwe kujya kuba pasiteri wo mu Itorero ry’Ababatisita ry’ahitwa i Hartford, muri Leta ya Connecticut.
Yafatanaga uburemere inshingano ze zo kwigisha kandi abo yari ashinzwe kwitaho yagerageje kubafasha kubaho mu buryo buhuje n’Ibyanditswe. Icyakora, yumvaga ko agomba gutuma itorero rikomeza kurangwa n’isuku rikirukanwamo umuntu uwo ari we wese wari ufite akamenyero ko gukora icyaha nkana. Rimwe na rimwe, hari ubwo byabaga ngombwa ko we hamwe n’abandi bagabo babishoboye mu idini birukana (baca mu idini) abantu basambanye cyangwa se bishoye mu bindi bikorwa byanduye.
Hari n’ibindi bibazo byamubuzaga amahwemo mu idini. Hari abagabo batari abo muri iryo dini bahihibikaniraga ibikorwa by’ubucuruzi by’iryo dini kandi bakayobora indirimbo mu gihe cya 2 Abakorinto 6:14-18; Yakobo 1:27). Dukurikije uko we yabibonaga, kureka abantu batizera bakaririmba indirimbo zo gusingiza Imana byari ukuyituka. Kubera icyo gihagararo cye, mu mwaka wa 1811 idini ryanze Henry Grew. Abandi bantu bo mu idini bari bahuje na we ibitekerezo icyo gihe na bo bitandukanyije na ryo.
misa. Abo bagabo bashoboraga no gutora mu bibazo bireba itorero bityo ugasanga bayobora mu buryo runaka ibirikorerwamo. Grew ashingiye ku ihame ryo kwitandukanya n’isi, yemeraga adashidikanya ko abagabo bizerwa mu idini bonyine ari bo bagombaga gukora iyo mirimo (Uko baje kwitandukanya na Kristendomu
Abari bagize iryo tsinda, harimo na Henry Grew, batangiye kwiga Bibiliya bafite intego yo guhuza imibereho yabo n’ibikorwa byabo n’inama zikubiyemo. Ibyo bize byatumye mu buryo bwihuse basobanukirwa cyane kurushaho ukuri kwa Bibiliya, maze bituma bashyira ahabona amakosa ya Kristendomu. Urugero, mu mwaka wa 1824, Grew yanditse inyandiko yo kwamagana inyigisho y’Ubutatu yari irimo amagambo ahuje n’ubwenge. Zirikana ibitekerezo bihwitse biboneka muri aya magambo yo mu nyandiko ze: “ ‘uwo munsi cyangwa icyo gihe nta [muntu] ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana w’Imana, keretse DATA’ [Mariko 13:32]. Itegereze aha ngaha itandukaniro rigaragara ry’ukuntu bagenda bakurikirana hakurikijwe uko barutanwa. Umuntu, Abamarayika, Umwana w’Imana, Data. . . . Umwami wacu atwigisha ko Data wenyine ari we uzi iby’uwo munsi. Ariko kandi ibyo byaba atari ukuri, niba, nk’uko bamwe babyibwira, Data, Jambo n’Umwuka Wera ari abaperisona batatu mu Mana imwe; kuko, dukurikije iyo [nyigisho, ni ukuvuga inyigisho y’Ubutatu,] . . . Umwana yari awuzi kimwe n’uko Data awuzi.”
Grew yashyize ahabona uburyarya bw’abayobozi ba kidini n’abayobozi b’abasirikare bihandagazaga bavuga ko bakorera Kristo. Mu mwaka wa 1828, yagize ati “mbese, hari ikindi kintu kidahwitse dushobora gutekereza, cyaruta icyo kuba Umukristo yava mu bwiherero aho yari arimo asenga asabira abanzi be, maze nyuma y’aho agategeka ingabo ze gucumita mu mitima y’abo banzi intwaro zica zibigiranye uburakari bwa kidayimoni? Ku ruhande rumwe, yishimira gusa na Shebuja igihe yari agiye gupfa; ariko se aba asa na nde ku rundi ruhande? Yesu yasenze asabira abamwishe. Abo Bakristo bo bica abo basengera.”
Ndetse Grew yanditse amagambo akomeye kurushaho agira ati “tuzizera ryari Ishoborabyose yo itwizeza ko ‘itanegurizwa izuru?’ Tuzasobanukirwa ryari imiterere, ubuhanga, by’iryo dini ryera ridusaba ndetse no kuzibukira ‘ishusho y’igisa n’ikibi?’ . . . Mbese, ntibyaba ari uguharabika Umwana w’Imana, gutekereza ko idini rye risaba umuntu gukora nk’umumarayika mu mimerere imwe, maze rikamwemerera gukora nka dayimoni mu yindi mimerere?”
Ubuzima bw’iteka si ikintu twaremanywe
Mu myaka ya mbere y’uko habaho radiyo na televiziyo, uburyo bwari bukunze gukoreshwa na benshi mu kugaragaza ibitekerezo byabo bwari ubwo kwandika udutabo hanyuma bakadukwirakwiza mu bantu. Ahagana mu mwaka wa 1835, Grew yanditse agatabo k’ingenzi cyane kashyize ahabona inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo n’iy’umuriro w’ikuzimu, kagaragaza ko zitari zishingiye ku Byanditswe. Yumvaga ko izo nyigisho zatukaga Imana.
Ako gatabo kari kuzagira ingaruka mu rugero rwagutse cyane. Mu mwaka wa 1837, uwitwa George Storrs wari ufite imyaka 40 yabonye kopi y’ako gatabo ari muri gari ya moshi. Storrs yakomokaga mu mujyi wa Lebanon ho muri leta ya New Hampshire, icyo gihe akaba yari atuye i Utica, muri leta ya New York.
Yari umupasiteri wo mu Itorero ry’Abametodisiti b’Abepisikopale wubahwaga cyane. Igihe yari amaze gusoma ako gatabo, yakozwe ku mutima cyane no kuba ibyo bitekerezo bifite ireme byarashoboraga gutangwa birwanya inyigisho z’ibanze za Kristendomu, inyigisho atari yarigeze ashidikanyaho. Ntiyamenye uwakanditse, kandi hashize imyaka runaka nyuma y’aho, nibura mu mwaka wa 1844, ni bwo yabonanye na Henry Grew mu gihe bombi bari batuye i Philadelphia, muri Leta ya Pennsylvania. Icyakora, Storrs yari yarize ibihereranye n’ibyo bintu ku giti cye mu gihe cy’imyaka itatu, akajya abibwira abandi bapasiteri gusa.
Kubera ko nta washoboraga kuvuguruza ibyo George Storrs yari arimo yiga, amaherezo yafashe umwanzuro w’uko atashoboraga kuba uwizerwa ku Mana aramutse agumye mu Itorero ry’Abametodisiti. Yasezeye muri iryo dini mu mwaka wa 1840 maze yimukira ahitwa Albany, muri leta ya New York.
Mu ntangiriro z’urugaryi rwo mu wa 1842, Storrs yatanze disikuru esheshatu z’uruhererekane mu
byumweru bitandatu ku ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ikibazo cyo Gushaka Kumenya—Mbese, Ababi Ntibapfa?” Yashishikaje abantu benshi ku buryo yayinonosoye kugira ngo izacapwe, maze mu myaka 40 yakurikiyeho, hakwirakwizwa kopi zigera ku 200.000 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu Bwongereza. Storrs na Grew bashyiraga hamwe mu mpaka zo kurwanya inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo. Grew yakomeje kubwiriza abigiranye umwete kugeza aho yapfiriye ku itariki ya 8 Kanama 1862, i Philadelphia.Nyuma gato y’aho Storrs atangiye za disikuru ze esheshatu tumaze kuvuga, yashishikajwe n’ibyo William Miller wari utegereje ukugaruka kwa Kristo mu buryo bugaragara mu mwaka wa 1843 yabwirizaga. Mu gihe cy’imyaka igera hafi kuri ibiri, Storrs yari arimo yifatanya mu kubwiriza ubwo butumwa abigiranye umwete mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hose. Nyuma y’umwaka wa 1844, ntiyashoboraga kuzigera yongera kwifatanya mu gushyiraho itariki iyo ari yo yose y’ukugaruka kwa Kristo, nyamara kandi, niba abandi barifuzaga kugenzura ibihereranye n’ibihe, ntiyabirwanyije. Storrs yemeraga ko ukugaruka kwa Kristo kwari kwegereje kandi ko byari iby’ingenzi ko Abakristo bakomeza kuba maso kandi bagakanguka mu buryo bw’umwuka, biteguye umunsi wo kugendererwamo. Ariko kandi, yaciye ukubiri n’itsinda rya Miller bitewe n’uko ryemeraga inyigisho zidashingiye ku Byanditswe, urugero nk’ukudapfa k’ubugingo, ko isi izashya kandi ko ngo abapfa bakiri mu bujiji nta byiringiro by’ubuzima bw’iteka ibyo ari byo byose bafite.
Urukundo rw’Imana rwari kuzatuma haba iki?
Storrs yaterwaga ishozi n’igitekerezo cy’Abadivantisiti cy’uko Imana yari kuzazura abantu babi igamije gusa kongera kubica. Nta gihamya yashoboraga kubona mu Byanditswe cy’icyo gikorwa kidafite ishingiro kandi cyo kwihorera bavuga ko cyari gukorwa n’Imana. Storrs hamwe n’abo bari bafatanyije bakabije kubogamira ku rundi ruhande, maze bafata umwanzuro w’uko ababi batari kuzigera bazuka. N’ubwo byabagoye gusobanura imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe yerekezaga ku muzuko w’abakiranirwa, imyanzuro bagezeho kuri bo yasaga n’aho yari ihuje n’urukundo rw’Imana kurusha iyindi. Bari bari hafi kugera ku yindi ntambwe mu bihereranye no gusobanukirwa umugambi w’Imana.
Mu mwaka wa 1870, Storrs yararwaye cyane araremba maze amara amezi runaka adashobora gukora. Muri icyo gihe, yongeye gusuzuma ibyo yari yarize byose mu myaka 74 yari amaze. Yageze ku mwanzuro w’uko hari ikintu cy’ingenzi mu bigize umugambi w’Imana werekeye abantu atari yarasobanukiwe nk’uko bigaragazwa mu isezerano rya Aburahamu—ry’uko ‘imiryango yose yo mu isi yari kuzahabwa umugisha kuko Aburahamu yumviye Imana.’—Itangiriro 22:18; Ibyakozwe 3:25.
Ibyo byatumye mu bwenge bwe hazamo ikindi
gitekerezo. Niba “imiryango yose” yaragombaga kuzahabwa umugisha, none se, abantu bose ntibari kumva ubutumwa bwiza? Ni gute se bari kubwumva? None se, ababarirwa muri za miriyoni ntibari barapfuye? Mu gihe yakomezaga gusuzuma Ibyanditswe, yaje kugera ku mwanzuro w’uko hari amatsinda abiri y’abantu bapfuye ari ‘babi’: abari baranze mu buryo budasubirwaho urukundo rw’Imana, hamwe n’abapfuye bakiri mu bujiji.Storrs yageze ku mwanzuro w’uko abo bavuzwe nyuma bari kuzazuka kugira ngo bahabwe uburyo bwo kungukirwa n’igitambo cy’incungu cya Kristo Yesu. Abari kubyemera bari kuzabaho iteka ku isi. Abari kubyanga bagombaga kuzarimbuka. Ni koko, Storrs yemeraga ko nta wari kuzurwa n’Imana itamuhaye ibyiringiro. Amaherezo, nta wari gupfa azize icyaha cya Adamu keretse Adamu wenyine! Ariko se, bite ku bantu bari kuba bariho mu gihe cy’ukugaruka k’Umwami Yesu Kristo? Amaherezo Storrs yaje kubona ko gahunda yo kubwiriza ku isi hose yagombaga gukorwa kugira ngo abo bantu bagezweho ubutumwa. Nta gitekerezo na gito yari afite ku bihereranye n’uko ibyo byashoboraga gukorwa, ariko kandi bitewe n’uko yari afite ukwizera, yaranditse ati “nyamara usanga hari benshi cyane banga ikintu ngo ni uko gusa badashobora kubona ukuntu kigomba gukorwa, bitewe n’uko batabona uburyo kizakorwamo nk’aho ku Mana bidashoboka ko igikora.”
George Storrs yapfuye mu kwezi k’Ukuboza 1879, apfira iwe i Brooklyn, New York, ku mazu make gusa uvuye ahantu hari kuzaba ihuriro ry’umurimo wo kubwiriza ku isi hose yari yarategerezanyije amatsiko cyane.
Hari hakenewe undi mucyo
Mbese, abo bagabo Henry Grew na George Storrs bari basobanukiwe ukuri neza nk’uko tugusobanukiwe muri iki gihe? Oya. Bari bazi ko bagihatana, nk’uko Storrs yabivuze mu mwaka wa 1847, ati “byaba byiza twibutse ko ari bwo tukiva mu gihe cy’umwijima wo mu buryo bw’umwuka wo mu idini; kandi ntibyaba bitangaje na hato turamutse tubonye tucyambaye imwe mu ‘myambaro ya Kibabuloni’ tuyitiranya n’ukuri.” Urugero, Grew yari asobanukiwe incungu yatanzwe na Yesu, ariko ntiyari asobanukiwe ko yari “incungu ihwanye [n’icyo Adamu yatakaje],” ni ukuvuga, ubuzima bwa kimuntu butunganye bwa Yesu bwatanzwe kugira ngo bube ingurane y’ubuzima bwa kimuntu butunganye Adamu yatakaje (1 Timoteyo 2:6, NW ). Nanone kandi, Henry Grew yizeraga mu buryo bwo kwibeshya ko Yesu yari kuzagaruka maze agategeka ku isi mu buryo bugaragara. Icyakora, Grew yari ahangayikishijwe no kwezwa kw’izina rya Yehova, iyo ikaba ari ingingo yagiye ishishikaza abantu bake cyane uhereye mu kinyejana cya kabiri.
George Storrs na we ntiyari asobanukiwe neza ingingo zimwe na zimwe z’ingenzi. Yashoboye kubona ibinyoma byashyigikirwaga n’abayobozi ba kidini, ariko rimwe na rimwe yajyaga akabya kubogamira ku rundi ruhande. Urugero, uko bigaragara, igihe Storrs yari arakajwe n’ukuntu abayobozi b’idini ry’Aborutodogisi babonaga Satani, yarakabije maze yamagana igitekerezo cy’uko Diyabule ari umuntu nyakuri. Yamaganye inyigisho y’Ubutatu; nyamara, ntiyari azi neza niba umwuka wera wari
umuntu akaba yarabimenye mbere gato y’uko apfa. N’ubwo George Storrs yari yiteze ko ukugaruka kwa Kristo mu mizo ya mbere kwari kubaho mu buryo butagaragara, yatekerezaga ko amaherezo yari kuzagera aho akagaragara. Uko byari biri kose, birasa n’aho abo bagabo bombi bari bafite imitima itaryarya kandi batarangwa n’uburyarya, kandi bari bazi ukuri kurusha uko abenshi bari bakuzi.“Umurima” Yesu yavuze mu mugani w’ingano n’urukungu wari utarera ku buryo wasarurwa (Matayo 13:38). Grew, Storrs, hamwe n’abandi bari barimo bakora mu ‘murima’ bawutegurira kuzasarurwamo.
Charles Taze Russell, watangiye kwandika iyi gazeti mu mwaka wa 1879, yerekeje ku myaka ye ya mbere arandika ati “Umwami yaduhaye abafasha benshi mu kwiga ijambo Rye, mu buryo bugaragara, muri bo hakaba harimo umuvandimwe wacu ukundwa cyane kandi ugeze mu za bukuru, George Storrs, we waduhaye ubufasha bukomeye binyuriye ku magambo no mu nyandiko; ariko buri gihe twifuzaga kutaba abigishwa b’abantu, uko baba ari beza kandi ari abanyabwenge bate, ahubwo twabaye ‘Abigishwa b’Imana nk’abana bakundwa.’ ” Ni koko, abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya bashoboraga kungukirwa n’imihati y’abagabo nka Grew na Storrs, ariko nanone byari iby’ingenzi gusuzuma Ijambo ry’Imana, Bibiliya, kuko ari ryo soko nyakuri y’ukuri.—Yohana 17:17.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ibyo Henry Grew yizeraga
Izina rya Yehova ryaratutswe, kandi rikeneye kwezwa.
Ubutatu, kudapfa k’ubugingo n’umuriro w’ikuzimu ni inyigisho z’ibinyoma.
Itorero rya Gikristo rigomba kwitandukanya n’isi.
Abakristo ntibagomba kugira uruhare mu ntambara z’amahanga.
Abakristo ntibagengwa n’itegeko ryo kuziririza Isabato yo ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru.
Abakristo ntibagomba kwifatanya n’imiryango ikorera mu ibanga, urugero nk’uwitwa Franc-maçons.
Mu Bakristo ntihagomba kubamo itsinda ry’abakuru b’idini n’iry’abayoboke basanzwe.
Amazina y’ibyubahiro ya kidini yakomotse kuri Antikristo.
Amatorero yose agomba kugira inteko y’abasaza.
Abasaza bagomba kuba abera mu myifatire yabo yose, batariho umugayo.
Abakristo bose bagomba kubwiriza ubutumwa bwiza.
Hari abantu bazatura iteka ryose ku isi izaba yahindutse Paradizo.
Indirimbo za Gikristo zigomba kuba zigamije gusingiza Yehova na Kristo.
[Aho ifoto yavuye]
Ifoto yatanzwe na Collection of The New-York Historical Society/69288
[Agasanduku ko ku ipaji ya 28]
Ibyo George Storrs yizeraga
Yesu yatanze ubuzima bwe ho incungu ku bw’abantu.
Kubwiriza ubutumwa bwiza ntibirakorwa (ubwo hari mu wa 1871).
Ku bw’iyo mpamvu, imperuka ntiyashoboraga kuba yari yegereje icyo gihe (mu wa 1871). Hagombaga kuzabaho igihe umurimo wo kubwiriza wari kuzakorerwamo.
Hari abantu bazaragwa ubuzima bw’iteka ku isi.
Hagombaga kuzabaho umuzuko w’abantu bose bapfuye bari mu bujiji. Abemera igitambo cy’incungu cya Kristo bazabona ubuzima bw’iteka ku isi. Abazanga kucyemera bazarimburwa.
Ukudapfa k’ubugingo n’umuriro w’ikuzimu ni inyigisho z’ibinyoma zidahesha Imana icyubahiro.
Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ni umunsi ugomba kwizihizwa buri mwaka ku itariki ya 14 Nisani.
[Aho ifoto yavuye]
Ifoto yavuye mu gitabo cyitwa SIX SERMONS, cyanditswe na George Storrs (1855)
[Amafoto yo ku ipaji ya 29]
Mu mwaka wa 1909, C. T. Russell, umwanditsi w’igazeti yitwaga “Zion’s Watch Tower,” yimukiye i Brooklyn, New York, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.